Congo irasaba u Rwanda kureka kwenyegeza umuriro muri Congo

Congo irasaba u Rwanda kureka kwenyegeza umuriro muri Congo ALeqM5iguJWCbtXos6r-NcAQLtCBKKoZFw

Bwana Lambert Mende Omaranga

Kuri uyu wa kane tariki 28 Kamena 2012, Leta ya Congo yiyamye u Rwanda irurega gutera inkunga abigometse bibumbiye muri M23, mu ijwi ry’umuvugizi wayo Lambert Mende yasabye u Rwanda kandi guhagarika kureka abasirikare bakuru barwo bagakomeza guteza intambara.

Lambert Mende mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa yavuze ko hari ibimenyetso simusiga biri mu mugereka wa rapport y’impuguke za ONU, bivuga ko M23 yabonye inkunga y’abasirikare b’u Rwanda bo mu rwego rwo hejuru. Yongeraho ko Congo isaba ko u Rwanda rwahagarika uburyo n’inzira bikoreshwa mu gushakira abasirikare bashya no guha ibikoresho inyeshyamba za M23 nta mananiza.

Izo nyeshyamba za M23 zigizwe n’abahoze mu mutwe wa CNDP wari ushyigikiwe n’u Rwanda, ziyobowe na Gen Bosco Ntaganda ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC/CPI. Zari zinjijwe mu ngabo za Congo mu 2009 ariko ubu zivuga ko Leta ya Congo itubahirije ibyo bari barasezeranye ngo akaba ariyo mpamvu zigometse ku butegetsi guhera muri Mata 2012.

Inama y’umutekano y’umuryango w’abibumbye yatangaje kuri uyu wa kabiri tariki 26 Kamena 2012 mu mugoroba rapport y’impuguke z’umuryango w’abibumbye ariko ntiyatangaza umugereka wayo, Ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP byashoboye kubona  uwo mugereka w’iyo rapport, hakaba hagaragaramo ko abasirikare bakuru b’ingabo z’u Rwanda, ku mategeko ya Leta yabo bashyigikiye inyeshyamba za M23 baziha intwaro, ibikoresho bindi bya gisirikare, n’abarwanyi bashya.

Mu basirikare bakuru bavuzwe harimo Gen James Kabarebe, Ministre w’ingabo, Lt Gen charles Kayonga, umugaba mukuru w’ingabo, Gen Jackson Nkurunziza a.k.a Nziza akaba yarahoze akuriye inzego z’iperereza ubu ni umunyamabanga uhoraho muri Ministère y’ingabo, na Gen Emmanuel Ruvusha, umukuru wa Division y’uburengerazuba y’ingabo z’u Rwanda.

Ariko Leta y’u Rwanda yo ikomeje guhakana yivuye inyuma ko hari inkunga iha inyeshyamba za M23. Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Madame Louise Mushikiwabo yateye utwatsi iyo rapport avuga ko iyo nyandiko ibogamye kandi ituzuye ngo ishingiye ku myanzuro y’agateganyo kandi igomba kongera igakorerwa isuzuma neza. Ngo igitutu cy’itangazamakuru cyatumye iyo rapport itangazwa u Rwanda rutarabona umwanya wo kwisobanura ku byo ruregwa. Kandi ngo ingabo za Congo zananiwe gukumira inyeshyamba za M23 none Leta ya Congo n’inshuti zayo zirashaka kwegeka icyo kibazo ku Rwanda. Ngo u Rwanda rwatumiye impuguke za ONU i Kigali ngo zikomeze iperereza  kandi ngo zarabyemeye.

Lambert Mende we avuga ko ngo byabatangaza ko Ministre w’ingabo z’igihugu yakora ibintu ku giti cye mu kibazo gikomeye nk’iki akaguma ku kazi ke nka ministre. Akomeza avuga ko ikizagenerwa uwo muministre bizaba bigaragaza neza niba Leta y’u Rwanda ifite uruhare cyangwa ntarwo. Yemeza kandi ko ngo Bataillons 3 z’ingabo z’u Rwanda ziri kumwe n’inyeshyamba za M23, zishinze ibirindiro mu misozi iri hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda. Ngo biratangaje ko umukuru w’ingabo z’u Rwanda yashobora gufata icyemezo cyo kohereza ingabo ku butaka bw’igihugu cy’amahanga nta ruhushya rw’umukuru w’ingabo w’ikirenga ari we mukuru w’igihugu (Paul Kagame) kandi akaguma mu mirimo ye nyuma y’aho Perezida wa Repubulika abimenyeye. Ngo naguma mu kazi ke bizaba byigaragaje ko ibyo yakoze yabikoze agendeye ku byo umukuriye yifuzaga, ngo ibyo byaba bikomeye.

Ikindi cyagarutsweho na Bwana Lambert Mende n’uko ibirego u Rwanda rurega Congo ngo byo gushaka gukorana na FDLR ari ibinyoma byambaye ubusa, ngo birumvikana ko abayobozi b’u Rwanda bashaka kuyobya uburari ku birego bikomeye bibashinjwa.

Andi makuru atangazwa n’ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP aravuga ko: abajenerali Kabarebe na Kayonga bari mu mujyi wa Goma kuri uyu wa kane tariki ya 28 Kamena 2012, bari kumwe na bagenzi babo ba Congo, Ministre w’ingabo Alexandre Ntambo Luba, umugaba mukuru w’ingabo za Congo (FARDC), Lt Gen Didier Etumba, kugira ngo baganire mu muhezo ku kibazo cy’umutekano.

Marc Matabaro
Rwiza News

 


6 commentaires

  1. jmv dit :

    tawe uvuma iritararenga ariko, bishyire kera u Rwanda ruzishyura iyi fagitire.
    Ese abasilikare ba Congo baburi ? ngo barinde umutekano w’igihugu cyabo Inama mbagiriye Kabira sumwana ariko se Kabiri gatatu murugo rwumugabo nagasuzuguro koko ayo mabuye yagaciro yahamagayte ibihugu byibihangange nka Amercica, Uburusiya, Ubufarasa, Angora, Zimbambwe ababirigi bagikoronije, Africa yepfo Senegal n’indi byibihangange kwisi akab iha Diama naho bayicukura ariko congo ikagira amahoro bikamukiza izo nyeshyamba ariko atibagiye ni Rwanda niba koko arirwo rumiwrukana imisozi yose bahunga M23 bakayikuta incuro ariko ntazibagirwe na Uganda yahaye ubuhungiro abasilikare be bamerewe nabi n’ingabo z’u rwanda nako M23

  2. Umuco dit :

    Ngo u Rwanda rufite ingabo zikomeye! Harya murashisha imiheto cyangwa ni amasasu n’imbunda bitagira aho bikorerwa mu Rwanda! Naherutse birirwa bapinga ababiligi n’abazungu! Gaciro agushije umukecuru Mushikiwabo mu mayira!

  3. Kadeheri dit :

    Aba bose barajijisha!!
    Simbona ukuntu Kagame yagiye gufata kiriya cyemezo gikomeye cyo kwohereza ingabo muri Congo atabanje kubyumvikanaho na mwene wabo « Kabila »!
    Ahubwo uyu « Kabila » ari hagati nk’ururimi!Ku ruhande rumwe agomba kurangiza inshingano ba shebuja(USA+UK via Kagame) bamuhaye zo gukomeza gusinziriza abacongo ngo bakomeze biyibire amabuye y’agaciro!!
    Ku rundi ruhande,ibihangange byamwigomoyeho birimo kumwotsa igitutu!Aha ndavuga Honoré Ngbanda Nzambo Ko Atumba n’abapatriotes be bibumbiye muri APARECO,Gén.Faustin Benoît Munene umaze kurema umutwe w’inyeshyamba ukorera muri Congo-Brazza witwa Armée de résistance populaire (ARP),ntibagiwe na Mzee Étienne Tshisekedi wa Mulumba n’ »interahamwe » ze zibumbiye mu ishyaka UDPS.Uyu we kuva uwiyita « Kabila » yamwiba amajwi mu matora aherutse,yarahiye ko aziruhutsa ari uko amwivuganye!!
    Aho ibintu bibera insobe,ni uko aba bose navuze haruguru barimo gushaka ukuntu bakwiyegereza intarumikwa za FDRL ngo bafatanye kwikiza « abamenja »!Ntimuzanatangare nimwumva ngo na ba Kayumba na Karegeya babasanze!!!Burya muri « politike » hari igihe umwanzi w’umwanzi wawe umugira inshuti yawe kugirango ugere kucyo ushaka!!!
    Nyamara ndabona agahuru ka Kagame na Kabila gatangiye gucumba umwotsi,aho bukera karashya!!!!

    Kadeheri

  4. Abona dit :

    Yewe!! Ibyo Mushikiwabo na Kayonga bataganiriyeho nanyir’ubwite  » Kabila  » ngo bumvikane, nibyo aba baza gushobora? Kombona aba bagabo uko ari 2, « kabarebe na kayonga » aribo UN irigutunga agatoki cyane ra? Aho ntibagiye gupfukama basaba imbabazi kandi ari too late? Ibyo mukora byose murabeshya banza igihe abazungu babahaye kirikubarirwa kuntoke

  5. KABEGO dit :

    Les -BANTOUS- C’est un peuple paisible. Twabaye abandi ubu amahanga yari aduhaye Feu vert yo gutumuura u Rwanda. Tugarutse ku ba Congomen, ikibazo nta force de frappe ya gisirikare twigirira,gusa twagombye gupfukama imbere ya Angola, Zimbabwe na South Africa BIKADUKACANGIRA ADUI, cyangwa se tukavoma indobo zuzuye diamant tugahereza ibihugu by’ibihangange ku isi, tugasinyana amasezerano yo gucukura amabuye nabyo. Aka ni agasuzuguro, kubona agahugu kangana n’icyo twita zone hano NYAMIRANGWE kadutobera igihugu.
    Ntawe uvuma iritararenga ariko, bishyire kera u Rwanda ruzishyura iyi fagitire.

  6. BALULU dit :

    ibya politike birasekeje cyane habaharimo amacyenga kabisa

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste