Rwanda-Congo: Gen Kabarebe na Lt. Gen. Kayonga bagiye muri Congo mu biganiro

Inkuru dukesha urubuga Umuseke aravuga ko ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa kane tariki 28 Kamena 2012 nibwo Ministre w’Ingabo w’u Rwanda Gen James Kabarebe n’umugaba w’ingabo z’u Rwanda Lt. Gen. Charles Kayonga bambutse umupaka wa Grande Barrière i Rubavu bagana i Goma mu biganiro na bagenzi babo ba DRCongo mu gushaka umuti ku kibazo cy’imirwano hagati y’ingabo za Congo n’umutwe wa M23 wigometse.

Rwanda-Congo: Gen Kabarebe na Lt. Gen. Kayonga bagiye muri Congo mu biganiro Lt-Gen-Kayonga-na-Gen-Kabarebe-berekeje-i-Goma

Lt Gen Kayonga na Gen Kabarebe berekeje i Goma

Iyo nkuru ikomeza ivuga ko amakuru agera k’Umuseke.com aremeza ko kuri uyu wa kane muri IHUSI Hotel hafi y’umupaka w’ u Rwanda na Congo aba bayobozi b’Ingabo z’u Rwanda bari buhahurire n’abahagarariye Ingabo za Congo (FARDC) baza kuba bayobowe na Gen Gabriel Amisi Kumba bita “Tango Fort” uyobora ingabo zirwanira ku butaka muri Congo.

Ngo muri ibi biganiro haraba kandi hari abakuru b’ingabo z’umuryango w’abibumbye za MONUSCO bari muri kariya karere ngo barinde amahoro n’ubwo ubu ntayahari, dore ko abacongomani bagera ku 13 000 bamaze guhungira mu Rwanda.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig. Gen. Joseph Nzabamwita we yatangaje ko uru rugendo rw’abakuru b’ingabo z’u Rwanda rugaragaza ubushake u Rwanda rufite mu gushakira umuti w’ikibazo kiri hariya.

Aba basirikare bakuru bagiye muri Congo nyuma y’uko Ministre w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo nawe ahaheruka mu minsi ishize kuvugana na mugenzi we ku muti wabonerwa ikibazo cy’ingabo za M23 zigometse kuri Leta ya Kinshasa.

Mu biganiro bari kugirana aba bayobozi b’Ingabo ku mpande zombi ndetse na MONUSCO, baravuga ku mitwe ya M23, FDLR iteza umutekano mucye hariya ndetse banarebere hamwe ku bivugwa ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23.

Ibi bibaye nyuma y’uko ku munsi w’ejo (tariki 27/06) Umuryango w’abibumbye wasohoye raporo yakozwe n’impuguke zawo Joint Verification Team (JVT), ivuga ko u Rwanda rufasha abigometse ku ngabo za Congo, iyi Raporo Ministre Mushikiwabo akaba yaravuze ko nta shingiro ifite kuko nta bimenyetso bifatika bitangwa n’abavuga ko u Rwanda rufasha abo barwanyi ba M23.

Leta ya Kinshasa yari yandikiye Umuryango w’abibumbye iwubwira ko bimwe mu bihugu bituranyi bifite uruhare mu bibera muri Congo, Ministre Mushikiwabo we, i New York mu kiganiro aherutse guha abanyamakuru yagaye Leta ya Kinshasa gushakira umuti w’ikibazo cyayo mu gushinja abaturanyi bayo ibarega ku Muryango w’abibumbye, aho kwicarana nabo ngo babe babafasha kugikemura nk’abaturanyi.

Source: Umuseke

 


2 commentaires

  1. Abona dit :

    « Urugiye kera ruhinyuz’intwari » banyarwanda banyarwandakazi, mwitegure ibizakurikira ibi: izi njyendo z’urujya n’uruza zaba bategetsi bacu zimeze nka wa muntu uhiriye munzu, muzaba mumbwira ndore aho nibereye! Burya rero ngo iyo umuntu acecetse kandi atarukubera ubwitonzi cga ubugoryi, ngo burya aba acecekanye byinshi! Muzaba mureba aka FDLR imaz’iminsi yicecekeye isa nkaho itakibaho. Ahaaa….. Uz’ubwenjye yaba yishakir’inzira azanyuramo.. Nah’ubundi ishyamba siryeru.

  2. Rudomoro dit :

    Agahu kahuye n’umunyutsi!

    Mwabonye se ko aba bagabo, umukuru w’ingabo zose (General Army Chief of Staff) na minisitiri w’ingabo bakiriwe n’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka kandi ari na bo bakoze urugendo rwo kumusanga muri Congo! Ni nk’aho utegeka ingabo zose za RDC na minisitiri wabo w’ingabo baza i Kigali bakakirwa na Ceasar. Ibi bibaye nyuma gato y’aho Kayonga, (Mushikiwabo (inshuro 2) bagiriye muri Congo nanone bagataha bakanja amanwa, akaba nta Munyecongo uheruka gukandagiza ikirenge mu Rwanda. Nyuma kandi gato y’ingendo zitagira umubare Kagome na mukiwe bagiriye muri Uganda ari nta Muyobozi n’umwe wa Uganda uza mu Rwanda. Nyuma ya ya manyama yose n’agasuzuguro ko kwita abandi amazirantoki n’ibigarasha, abakegesi bacu basigaye bemera gusuzugurwa bene aka kageni! Aka ni ko gaciro se bavuga?! Perezida wabo arajya kunamira umuntu wapfuye muri 1952 kubera ko gusa ashaka ubuhake kwa Kaguta, nyuma y’ubwishongozi yagiriraga Abagande kugeza ejo bundi abashyiraho iterabwoba ko azatwika nyakatsi yabo. Ese yari yajya kunamira imva ya se wamubyaye?

    Ntacyanga umugayo kandi ni byo ngo iminsi icura idaciye amakara. Ibi ntihagire ubikerensa kuko birerekana aho u Rwanda (ndavuga Kagame n’agatsiko ke) ruhagaze muri iki gihe mu bijyanye na diplomacy. Ruri hasi y’ibihugu byose. Mutege amaso murebe n’akataraza kari imbere, aba bose bazajya gupfa cyangwa gufatwa mpiri barasaze.

    Mu kinyarwanda ngo imbwa ni ebyiri:
    - Iyima uwayihaye: Kagame yabikoze igihe cyose yarasaga akanasuzugura Kaguta wamuteretse ku butegetsi cyangwa igihe cyose yicaga urubozo abasangirangendo be;
    - Isaba uwo yimye: Kagame ubu nibyo agezeho yirukira i Buganda azi ibyo yabakoreye, cyangwa yihohora ku Bahutu ndetse n’Abatutsi barokotse azi uko yabishe cyangwa yabicishije.
    Abatutsi mwirinde batabandurukana mu rwobo bariho bagwamo, Abahutu namwe mushishoze iyi si intambara y’amoko, turarwana na Satani mwenyewe.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste