Urubanza rwa Victoire Ingabire ruzasomwa tariki ya 7 Nzeri 2012
Amakuru dukesha Bwana Boniface Twagirimana, Visi Perezida w’agateganyo w’Ishyaka FDU-Inkingi, akoresheje urubuga rwa facebook aratumenyesha ko isomwa ry’urubanza rwa Madame Victoire Ingabire ryimuwe. Yabitangaje muri aya magambo:
« Leta ya Pahuro Kagame ibinyujije mu bacamanza be imaze gutangaza ko isomwa ry’ urubanza rwa politiki iregamo umuyobozi wa FDU-Inkingi Mme Victoire Ingabire Umuhoza wagombaga gusomerwa none tariki ya 29 Kamena 2012 ko rwimuriwe tariki ya 7 Nzeri 2012 ngo kubera ko itabonye umwanya uhagije wo kwiga dossier. »
Urubuga Kigali Today narwo rwagize icyo ruvuga kuri iyi nkuru aho rwagize ruti:
« Isomwa ry’urubanza rwa Ingabire Victoire ryari riteganyijwe kuri uyu wa gatanu ryimuriwe tariki 07/09/2012, nyuma y’uko urukiko rutangaje ku rutararangiza gusuzuma neza urubanza rwe. Asoma umwanzuro w’urukiko, Umucamanza mukuru Alice Ruliza yatangaje ko impamvu yatumye basubika uru rubanza ari uko urukiko rutararangiza gusuzuma urubanza rwa Ingabire ku buryo bunoze. Kugeza ubu ubushinjacyaha buhagarariwe na Alain Mukuralinda, burasabira Ingabire w’abana bane igihano cy’igifungo cya burundu. Urukiko kandi rwateranye Ingabire n’abamwunganira badahari, nyuma y’uko guhera tariki 18/04/2012 atongeye kugaragara imbere y’urukiko. Ingabire yahagaritse kwitaba urukiko avuga ko abatangabuhamya be basatswe ku buryo butubahirije amategeko. Urubanza rwa Ingabire rwakomeje gutinda kubera ko ubushinjacyaha bwakomeje kugaragaza ibimenyetso bimushinja ariko we n’abamwunganira nta wigeze yemera na kimwe muri ibyo bimenyetso. Guhagarika kwitabira urubanza kwa Ingabire Victoire ni imwe mu ntandaro ikomeye yakomeje kugira uru rubanza agatereranzamba kugeza ubu, nk’uko bamwe mu bakurikiraniye hafi uru rubanza babitangaza. »
Ariko nk’uko bigaragara mu nyandiko yanditse mu rurimi rw’igifaranga iri ku rubuga rw’ishyaka FDU-Inkingi yanditswe na Bwana Boniface Twagirimana yiswe Rwanda: La prochaine session de la Cour Suprême pourrait décider de la suspension des poursuites contre la prisonnière politique Victoire Ingabire Umuhoza. Urukiko rw’ikirenga rw’u Rwanda rwahamagaje Madame Victoire Ingabire ku ya 19 Nyakanga 2012, kugira ngo hasubukurwe urubanza, ku kirego cyatanzwe na Madame Ingabire avuga ko itegeko rihana ingengabitekerezo ya Genocide ridakurikije itegeko-nshinga. Nk’uko amategeko y’u Rwanda abiteganya, iki gikorwa gihagarika ibikorwa byose birimo gukorwa n’inzego z’ubutabera zo hasi.
Umuntu akurikije iyi nyandiko yanditswe ku rubuga rwa FDU-Inkingi ntabwo yabura gukeka ko impamvu isomwa ry’urubanza rwa Madame Ingabire ryimuriwe muri Nzeri 2012, ari ukubera uru rubanza rundi ruzasomwa tariki ya 19 Nyakanga 2012 dore ko itegeko rihana ingengabitekerezo ya Genocide Madame Ingabire abona ridahuye n’itegeko nshinga ari ryo urukiko rushobora gukoresha mu rubanza rwe kuko icyo cyaha nacyo kiri mu byo akurikiranyweho.
Mu kiganiro urubuga Rwiza News rwagiranye ku murongo wa Telefone n’umwe mu barwanashyaka ba FDU-Inkingi uri i Kigali, yadusobanuriye ko nta cyizere bafite cy’uko Madame Ingabire azabona ubutabera kuko n’ubundi Madame Victoire Ingabire ari umwere uru akaba ari urubanza rwa politiki. Ngo ntabwo umuntu yakwizera ubutabera mu rubanza yikuyemo kubera ko yabonaga rubogamye. Akomeza avuga ko Madame Ingabire n’ishyaka FDU-Inkingi nta kibi bifuriza ubutegetsi bw’u Rwanda, ahubwo bifuzaga gutanga umuganda wabo bagafatanya n’abandi banyarwanda mu kubaka igihugu no guharanira ko abanyarwanda babona ubutabera, ubwisanzure na demokarasi.
Marc Matabaro
Rwiza News
Pira, ndabona warwaye diyare yamagambo. Uretse ababohoje iki gihugu bakirukana umwami bakimika République, nta yindi ntwari nyayo, izi gukina politiki nkuyu mubyeyi INGABIRE VICTOIRE UMUHOZA waje guhoza abanyarwanda. Ubwo rero nawe ngo uravuze wiha guhitwa gusaaaaaa ! Utinyuka kugereranya ute uyu mudasumbwa niriya nizo ngetura zibaragira bushumba kuburyo mwese mwahindutse imisega ikubitwa imigeri ! Ingabire arabazengereje, sugukanura amaso no gukebaguza aho muri hose bigeze naho mwikanga ibicucu (ombres, shadow)byumubiri wanyu ! Reka kuvuga ubusa nkikibuno kuko nawe ubona ko mwagendesheje burundu, ko igihugu cyimisega kigeze kumuteremuko, dore ko numusega mukuru wazo yabyivugiye !
Ariko abagabo ba fdu bagira ubwenge!kohereza uyu mugore bamwita umunyapolitki kandi bazi neza ko ntayô yigeze akina bo bagasigarara bararitse imyogo y,inda i burayi,none ngo imfungwa ya politiki!musuzugura urwanda. Kugeza aho mwumva ko rwategekwa na victoîre koko?rwaba rugeze ahaga!izijya gushira ngo inkungu izijya imbere!!!