ITANGAZO RYO KURI HOTEL NOVOTEL YA DEN HAAG MU BUHOLANDI NYUMA YO GUTANGA IKIREGO KU RUKIKO MPUZAMAHANGA RUHANA IBYAHA KU RWANDA RUFITE IKICARO ARUSHA RUKAGIRA N’ISHAMI MU BUHOLANDI

ITANGAZO RYO KURI HOTEL NOVOTEL YA DEN HAAG MU BUHOLANDI NYUMA YO GUTANGA IKIREGO KU RUKIKO MPUZAMAHANGA RUHANA IBYAHA KU RWANDA RUFITE IKICARO ARUSHA RUKAGIRA N’ISHAMI MU BUHOLANDI arton22784-83f03-300x199

Boniface RUTAYISIRE

Ndamenyesha abanyarwanda n’abanyamahanga ko ndangije gahunda ndende nari mazemo iminsi yo gutanga ikirego kuri International Criminal Tribunal for Rwanda (ICTR). Ikirego maze gutanga nkaba nkiregamo FPR, Kagame Paul na gouvernement iyobowe na FPR guhera 1994 hamwe n’abasirikare ba FPR.

Uyu munsi tariki ya 29/06/2012 maze guhabwa n’inzego zibishinzwe ikimenyetso cyanditse kandi gisinye kigaragaza ko ikirego cyakiriwe cyageze mu ntoki z’urukiko.

Muri bimwe mubigize icyo kirego harimo ibi bikurikira :

« Nk’umuntu wabaye victime kumpande zombi (genocide hutu na tutsi) kandi nkaba nkomoka mumuryango mugari wagize abavictimes benshi. Nk’umuntu uhagarariye amashyirahamwe y’abavictimes Hutus, Tutsis n’abandi ryitwa « comité Intarnational pour les Victimes de la Haine Ethnique Massacre et Genocide na TUBEHO TWESE ASBL, ntanze ikirego ndegamo RPF na Kagame Paul n’igisirikare cya FPR. Ndarega kandi gouvenement y’u Rwanda iyobowe na FPR guhera 1994. Abo bose ndabarega kuba barakoze genocide hutu na genocide tutsi muri 1994.

Mu kwezi kwa munani 1994 nari umwe mu bayobozi bakuru muri société yigenga yitwa SULFO RWANDA INDUSTRIES, nari umukuru wa Service Generaux et Contentieux. Mu izina rya Perezida w’association y’abakomoka muri Aziya baba mu Rwanda, perezida wayo akaba yari na directeur general wa Sulfo Rwanda Industries, muri 1994 nashinzwe no kumuhagararira mukugerageza kugaruza ibintu by’abanyaziya byari byarabohojwe n’abantu kugiti cyabo hamwe n’inzego bwite za leta y’u Rwanda hamwe n’iz’igisirikare cya FPR hirya no hino.

Ni muri urwo rwego, nitwaje urupapuro rw’ubutumwa (ordre de mission) bw’akazi nakoraga muri Sulfo Rwanda Industries, nagiye i Gakenke (nk’uko kera hitwaga) mukwezi kwa munani 1994 ngamije kugaruza ikamyo citerne ( ni ukuvuga ikamyo itwara ibintu bitemba) ya Sulfo Rwanda Industries yari yarabohojwe n’ingabo za FPR ndetse bakaba bari baranayisize n’amarangi yijimye ya gisirikare. Ngeze i Gakenke, umukuru w’ikigo cy’abasirikare ba FPR ari nawe wari umukuru w’ingabo muri ako karere kose yabajije abamukuriye barimo Ministiri w’Ingabo n’abandi bamukuriye, arangije ansubiza ko adashobora gutanga iyo kamyo kuko ngo yakoreshwaga akagazi gakomeye cyane kandi kadashobora guhagarikwa ko guherekeza andi makamyo yuzuye impunzi z’abahutu bazijyana iwabo. Muri izo mpunzi zari zikambitse i Gakenke n’ahandi, naje kubona amakuru nyuma asobanura ko iyo migirire yo kubeshya impunzi bakazipakira, hamwe no kubwirana hagati yabo ko izo mpunzi bazipakiye bazijyana iwabo, ari code yakoreshwaga ku bahutu bapakiwe amakamyo bagiye kwicwa na FPR bakanatwikwa harimo n’abatwikwaga ari bazima. 

Muri ubwo bwicanyi bwakozwe na FPR bwo gupakira abantu babajyana gutwikwa, hamwe no kubasunikira mu mashyamba uje atataba yivuza cyangwa aje guhaha ku masoko akicwa hamwe no kubicira aho babasanze cyangwa bamaze kubarunda muri za camp de transit nk’uko byakorerwaga Abayahudi, nahatakarije abantu benshi bo mu muryango wanjye.

Kubireba genocide Tutsi nayo, bamwe mu batutsi batsembwe n’abandi batutsi bo mungabo za FPR. Abandi batutsi bo muri FPR babaye mu bateguye genocide tutsi na genocide Hutu . Na none kandi bisabwe na FPR, bamwe mu batutsi ba RPF bagiye kubuza ONU guhurura abatutsi bicwaga mu Rwanda kugirango genocide Tutsi idashobora kuba yahagarikwa itabaye.

Ndasaba ko urukiko rwahamagaza ba Kayumba Nyamwasa, Colonel Twahirwa Dodo, Gerard Gahima, Théogène Rudasingwa, Faustin Twagiramungu, Karegeya, Musangamfura Sixbert, Furuma Alphonse n’abandi banyamuryango ba RPF hamwe n’abayoboye leta ya FPR tutibagiwe n’ababaye abakuru mugirikare cya RPF n’abandi. Abo bose ndasaba ko bahamagazwa kugirango batange ibisobanuro ku bintu bazi byose ku bwicanyi bwa FPR.

Kuri iki kirego nometseho izindi nyandiko nyinshi zigaragaza ibimenyetso ku byaha byakozwe na RPF mu Rwanda ».

Bitangarijwe muri Hotel Novotel , Den Haag tariki ya 29/06/2012

RUTAYISIRE Boniface

President w’association y’abavictimes Hutus na Tutsis n’abandi “ TUBEHO TWESE ASBL “ na COMITE INTERNATIONAL POUR LES VICTIMES DE LA HAINE ETHNIQUE MASSACRES ET GENOCIDE akaba na President w’ishyaka BANYARWANDA
Tel (32) 488250305 Email : infotubeho@yahoo.fr

 


8 commentaires

  1. Rudomoro dit :

    @Rubona
    Mbega ngo Kagame arahura n’ingorane! Kuvugirwa n’umuntu nka Rubona byarutwa no kuvugirwa na Ibingira. Mbega ubuswa mbega ubuswa! Si n’ikibazo cy’ururimi gusa ahubwo ni ikibazo cy’imyumvire migufi. Ubundi mbere yo guha abandi igitekerezo urabanza ukanakigira, ukakinonosora mu bwenge bwawe hanyuma ugashaka inzira zo kukinyuzamo ngo cyumvikane neza. Uyu Rubona rero ngerageje gucishiriza mu rurimi rujya gusa n’icyongereza yakoresheje ngo numve icyo natoramo ndaheba. Nta gitekerezo (fond), n’umurongo wo kugicishamo (forme) ntawo, mu by’ukuri atesheje buri muntu ugerageje gusoma ibyo yanditse byibura nk’iminota itanu. Ukube n’umubare w’abantu basomye iyo nyandiko ndetse n’abazayisoma muri minsi iri imbere, urabona igihe twese dutaye twakagombye gukoresha dusoma cyangwa twandika ibidufitiye akamaro. Ng’uko uko intore za Kagame zikidutesha umurongo zikoresheje ubwenge buke bwazo. Banyarubuga dutangire dushungure, twange guha agaciro izi njiji zidutesha igihe, dushyigikire abazana ibitekerezo bizima, n’ubwo twaba tutabyumva kimwe ariko twange umuco wo guta igihe ahubwo twimakaze uwo kujya inama. Mugire icyumweru kiza.

  2. muvunyinyange dit :

    Karaba zikurye kagame we! Yego yego ye! Ngo KIRYA ABANDI BAJYA KUKIRYA KIKISHARIRIZA. HAHAHAHHA Nizere ko Paul na FPR batari busharire ye! Iyi ni intangiriro y’iherezo ry’ikibi.

  3. nduniwe dit :

    Rubona Rwose uru ruzungu warwigiye he ko usebeje amashuri y’ubungubu namwe ni mundebere ireme rya bwaburezi duhora turirimba ngo twateye imbere,ubu ntibyagutangaza nkuyu ayobora nka RDB cgwa BK cgwa ari Mayor ahantu cgwa ari RULISA wa mucamanza wasubikaga urubanza akabnza kujya kubaza

  4. gahutu dit :

    Reka nkugire inama nk’umuhutu mugenzi wawe iki kirego kizakirwa urukiko ruvuge ko nta nshingiro gifite kuko ubwa urahuzagurika kubera amaraso akuri kuntoki twebwe abahutu modele. Urikirigita ukiseka wagombye gutaha murwakubyaye kuko ntamahitamo sha mufite

  5. UKURI KUBISI dit :

    @RUBONA !!!
    Mwana wa’i RWANDA , ndi wowe najya niyandikira mu rulimi rwa ba Sogokuru kuko izindi z’ abanyamahanga ndabona zarakwihishe kabisa!!!! Reste a voir niba n’icyo kinyarwanda ushobora kucyandika!!! Naho ibya Kagame na RPF ye, ndagirango nkwibutse ngo: »RIRA BIEN QUI RIRA LE DERNIER »!!!!!!

  6. Anonyme dit :

    Rubona wowe ntuzi ibyo uvuga. Wibwira ko uri abanyarwanda bose. Hari abantu bababaye utagombye gukina ku mubyimba. N’ubwo batabona icyo bakora, ntibvanaho ko bababaye. Wagombye kubumva. Good gvnance and gvt ntibikuraho amakosa yaba yarakozwe. Ibyaha byose ni ibyaha, bibarirwa iyo bisabiwe imbabazi mu nzira zabugenewe. bye.

  7. Rubona dit :

    BONIFASI…YOU HAVE THE RIGHT AND WISH OF CIRCULATING ANY FALSE INFORMATION.., BASELESS ACCUSING THE GOVERNMENT OF RWANDA IN ORDER TO UNDERMINE OUR GOVERNANCE INCLUDES OUR PRESIDENT, I GUARANTEE YOU THAT NO BODY WILL HAVE TIME TI LISTEN TOUR NONSENSE ACCUSATIONS AGAINST OUR LEADERS, SINCE YOU BECAME THE LEADER OF YOUR SO CALLED ASSOCIATION IS THIS THE TIME YOU JUST REMEMBERED TO REPORT YOUR CASE TO THE INTERNATIONAL COMMUNITY? BEING AN OPPOSITION TO THE GOVERNMENT OF RWANDA I BELIEVE THAT YOU CAN CREAT ALOT OF ACCUSATIONS TO OUR GOOD GOVERNMENT BUT I GUARANTEE YOU EVERYONE IS NOT SO STUPID LIKE YOU TO ACCEPT UR NONSENSE CASE…OR TO CALL H.E..TO QUESTION THOSE FALSE ACCUSATIONS…YOUR ACCUSING HIM…UR JUST CRAZY..DAMN MAN..EXCUSE MY FRENCH

  8. Zu dit :

    Ni aho ni aho ye!
    Kagame we, hagarara amaraso wamennye akugaruke!

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste