Ministre James Musoni yaba atangiye gushyira mu bikorwa ibyo yasezeranije Ambassadeur Sylvestre Uwibajije?
Nk’uko inkuru dukesha Urubuga Izuba Rirashe ibivuga, ngo: Mu Nteko Ishinga Amategeko ; Umutwe w’Abadepite ; mu mpera z’icyumweru tuvuyemo ; habaye igikorwa cyo gusuzuma no kwakira umushinga w’Itegeko Ngenga rigenga imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki.
Icyagaragaye ni uko muri uwo mushinga w’itegeko biteganyijwe ko kujya muri forumu y’imitwe ya politiki bitazongera kuba itegeko.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ; Musoni James wari uhagarariye Guverinoma ; akaba ari nawe wagejeje uwo mushinga w’itegeko ku badepite ; yasobanuye ko muri uwo mushinga hari ibyavuguruwe bigomba guhinduka. Muri byo hakabamo ko kujya mu ihuriro ry’imitwe ya politiki bitakiri itegeko ; ko ahubwo bizaba ari ubushake bwa buri mutwe wa Politiki kujya muri iryo huriro.
Ibi Minisitiri akaba yaravuze ko ari uburyo bwo guteza imbere ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo. Ati “rero ntabwo ari uburyo bwo kubuza abantu aho gutangira ibitekerezo”. Aha akaba yarasobanuriraga abadepite bari bagaragaje ikibazo cy’uko byagaragara nk’aho ari ukubuza abanyapolitiki urubuga rwo gutangiramo ibitekerezo ; kuko n’ahandi babitanga.
Abadepite kandi bavuze n’ikibazo cy’inkunga Leta yajyaga iha imitwe ya Politiki iri muri forumu kugira ngo yubake ubushobozi ; aho bibajije uko bizagenda ku mutwe wa politiki uzaba utari muri Forumu niba nawo uzahabwa iyo nkunga.
Kuri iki kibazo Minisitiri Musoni yavuze ko umutwe wa politiki uri muri Forumu uhabwa inkunga ya Leta ; ariko noneho ngo umutwe wa politiki uzaba utari muri Forumu nta nkunga wabona ; ariko ko uwemeye kujyamo yayibona.
Hagarutswe kandi ku kibazo cy’iyandikwa ry’imitwe ya politiki bizajya bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere ( RGB) ; aho abadepite bagaragaje ikibazo cy’uko bitumvikana ukuntu bavuga ko uwandika imitwe ya politiki atagomba kugira umutwe wa politiki abarizwamo. Bati “ese aho bizajya ho azabyandika nta mutwe wa Politiki abarizwamo ? Ninde uzazana igipimo cyo gupima niba kanaka nta mutwe wa politiki arimo ?” Ndetse hari n’abasanze imitwe ya politiki yashyirwa muri Komisiyo y’Amatora kuko ngo niho hagaragara ishusho y’abantu bari mu mashyaka menshi.
Mu gusubiza iki kibazo ; Minisitiri Musoni yasobanuye ko ibyo bavuga atari ko bimeze ahubwo ngo inyandiko babisanzemo atari yo ; habaye ikosa kuba ari yo bahawe. Ati “iyo nyandiko babahaye yabateye urujijo ; ni agakosa kabaye”.
Uyu mushinga w’itegeko wazanywe mu Nteko kugira ngo uhuzwe n’Itegeko Nshinga no kunoza imyandikire ; aho Minisitiri yavuze ko iyo myandikire iri hejuru ya 50%. Watowe n’abadepite ; ukaba uzasuzumwa muri Komisiyo nyuma ukazagezwa ku Nteko rusange.
Urujijo
Iyo umuntu asomye iyi nkuru akayihuza n’ibimaze iminsi bivugwa na Ambassadeur Uwibajije, umuntu yibaza niba ibyo Ministre James Musoni yaganiriye na Ambassadeur Uwibajije, noneho FPR yaba yafashe gahunda yo kubishyira mu bikorwa. Igisigaye n’ukumenya niba bizashyirwa mu bikorwa byose uko byakabaye no kureba umutego y’imishibuka FPR yaba yatezemo. Kuko muri ibi bijyanye no kwandika imitwe y’amashyaka harimo byinshi bidasobanutse biri mu mushinga w’iri tegeko.
Urugero:
-Kuvuga ngo umuntu uzaba utegeka ikigo gishinzwe imiyoborere nta shyaka azaba arimo. Ese ninde uyobewe ko abantu bose bari mu nzego z’ubuyobozi, inzego z’umutekano (abasirikare, abapolisi, abacunga gereza..), n’abandi bose bitwa ko nta mashyaka barimo bari muri FPR? Kuba mu ishyaka sicyo kibazo, ahubwo ikibazo ni amategeko asobanutse n’inshingano zisobanutse abayobozi b’icyo kigo bahabwa n’uburyo bwo kugenzura imikorere yabo bwashyirwaho byaba byiza hagiyeho akanama kigenga kaba gashinzwe kugenzura iyo mikorere kaba kagizwe n’abahagarariye Leta, société civile, amashyaka ya politiki, abantu b’inararibonye…
-Ku kibazo cyo kwandika amashyaka uko byagiye bigaragara mu minsi ishize ntabwo Ministère ifite iyandikwa ry’amashyaka mu nshingano zayo yangaga kwandika amashyaka, ahubwo hari byinshi bisabwa byasabaga kugerwaho ari uko habaye inama rusange y’ishyaka. Aha rero niho Leta ya FPR yitwazaga inzego z’umutekano, n’abayobozi b’uturere bakanga ko inama ziterana bitwaje umutekano cyangwa bakanga gutanga impushya (urugero ishyaka FDU-Inkingi ryangiwe gukora inama neza neza n’abayobozi b’akarere ka Nyarugenge) n’abagerageje gukora inama nka Green Party babateye mu nama barabakubita.
Ikigaragara n’uko kiriya kigo gishinzwe imiyoborere niba aricyo gisaba byinshi kugira ngo ishyaka ryandikwe cyajya aba aricyo gitanga uruhushya rwo gukora inama zo gukusanya imikono y’abarwanashyaka no kunononsora amategeko agenga ishyaka dore ko n’ubundi ishyaka mbere yo gusaba uruhushya rwo kwemerwa riba risanzwe rifite amategeko arigenga ndetse kikanahagararira iyo nama kugira ngo kirebe niba inama yujuje ibyangombwa bisabwa.
Ariko rero kwandika amashyaka Komisiyo y’amatora itaravugururwa ngo yigenge ive mu kwaha kwa FPR ijyemo abahagarariye Leta, abahagarariye amashyaka, Société Civile n’abandi… ntacyo byaba bimaze kuko n’ubundi ayo mashyaka n’iyo yakwandikwa ntabwo yazabona amajwi FPR itabishatse.
Ikindi kitakwirengagizwa n’uburyo amatora ategurwa. Natanga urugero rw’amatora y’abadepite ateguwe. Aho hatorwa ishyaka aho gutorwa umuntu. Ibi bitera ingaruka nini cyane kuko ntabwo abaturage bagira ububasha ku badepite kuko sibo baba barabatoye. N’ukuvuga ko abayobozi b’ishyaka bashyize uwo mudepite muri uwo mwanya aribo yumvira kandi akorera kurusha abaturage.
Umwanzuro
Ibi byose bivuzwe haruguru ni nk’inzozi mu gihe bizwi ko inzego zose z’ubuyobozi n’umutekano ziri mu maboko ya FPR, ibi byasaba ko FPR yaba ifite gahunda yo kugabana n’abandi ubutegetsi igatangirira kureka abaturage bakihitiramo abo bahisemo bakinjira mu buyobozi. Kuko bitabaye ibyo ibi byose bikaba wasanga bimeze nk’ikinamico aho aba bantu bose bitwa ko badafite aho babogamiye baba bakorera FPR cyangwa abashatse kwigenga bagashyirwaho igitutu cyangwa bagakurwa mu nzira.
Bimaze kugaragara ko FPR itakihishira, ufashe urugero rwo muri Gouvernement byonyine wabona intera ikibazo cy’amoko kigezeho, dore ko Ministère zose zikomeye ziri mu maboko y’ubwoko bumwe gusa:
Ministère y’ubutegetsi bw’igihugu: James Musoni
Ministère y’Ingabo: James Kabarebe
Ministère y’ubutabera: Tharcisse Karugarama
Ministère y’imali n’igenamigambi: John Rwangombwa
Ministère y’ububanyi n’amahanga: Louise Mushikiwabo
Ministère y’uburezi: Dr Vincent Biruta
Ministère y’Ubuzima: Dr Agnès Binagwaho
Ministère y’ubuhinzi n’ubworozi: Dr Agnès Kalibata
Ministre ushinzwe ibikorwa by’inama y’abaministre: Protais Musoni n’izindi…
Uwakwibwira ko aba bose mvuze haruguru Pierre Damien Hubumuremyi abategeka yaba arimo gusetsa imikara kuko nawe ubwe nta kazi agira yabaye nka mukerarugendo yirirwa yitemberera gusa. Ubutegetsi yakagombye kuba afite buri mu maboko ya Perezida wa Repubulika naho akazi kandi ka politiki kakaba mu maboko ya James Musoni.
Iyo hagize ubyibazaho aba ashaka kuzana ivangura, ingengabitekerezo ya Genocide n’amacakubiri, umunyamahanga ubajije we bahita bamubwira ngo nta moko aba mu Rwanda. Ibi ni ibigaragara ariko kuko ibitagaragara byo biteye agahinda.
Nibaza niba Ambassadeur Uwibajije yaratinyutse kubaza ibi James Musoni cyangwa Dr Ntawukuriryayo igihe baganiraga.
Emmanuel Kamanzi
nyamuneka gutanga igitekerezo sugutukana ikinyabupfura nikiza mubuzima nokwiyubaha kandi iyo wiyubashye nabandi barakubaha merci
Ariko iyi ntore ngo ni PIRA iba iri mu maki!
Who do U think U’re fooling! Fool urself!
Muri iyi si umuntu utazi FPR ni inde! Igipindi cyanyu nta muntu kugifata we!
Mushake indi mitwe!
Ariko uyu kamanzi yumva atekereza ?hanyuma se kuùuga ngo byose biri mumabokô ya fpr iki bazo kirihe ko yabiharaniye,ikirukana ingoma y,abicanyi ikagarura abanyarwanda agaciro bari barabuze ,itabîizemo uruhare aho ntiwakongera ukoreka imbaga nkurikije uko uvuga!muge mwemera ko mwatsinzwe mureke abashobôye bategeke naho bene wanyu. Ubwô bugôme mucirîra unusarururo wabwô muzawugwa inyuma?
-NTUKAGE UVUGA KIRIYA KIGARASHA NGO NI AMBASSADEUR URIYA NINKIJYI RYIHURI KUVA TURI MURI CAMEROUN YIGIZE INYENZI ARIKO NANUBU ZAMWIMYE UMWANYA HAAAAAAAAAAA
izinyenzi zirirwa zibishya gusa saaaaaaaa