Twitegure Ubwigenge Tuzirikana

Umwaka ushyize ubwo muri Uganda biteguraga kwizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge nari muri icyo gihugu. Nagize amahirwe mba ndi kumwe n’abasore biga muri University maze nkurikirana aho bajyaga impaka bemeza ko abaharaniye ubwigenge muri ibihugu byacu bakoze amakosa kuko byasubije inyuma ibihugu byacu. Bemezaga ko abaharaniye ubwigenge baharaniraga inyungu zabo gusa maze batuvutsa umuvuduko w’iterambere wari uzanywe n’abakoroni. Tekereza nk’ubu turiho dufite uburenganzira bumwe nk’umukoloni. Twese twarabaye abaturage kimwe. Bemezaga ko ibihugu bitirukanye abakoroni ari byo bimeze neza. Urugero rwari Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Afurika y’Epfo na Australiya. Ibi byanteye gutekereza biruseho ku bwigenge.

Iyo bavuze ubwigenge numva iki?

Kuri njye ubwigenge butandukanye no kuba icyigenge. Kugira ubwigenge nyabyo ni ukumva ko mugenzi wanjye afite uburenganzira butangirira aho ubwanjye burangirira maze bukarangirira aho ubwanjye butangirira. Mama se abandi niko babyumva? Sinabihamya. Reka tubirebere uko umunsi w’ubwigenge wizihizwa mu Rwanda uko ubutegetsi bwagiye burasimburana.

Ku butegetsi bwa MDR ya Kayibanda

Iki gihe ntabwo nariho ariko ngo uyu munsi wari umunsi ukomeye. Abanyuramatwi baririmbiraga Kayibanda kakahava kugeza naho bavugaga ko banyurwa no kuba bamufiteho umuvandimwe. Hari icyo binyumvisha ndacyerekana ku butegetsi bwakurikiyeho.

Ku butegetsi bwa MRND ya Habyarimana

Iki gihe nariho numva kandi niyumvisha. Umunsi w’ubwigenge akenshi wamirwaga n’uwa 05 Nyakanga. Bigatera ipfunwe abo ku bwa Kayibanda n’abo yatse ubutegetsi. Ndabyibukira igihe hizihizwaga imyaka 25 y’ubwigenge. Indirimbo ya Bikindi yijihije ibirori niyo insobanurira icyo abantu babaga bishimiye. Inyikirizo yayo yagiraga iti: “ Twasezereye yee ingoma ya Cyami, ingoyi mbi ya gihake na gikoronize birajyana. Tubona demokarasi itwizihiye. Muze twishyimire ubwigenge.” Ku wa 01-07-2012 iyi ndirimbo nzongera nyumve kuko inyuze amatwi kandi ni amateka! Ariko se tuzirikane: Icyo gihe ko twari tunezerewe bariya basezerewe, abambari b’ubwami n’ubukoroni, nabo bari banezerewe? Cyangwa barimo bicwa n’agahinda kubera umunezero wacu. Umukoroni yaraviririye? Ko yari yakoze urugendo rurerure ngo agere i Rwanda. Aho kumuhambiriza ngo ubwigenge bwabaye ntibigiye kuzana amagorwa maze umunezero ugasimburwa n’agahinda. Naho se ibikomangoma by’i bwami bwabayeho imyaka 400? Nta pfunwe bifite? Umukoroni n’umwambari w’ubwami n’ibishyira hamwe biragenda bite mu rwa Gasabo? Twabonye imijugujugu ya bombes zitagira umubare. Habyarimana yicwa nk’ikimonyo kuko Isi yose yaruciye ikarumira. Twumva ijambo genocide tutari tuzi i Rwanda. Ubutegetsi bushya burarutaha.

Ku butegetsi bwa FPR ya Kagame

Na none kuva muri 94, kenshi umunsi w’Ubwigenge wamizwe n’uwa 04 Nyakanga. Ariko se ko ndeba uyu Kagame afitanye isano n’ingoma ya cyami twaririmbye ko yasezerewe? Umwamikazi Gicanda na mama wa Kagame ni ibyenenyina. None ngo Kagame ntiyizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge? Ngo ni amateka y’Igihugu! None se nawe ashyireho iriya ndirimbo ya Bikindi twabyinnye hizihizwa imyaka 25 y’ubwigenge? Oya ntiyabikora. Ndamwibuka ubwo yatangarije i Gitarama ko abategetse u Rwanda kuva muri 62 kugeza muri 94 ntacyo bakoze. Nawe agomba kwihimura. Ipfunwe yatewe nawe agomba kwinezeza atitaye kubo yatse ubutegetsi.

Umubiligi wafashije Kagame kugera ku butegetsi bashwanye kera arasezererwa. None wabona yarongeye kwiyunga nabo Kagame yatse ubutegetsi akaba yirirwa abakina ku mubyimba. Akazakurikira wabona kazaba karushya ubukana ako twabonye muri Mata – Nyakanga 94. Mwibuke neza, ibiba k’umuntu aba abifitemo buri gihe uruhare!

Umuti waba uwuhe?
Buri wese yahabwa uburenganzira bwe. Kagame na FPR babyiyumvisha. Abatsinzwe bakarekerwa uburenganzira bwabo. Umukoroni nawe akaburekerwa. Iki nicyo cyonyine cyatanga ihumure kikarinda abana b’i Rwanda kuzira ibyo batazi. Kagame ntazabe nka Habyarimana. Ariko se twigishijwe iki ku bwigenge?

Imyumvire ipfuye y’ubwigenge.

Ubwo twigaga amateka mwarimu yemezaga ko abazungu baduye ubwigenge politiki ariko batwima ubwigenge mu by’ubukungu. Mwarimu yatubwiraga ko dufite ubwigenge politiki kuko tuyoborwa n’abenegihugu. Icyo mwarimu atashoboraga kuvuga ni uko abo bene gihugu bashirwaho na wa mukoloni kandi birumvikana uwo mwene gihugu, Perezida washyizweho n’umukoroni niwe agomba kumvira mbere ya byose. Iyo yihaye ivuzivuzi anyagwa nabi cyane. Ingero ni nyinshi: ba Habyarimana, ba Mobutu, ba Kadhafi n’abandi ntarondora. Kubijyanye n’ubwigenge mu by’ubukungu byo nemeranya na mwarimu ijana ku rindi. Ariko se bikorwa bite?

Turebere ku Rwanda

Ko Kagame yashyizweho n’ababiligi bafatanije n’abongereza n’abanyamerika ni ikimenya bose! Nyuma hari Tony Blair ukuriye abajyanama b’abazungu bangana neza n’umubare wa za minisiteri zo mu Rwanda. Minisitiri akora raporo ikabanza igasomwa n’umujyanama w’umuzungu wa Kagame ushinzwe iyo minisiteri. Ibibazo birimo akabyandika mu mvugo yumvwa na Kagame maze minisitiri agasabwa kwisobanura imbere ya Kagame. Gukubura abaminisitiri akenshi ni aha biva! Nk’uko habaho inama ya guverinoma n’aba bajyanama ba Kagame b’abazungu bakora inama bagatanga umurongo ngenderwaho. Kagame akayitangariza ba minisitiri be maze tugasugira tugasagamba muri ubwo bwigenge. Kwizihiza ubu bwigenge ni ukwisuzuguza bitavugwa! Umukoloni aba aduhema. Hari ubwigenge nyabwo twavukijwe.

Ubwigenge bwiza Afurika yavukijwe

Ndavuga iyo bikorwa habayeho kubahiriza uburenganzira bwa buri cyiciro. Umukoroni yari gutuzwa, akazana technology, gusahura Afurika ntibyari kubaho. Abatakaje ubutegetsi bari kumvishwa ko bibaho kandi bazongera kubusubiraho muri demokarasi isesuye. Bakumvishwa ko ibihe bihora bisimburana iteka. Abatsindiye ubutegetsi bakumvishwa ko kwikanyiza bizabazanira amakuba arenze ukwemera kandi ko bidakwiye muri demokarasi. Ndahamya ko iyo ibi mvuga byitonderwa na genocide yaduhekuye muri 94 itari gushoboka. Kuko genocide yari igiye gukurikira akabereye ku Rucunshu ari abakoroni bayihagaritse. Afurika ituwe nk’uko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ituwe iba iri hafi gusimbura Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu kuyobora Isi kuko ariyo ikize ku mutungo kamere ku Isi yose. Ibi tubona abanyafurika nka ba Kagame bakoreshwa mu gusahura umutungo w’Afurika bafatanyije n’ibikomerezwa byo ku Isi ntibiba biriho. Byose biba bikorerwa hano muri Afurika.

Umwanzuro

Kwizihiza ubwigenge nk’uko bikorwa kugeza ubu ni ugukomeza koreka u Rwanda. Niba abari ku butegetsi bikunda bakwiye guhindura uyu murongo. Bakamenya aho uburenganzira bwabo butangirira n’aho bugarukira. Uwo bambuye ubutegetsi nawe akarekerwa uburenganzira bwe. Umukoroni nawe akarekerwa uburenganzira bwe. Demokarasi u Rwanda rwiyemeje ku munsi w’Ubwigenge yubatswe ku buryo impinduka nyayo ibaho iyo uhagarariye abari ku butegetsi bifuza kubugumaho asimbuwe n’uhagarariye abatari ku butegetsi bifuza kubugeraho. Nka kuriya Kayibanda yasimbuye Kigeli Ndahindurwa cyangwa kuriya Kagame yasimbuye Habyarimana. Izi mpinduka zabaye mu mivu y’amaraso atavugwa kubera imyumvire mibi ya demokarasi. Aho nemeza ko bariya basimburanye bitiranyaga kwigenga no kuba ibyigenge. Niba twifuza kubaho neza mu bwigenge ibi bikwiye kurangirira aho tugeze. Abari ku butegetsi nibo bifitiye inyungu kurushya abandi bose.

Ndifuriza umunsi mwiza w’ubwigenge abatawitiranya no kuba ibyigenge. Cyane ababona mu bwigenge demokarasi irekera buri muntu uburenganzira bwe busesuye.

Nahayo Luc

 


4 commentaires

  1. KABEGO dit :

    Abakoloni, abamisiyoneri, bose ntawe udukunda, umuntu wese wahanganye nabo akabatsinda akwiye ishimwe. ABATAZI IBYABO, musome iyi nkuru iri mu rufaransa:

    Discours du Roi des Belges Léopold II aux missionnaires du Congo en 1883 transmis par Patrice E. Lumumba Olenga

    Révérends Pères et chers Compatriotes,

    La tâche qui nous est confiée à remplir est très bien délicate et demande beaucoup de tact. Vous allez certes pour évangéliser, mais votre évangélisation doit s’inspirer avant tous des intérêts de la Belgique.

    Le but principal de notre mission au Congo n’est point d’apprendre aux nègres à connaître Dieu, car ils connaissent déjà ; Ils parlent et se soumettent à MUNGU, un NZAMBI, un NZAKOMBA et que sais-je encore. Ils savent que tuer, coucher avec la femme d’autrui, calomnier et injurier est mauvais.

    Ayons le courage de l’avouer, vous n’irez donc pas leur apprendre à connaître ce qu’ils savent déjà. Votre rôle essentiel est de faciliter la tâche aux administrateurs et aux industriels. C’est donc dire que vous interpréterez l’évangile de façon qu’il sera à mieux protéger vos intérêts dans cette partie du monde.

    Pour ce faire, vous veillerez entre autre à désintéresser nos sauvages des richesses dont regorgent leurs sous-sols pour éviter qu’ils s’y intéressent, qu’ils ne vous fassent pas une concurrence meurtrière et rêvent un jour à vous déloger.

    Votre connaissance de l’évangile vous permettra facilement de trouver des textes recommandant aux fidèles d’aimer la pauvreté. Tel par exemple « Heureux les pauvres ,car le royaume des cieux est à eux et, c’est difficile aux riches d’entrer au ciel ».

    Vous devez les détacher et faire mépriser tout ce qui leur prouve le courage de nous affronter. Je fais ici allusion à leurs fétiches de guerre qu’ils prétendent point ne pas les abandonner et vous devez mettre tout en œuvre pour les faire disparaître.

    Votre action doit se porter essentiellement sur les jeunes afin qu’ils ne se révoltent pas si le commandement du prêtre est contradictoire à celui des parents. Les enfants doivent apprendre à obéir ce que leur recommande le missionnaire qui est le père de leur âme. Insistez particulièrement sur la soumission et l’obéissance ; éviter de développer l’esprit dans les écoles : Apprendre aux élèves à écrire et non à raisonner.

    Ce sont là, chers compatriotes, quelques uns des principes que vous appliquerez. Vous trouverez beaucoup d’autres dans les livres qui vous seront remis à la fin de cette conférence. Evangélisez les nègres pour qu’ils restent toujours soumis aux colonialistes blancs, qu’ils ne se révoltent jamais contre les contraintes à que ceux-ci leurs feront subir. Faites leur réciter chaque fois « heureux ceux qui pleurent car le royaume des cieux est à eux ». Convertissez toujours les noirs au moyen de la chicote. Gardez leurs femmes pendant neuf mois à la soumission afin qu’elles travaillent gratuitement pour nous. Exigez ensuite qu’ils vous offrent en signe de reconnaissance des chèvres, poules, oeufs, chaque fois que vous visitez leurs villages. Et faites tout pour que le nègre ne devienne jamais riche. Chantez chaque jour qu’il est impossible aux riches d’entrer au ciel.

    Faites leur payer une taxe chaque semaine à la messe de dimanche, utiliser cet argent prétendument destiné aux pauvres à transformer vos missions en des centres commerciaux florissants.

    Instituez pour eux un système de confession qui fera de vous de bons détectives pour dénoncer tout noir qui a une prise de conscience contraire aux autorités investies de pouvoir de décision. Enseignez aux Nègres d’oublier leur héros afin qu’ils n’adorent que les nôtres. Ne présentez jamais une chaise à un Noir qui vient vous voir. Donnez-lui au plus une tige de cigarette. Ne l’invitez jamais au dîner même s’il vous donne une poule chaque fois que vous arrivez chez lui.

    N.B Ce texte nous a été transmis par Mr. Moukouani-Bukoko, né en 1915. Il a obtenu ce texte par un heureux hasard en 1935. Mukwani-Bukoko infirmier à Kwamuth (Congo) Bolobo, achète une bible. Ce texte se trouvait dans cette bible. Le missionnaire l’avait oublié par mégarde.

    Pièce à conviction : Archives du CRL/PL
    transmis par Patrice E. Lumumba Olenga

    Que vous inspire le texte ci-dessus ?

    sources:

  2. Nahayo Luka dit :

    Bwana KABEGO, byari ibitekerezo byanjye. Ariko se wowe ukeka ko ari iki cyatumye inaha batatumarira abakurambere. Kandi biriya twavugaga kwari ugusesengura. Ibyabaye byarabaye gusa byadufasha kureba neza icyakorwa. None se ukeka ari mpamvu ki mandela yavuze ko muri South Africa abamwemera bagomba kubaha abazungu? Ikindi nishimira ni uko natumye urushaho nawe kuzirikana ku bwigenge buteye akangononwa kuko Kayibanda na Kagame babibona ku buryo diametralement oppose. Gusa ntabwo njye navuye Uganda nubwo bwose ubu mpaba. Nka bya bindi ko kurugamba aho bateye bomb ariho ushakira cover. Ntawarubara. Uzagire umunsi mwiza w’ubwigenge uko ubyifuza.

  3. Byabarusara dit :

    @ Nahayo Luka.

    Inyandiko yawe ni ingirakamaro kuko isembura impaka n’ibitekerezo bishobora kubaka, bene kubitanga babishatse. Hali ibyo nemeranywa ho nawe, aliko kandi ndabona hali na byinshi nenga ku mvugo yawe. Nk’urugero:
    1. Icyo nemeranywa ho nawe ni uko koko uburenganzira bwa buli wese burangirira aho ubw’abandi butangirira. Si ihame, ni icyifuzo, kuko iyo bijya kumera gutyo, nta mwiryane wali kuba warokamye inyoko-muntu. Umufaransa dukesha iyi mvugo, yararotaga.

    2.Urongera utiiyo abakoroni n’abambari ba cyami bajya guhabwa uburenganzira bwabo bagatuzwa, u Rwanda rwali kuba rugeze kure. Mwana wa mama nifuje kukumenyesha ko abakoroni Kayibanda na Repubulika ya mbere batigeze babirukana. Batashye kuko imilimo bali bashinzwe na minisiteri mu bihugu byabo yali irangiye. Bali abakozi, nta n’umwe wari atuye mu gihugu. N’imilimo kandi abaminisitiri ba mbere bose bali bafite abakoroni babungirije mu milimo yabo. Basubiye iwabo kuko bali bahinduriwe imilimo. Abenshi bagiye bagaruka bitwa « assistance technique ». Ibi byali bitandukanye n’ibivugwa kuli kagame na fpr ye ku bijyanye na tony blair kuko inyungu blair akurikiranye ni iz’ibisahurwa muli Kongo.

    3. Ku byerekeye uburenganzira bw’abambari ba cyami, rwose tubyumvikane ho: bamwe muli bo bahunze ighugu kubera ibibazo by’umutekano wabo mu gihe cy’imyivumbagatanyo ya rubanda rwipakurura gihake. Ububi bw’iyo ngoma ntawe utabuzi. No mu bindi bihuga habaye revolisiyo nk’iyo mu Rwanda, tuvuge nko mu Burusiya bw’umwami Nikola, niko byagenze, Hahunze benshi, umwami azo no kwicwa n’umulyango we wose. Abandi bahunze u rwanda bali intagondwa z’ingoma ya cyami, beruraga bati nta gutegekwa n’umuhutu. Bahisemo uburenganzira bwabo bwo kutemera gutegekwa n’uwo badashaka. Ibi kandi mvuga, nabihagaze ho, si ibyo nabwiwe, nasomye mu mateka cg nigishijwe na mwalimu.

    4. Nibyo koko, ubutegetsi bwa Habyarimana bwasimbuje uwa mbere nyakanga itariki bwafatiye ho ubutegetsi. Ni nabyo fpr na kagame bakora ubu. Icyo ni igisebo mu gihe bose bavuga ko bali muli Repubulika yigenga, bakirengagiza umunsi yingenze ho. Ni igisebo nyine, nta kundi nabivuga. Nyamara aliko, nibura na Habyara, we wijihije isabukuru y’imyaka 25 kuwa mbere nyakanga kuli stade amahoro ali igitonore imaze gutahwa yubatswe n’abashinwa. Nabyo nabihagaze ho kuko nali muli tribune muli ibyo birori byijihijwe ali abakuru b’ibihugu barenze icumi, halimo n’umwami w’ababiligi.

    5. Urangiza ugira uti gukomeza ibintu uko bikorwa ubu ni ukoreka igihugu. Nibyo rwose ni ukuli. Ubutegetsi bwasimbuye Repubulika ya mbere, burasa n’aho bwitiranya IGIHUGU n’UBUTEGETSI. Bityo aho kubahiriza igihugu, bukubahiriza ubutegetsi buri ho akenshi butashyizwe ho na rubanda, bwafashwe ku ngufu, mu by’ukuli bushyira imbere inyungu zabwo aho guharanira inyungu z’igihugu n’abagituye.
    Nanjye nti: Umunsi Mwiza w’Ubwigenge kuli twese!

  4. KABEGO dit :

    Ibi babyita gukina ku mubyimba.

    Umuntu wiihanukiira akavuga ngo
    « …ibihugu bitirukanye abakoloni ni byo bimeze neza. Urugero rwari , Afurika y’Epfo na Australiya. »

    Duhere kuri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika(USA), aho abitwaga abasangwabutaka(Amérindiens-Peaux-Rouges)abakoloni babadutsemo na Machine-Gun bakarasagura,inka zabo (Bisons) bakabaga, ubutaka bwabo bakabwigabiza, none ngo iki? Hari ababasangwabutaka ujya ubona mu butegetsi?

    Australia nayo yari ituwe(abasangwabutaka) n’abirabura nkanjye nawe, abakoloni babahutsemo n’imbunda barakindagura, bigarurira amasambu yabo.Ubu kubaca iryera ni ugukora ibirometero werekeza mu butayu niyo baciriwe.

    South Africa, iyo ANC na Mandela bitavuka ukeka ko umwirabura aba agezehe wangu? Kuri mwe banyeshuri ibi nibyo mwifurizaga biriya bihugu? Ntawabarenganya, wenda muri mu GIKUNDI cyaturutse Uganda, kirimarima abaturage gituza abo kizanye, ubundi imiriima y’abasangwa butaka igahinduka inzuri z’abaherwe b’ingoma. MUGOREKA AMATEKA NKANA. MURI BA KIRIHAHIRA.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste