PS Imberakuri: ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 13/P.S.IMB/012.
Kuri uyu wa 28 Kamena 2012 nibwo umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri mu karere ka Kicukiro bwana NSHIMYUMUREMYI Eric yari imbere y’umucamanza ategereje icyemezo kimufatirwa,ariko mu gihe cya saa cyenda n’igice (15h30) umucamanza yafashe icyemezo cyo kuzongera kuburanisha urwo urubanza kuwa 16/07/2012.
Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha birimo:Kurwanya abarinzi b’amahoro,kwitwaza intwaro atabifitiye uburenganzira ndetse no gushaka kwica umutoni wa FPR Mme MUKABUNANI Christine mu kuyobya abanyamahanga doreko nta munyarwanda utakizi ibikorwa bye.
Impamvu nyamukuru yo kudasoma icyemezo cy’uru rubanza ngo nuko hazagenderwa ku itegeko rishya rihana ibyaha mu Rwanda,umucamanza akaba yasobanuye ko yaburanye iryo tegeko rishya ritarasohoka.
Twabibutsa ko NSHIMYUMUREMYI yarashwe avuye kumva urubanza rw’umukuru wa FDU Inkingi Mme INGABIRE UMUHOZA Victoire,abamurashe batumwe na supertendent MUGENGANA Fidele ushinzwe kurwanya iterabwoba muri polisi y’u Rwanda,ubu akaba afungiye muri gereza nkuru ya Kigali akaba kandi kugeza ubu atari yemerwa kuvurwa.
Igiteye inkenke kugeza ubu n’uburyo asigaye arwara indwara y’umutima akaba yarahawe urupapuro na mugaga rumwemerera kujya kwivuza indwara yiyongera ku isasu rikimurimo ariko kugeza magingo aya nta burenganzira arahabwa n’ubuyobozi bwa gereza.
Ishyaka ry’Imberakuri rikomeje kunenga imikorere y’ubutabera bw’uRwanda kuko bimaze kugaragara ko nta butabera abatavuga rumwe nabwo bashobora kubona mugihe hakomeje kugaragara ibikorwa nk’ibyavuzwe haruguru ndetse nibyagiye bigaragara mu manza zitandukanye z’abatavuga rumwe na leta.Riboneyeho kandi kongera gusaba ubuyobozi bw’amagereza kwikubita agashyi maze bukemerako bwana NSHIMYUMUREMYI yivuza kimwe n’izindi mfungwa zibuzwa ubwo burenganzira.
Ishyaka ry’Imberakuri riharanira imibereho myiza kandi rikomeje gusaba leta iyobowe na FPR Inkotanyi kurekura bwana Eric NSHIMYUMUREMYI kuko ibyaha akurikiranyweho byose bishingiye kuri politiki kandi akaba biri no muri wa mugambi wo kutihanganira na rimwe abatavuaga rumwe n’ubutegetsi FPR ibereye ku isonga.
Bikorewe I Kigali kuwa 28/06/2012
UWIZEYE KANSIIME Immaculee
Umunyamabanga mukuru w’ishyaka.