Leta y’u Rwanda irarega Leta ya Congo gutegura ibitero ku Rwanda.
Abategetsi b’u Rwanda bareze kuri uyu wa kane tariki ya 28 Kamena 2012 igihugu cya Congo gusubukura imikoranire hagati y’ingabo za Congo (FARDC) n’inyeshyamba za FDLR mu rwego rwo kugaba ibitero ku Rwanda.
U Rwanda narwo ubwarwo rwari rwarezwe, cyane cyane n’impuguke z’umuryango w’abibumbye, gufasha inyeshyamba za M23.
Ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida Kagame, Madame Yolande Makolo yatangarije biro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko Perezida Joseph Kabila wa Congo akoresheje umujyanama we mu by’umutekano Pierre Numbi, yahaye ubutumwa Julien Paluku Kahongya, Guverineri w’intara ya Kivu y’amajyaruguru, bwo gushaka abantu bamwe na bamwe baba bafite imigenderanire na FDLR kugira ngo bashobore kuvugana n’umuyobozi mukuru w’ingabo za FDLR bityo bashobore kumwumvisha ko hashobora gusubukurwa imikoranire hagati y’ingabo za Congo (FARDC) na FDLR.
Nk’uko Madame Yolande Makolo akomeza abivuga ngo ni muri urwo rwego abayobozi ba politiki 2 ba FDLR, bakoresha inyandiko z’inzira (passeport) z’igihugu cy’u Bubiligi ubu bari i Rutchuru, muri Kivu y’amajyaruguru. Kugira ngo babonane n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo za FDLR ngo babusabe gusubukura imikoranire n’ingabo za Congo (FARDC). Kandi ngo abo bayobozi ba politiki 2 ba FDLR ngo bahaye umwe mu bakuru b’ingabo za FDLR amadorali y’Amerika agera ku bihumbi 100 (100.000 $).
Ibi bivugwa n’ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida Kagame, byaba ari byo cyangwa atari byo biragaragaza ko u Rwanda nyuma yo gutungwa agatoki na Congo ndetse na ONU mu gufasha M23, Leta y’u Rwanda nayo irimo irashakisha nayo ibirego yarega Leta ya Congo bityo ibyo u Rwanda ruregwa bigabanuke umurego amahanga agerageze kumvikanisha ibihugu byombi amakosa adashyizwe ku Rwanda rwonyine.
Ikindi kibazwa n’uko gushaka kugaragaza ubufatanye bwa Leta ya Congo na FDLR bishobora kuba ari uburyo bwo gushaka urwitwazo rw’uko ingabo z’u Rwanda zajya ku butaka bwa Congo ku mugaragaro mu rwego rwo guhiga FDLR.
Tubitege amaso.
Marc Matabaro
Rwiza News
Sebukorikori bwa nzikoraho yikoreye ihene iramuruma ayishyize hasi iramusiga! Ngayo nguko: rwanda muri congo, none ngo congo mugutegura ibitero ku rwanda! Hahahaha
Iyo analyse ukoze niyo ariko hari nuko kuberako byagaragaye ko FDLR ikoreshwa n’impande zose kuko n’abavuye muri FDLR bari baratashye mu Rwanda boherejwe nanone gushyigikira M23. Ubwo rero harimo no gushaka kwerekana ko barimo kurwanya FDLR.