Archive pour 26 juin, 2012

Twitegure Ubwigenge Tuzirikana

Umwaka ushyize ubwo muri Uganda biteguraga kwizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge nari muri icyo gihugu. Nagize amahirwe mba ndi kumwe n’abasore biga muri University maze nkurikirana aho bajyaga impaka bemeza ko abaharaniye ubwigenge muri ibihugu byacu bakoze amakosa kuko byasubije inyuma ibihugu byacu. Bemezaga ko abaharaniye ubwigenge baharaniraga inyungu zabo gusa maze batuvutsa umuvuduko w’iterambere wari uzanywe n’abakoroni. Tekereza nk’ubu turiho dufite uburenganzira bumwe nk’umukoloni. Twese twarabaye abaturage kimwe. Bemezaga ko ibihugu bitirukanye abakoroni ari byo bimeze neza. Urugero rwari Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Afurika y’Epfo na Australiya. Ibi byanteye gutekereza biruseho ku bwigenge.

Iyo bavuze ubwigenge numva iki?

Kuri njye ubwigenge butandukanye no kuba icyigenge. Kugira ubwigenge nyabyo ni ukumva ko mugenzi wanjye afite uburenganzira butangirira aho ubwanjye burangirira maze bukarangirira aho ubwanjye butangirira. Mama se abandi niko babyumva? Sinabihamya. Reka tubirebere uko umunsi w’ubwigenge wizihizwa mu Rwanda uko ubutegetsi bwagiye burasimburana.

Ku butegetsi bwa MDR ya Kayibanda

Iki gihe ntabwo nariho ariko ngo uyu munsi wari umunsi ukomeye. Abanyuramatwi baririmbiraga Kayibanda kakahava kugeza naho bavugaga ko banyurwa no kuba bamufiteho umuvandimwe. Hari icyo binyumvisha ndacyerekana ku butegetsi bwakurikiyeho.

Ku butegetsi bwa MRND ya Habyarimana

Iki gihe nariho numva kandi niyumvisha. Umunsi w’ubwigenge akenshi wamirwaga n’uwa 05 Nyakanga. Bigatera ipfunwe abo ku bwa Kayibanda n’abo yatse ubutegetsi. Ndabyibukira igihe hizihizwaga imyaka 25 y’ubwigenge. Indirimbo ya Bikindi yijihije ibirori niyo insobanurira icyo abantu babaga bishimiye. Inyikirizo yayo yagiraga iti: “ Twasezereye yee ingoma ya Cyami, ingoyi mbi ya gihake na gikoronize birajyana. Tubona demokarasi itwizihiye. Muze twishyimire ubwigenge.” Ku wa 01-07-2012 iyi ndirimbo nzongera nyumve kuko inyuze amatwi kandi ni amateka! Ariko se tuzirikane: Icyo gihe ko twari tunezerewe bariya basezerewe, abambari b’ubwami n’ubukoroni, nabo bari banezerewe? Cyangwa barimo bicwa n’agahinda kubera umunezero wacu. Umukoroni yaraviririye? Ko yari yakoze urugendo rurerure ngo agere i Rwanda. Aho kumuhambiriza ngo ubwigenge bwabaye ntibigiye kuzana amagorwa maze umunezero ugasimburwa n’agahinda. Naho se ibikomangoma by’i bwami bwabayeho imyaka 400? Nta pfunwe bifite? Umukoroni n’umwambari w’ubwami n’ibishyira hamwe biragenda bite mu rwa Gasabo? Twabonye imijugujugu ya bombes zitagira umubare. Habyarimana yicwa nk’ikimonyo kuko Isi yose yaruciye ikarumira. Twumva ijambo genocide tutari tuzi i Rwanda. Ubutegetsi bushya burarutaha.

