Archive pour juin, 2012

Abacamanza b’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI/ICC) banze gutanga urupapuro rwo gufata Général Major IG Mudacumura!

Abacamanza b’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI/ICC) banze gutanga urupapuro rwo gufata Général Major IG Mudacumura! genocide-rwanda_in5f_-3cv35

Gen IG MUDACUMURA ni uri inyuma ya Perezida Habyalimana

Amakuru dukesha Radio RFI y’abafaransa mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Kamena 2012, aratumenyesha ko Umushinjacyaha Mukuru w’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI/ICC) Bwana Luis Moreno Ocampo, atazashobora gukurikirana vuba aha Général Major IG Sylvestre Mudacumura, umugaba mukuru wa FDLR.

Abacamanza b’urwo rukiko banze gusohora urupapuro rwo gufata (mandat d’arret) uwo mukuru wa FDLR, abo bacamanza basanze dosiye bahawe n’ubushinjacyaha idasobanuye neza (le dossier manquait de précisions.)

Nk’uko RFI ikomeza ibivuga, kuri Luis Moreno Ocampo, Général Major I.G Sylvestre Mudacumura ni umuntu uteye inkeke « homme dangereux ». Ngo umukuru wa FDLR niwe ugomba kubazwa ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu, kwica urubozo, gutoteza, no kugaba ibitero ku bushake ku basiviri muri Kivu zombi. Ariko Abacamanza b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha banze icyifuzo cyo gutanga urupapuro rwo gufata Général Major I.G Mudacumura, mbere yo kuniga ibimeneytso byari byatanzwe n’umushinjacyaha!

Fadi el-Abdallah, umuvugizi w’urwo rukiko yagize ati:«abacamanza banze icyo cyifuzo batinjiye muri dosiye kubera ko basanze ubushinjacyaha butarasobanuye bihagije ibyabaye, uburyo byabayemo, aho byabereye, uruhare rugaragara rw’uregwa muri ibyo bikorwa n’ibindi.. Ikindi ngo kidasobanutse ni ibyaha bakekaho uregwa bigomba gusabirwa urupapuro rwo kumufata ibyo ari byo. Abacamanza basanze ibyo byose bidasobanuye ku buryo buhagije mu cyifuzo cyatanzwe n’umushinjacyaha».

Ni ubwa mbere abacamanza b’urwo rukiko banze icyifuzo cy’ubushinjacyaha kubera iyo mpamvu. Ariko ntacyabuza Ubushinjacyaha kongera gusaba urundi urupapuro rwo gufata Général Major IG Mudacumura mu gihe noneho ubushinjacyaha buzaba bwarusabye mu buryo busobanuye neza.

Tubibutse ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Gicurasi 2012, urwo rukiko rwari rwemeje mu bujurire ko rutazaburanisha Callixte Mbarushimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FDLR, kuri we ngo nta bimenyetso bihagije ubushinjacyaha bwari bwerekanye.

Abacamanza b’urwo rukiko kandi bagomba gufata icyemezo ku kongera ibyaha ku rupapuro rwo gufata Général Bosco Ntaganda, wari usanzwe ushakishwa n’urwo rukiko ku cyaha cyo gushyira abana bato mu gisirikare. Ubushinjacyaha bwifuza kumukurikirana ku byaha bayakozwe hagati ya Nzeli 2002 na Nzeli 2003 muri Ituli muri Congo.

Marc Matabaro
Rwiza News

1...678910

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste