Madame Mukabunani arashaka kurega mu nkiko abayobozi ba PS Imberakuri nyayo!
Ubutegetsi bwa FPR bwifashishije Madame Christine Mukabunani wabohoje ishyaka PS Imberakuru rya Me Bernard Ntaganda ubu ufunze burashaka kurimburana n’imizi iryo shyaka. Amakuru dukesha abarwanashyaka ba PS Imberakuri aravuga ko ubu hari igikorwa kirimo gutegurwa n’ubutegetsi bwa FPR cyo gusenya burundu ishyaka PS Imberakuri nyaryo hagasigara Madame Christine Mukabunani n’abambari be.
Ngo kubera amatangazo menshi n’ubwitange abayoboke ba PS Imberakuri nyayo bagaragaza mu kunenga ibitagenda, kuvuga akarengane abanyarwanda barimo no kwamagana igitugu ubutegetsi bwa FPR bukomeje kugaragaza, ubu Madame Mukabunani nta muturage ashobora kugira icyo abwira ngo amwumve nk’umuntu wa PS Imberakuri ahubwo afatwa nk’umukada wa FPR dore ko yagororewe no kuba uwungirije umukuru wa Forum y’amashyaka ya politiki yemewe mu Rwanda.
Nyuma y’aho habaye ukwibuka imyaka ibiri ishize ishyaka PS Imberakuri rishatse gukora urugendo rwo gusaba ko u Rwanda rwagendera kuri Demokarasi no kwibuka imyaka 2 umukuru waryo Me Bernard Ntaganda n’abandi barwanashyaka bamaze bafunze, mu gushaka kwikura mu isoni no kubahiriza icyifuzo cya Leta y’igitugu ya FPR ngo Madame Mukabunani yafashe icyemezo cyo kurega mu nkiko ubuyobozi nyabwo bwa PS Imberakuri buhagarariwe na Visi Perezida wa mbere Bwana Alexis Bakunzibake.
Nk’uko Madame Mukabunani yabitangarije Radio Ijwi ry’Amerika, yavuze ko ngo agiye kurega mu nkiko abantu basohora amatangazo biyitirira ishyaka abereye umuyobozi, ntatinya no kuvuga ko Me Bernard Ntaganda ngo yari yarirukanywe mu ishyaka. Uyu mudamu wabohije ishyaka Imberakuri avuga ko afite ibimenyetso bihagije ngo bizatuma atsinda urwo rubanza. Uretse ko abanyarwanda bose n’abanyamahanga bamaze kumenye imikorere y’inkiko zo mu Rwanda aho ibihano biba byafashwe mbere y’uko imanza zitangira.
Si ibyo gusa kuko na Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu Bwana James Musoni ufite inshingano z’ibijyanye n’amashyaka mu kazi ke avugana na Radio Ijwi ry’Amerika nawe arunga mu rya Madame Mukabunani akavuga ko ishyaka PS Imberakuri bazi ryemewe n’amategeko ari iriyobowe na Madame Mukabunani. Avuga ko abandi basohora amatangazo cyangwa bakora ibindi bikorwa mu izina ry’ishyaka biba binyuranije n’amategeko. Ariko akongeraho ko niba bifuza gushinga irindi shyaka ngo bakwegera inzego zibishinzwe bagatanga ibisabwa iryo shyaka rigashingwa. Ibi ariko ababikurikiranira hafi babibona nko kwigiza nkana. Hakurikijwe ukuntu hagiye habaho amananiza mu kwemera guha amashyaka ibyangombwa byo gukora, ishyaka ryashoboye kwemerwa ritavuga rumwe n’ubutegetsi ni PS Imberakuri naryo Leta ya FPR yahise iricamo ibice ndetse imarira mu buroko bamwe mu bayobozi baryo barimo n’umukuru w’ishyaka Me Ntaganda.
Ikigaragara n’uko nyuma y’uko ubutegetsi bubonye ko gufunga Me Ntaganda, no kubohoza ishyaka bitabuza abarwanashyaka ba PS Imberakuri gukomeza umurego wo kugera kubyo biyemeje, banenga ibitagenda banasaba ko habaho ubutabera na demokarasi, ubu Leta imeze nk’iyariye karungu. Madame Mukabunani akoresheje bamwe mu bayoboke ba PS Imberakuri yatumije Kongere yo kwirukana Me Ntaganda n’abandi bayobozi batashakaga kujya mu kwaha kwa FPR, amakuru atugeraho avuga ko iyo Kongere abayoboke berekanywe nk’aba PS Imberakuri bari biganjemo abamaneko n’abakada ba FPR cyangwa abaturage bandi bafashe mu nzira bigendera bakabazana muri iyo Kongere kugira ngo berekane ko habonetse abayoboke benshi.
Mureke tubitege amaso!
Marc Matabaro
Rwiza News
Ariko abanyarwanda bakwiye gushishoza ntibagapfe guhindurwa ibikoresho!None se uyu mugore azabwira iki abanyarwanda ziramutse zihinduye imirishyo? Ko ishyaka ari abayoboke! Niyo warisiba mu bitabo ntiribura kubaho iyo abantu baryiyumvamo…plus mu babuza uburyo plus mu batiza umurindi…fpr muri injiji kweli iyaba mwari muzi neza ko Victoire ubu amahanga amufata comme opposition leader mwacisha make kuko azabakoraho kabisa…
aka gashwari kihorere igihe cyako kizagera nako nka pasiteri hakizifura noel bagakubite ifuni koko karayitegereje tu ntikazi fpr icyo arikyo nabo imaze kwica uko banganan
Mada, baca umugani mu kinyarwanda ngo inda nini yishe ukuze, ibyo byihebe ukorana nabyo umenyeko inzira yabyo igeze aharenga, ejo uzabundabunda wihisha uvuga ngo baragushutse?