IBIHWIHWISWA HANZE AHA MURI IKI CYUMWERU
-Ingabo z’umuryango w’abibumbye zoherejwe guhagararira mahoro muri Congo MONUSCO, zerekezaga mu gace ka Uvira kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Kamena 2012 ziciye ku butaka bw’u Rwanda, zabujijwe kwinjira mu Rwanda ku mupaka wa Rusizi ya kabiri. Iki gikorwa cyagaragaye nko kwihimura kwa Leta y’u Rwanda kuri MONUSCO kubera ibirego byarezwe u Rwanda ko rutera inkunga inyeshyamba za M23.
-Ngo Ambassadeur Sylvestre Uwibajije hari ibyo atabwiye abanyarwanda bijyanye n’urugendo yagiriye mu Rwanda. Urugero ngo ntacyo avuga ku byo yaganiriye na Gen Jack Nziza.
-Umubare munini w’abasirikare b’u Rwanda barimo koherezwa muri Congo gufasha M23, ni abahoze mu ngabo za FDLR bamaze iminsi batahutse.
-U Rwanda ubu ruri muri gahunda yo gushaka kwinginga Congo ngo barebe ko barangiza ikibazo cyo muri Congo hagati yabo bitiriwe bica mu muryango w’abibumbye ariko Leta ya Congo ngo yababereye ibamba ngo u Rwanda rugomba kubanza rukirukana kandi rugahana abasirikare bakuru bose bafasha cyangwa bafashije M23, ababonye Gen Kabarebe na Lt Gen Kayonga bavuye mu mubonano wabaye mu muhezo mujyi wa Goma baravuga ko bagaragaraga nk’abijimye kandi bafite uburakari.
-Ubu Kagame noneho ari muri opérations za Blanchiment d’argent afatanije na Mafia z’abashinwa za Macao na Hong Kong bakoresheje amasosiyete y’abashinwa bafatanije na FPR akora ibikorwa binyuranye mu Rwanda babeshya ngo ni abashoramari.
-Ejo nasangiye Byeri n’umukongomani w’inshuti yanjye ambwira ukuntu ngo iyi ntambara iri kubera muri Congo yateguwe ndumirwa, sinzi niba ari ukuri cyangwa ikinyoma ariko byanteye kwibaza byinshi. Yagize ati: aba bivumbuye bitwa ko bari muri M23, ngo ni abahoze muri CNDP n’indi mitwe, ngo Kabila yabahaye intwaro n’ubufasha igihe cy’amatora ngo bazamufashe guteza akavuyo igihe Etienne Tshisekedi yaramuka atsinze amatora. Ngo birazwi hose ko Kabila yafashijwe cyane na CNDP n’u Rwanda mu itorwa rye no mu kwiba amajwi. Rero ngo ibyo Kabila yari yemereye abahoze muri CNDP ntabwo yabyubahirije ahubwo arenzaho gushaka gufata Gen Ntaganda kubera igitutu cy’amahanga. Ngo ibi byarakaje cyane abahoze muri CNDP n’u Rwanda bahita batangira kwitegura intambara igomba gutuma bateza ibibazo byinshi bityo Leta ya Congo ikemera gushyikirana nabo bagahabwa byinshi berenze ibyo bemerewe mbere. Ikindi ngo giteye impungenge ngo n’uko abahoze muri CNDP bazi neza ko Congo iramutse ifite amahoro na Demokarasi nta ngufu na nke baba bafite kubera ko ari bake kandi andi moko y’abakongomani akaba atabakunda ngo n’ikimenyimenyi byagaragaye ku ishyaka RCD ryari rifite hafi 1/3 cya Congo yose none ubu kuko ryari baringa rikorerwagamo n’u Rwanda ubu ni nk’aho ryazimye, ngo na CNDP ejo bundi mu matora y’abashingamateka yaratsinzwe bidasubirwaho.
-Madame Mushikiwabo agiye kuzagwa mu nzira aho Kagame amwohereza kurimanganya mu mwanya we, uyu mushiki wacu yaruha kweri! Ngo kuri uyu wa kane tariki ya 28 Kamena 2012 yari i Buruseli mu Bubiligi yagiye gutera ibipindi ababiligi ngo binginge Congo ireke barangize ikibazo bidaciye muriza ONU n’ahandi, yibagiwe ko u Rwanda rwanze kubatumira mu muhango wo kwizihiza imyaka 50 rumaze rwigenga!
Marc Matabaro
Rwiza News
Agamfa kaburiwe ni kangome