Ku butegetsi bwa FPR ya Kagame

Na none kuva muri 94, kenshi umunsi w’Ubwigenge wamizwe n’uwa 04 Nyakanga. Ariko se ko ndeba uyu Kagame afitanye isano n’ingoma ya cyami twaririmbye ko yasezerewe? Umwamikazi Gicanda na mama wa Kagame ni ibyenenyina. None ngo Kagame ntiyizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge? Ngo ni amateka y’Igihugu! None se nawe ashyireho iriya ndirimbo ya Bikindi twabyinnye hizihizwa imyaka 25 y’ubwigenge? Oya ntiyabikora. Ndamwibuka ubwo yatangarije i Gitarama ko abategetse u Rwanda kuva muri 62 kugeza muri 94 ntacyo bakoze. Nawe agomba kwihimura. Ipfunwe yatewe nawe agomba kwinezeza atitaye kubo yatse ubutegetsi.

Umubiligi wafashije Kagame kugera ku butegetsi bashwanye kera arasezererwa. None wabona yarongeye kwiyunga nabo Kagame yatse ubutegetsi akaba yirirwa abakina ku mubyimba. Akazakurikira wabona kazaba karushya ubukana ako twabonye muri Mata – Nyakanga 94. Mwibuke neza, ibiba k’umuntu aba abifitemo buri gihe uruhare!

Umuti waba uwuhe?
Buri wese yahabwa uburenganzira bwe. Kagame na FPR babyiyumvisha. Abatsinzwe bakarekerwa uburenganzira bwabo. Umukoroni nawe akaburekerwa. Iki nicyo cyonyine cyatanga ihumure kikarinda abana b’i Rwanda kuzira ibyo batazi. Kagame ntazabe nka Habyarimana. Ariko se twigishijwe iki ku bwigenge?

Imyumvire ipfuye y’ubwigenge.

Ubwo twigaga amateka mwarimu yemezaga ko abazungu baduye ubwigenge politiki ariko batwima ubwigenge mu by’ubukungu. Mwarimu yatubwiraga ko dufite ubwigenge politiki kuko tuyoborwa n’abenegihugu. Icyo mwarimu atashoboraga kuvuga ni uko abo bene gihugu bashirwaho na wa mukoloni kandi birumvikana uwo mwene gihugu, Perezida washyizweho n’umukoroni niwe agomba kumvira mbere ya byose. Iyo yihaye ivuzivuzi anyagwa nabi cyane. Ingero ni nyinshi: ba Habyarimana, ba Mobutu, ba Kadhafi n’abandi ntarondora. Kubijyanye n’ubwigenge mu by’ubukungu byo nemeranya na mwarimu ijana ku rindi. Ariko se bikorwa bite?

Turebere ku Rwanda

Ko Kagame yashyizweho n’ababiligi bafatanije n’abongereza n’abanyamerika ni ikimenya bose! Nyuma hari Tony Blair ukuriye abajyanama b’abazungu bangana neza n’umubare wa za minisiteri zo mu Rwanda. Minisitiri akora raporo ikabanza igasomwa n’umujyanama w’umuzungu wa Kagame ushinzwe iyo minisiteri. Ibibazo birimo akabyandika mu mvugo yumvwa na Kagame maze minisitiri agasabwa kwisobanura imbere ya Kagame. Gukubura abaminisitiri akenshi ni aha biva! Nk’uko habaho inama ya guverinoma n’aba bajyanama ba Kagame b’abazungu bakora inama bagatanga umurongo ngenderwaho. Kagame akayitangariza ba minisitiri be maze tugasugira tugasagamba muri ubwo bwigenge. Kwizihiza ubu bwigenge ni ukwisuzuguza bitavugwa! Umukoloni aba aduhema. Hari ubwigenge nyabwo twavukijwe.

Ubwigenge bwiza Afurika yavukijwe

Ndavuga iyo bikorwa habayeho kubahiriza uburenganzira bwa buri cyiciro. Umukoroni yari gutuzwa, akazana technology, gusahura Afurika ntibyari kubaho. Abatakaje ubutegetsi bari kumvishwa ko bibaho kandi bazongera kubusubiraho muri demokarasi isesuye. Bakumvishwa ko ibihe bihora bisimburana iteka. Abatsindiye ubutegetsi bakumvishwa ko kwikanyiza bizabazanira amakuba arenze ukwemera kandi ko bidakwiye muri demokarasi. Ndahamya ko iyo ibi mvuga byitonderwa na genocide yaduhekuye muri 94 itari gushoboka. Kuko genocide yari igiye gukurikira akabereye ku Rucunshu ari abakoroni bayihagaritse. Afurika ituwe nk’uko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ituwe iba iri hafi gusimbura Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu kuyobora Isi kuko ariyo ikize ku mutungo kamere ku Isi yose. Ibi tubona abanyafurika nka ba Kagame bakoreshwa mu gusahura umutungo w’Afurika bafatanyije n’ibikomerezwa byo ku Isi ntibiba biriho. Byose biba bikorerwa hano muri Afurika.

Umwanzuro

Kwizihiza ubwigenge nk’uko bikorwa kugeza ubu ni ugukomeza koreka u Rwanda. Niba abari ku butegetsi bikunda bakwiye guhindura uyu murongo. Bakamenya aho uburenganzira bwabo butangirira n’aho bugarukira. Uwo bambuye ubutegetsi nawe akarekerwa uburenganzira bwe. Umukoroni nawe akarekerwa uburenganzira bwe. Demokarasi u Rwanda rwiyemeje ku munsi w’Ubwigenge yubatswe ku buryo impinduka nyayo ibaho iyo uhagarariye abari ku butegetsi bifuza kubugumaho asimbuwe n’uhagarariye abatari ku butegetsi bifuza kubugeraho. Nka kuriya Kayibanda yasimbuye Kigeli Ndahindurwa cyangwa kuriya Kagame yasimbuye Habyarimana. Izi mpinduka zabaye mu mivu y’amaraso atavugwa kubera imyumvire mibi ya demokarasi. Aho nemeza ko bariya basimburanye bitiranyaga kwigenga no kuba ibyigenge. Niba twifuza kubaho neza mu bwigenge ibi bikwiye kurangirira aho tugeze. Abari ku butegetsi nibo bifitiye inyungu kurushya abandi bose.

Ndifuriza umunsi mwiza w’ubwigenge abatawitiranya no kuba ibyigenge. Cyane ababona mu bwigenge demokarasi irekera buri muntu uburenganzira bwe busesuye.

Nahayo Luc

Ministre James Musoni yaba atangiye gushyira mu bikorwa ibyo yasezeranije Ambassadeur Sylvestre Uwibajije?

Ministre James Musoni yaba atangiye gushyira mu bikorwa ibyo yasezeranije Ambassadeur Sylvestre Uwibajije? musoni2190-300x263

Ministre James Musoni

Nk’uko inkuru dukesha Urubuga Izuba Rirashe ibivuga, ngo: Mu Nteko Ishinga Amategeko ; Umutwe w’Abadepite ; mu mpera z’icyumweru tuvuyemo ; habaye igikorwa cyo gusuzuma no kwakira umushinga w’Itegeko Ngenga rigenga imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki.

Icyagaragaye ni uko muri uwo mushinga w’itegeko biteganyijwe ko kujya muri forumu y’imitwe ya politiki bitazongera kuba itegeko.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ; Musoni James wari uhagarariye Guverinoma ; akaba ari nawe wagejeje uwo mushinga w’itegeko ku badepite ; yasobanuye ko muri uwo mushinga hari ibyavuguruwe bigomba guhinduka. Muri byo hakabamo ko kujya mu ihuriro ry’imitwe ya politiki bitakiri itegeko ; ko ahubwo bizaba ari ubushake bwa buri mutwe wa Politiki kujya muri iryo huriro.

Ibi Minisitiri akaba yaravuze ko ari uburyo bwo guteza imbere ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo. Ati “rero ntabwo ari uburyo bwo kubuza abantu aho gutangira ibitekerezo”. Aha akaba yarasobanuriraga abadepite bari bagaragaje ikibazo cy’uko byagaragara nk’aho ari ukubuza abanyapolitiki urubuga rwo gutangiramo ibitekerezo ; kuko n’ahandi babitanga.

Abadepite kandi bavuze n’ikibazo cy’inkunga Leta yajyaga iha imitwe ya Politiki iri muri forumu kugira ngo yubake ubushobozi ; aho bibajije uko bizagenda ku mutwe wa politiki uzaba utari muri Forumu niba nawo uzahabwa iyo nkunga.

Kuri iki kibazo Minisitiri Musoni yavuze ko umutwe wa politiki uri muri Forumu uhabwa inkunga ya Leta ; ariko noneho ngo umutwe wa politiki uzaba utari muri Forumu nta nkunga wabona ; ariko ko uwemeye kujyamo yayibona.

Hagarutswe kandi ku kibazo cy’iyandikwa ry’imitwe ya politiki bizajya bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere ( RGB) ; aho abadepite bagaragaje ikibazo cy’uko bitumvikana ukuntu bavuga ko uwandika imitwe ya politiki atagomba kugira umutwe wa politiki abarizwamo. Bati “ese aho bizajya ho azabyandika nta mutwe wa Politiki abarizwamo ? Ninde uzazana igipimo cyo gupima niba kanaka nta mutwe wa politiki arimo ?” Ndetse hari n’abasanze imitwe ya politiki yashyirwa muri Komisiyo y’Amatora kuko ngo niho hagaragara ishusho y’abantu bari mu mashyaka menshi.

Mu gusubiza iki kibazo ; Minisitiri Musoni yasobanuye ko ibyo bavuga atari ko bimeze ahubwo ngo inyandiko babisanzemo atari yo ; habaye ikosa kuba ari yo bahawe. Ati “iyo nyandiko babahaye yabateye urujijo ; ni agakosa kabaye”.

Uyu mushinga w’itegeko wazanywe mu Nteko kugira ngo uhuzwe n’Itegeko Nshinga no kunoza imyandikire ; aho Minisitiri yavuze ko iyo myandikire iri hejuru ya 50%. Watowe n’abadepite ; ukaba uzasuzumwa muri Komisiyo nyuma ukazagezwa ku Nteko rusange.

Urujijo

Iyo umuntu asomye iyi nkuru akayihuza n’ibimaze iminsi bivugwa na Ambassadeur Uwibajije, umuntu yibaza niba ibyo Ministre James Musoni yaganiriye na Ambassadeur Uwibajije, noneho FPR yaba yafashe gahunda yo kubishyira mu bikorwa. Igisigaye n’ukumenya niba bizashyirwa mu bikorwa byose uko byakabaye no kureba umutego y’imishibuka FPR yaba yatezemo. Kuko muri ibi bijyanye no kwandika imitwe y’amashyaka harimo byinshi bidasobanutse biri mu mushinga w’iri tegeko.

Urugero:
-Kuvuga ngo umuntu uzaba utegeka ikigo gishinzwe imiyoborere nta shyaka azaba arimo. Ese ninde uyobewe ko abantu bose bari mu nzego z’ubuyobozi, inzego z’umutekano (abasirikare, abapolisi, abacunga gereza..), n’abandi bose bitwa ko nta mashyaka barimo bari muri FPR? Kuba mu ishyaka sicyo kibazo, ahubwo ikibazo ni amategeko asobanutse n’inshingano zisobanutse abayobozi b’icyo kigo bahabwa n’uburyo bwo kugenzura imikorere yabo bwashyirwaho byaba byiza hagiyeho akanama kigenga kaba gashinzwe kugenzura iyo mikorere kaba kagizwe n’abahagarariye Leta, société civile, amashyaka ya politiki, abantu b’inararibonye…

-Ku kibazo cyo kwandika amashyaka uko byagiye bigaragara mu minsi ishize ntabwo Ministère ifite iyandikwa ry’amashyaka mu nshingano zayo yangaga kwandika amashyaka, ahubwo hari byinshi bisabwa byasabaga kugerwaho ari uko habaye inama rusange y’ishyaka. Aha rero niho Leta ya FPR yitwazaga inzego z’umutekano, n’abayobozi b’uturere bakanga ko inama ziterana bitwaje umutekano cyangwa bakanga gutanga impushya (urugero ishyaka FDU-Inkingi ryangiwe gukora inama neza neza n’abayobozi b’akarere ka Nyarugenge) n’abagerageje gukora inama nka Green Party babateye mu nama barabakubita.

Ikigaragara n’uko kiriya kigo gishinzwe imiyoborere niba aricyo gisaba byinshi kugira ngo ishyaka ryandikwe cyajya aba aricyo gitanga uruhushya rwo gukora inama zo gukusanya imikono y’abarwanashyaka no kunononsora amategeko agenga ishyaka dore ko n’ubundi ishyaka mbere yo gusaba uruhushya rwo kwemerwa riba risanzwe rifite amategeko arigenga ndetse kikanahagararira iyo nama kugira ngo kirebe niba inama yujuje ibyangombwa bisabwa.

Ariko rero kwandika amashyaka Komisiyo y’amatora itaravugururwa ngo yigenge ive mu kwaha kwa FPR ijyemo abahagarariye Leta, abahagarariye amashyaka, Société Civile n’abandi… ntacyo byaba bimaze kuko n’ubundi ayo mashyaka n’iyo yakwandikwa ntabwo yazabona amajwi FPR itabishatse.

Ikindi kitakwirengagizwa n’uburyo amatora ategurwa. Natanga urugero rw’amatora y’abadepite ateguwe. Aho hatorwa ishyaka aho gutorwa umuntu. Ibi bitera ingaruka nini cyane kuko ntabwo abaturage bagira ububasha ku badepite kuko sibo baba barabatoye. N’ukuvuga ko abayobozi b’ishyaka bashyize uwo mudepite muri uwo mwanya aribo yumvira kandi akorera kurusha abaturage.

Umwanzuro

Ibi byose bivuzwe haruguru ni nk’inzozi mu gihe bizwi ko inzego zose z’ubuyobozi n’umutekano ziri mu maboko ya FPR, ibi byasaba ko FPR yaba ifite gahunda yo kugabana n’abandi ubutegetsi igatangirira kureka abaturage bakihitiramo abo bahisemo bakinjira mu buyobozi. Kuko bitabaye ibyo ibi byose bikaba wasanga bimeze nk’ikinamico aho aba bantu bose bitwa ko badafite aho babogamiye baba bakorera FPR cyangwa abashatse kwigenga bagashyirwaho igitutu cyangwa bagakurwa mu nzira.

Bimaze kugaragara ko FPR itakihishira, ufashe urugero rwo muri Gouvernement byonyine wabona intera ikibazo cy’amoko kigezeho, dore ko Ministère zose zikomeye ziri mu maboko y’ubwoko bumwe gusa:
Ministère y’ubutegetsi bw’igihugu: James Musoni
Ministère y’Ingabo: James Kabarebe
Ministère y’ubutabera: Tharcisse Karugarama
Ministère y’imali n’igenamigambi: John Rwangombwa
Ministère y’ububanyi n’amahanga: Louise Mushikiwabo
Ministère y’uburezi: Dr Vincent Biruta
Ministère y’Ubuzima: Dr Agnès Binagwaho
Ministère y’ubuhinzi n’ubworozi: Dr Agnès Kalibata
Ministre ushinzwe ibikorwa by’inama y’abaministre: Protais Musoni n’izindi…

Uwakwibwira ko aba bose mvuze haruguru Pierre Damien Hubumuremyi abategeka yaba arimo gusetsa imikara kuko nawe ubwe nta kazi agira yabaye nka mukerarugendo yirirwa yitemberera gusa. Ubutegetsi yakagombye kuba afite buri mu maboko ya Perezida wa Repubulika naho akazi kandi ka politiki kakaba mu maboko ya James Musoni.

Iyo hagize ubyibazaho aba ashaka kuzana ivangura, ingengabitekerezo ya Genocide n’amacakubiri, umunyamahanga ubajije we bahita bamubwira ngo nta moko aba mu Rwanda. Ibi ni ibigaragara ariko kuko ibitagaragara byo biteye agahinda.

Nibaza niba Ambassadeur Uwibajije yaratinyutse kubaza ibi James Musoni cyangwa Dr Ntawukuriryayo igihe baganiraga.

Emmanuel Kamanzi

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste