Gen Emmanuel Ruvusha aratungwa agatoki nawe mu bafasha M23

Gen Emmanuel Ruvusha aratungwa agatoki nawe mu bafasha M23 1391-FRONT

Gen Ruvusha yambikwa umudari na Lt Gen Karenzi Karake muri Darfur

Amakuru ava mu muryango w’abibumbye aravuga ko Inama y’umuryango w’abibumbye igiye gusohora inyandiko ivuga uruhare rwa Ministre w’Ingabo z’u Rwanda n’abandi basirikare bakuru benshi mu gufasha inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Congo zibumbiye mu mutwe M23.

Ibimenyetso biri muri iyi nyandiko biravugwa ko ari simusiga bikaba byerekana ubufasha Leta y’u Rwanda iyobowe na Paul Kagame iha M23 ko buva mu nzego zo hejuru. Imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Congo imaze gukura mu byabo abantu bagera mu bihumbi byinshi. Iyi nyandiko ikaba yiyongera kuri rapport y’impuguke za ONU imaze iminsi itangajwe.

Ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters byabonye kuri uyu wa kabiri tariki 26 Kamena 2012 inyandiko ifite impapuro 44, umwe mu bahagarariye kimwe mu bihugu 15 bigize inama y’umutekano y’umuryango w’abibumbye, utashatse ko umwirondoro we umenyekana yavuze ko bishobora gutwara iminsi mike kugira ngo iyi nyandiko izagere ku rubuga rw’akanama k’ibihano ka ONU.

Ngo mu iperereza ryakozwe kuva mu 2011, akanama k’impuguke ka ONU kashoboye kubona ibimenyetso byerekana inkunga abayobozi b’u Rwanda baha imitwe y’inyeshyamba yo mu burasirazuba bwa Congo.

Ingabo z’u Rwanda zahaye ibikoresho, imbunda, amasasu n’ibindi inyeshyamba za M23 nk’uko bivugwa muri iyo nyandiko, ikomeza ivuga ko kandi abasirikare bakuru b’u Rwanda bari muri icyo gikorwa cyo gufasha M23 mu rwego rwa politiki n’amafaranga ubwabo.

Leta ya Congo yari yareze Leta zunze ubumwe z’Amerika ko irimo kubangamira isohoka ry’iyo rapport no gushyira igitutu ku kanama k’impuguke kakoze iperereza. Ariko abategetsi ba Amerika barabihakanye bavuga ko abandi bagize inama y’umutekano y’umuryango w’abibumbye basabye ko iyi nyandiko yiyongera kuri rapport yaba iretse gusohoka u Rwanda rukabanza gutanga ibisobanuro maze hakabaho kugereranya.

Ubundi hari hateganijwe ko iyi nyandiko yiyongera kuri rapport itagombaga gusohoka mbere y’ukwezi gutaha, ariko abahagarariye ibihugu byabo muri ONU bavuga ko kubera ibirego by’uko ngo iyo nyandiko irimo kubangamirwa gusohoka, bahisemo kuyisohora vuba.

Hari ibice bimwe by’iyo nyandiko twashoboye gusoma:

-Inkunga u Rwanda ruha M23:

Mu ntangiriro iyi nyandiko iravuga ukuntu Leta y’u Rwanda iha inkunga M23 mu rwego rwa politiki na gisirikare. Ikimara gufata agace ka Runyoni kari ku mupaka n’u Rwanda, M23 yafunguye inzira ebyiri zo gucishamo ibikoresho imwe iva Runyoni kugera mu Kinigi mu Rwanda. Izo nzira akaba arizo abasirikare bakuru b’ingabo z’u Rwanda bakoresheje mu kohereza abasirikare, abasore bajya mu gisirikare cya M23, amasasu n’imbunda. Impuguke za ONU zivuga ko zabonye ibimenyetso by’uko abayobozi b’u Rwanda bakanguriye abahoze muri CNDP baba abanyapolitiki cyangwa abasirikare, abanyapolitiki bo muri Kivu y’amajyaruguru, abacuruzi ndetse n’urubyiruko gushyigikira M23.

-Ubufasha mu ishingwa rya M23 ku butaka bw’u Rwanda:

Colonel Sultani Makenga yatorotse igisirikare cya Congo agamije gushinga M23 akoresheje ubutaka bw’u Rwanda kandi aherwa amategeko mu bigo bya gisirikare by’ingabo z’u Rwanda. Tariki ya 4 Gicurasi 2012, Col Makenga yambutse umupaka ava i Goma ajya i Gisenyi mu Rwanda ahategerereza abasirikare be baje baturutse i Goma na Bukavu. Amakuru aturuka mu iperereza, mu bakorana na M23, no mu banyapolitiki bo muri Congo yahawe akanama k’impuguke za ONU aravuga ko umukuru wa Diviziyo y’ingabo z’u Rwanda y’uburengerazuba, Gen Emmanuel Ruvusha yakiriye Colonel Sultani Makenga akigera ku Gisenyi. Ayo makuru akomeza vuga ko kandi Gen Ruvusha yagiranye inama nyinshi n’abandi basirikare bakuru b’u Rwanda muri Gisenyi na Ruhengeri mu minsi yakurikiyeho ari kumwe na Colonel Makenga.

Marc Matabaro

Rwiza News

 


Un commentaire

  1. umubyeyi dit :

    ariko rwose nge nkunda Kagame byarenze urugero ku buryo ansabye nahamwe twese duca mumaguru nifitiye isoni zo kuhavuga nahamuha rwose,uyu Ruvusha ati Rwigema yararashwe angwa mu biganza,Tito ati yarakuzindukiye ahita akandagira mine nyamara bishyire kera Ruvusha,Tito na Kagame no mu rukingo pa inyundo y’umucamanza hari aho mwabonye ku isi umusaza nka Tito wamazwe n’imvi nta mugore?ntashyukwa se?ni ikiremba se?burya izina niryo muntu ngo Ruvusha muraryumva neza iryo zina?hagati y’umuvushi w’amaraso n’Ikiremba cy’amamera ku mutwe semuhanuka ninde?

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste