ONU yatinye gushyira ibimenyetso bishinja u Rwanda muri Rapport yayo!
Rapport y’umuryango w’abibumbye kuri Congo ntabwo yashyizwemo ibimenyetso bigaragaza uruhare rwa bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda mu gufasha abigometse ku butegetsi bwa Congo bibumbiye muri M23.
Bamwe mu bahagarariye ibihugu cyabo bari bashinje Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuba zarashatse gutinza itangazwa ry’imyanzuro y’akanama k’impuguke z’umuryango w’abibumbye kuri Congo kugira ngo u Rwanda rubanze rwitegure kuba rwasubiza ibyo barushinja.
Hakurikijwe inyandiko z’ibanga zari zabonywe n’abanyamakuru b’ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters ngo: Mu nama yabaye mu muhezo y’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe ibihano mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena 2012, ako kanama k’impuguke kari kerekanye ibimenyetso mu magambo byerekana ko Ministre w’ingabo z’u Rwanda Gen James Kabarebe yavuganaga umunsi ku munsi n’inyeshyamba za M23 ziyobowe na Gen Bosco Ntaganda.
Abandi bayobozi bakuru, barimo umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Charles Kayonga n’umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano Gen Jackson Nkurunziza a.k.a Nziza nabo batunzwe agatoki n’abakoze iperereza bavuga ko bafite uruhare runini ubwabo «directement impliqués» mu gufasha Gen Bosco Ntaganda uyu akaba ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI) kubera ibyaha by’intambara n’ibindi byibasiye inyokomuntu.
Mu mateka ya vuba byagaragaye ko u Rwanda rwagiye rufasha kenshi imitwe y’inyeshyamba yo muri Congo ariko ubu u Rwanda rurahakana rwivuye inyuma ko nta nkunga ruha inyeshyamba za M23.
Ibi birego biregwa u Rwanda bishobora gutera intambara itoroshye mu rwego rwa dipolomasi mu gihe u Rwanda ubu rurimo guharanira intebe mu nama y’umutekano y’umuryango w’abibumbye (Conseil de sécurité de l’ONU). Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Madame Louise Mushikiwabo yaba ategerejwe i New York ku cyicaro cy’umuryango w’abibumbye kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Kamena 2012, aho ateganya kugirana ikiganiro n’abanyamakuru.
Izi mpaka zishobora kurangiza igihe cy’agahenge cy’imyaka 3 hagati y’u Rwanda na Congo, ako gahenge kakaba kari gafite akamaro kanini mu kuzana umutekano mu karere k’ibiyaga bigari kagiye kumara hafi imyaka 20 mu mutekano muke. Imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta ya Congo imaze gukura mu byabo abantu batagira ingano bamwe bahungiye mu gihugu hagati abandi bajya mu Rwanda no muri Uganda.
Abahagarariye ibihugu byabo i New York mu muryango w’abibumbye baravuga ko abakoze iyo rapport bashyizweho igitutu gikabije ngo batinze itangazwa ry’iyo rapport kugirango u Rwanda rubanze rubone umwanya wo kugira icyo ruvuga ku birushinjwa.
Abakozi bo hejuru ba Leta y’Amerika (inshuti z’igihe kinini za Perezida Kagame) bahakanye ibirego bya Leta ya Congo n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, bivuga ko aribo babangamiraga itangazwa ry’iyo rapport, abo bakozi ba Leta y’Amerika bavugaga ko bakeneye igihe cyo kwiga kuri ayo makuru ari muri iyo rapport.
Iyo rapport y’impapuro zigera kuri 50, yatagajwe kuri uyu wa gatanu tariki 22 Kamena 2012, ntacyo ivuga ku nkunga u Rwanda ruha umutwe wa M23, ariko inyandiko ibanza muri iyo rapport ivuga ko andi makuru azatangwa nyuma. Akanama k’impuguke karateganya guha inama y’umutekano ya ONU ibindi bisobanuro by’inyongera bijyanye n’iyo rapport bibaye ngombwa. Abanyamakuru ntabwo bashoboye kuvugana n’abagize ako kanama k’impuguke ngo bagire icyo bavuga kuri iyo rapport ndetse n’impamvu uruhare rw’u Rwanda rutavuzweho muri iyo rapport.
Congo yo yarangije kuvuga ko iperereza yakoze ryerekana ko inyeshyamba za M23 zabonye inkunga iturutse hakurya y’umupaka mu Rwanda, ariko ngo Leta ya Congo yirinze gutunga Leta y’u Rwanda agatoki ku mugaragaro.
Mu Kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru ku ya 19 Kamena 2012, yareze umuryango mpuzamahanga muri rusange gushyira ku Rwanda ibibazo byose by’umutekano muke biri muri Congo, akomeza avuga ko Congo igomba kwemera uruhare rwayo igakemura ibibazo byayo we yita iby’abanyekongo hagati yabo.
Gen Ntaganda n’ibindi bihumbi by’abasirikare bari muri CNDP yari ifashijwe n’u Rwanda bari binjijwe mu gisirikare cya Congo (FARDC) mu 2009, ariko banze koherezwa gukorera mu tundi duce twa Congo tutari Kivu. Akanama k’impuguke kasanze ngo kwigomeka kw’abagize M23 kwari kwarateguwe kuva mu Gushyingo 2011 igihe habaga amatora ya Perezida wa Repubulika muri Congo yaranzwe n’uburiganya bwinshi akaza gutsindwa na Joseph Kabila. Abahoze ari inyeshyamba za CNDP bari biteguye ko Perezida Kabila niyongera gutorwa azashaka kongera gushaka kubohereza gukorera mu tundi duce twa Congo kure ya Kivu. Ngo batangiye ibikorwa byo kwiba imishahara y’abasirikare bari bashinzwe kuyobora no gutera amabanki bakiba amafaranga bagombaga gukoresha mu kwigomeka. Imbarutso yaje kuba igitutu amahanga yashyize kuri Congo ngo ifate Gen Ntaganda.
Akanama k’impuguke kavuganye n’abatagabuhamya bavuze ko ukwigomeka kwari kuyobowe na Gen Ntaganda afatanije na Col Sultani Makenga n’ubwo bwose M23 ikomeje kubihakana.
Rapport kandi iravuga imigenderanire iri hagati y’inyeshyamba za M23 n’abarwanyi bahoze muri FDLR bakitandukanya nayo bakorera mu ishyamba ry’ibirunga hagati ya Masisi na Rutchuru bayobowe na Lt Col Mugasa a.k.a Mandevu, abo barwanyi bakaba barafashije Gen Ntaganda kuva muri Masisi yerekeza muri Rutchuru.
U Rwanda rwo rukomeje kwemeza ko rwafashije imitwe ikorera mu burasirazuba bwa Congo cyane cyane CNDP mu rwego ngo rwo kurwanya FDLR, ariko bamwe mu babikurikiranira hafi bavuga ko ari urwitwazo rwa Leta y’u Rwanda kugira ngo ikomeze isigasire inyungu zayo za politiki n’ubukungu mu burasirazuba bwa Congo.
Ukudatangaza uruhare rw’u Rwanda mu bibera mu burasirazuba bwa Congo biragaragaza ko hari igitutu cyinshi cyashyizwe ku muryango w’abibumbye n’u Rwanda ndetse n’ibihugu by’ibihangange birushyigikiye dore ko na Perezida Kagame mu kiganiro yahaye abanyamakuru yibasiye bidasubirwaho umuryango w’abibumbye kandi yari yabaye nk’aho atera ubwoba umuryango mpuzamahanga muri rusange avuga ko agiye kuwurekera ikibazo cya Congo ukazagikemura wonyine. Tubibutse ko u Rwanda rufite abasirikare benshi mu ngabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa muri Darfur n’ahandi. Ibi bikaba byatera umuryango w’abibumbye kwigengesera mu gutunga agatoki u Rwanda mu kibazo cya Congo.
Iyo rapport mushobora kuyisoma hano mu rurimi rw’icyongereza:
http://www.scribd.com/doc/97990059/UN-DRC-Group-of-Experts-Interim-Report-21-Jun-2012
Marc Matabaro
Rwiza News
FDLR iravuga ko idakorana na MONUSCO
Nyuma y’aho intambara ikomeje gukomera mu burasirazuba bwa Congo hagati y’ingabo za Congo (FARDC) n’inyeshyamba zo mu mutwe M23, ari Congo ari ONU bakaba bashinja u Rwanda gufasha M23 ariko u Rwanda rwo rukaba rubihakana rukavuga ko ikibazo kiri hagati y’abanyekongo ubwabo ndetse rukarega MONUSCO gufasha FDLR aho kuyirwanya, Radio Ijwi rya Rubanda yagiranye ikiganiro n’umuvugizi wa FDLR Bwana Laforge Fils Bazeyi.
Mu gutangira ikiganiro Bwana Laforge Fils Bazeyi umuvugizi wa FDLR yasobanuye ukuntu impunzi z’abahutu b’abanyarwanda zahungiye muri Congo zikomeje guhohoterwa zikabura kivurira. Akomeza yemeza ko Paul Kagame ariwe uteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo kuva mu 1996. Avuga ko ngo uretse kwica impunzi z’abanyarwanda b’abahutu ngo ingabo z’u Rwanda zatangiye ibyo kwica abanyekongo abo ngo zibasiye cyane ni abahutu b’abanyekongo zitaretse n’abanyekongo b’andi moko ndetse zica n’abanyamurenge muri Kivu y’amajyepfo.
Nk’uko umuvugizi wa FDLR akomeza abivuga ngo ingabo z’u Rwanda ntabwo zigeze ziva muri Congo ahubwo zakomeje kwihisha mu mitwe y’inyeshyamba itandukanye kugirango zikomeze gahunda yazo yo kwica impunzi z’abahutu no gusahura umutungo wa Congo. Agarutse ku bibazo biri muri Congo muri iyi minsi, yavuze ko Leta y’u Rwanda yakomeje gukoresha CNDP yari yinjiye mu ngabo za leta ya Congo ari nako ikoresha Gen Bosco Ntaganda mu kugurira, guha intwaro n’ibindi bikoresho imitwe y’aba Mai mai yiyemeje guhiga abanyarwanda b’impunzi yitwaje kurwanya FDLR, iyo mitwe ni nka Mai mai Ceka, Mai mai Raia Mutomboki, na FDC ngo ikora ibikorwa byinshi by’ubwicanyi, ubusahuzi no gufata abagore ku ngufu ku buryo ngo muri iyi minsi ishize zishe impunzi z’abahutu b’abanyarwanda basaga 200 muri Kivu y’amajyepfo.
Noneho ngo mu gihe Perezida Kabila yari ku gitutu cy’amahanga ngo atange Gen Bosco Ntaganda ajye gufungirwa i La Haye, ngo ingabo z’u Rwanda zari mu za Congo zazivanguyemo zifata izina rya M23 zigira mu misozi ya Runyoni mu birunga hafi y’umupaka n’u Rwanda aho zishobora kujya mu Rwanda uko zishaka gufata ibikoresho n’amategeko.
Ngo amakuru FDLR ifite n’uko ngo Gen Bosco Ntaganda ngo yibera mu Rwanda ngo agahinduranya kenshi aho aba cyane cyane mu bigo bya gisirikare. Kandi ngo muri iyi minsi Gen Ntaganda yaba yarabonaniye na Perezida Kagame na Gen Kabarebe mu ibanga rikomeye mu kigo cya gisirikare cya Kami.
Umuvugizi wa FDLR avuga ko ngo kurwanya FDLR neza ari ukureka hakabaho ubwisanzure na Demokarasi kandi hakaba ibiganiro hagati y’abanyarwanda bose bakigira hamwe ibyabaye byose n’ababigizemo uruhare maze abanyarwanda bakababarirana bakabana mu mahoro. Kuko ngo icyo gihe nta mpamvu yaba ihari kuri FDLR yo gufata intwaro kuko impunzi n’abandi banyarwanda bakomeje kurenganywa n’ubutegetsi bwa FPR baba bafite ubwisanzure n’uburenganzira bwabo maze ubuhunzi n’akarengane bigacika burundu.
Ku kibazo cy’umunyamakuru Simeon Musengimana ku buryo ubuzima bw’impunzi bwifashe ubu, Bwana Bazeye yasubije ko ikibazo kinini gihari ari aba Maimai baguriwe na Leta y’u Rwanda bakomeje kugira nabi impunzi ngo bahengera ahari impunzi zitegeranye n’ingabo za FDLR bakahatera bakica nta gutoranya ngo ikibazo gihari gikomeye n’uko na MONUSCO iyo ihageze yanga gufasha izo mpunzi ngo n’iyo baba bakomeretse cyane bemera kubavura ari uko bemeye guhita bacyurwa mu Rwanda. Ngo aho ingabo za FDLR zishoboye kugera ngo zitabare izo mpunzi zirabikora ariko rimwe na rimwe hari igihe zihagera zisangwa abicwa barangije kwicwa. Ngo asanga impunzi z’abanyarwanda zaratereranywe ngo wagira ngo isi yose yarazigambaniye.
Umunyamakuru yakomeje abaza umuvugizi wa FDLR uko abona amaherezo ya Gen Bosco Ntaganda. Yasubije ko Gen Ntaganda ari igikoresho cya Perezida Kagame ko ariwe akorera bityo nawe akamukingira ikibaba, ngo abasirikare Ntaganda akoresha abenshi n’abanyarwanda abandi ngo ni abanyekongo bake. Ngo hari n’abahoze muri FDLR bananiwe urugamba bataha mu Rwanda none Leta y’u Rwanda yabagaruye muri Congo ngo bayirwanirire. Ngo arabona impamvu Leta y’u Rwanda impamvu ifasha Ntaganda n’ukugira ngo arwane abe yafata ahantu hanini asabe imishyikirano, ngo ikitumvikana n’uko ngo Ntaganda avuga ko ngo arwanya FDLR kandi n’ubundi akaba akiri muri FARDC yarayirwanyaga, hakibazwa ukuntu yavuye mu ngabo za Congo ngo akunde arwanye FDLR. Kuri Bwana Bazeyi ngo ni gahunda ndende ya Leta y’u Rwanda kuko ngo leta y’u Rwanda ntabwo yifuza ko haba amahoro mu burasirazuba bwa Congo. Aribaza uko urugamba ruzagenda n’uburyo amahanga azabyifatamo kuko ngo igihe cyose Kagame yagiye ateza intambara muri Congo ngo yabaga ashyigikiwe n’ibihugu by’ibihanganjye ariko ngo ubu abantu bose bamaze kumumenya kugeza no ku nama ishinzwe umutekano kw’isi (Conseil de sécurité) kuko ngo ntabwo wavuga ngo ugiye kurwanya FDLR muri Congo aho kubikora ugapakira amakamyo n’indege amabuye y’agaciro. Kugeza aho u Rwanda ruba rumwe mu bihugu bya mbere byohereza amabuye y’agaciro menshi mu mahanga.
Umuvugizi wa FDLR yabajijwe kandi icyo ingabo za FDLR zirimo gukora ubu n’uwo zihanganye nawe. Yasubije ko ubu ingabo za FDLR ngo zifite akazi gakomeye ko kurinda impunzi kuko ngo iyo mitwe y’aba Maimai itinya gutera ibirindiro bya FDLR ahubwo igatera impunzi ziri ahatari ingabo za FDLR.
Abajijwe niba bataratangatanzwe ku buryo badashobora kugira icyo bakora, yasubije ko ibibazo byabaye ari ukubera ibihugu by’ibihangange byari bishyigikiye Leta y’u Rwanda ariko ubu ngo bimaze kumenya ukuri, yavuze ko atavuga imigambi FDLR ifite imbere ariko avuga ko ibyiza ari ugutegereza abantu bakazirebera uko bizagenda.
Ikindi cyavuzwe n’uko ngo FDLR ifite ingabo nyinshi mu Rwanda imbere ngo zitegereje ko igihe kigera ariko ngo ni ibanga ry’intambara.
Ku bijyanye n’uko ngo impunzi zaba zifite uburyo bwo kwirwanaho, ariko yasubije ko izo mpunzi ari abantu basanzwe badafite intwaro ahubwo ari FDLR izitabara igihe zitewe. Ngo muri izo mpunzi higanjemo abagore n’abana n’abasaza ngo batunzwe no guhinga igihe babonye agahenge kuko ngo ntawe ubaha imfashanyo.
Ku ngabo za MONUSCO yavuze ko ngo izo ngabo ziba zibereye mu bigo byazo ngo n’iyo hagize abicirwa hafi y’aho ziri ntabwo zitabara.
Mu gusoza umuvugizi wa FDLR yavuze ko asabye abanyapolitiki bari mu mahanga gushyira hamwe bakareka amacakubiri n’ibindi bibatanya kuko abanyarwanda bamaze kurambirwa igitugu ngo nibo bizeye ko babafasha kwibohoza. Naho ku bari mu Rwanda yabasabye gushira ubwoba bagahagurukira uburenganzira bwabo.
Marc Matabaro
Rwiza News
Impuguke za ONU zifite ibimenyetso byerekana ko bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda bafasha M23.
Impuguke za ONU ngo zifite ibimenyetso byerekana ko Ministre w’ingabo z’u Rwanda n’abandi basirikare 2 bakuru b’u Rwanda baha inkunga umutwe wigometse ku butegetsi bwa Congo witwa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo hafi y’umupaka n’u Rwanda.
Ibyo bimenyetso ngo byabonetse mu nyandiko z’ibanga zavuye mu nama yo mu muhezo y’akanama gashinzwe gufata ibihano k’umuryango w’abibumbye, abanyamakuru b’ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters bashoboye kubona izo nyandiko.
Mu gihe habaga inama y’akanama ka ONU gashinzwe gufata ibihano ku ya 13 Kamena 2012 i New York, havuzwe ko abakora iperereza ba ONU bafite ibimenyetso byerekana ko abasirikare b’u Rwanda binjiye ku butaka bwa Congo mu rwego rwo gukomeza ibirindiro by’inyeshyamba za M23, ko batanze n’inkunga y’ibikoresho, ngo kandi abo basirikare b’u Rwanda bashoboye gutuma Gen Bosco Ntaganda n’ingabo ze binjira ku butaka bw’u Rwanda nta kibazo. Impuguke za ONU zameza ko hari abayobozi benshi b’u Rwanda bo mu rwego rwo hejuru babifitemo uruhare runini.
Abayobozi b’u Rwanda bavuzwe harimo Ministre w’ingabo Gen James Kabarebe, umugaba mukuru w’ingabo Lt Gen Charles Kayonga na Gen Jackson Nkurunziza a.k.a Nziza umwe mu bantu ba hafi ba Perezida Kagame. Nk’uko izo nyandiko zibivuga ngo Gen James Kabarebe avugana na M23 umunsi ku munsi. Ngo muri iyo nama habaye kungurana ibitekerezo gusa ngo umwanzuro wanditse utegerejwe mu minsi iri imbere.
Perezida Kagame we mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku itariki ya 19 Kamena 2012 yavuze ko ikibazo ari icy’abanyekongo hagati yabo, we n’abandi bayobozi b’u Rwanda bakomeje kuvuga ko ikibazo giterwa na FDLR n’ubwo bivugwa ko itagaragara muri iyo mirwano ya M23 ndetse mu gushaka kwishyira heza Leta y’u Rwanda ntabwo icira akari urutega umuryango w’abibumbye ONU ahubwo inavuga ko ntacyo umaze akazi kawo kawunaniye wabura uwo ushyiraho ibibazo ukabishyira ku Rwanda. N’umuvugizi wa M23, Lt Col Vianney Kazarama we ahakana yivuye inyuma ko umutwe M23 waba ufashwa n’u Rwanda.
Umuntu akurikije umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Congo, uburyo Leta ya Congo, amahanga ndetse n’umuryango w’abibumbye ONU bisa nk’aho byamagana u Rwanda, kongeraho imvugo zirimo urwango za bamwe mu bakongomani bakangurira abandi kugirira nabi abanyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’abatutsi, ibi byose bishobora kuganisha mu ntambara nk’izo twabonye mu myaka ishize ariko iyi aho ishobora kuba itaniye n’iza mbere n’uko u Rwanda rushobora kuzaba ruri rwonyine kandi rudashyigikiwe n’amahanga cyangwa na bamwe mu banyekongo benshi nka mbere.
Kuba ibihugu duturanye bimaze kurambirwa icyo twakwita ubwirasi bwa Leta y’u Rwanda bijyanye no kuba kw’ibere ry’ibihugu by’ibihangage n’imiryango mpuzamahanga, uko bigaragara hari ibihugu byinshi bitinya u Rwanda ariko bitarukunda habe na gato umuntu yafata urugero rwa Tanzaniya yagaragaje ko itishimiye ko hari bimwe ibihugu bya East African Community bishaka guhuza n’u Rwanda mu gihe mu Rwanda hari ubutegetsi bw’igitugu.
Ibi byose bishobora gutuma u Rwanda rwisanga mu kato mu minsi iri imbere dore ko uretse n’umuryango w’abibumbye n’ibihugu by’i Burayi umwuka ntumeze neza. (Ubufaransa ntabwo burohereza Ambassadeur mu Rwanda, Ububiligi ntabwo bwatumiwe mu mihango yo kwizihiza imyaka 50 u Rwanda rumaze rwigenga, Abashingamategeko bo mu Bwongereza barasaba ko u Rwanda rwahagarikirwa imfashanyo n’ibindi..)
Marc Matabaro
Rwiza News
BNR ntivuga rumwe n’abavunjayi ku ibura ry’amadolari mu Rwanda
Muri iyi minsi ku isoko ry’ivunjisha haravugwa imihindagurikire y’igiciro cy’ifaranga ry’u Rwanda ari nako havugwa ibura ku isoko ry’idolari ry’Abanyamerika, ibyo bigatuma abaguzi n’abacuruzi babyinubira ; nubwo abavunjayi bavuga ko amadolari yabuze, Banku Nkuru y’Igihugu yo irabihakana.
Ibi byatumye twegera abantu b’ingeri nyinshi no mu bigo bitandukanye dushaka kumenya ukuri kw’ibivugwa.
Bamwe mu bacuruzi b’ifaranga bakorera mu nzu bita ‘’Forex Bureau/Bureau de Change’’ banze ko dutangaza amazina yabo batangaza ko hashize ukwezi kose hatangiye kugaragara imihindagurikire y’agaciro k’ifaranga ugereranije n’idolari ry’Abanyamerika. Mu kwezi gushize ufite idolari rimwe yabonaga amafaranga 608, urishaka agatanga 612, ubu urifite arahabwa amafaranga 620, urishaka agatanga 630.
Patrick Rurangwa wo mu nzu y’ubucuruzi « R.G. Forex Bureau’’ atangaza ko imihindagurikire y’igiciro cy’ifaranga bitera igihombo abacuruzi ndetse bigatuma n’igiciro ku isoko kizamuka. Avuga ko ubu bafite ikibazo cyo kubona amadolari kuko banki bakorana nazo zitayabaha uko babikeneye ngo bitewe n’uko nazo zibanza kuyagura muri Banki Nkuru y’igihugu (BNR).
Asoza asaba BNR gushakira igisubizo icyo kibazo kuko bakorera mu gihombo. Urugero atanga, iyo ufite nka miliyoni 1 y’amadolari y’Abanyamerika ugiye kurangura nka Dubai hakaba igabanuka rya mafaranga 18, uhita uhomba miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ku ruhande rwa Banki Nkuru y’igihugu siko bo babona ibintu . mu kiganiro twagiranye na Dr Kigabo Thomas Rusuhuzwa, Umuyobozi w’Ishami rya politiki y’imari n’ubushakashatsi (Monetary Policy and Reseach Directorate), avuga ko agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda katigeze kagabanuka, ahubwo ko kagenda kiyongera. Avuga ko iyo ushaka kumenya uburyo ifaranga rihagaze, utafatira ku munsi umwe cyangwa ukwezi kumwe, ko ahubwo ubirebera mu gihembwe cy’amezi 3 cyangwa atandatu. Aho niho wahera ufata umwanzuro.
Dr Kigabo Thomas Rusuhuzwa akomeza avuga ko nta kibazo cy’iboneka ry’amadolari y’Amerika kuko ibikorwa by’iterambere bikomeje, ibikoresho byinshi by’inganda bikomeje gutumizwa mu mahanga ahakoreshwa iryo dolari. Avuga ko ntawe banga kugurisha amadolari. Ikindi ni uko ngo utareba ikibazo cy’inzu imwe y’ubucuruzi ngo uhite ufata umwanzuro rusange.
Source:igihe.com
Abashingamategeko bo mu Bwongereza barasaba ko u Rwanda rwahagarikirwa imfashanyo
Umushingamategeko wo mu Bwongereza witwa Mike Hancock wo ma ba Liberal Democrats uva mu gace Portsmouth y’amajyepfo afatanije na bagenzi be b’abashingamateka ubu bamaze kugera kuri 20, baravuga ko bakurikijwe Rapport ya ONU yerekana ko u Rwanda rufasha inyeshyamba zo muri Congo, bibutsa kandi ko mu Kuboza 2008, ibihugu bya Suwedi n’u Buhorandi byahagarikiye u Rwanda imfashanyo kuko rwafashaga abarwanya ubutegetsi muri Congo. Basanga u Rwanda rudafite imfashanyo z’amahanga rutakomeza gushyigikira intambara muri Congo.
Bakaba ngo bashyigikiye ibyasabwe na Save Congo ko Umunyamabanga wa Leta w’u Bwongereza ushinzwe ububanyi n’amahanga n’umuryango wa Commonwealth yafatira ibyemezo Leta iyo ariyo yose, abantu cyangwa ibigo by’ubucuruzi bifasha inyeshyamba zo mu burasirazuba bwa Congo. Ndetse Leta y’u Bwongereza igasabwa kwiga ku nkunga mu rwego rwa gisirikare n’imali u Bwongereza buha u Rwanda.
Marc Matabaro
Rwiza News
Perezida Kagame yongeye gushyirwa mu majwi w’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana
Lt Gen Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa kane tariki ya 21 Kamena 2012, yatangaje ko yashatse kwicwa mu 2010 kubera ko atari ashyigikiye igitugu cya Perezida Kagame kuko hari ibintu yabonaga bigomba guhinduka mu mitegekere y’u Rwanda. Ibyo yabivuze mu buhamya yatangaga ku munsi wa kabiri mu rukiko i Johannesburg muri Afrika y’Epfo ahari kuburanisha abantu 6 baregwa kugerageza kumwica bamurashe mu 2010.
Lt Gen Kayumba akomeza avuga ko kwicwa kwe kwateguwe kubera ko yemezaga ko Perezida Kagame ariwe watanze amategeko yo guhanura indege yari itwaye Perezida Habyalimana n’abandi bari kumwe nawe. Ihanurwa ry’iyo ndege rikaba ariryo benshi bemeza ko ryabaye imbarutso y’akangaratete u Rwanda rwaguyemo mu 1994. Lt Gen Kayumba yavuze kandi ko afite ibimenyetso byerekana ko Perezida Kagame ariwe wategetse iyicwa rya Perezida Habyalimana.
Tubibutse kandi ko na Dr Théogène Rudasingwa wahoze ari umufasha wa hafi wa Perezida Kagame nawe abyemeza ndetse akaba yaragiye guha ubuhamya i Paris umucamanza Trévidic. Nyuma yo gutanga ubwo buhamya Dr Rudasingwa yatangaje ko hari abatanga buhamya benshi bifuza kuvuga ibyo bazi ariko bisaba ko umucamanza Trévidic yakwigira hamwe n’abo batangabuhamya uburyo barindirwa umutekano mu gihe baba batanze ubwo buhamya. Ibyo Lt Gen Kayumba yavuze mu rukiko byemeza ko ashobora kuba ari umwe muri abo batangabuhamya Dr Rudasingwa yavugaga.
Ariko Umucamanza Stanley Mkhari yanze gufata ubwo buhamya bwa Lt Gen Kayumba ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana nk’ikimenyetso mu rubanza rw’abashatse kumwica. Tubibutse ko Lt Gen Kayumba nawe ari mu barezwa mu Bufaransa mu kugira uruhare mw’ihanurwa ry’iyo ndege.
Tugarutse ku rubanza nyirizina ahakurikiranywe abagabo 6 (abanyarwanda 3 n’abatanzaniya 3), Lt Gen Kayumba yasobanuye uburyo yarashwe ndetse asubiramo imbere y’urukiko nko mu buryo bw’ikinamico uko byose byagenze ku buryo bimwe byasekeje abantu bari mu rukiko.
Yavuze ko yari avuye guhaha ari kumwe n’umugore we maze ageze aho yinjirira mu rugi runini rwinjira mu gipangu aho yari atuye, haza umuntu iruhande rw’imodoka amusaba ko yamufasha, umushoferi wari utwaye Lt Gen Kayumba nawe uri mu baregwa yamanuye ikirahuri n’uko uwo wasabirizaga ahita akuramo imbunda ya masotera (pistolet) n’uko ayifashe n’amaboko abiri arasa Lt Gen Kayumba acishije ku ruhande rw’umushoferi, Lt Gen Kayumba yahise afungura umuryango asoka mu modoka ariko isasu rimwe ryari ryamufashe mu nda rimena urubavu rumwe ririnjira. Uwo warashe yazengurutse imodoka ashaka gusanga Lt Gen Kayumba ku rundi ruhande ngo amusonge, Lt Gen Kayumba ngo yatekereje kwirukira mu nzu ariko yumva atari kubishobora kubera akaguru ke k’iburyo (yaje kumenya nyuma ko isasu ryari ryamwahuranije mu rukenyerero ahagana iburyo). Aho kujya mu nzu yahise afata imbunda y’uwo washakaga kumwica barayirwanira bituma asubira inyuma iyo mbunda imaze gukwama, ntabwo byahagarariye aho kuko yashatse noneho gukoresha icyuma ariko mu kwikorakora ngo agifate Lt Gen Kayumba yahise yirukira mu nzu yo hasi y’aho yari atuye atabaza umushoferi we ngo nafate uwo wari umaze kumurasa. Ariko umushoferi ntacyo yakoze (dore ko nawe ari mu baregwa gufatanya n’abo bicanyi akurikiye amafaranga). Lt Gen Kayumba agenze mu nzu ngo yagize impungenge z’umugore we wari wasigaye mu modoka, agarutse kureba abona wa wundi washakaga kumwica arimo kwiruka asohoka akoresheje undi muryago muto usohoka muri icyo gipangu.
Umucamanza yasabye Lt Gen Kayumba kwerekana uwamurashe, yagiye amukora ku rutugu, uwo akaba ari umutanzaniya witwa Hemedi Denengo (uretse ko azwi ku yandi mazina menshi). Umushinjacyaha yabajije Lt Gen Kayumba ukuntu ashobora kuba yibuka uwo muntu, niba yari asanzwe amuzi cyangwa ko yaba yaramubonye ku mafoto. Lt Gen Kayumba yasubije ko n’iyo ahumirije ifoto y’uwo wamurashe imugaruka mu maso.
Lt Gen Nyamwasa ntiyarangije gutanga ubuhamya bwe, azongera kubutanga ku ya 10 Nyakanga 2012 ubwo urwo rubanza ruzaba rusubukuwe. Impamvu nyamukuru n’uko Lt Gen Kayumba agomba kubonana n’abaganga kenshi (physiothérapie) kubera isasu yarashwe ryamuheze mu ruti rw’umugongo ngo bikaba bisaba ubwitonzi kurikuramo kugira ngo bitaba byabangamira ubuzima bwe.
Marc Matabaro
Rwiza News
Rwanda-Congo: Urwishe ya nka ruracyayirimo
Mu gihe Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo avuye mu ruzinduko i Kinshasa muri Congo ari kumwe n’izindi ntumwa zarimo umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Lt Gen Charles Kayonga, amagambo uyu mu Ministre arimo gutangaza ndetse n’ikiganiro Perezida Paul Kagame yahaye abanyamakuru, ibi byombi biragaragaza ko ibintu bitifashe neza habe na gato.Uwavuga ko u Rwanda rutorohewe mu rwego rwa dipolomasi ntabwo yaba yibeshye.
Kuba kandi amakuru ava i New York ku kicaro cy’umuryango w’abubumbye avuga ko hari rapport igiye gusohoka ivuga ku mutekano muke uri muri Congo, kandi iyo rapport ishobora kuza ishyira mu majwi Leta y’u Rwanda. Ndetse Ministre Louise Mushikiwabo agaragaza ikintu kimeze nk’uburakari kuri Leta ya Congo na ONU, bigaragaza ko urugendo yarimo i Kinshasa rutagenze neza.
Leta y’u Rwanda mu gukomeza kwibasira ONU mbere y’isohoka ry’iriya rapport birerekana ko u Rwanda rukeka cyangwa rwamaze kumenya ibiri muri iriya rapport bikaba ari ibintu bishobora kuba bitarunogeye cyagwa birushinja dore ko mu minsi ishize ikinyamakuru The Guardian cyatangaje ko Leta ya Congo yashinje Leta y’Amerika gushaka gutambamira isohoka ry’iyo rapport mu rwego rwo kwanga ko u Rwanda rwashyirwa ku karubanda. Ariko uhagarariye Amerika muri ONU, Madame Susan Rice yarabihakanye.
Iyi nkuru iri hasi yasohowe n’urubuga Kigali Today rukorera mu Rwanda iratwereka ko urwishe ya nka rukiyirimo:
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Louise Mushikiwabo, aremeza ko Leta Congo nta bushake ifite bwo kurangiza ibibazo ifite, akanihanangiriza iki gihugu gukomeza guhohotera Abanyarwanda, nk’uko baherutse kubikorera abagera kuri 11.
Nubwo yemeza ko ibibazo Congo ifite iki gihe byatewe n’umutwe FDLR urimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, Minisitiri Mushikiwabo yemeza ko ibyo byose ari amakosa y’umuryango mpuzamahanga wananiwe gukurikira abasize bakoze Jenoside.
Kuva mu myaka ine ishize, Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda barwanya Leta yabo, bigaragaza ko Leta y’iki gihugu yananiwe gushyira mu bikorwa amasezerano yagiranye n’iyo mitwe; nk’uko Minisitiri Mushikiwabo yakomeje abitangaza.
Yagize ati: “iyo imitwe ihagurutse ikarwanya Leta yabo haba hari impamvu. Abarwana bavuga ko aho batuye n’ababyeyi babo badafashwe nk’aho ari abenegihugu”.
Minisitiri Mushikiwabo avuga ko kuba Leta ya Congo ikomeza kwirengagiza icyo kibazo, yarangiza igafashwa n’umuryango mpuzamahanga guharabika u Rwanda, atari cyo kizakemura ibibazo byayo kuko ibyo bibazo ari iby’Abanyekongo bitari iby’Abanyarwanda.
Ati: “Gushyira u Rwanda mu majwi ni uburyo bwo kwirengagiza uko ikibazo gihagaze. Niyo mpamvu tubona ikibazo kitarangira. Ababizi barabyirengagiza, ni nabyo twaganiriye n’abayobozi babo”.
Ubwo yari mu nteko ishinga amategeko mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 21/06/2012, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yavuze ko niba hatabayeho kureba impamvu iyo mitwe ifata intwaro ikarwana, ibyo bibazo bitazigera birangira.
Yanavuze ko Leta y’u Rwanda yiyamye ibikorwa by’ihohotera abasirikare ba Congo bakoreye Abanyarwanda bagera kuri 11, bakoreraga ubucuruzi bwabo i Goma.
Umuvugizi wa Leta kandi yanamaganye Ubutumwa bw’umuryango w’Abibumbye muri Congo (MONUSCO), ugizwe n’abasirikari ibihumbi 20, kuko impunzi zituruka muri Congo aho bakorera zigaragaza ibimenyetso by’ihohohterwa, mu gihe uwo mutwe nta kintu ubikoraho.
Abajijwe n’abadepite uko abona abayobozi ba Congo bagaragaza ubushake mu kurangiza ibibazo, Minisitiri Mushikiwabo yasubije ko ibikorwa byose birimo amacenga menshi. Habaye ibiganiro hagati y’ibihugu byombi ariko nyuma Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo yandikira akanama gashinzwe amahoro ku isi aharabika u Rwanda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda asanga ikizarangiza ibibazo ari uko Leta ya Congo n’Umuryango Mpuzamahanga bava mu byo yise “amafuti”, yo kureba uwambutse umupaka wese mu isura ya Leta y’u Rwanda.
Kuva muri 2009, ibisirikare by’ibihugu byombi bimaze kugirana inama z’ubutwererane zirenga 13, ariko ukurikije ibindi bice amasezerano impande zombi zagiye zemeranywaho nta n’imwe yashyizwe mu bikorwa; nk’uko Minisitiri Mushikiwabo abitangaza.
Source: Emmanuel N. Hitimana, Kigali today
Perezida Kagame ngo yakoze impanuka y’imodoka?
Amakuru dukesha urubuga RWANDA IN LIBERATION PROCESS mu nkuru yanditswe n’uwitwa Nkunda, aravuga ko Perezida Kagame yakoze impanuka y’imodoka taliki 19 Kamena 2012 hafi mu ma saa kumi n’imwe n’igice, aho yavaga mu Rugwiro amaze kugirana ikiganiro n’abanyamakuru yerekeza mu mujyi wa Kigali.
ikamyo igenewe gutwara ibikoresho by’ubwubatsi (imicanga, amabuye…) yahuranyije umuhanda imusanga mu ruhande yarimo maze na we yitabaza icyuma cy’amashanyarazi cyo mu busitani butandukanya imihanda yombi arakigonga ku buryo cyangiritse bigaragara.
Ibi byabereye ku Kimihurura hafi ya bya bitara byo mu mahuriro y’imihanda biha imodoka ibyerekezo bitandukanye (feu rouge) biri hafi ya minisiteri y’ingabo. Ku buryo binagaragara neza ko aho iyo kamyo yanyuze ita umuhanda wayo igasatira umuhanda wo mu kindi cyerekezo yangije imikindo iteyemo ku buryo ndetse itatu muri yo yangiritse.
Ibi bikimara kuba umuhanda wa Kimihurura ngo wahise ufungwa n’abashinzwe kurinda Perezida Kagame (Republican Guard) n’abandi basirikari bahise bahurura ari benshi ku buryo byafashe amasaha agera kuri abiri kugirango umuhanda wongere ufungurwe.
Ababonye iyi mpanuka ngo bafashwe n’ubwoba bwinshi ku buryo bamwe mu bagore batatinye gusuka amarira. Aya marira bamwe bavuga ko yaturutse kubyabaye muri 1994 ku buryo ngo ariyo shusho yahise iza mu mutwe w’ababonye iyo mpanuka.
Perezida Kagame ngo yahise ajyanwa mu yindi modoka y’ivatiri ya gipolisi naho iyo yarimo anitwariye ubwe isubizwa mu Rugwiro. Umushoferi w’ikamyo we ntimumbaze ibye ubwo buri wese yibaze uko byaba byaramugendekeye ariko uwagira amakuru kuri uyu mushoferi aho yaba aherereye n’uko yaba amerewe yazabitumenyesha.
Marc Matabaro
Rwiza News
U Rwanda mu gushyira igitutu kuri ONU?
Amakuru atangazwa n’urubuga igihe.com rubogamiye kuri Leta y’u Rwanda, ruvuga ko rukesha ikindi kinyamakuru nacyo kibogamiye kuri Leta y’u Rwanda The New Times, aravuga ko Ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Congo (MONUSCO) ngo zifasha umutwe wa FDLR. Ndetse icyo binyamakuru bitangaza ubuhamya bwa bamwe mu bahoze muri FDLR bari mu ngando i Mutobo bavuga ko ngo FDLR ifite imikoranire na MONUSCO. Abo barwanyi ngo bagerageza gutanga ingero zigaragaza iyo mikoranire ndetse ibyo binyamakuru bitanga n’izindi ngero zirimo ko ngo umugaba w’ingabo za FDLR Général Major I.G Mudacumura yaba yarafashijwe na MONUC kubona abaganga bamuvura uburwayi bwa diyabete.
Ibyo binyamakuru ntabwo bigarukira aho kuko bikomeza bivuga ko ngo FDLR ari umutwe w’iterabwoba umeze nka Al Qaida ngo uri ku rutonde rwa ONU rw’imitwe y’iterabwoba. Ariko abatangaza ibi bibwira ko abantu badakurikira cyangwa ngo babe bashobora kubaza bamenye inkuru z’imvaho. Uretse ko FDLR iregwa ibikorwa bihohotera abasiviri n’ibindi bikorwa bijyanye no gusahura umutungo wa Congo ariko ubundi ntabwo FDLR iri ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba. Mu minsi yashize iki kibazo Dr Charles Kambanda umwarimu muri Kaminuza muri Leta zunze ubumwe z’Amerika akaba n’umuhanga mu mategeko yakibajije abantu batandukanye bo muri Leta y’Amerika ndetse no mu muryango w’abibumbye. Abo bose bamutangarije ko FDLR itari ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.
Si ibyo gusa kuko mu minsi yashize urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI) rwarekuye Bwana Callixte Mbarushimana, wari umunyamabanga Nshingwa bikorwa wa FDLR ndetse rwanga no gusohora inyandiko zo gufata umugaba mukuru w’ingabo za FDLR, Général Major I.G Mudacumura. Umuntu ashyize mu gaciro akurikije ibyo ibyo binyamakuru bivuga yakwibaza ukuntu bishoboka ko CPI/ICC yarekura umuyobozi wo hejuru cyangwa ikanga gutanga impapuro zifata umuyobozi w’ingabo za Al Qaida nk’uko ibyo binyamakuru byagereranije FDLR na Al Qaida.
Ikindi gitangaje. Kuki ibi bivugwa kuri MONUSCO bije mu gihe Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yibasiye ONU? Ese mbere y’uko hatangira iki kibazo cya M23 ndetse u Rwanda rugatangira gutungwa agatoki, nta bantu batahukaga bava muri FDLR ngo bavuge ko ikorana na MONUSCO? Kuki ubwo bufatanye bushinjwa MONUSCO buje mu gihe u Rwanda rurimo gushinjwa n’umuryango w’abibumbye ndetse hakaba hari na rapport yenda gusohoka abantu benshi bakeka ko ishobora kuzaba igaragaza ibimenyetso bishinja Leta y’u Rwanda gufasha M23? Nk’uko bitangazwa na The Guardian Leta ya Congo irarega Leta y’Amerika gushaka kubuza iyo rapport gusohoka mu rwego rwo gukingira ikibaba u Rwanda ariko uhagarariye Amerika muri ONU yabihakanye.
Uburyo bwo gushyira igitutu kuri ONU si ubwa mbere u Rwanda rubukoresheje kuko mu minsi yashize igihe Mapping repport yendaga gusohoka u Rwanda rwashyize iterabwoba ryinshi kuri ONU rushaka kubuza iyo rapport gusohoka kugeza n’aho ruvuga ko ruribukure ingabo zarwo ziri mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye nka Darfur muri Sudani n’ahandi. Byabaye ngombwa ko umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibimbye Bwana Ban Ki Moon akorera uruzinduko rw’ikitaraganya i Kigali.
Marc Matabaro
Rwiza News
Mai mai Raia Mutomboko yibasiye abahutu b’abanyekongo
Amakuru dukesha BBC Gahuza Miryango aravuga ko Mai Mai Raia Mutombiki yibasiye abaturage b’abanyekongo bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu. Iyo mirwano ngo yatangiye abo Mai mai bitwaje ngo barahiga FDLR none ngo badukanye ibyo kwibasira abanyekongo bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu babita abanyamahanga ngo basubire iwabo. Ibyo bitero ngo bigabwa n’abo mu bwoko bw’abatembo.
Umunyekongo w’umuhutu witwa Kabera yatangarije BBC ko abo ba Mai mai bateye ahitwa i Gatoyi muri Masisi ku buryo abaturage benshi barenga ibihumbi bahunze berekeza Minova n’ahandi, we akavuga ko yari mu nzira ahungira i Goma. Mu minsi ishize ngo abo bamaimai bishe abanyekongo bavuga ikinyarwanda b’abahutu barenga 150. Hari n’abaturage benshi bishwe batwikiwe mu mazu.
Nk’uko uwo mugabo ukora akazi k’ubuganga akomeza abivuga ngo ibyo bikorwa bibi bikorwa n’abatembo baturanye nabo ngo biyita Raia mutomboki ngo kuko hatwikwa amazu y’abavuga ikinyarwanda gusa ntabwo ay’abatembo atwikwa, ngo ibintu birakomeye ku buryo amazu ya ba Chef de collectivité na Chef de Poste yatwitswe. Ingabo za Congo ngo ntabwo zirabatabara uretse MONUSCO ngo yabatabaye ikoresheje indege ikarasa kuri abo ba Mai Mai bagasubira inyuma.
Ibikorwa byibasira abanyekongo bavuga ikinyarwanda bimaze iminsi ariko kenshi byibasiraga abanyekongo bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi, ariko ubu noneho abanyekongo bamwe bakomoka mu yandi moko atavuga ikinyarwanda b’intagondwa bahagurukiye kwibasira abavuga ikinyarwanda bose bitwaje urwitwazo babonye rwose. Ku batutsi bararegwa gufatanya na Leta y’u Rwanda naho ku bahutu baregwa gufatanya na FDLR, muri rusange bose ngo bitwa abanyamahanga mu gihe bizwi ko utwo duce twahoze ari ubutaka bw’u Rwanda mbere y’umwaduko w’abazungu. (aha ushobora kuhabona ibisobanuro http://journaldebwisha.blogspot.no/2010/11/carte-de-la-principaute-de-bwisha.html)
Iyi myitwarire y’ubutagondwa ya bamwe mu bakongomani akenshi ikomeje guhabwa urwitwazo n’intambara Leta ya FPR iri ku butegetsi mu Rwanda ikomeje guteza mu burasirazuba yifashishije inyeshyamba z’abatutsi zihindura amazina bitewe n’ibihe, guhera kuri AFDL, RCD, CNDP na M23 akenshi hakaba hagamijwe gusahura umutungo wa Congo. Hari n’amakuru avuga ko Leta ya Kigali yaba ifasha Mai Mai Raia Mutomboki mu kurwanya FDLR ku buryo muri iyi minsi basigaye bafite ingufu zidasanzwe. Ibyo bikaba bijyana no kwica impunzi z’abahutu b’abanyarwanda n’abahutu b’abanyekongo.
Amakuru atangazwa n’urubuga AfroAmerica Network aravuga ko Mai Mai Raia Mutomboki yateye ingabo za FDLR za Brigade iyobowe na Colonel Karume zikayirukana mu birindiro byayo. Abo ba Mai mai mu minsi ishize kandi bateye ingabo za MONUSCO bakomeretsa abasirikare bagera kuri 11.
Marc Matabaro
Rwiza News