UBWOBA BURAGATSINDWA

UBWOBA BURAGATSINDWA 6813852392_48c835b5dd_z

Uwavuga ko abenshi mu bari mu buyobozi bafite ubwoba bw'amahinduka ntabwo yaba yibeshye

Ubwoba ni ikintu gitera benshi gukora ibikorwa byinshi bibi ndetse harimo ibirimo ubugome bwinshi cyangwa biba bimeze nko kwiyahura wagira ngo ababikora ntabwo baba babitekerejeho. Kandi ubwo bwoba buri mu Rwanda buri kuva kuri Perezida wa Repubulika kugeza ku muturage wo hasi w’inzirakarengane.

Nyuma yo kwitegereza igituma ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR bukomeza kunangira no gushyira ku ngoyi abanyarwanda budasize n’abahoze muri ubwo butegetsi, bijyanye no kwikanga baringa tutibagiwe no gutera ubwoba abanyarwanda bandi badafite icyo bishinja ngo aho bukera bararimbuka, umuntu ashishoje asanga kudashaka demokarasi, kudashaka guha abaturage uburenganzira bwabo akenshi biba bishingiye ku bwoba.

Iyo mvuze ubwoba mba mvuze ubwoba bwo gutakaza ubutegetsi kwa FPR n’ingaruka zajyana nabyo mu gihe yaba ibutakaje nabi ibanje kuruhanya no kumena amaraso.

Sindibujye kure ndafata ingero zisanzwe z’ibyago abahoze mu butegetsi bwa kera n’abandi bitirirwaga ko bafite ubutegetsi n’iyo babaga baraburaraga kuri ubwo butegetsi (abahutu) bahuye nabyo. Ibyo byago rero nibyo abari mu buyobozi ubu batinya guhura nabyo baramutse barekuye ubutegetsi.

-Hari abibona bahunze bari mu nkambi imeze nka Nyacyonga cyangwa za zindi z’i Goma cyangwa i Bukavu, iyo bibutse ko hari abagiye ibirometero birenze 2000 n’amaguru bwo birabazahaza

-Hari abibona amazu yabo yabohojwe ndetse n’imitungo yabo irimo kuribwa n’abandi bagira icyo bavuga bakabizira

-Hari abibona barimo gukurikiranwa mu nkiko mpuzamahanga no kw’isi hose amahanga yose yarabagize ruvumwa

-Hari abibona bari imbere y’inkiko zisanzwe cyangwa izindi zimeze nka Gacaca barimo kuregwa ibyo bakoze n’ibyo batakoze

-Hari abibona bagenda bububa icyo bavuze cyose kitwa ko bashaka amacakubiri

-Hari abibona bagenda babebera bakangwa n’abana b’ibitambambuga bikaba ngombwa ko baha ruswa ubiyenjeho wese ngo barebe ko baramuka.

-Hari abibaza aho bazahungira dore ko ibihugu byose byo mu karere abaturage babyo batinya abanyarwanda ariko batabakunda na gato

-Hari abibaza aho bazajya baca mu gihe abo birirwaga bacunaguza bazaba bafite uruvugiro

N’ibindi byinshi ntarondoye

Hari abantu benshi iyo batekereje ibintu bakoze bahemukira abanyarwanda bagenzi babo, bumva bapfa aho kugira ngo babone ubutegetsi buhindutse. Kuko hari benshi bakiriye cyangwa babeshejweho no kurenganya abandi kuburyo batibaza uburyo bashobora kubaho igihe abo barenganya cyangwa basa nk’aho bahagaze ku gakanu babigaranzura.

Nimumbwire abakada, abamaneko n’abandi bantu batabarika babeshejweho n’uko FPR iri ku butegetsi bishobora kugora kubona amaramuko igihe baba bari mu buzima busanzwe kandi noneho na rubanda birirwaga bacunaguza rwababonye amatwi.

Nimumbwire nka Gumisiriza arimo kugenda atembera nta ba Escorts azi neza ko mu bantu bahura mu nzira harimo abakristu ba Kiliziya Gaturika bazi ibyo yakoze i Gakurazo. Ibaze nawe Ibingira arimo kugenda mu mujyi wenyine afite impungungenge zo guhura n’abarokotse i Kibeho n’imiryango yabo. Tutibagiwe ba Nziza na ba Munyuza bazi neza ko bari mu gihugu kimwe na Kayumba kandi bazi ibyo bamukoreye n’abandi ntarondoye.

Nimwibaze baba GP ba Kagame babaye abasirikare basanzwe cyangwa babaye abasivire batakiri kw’ibere uko baba bameze.
Nimutekereze nka Jean de Dieu Mucyo barimo kumubaza abo yatsinze i Save arimo kwisobanura kandi ariwe wamenyereye guca imanza. Ndebera nka Martin Ngoga barimo kumushinja ibyaha uko yaba ameze.

Mwibaze namwe Jeannette Kagame barimo kumugaraguza gati nk’uko byagendekeye Madame Agatha Habyalimana.

Nimwibaze abantu bose bari mu butegetsi ubu n’imiryango yabo nta gihugu cyo kw’isi cyibakira babita abicanyi. Aho bagiye hose babahinda ngo basubire iwabo bajye kubazwa ibyo bakoze n’iyo baba barengana.

Nimwibaze namwe aba bantu bose mubona b’ibihangange barimo gucibwa imanza n’abantu bamwe na bamwe batazi gusoma, igihano cyose batanze gihera ku myaka 19 n’uwakodeshaga avuga ko bamusenyeye etaje.

Hari n’abibona barasirwa ku giti nka Karamira, gufungwa burundu y’umwihariko nabyo ntimwibwire ko bidatera ubwoba benshi.

Uwavuga impungenge n’ubwoba abantu bafite ntabwo yabirondora ngo azabirangize niyo mpamvu bamwe bahitamo guhebera urwaje bati n’ubundi aho twakoze twarahakoze reka tumarireyo akaboko. Naho abandi b’inzirakarengane badafite icyo bishinja bo batinya akarengane bashobora kugirirwa kuko n’ubundi sibwo bwa mbere baba babonye abantu b’inzirakarengane barengana babibona buri munsi.

Bamwe ngo habaye amahinduka na demokarasi ngo habaho Genocide abandi bati abashaka amahinduka baba baje gusenya ibyubatswe.

Abandi bati ntabwo dushaka amahinduka ngo ibyo turimo ni byiza twateye imbere, umuntu akibaza imishahara n’ibindi bijyanye nayo by’umurengera baha abayobozi icyo babibahera niba nyine badakora ngo igihugu gitere imbere.

Ngo Kagame yateje igihugu imbere abanyarwanda bose baramukunda, nyamara yajya mu matora akabanza agafunga abo abona bashobora kumutsinda, kandi ntibinamubuze kwiba amajwi.

Ubundi se ninde utakora nk’ibyo bavuga ko Kagame yakoze afite imfashanyo z’amahanga zitabarika, amabuye asahurwa muri Congo, yikorera mu isanduku ya Leta uko ashaka, arinzwe n’abasirikare b’indobanure batabarika, afite ibihugu by’ibihangange bimukingiye ikibaba n’ibindi?

Ibyo Kagame akora ni nk’aho umugabo yahaha mu rugo akajya ahoza abana n’umugore ku nkeke ngo n’uko yahashye kandi ari inshingano ze nk’umugabo mu rugo.

Ubundi se ibyo bikorwa biba bivuye mu mufuka wa Kagame cyangwa ni mu misoro y’umurengera yakwa abaturage n’imfashanyo z’amahanga akabitegekesha abantu ngo yakoze ibitangaza kandi ibyo aba yarigishije aribyo byinshi?

Umwanzuro

Banyarwanda bavandimwe aho kugira ngo muzicwe n’ubwoba bibatere kwikora mu nda no guhora mwikanga baringa, mwayoboka amahoro mukanywa umuti nk’uwo abazungu bo muri Afrika y’Epfo banyoye n’ubwo usharira bwose.

Nimubigenza mutyo ibyo mutinya byose ntabwo bizababaho kandi iyo mitungo yose mwabonye mu buriganya muzayigumana kuko abanyarwanda barambiwe intambara n’akarengane ku buryo nabo bazemera kunywa umuti usharira wo kubababarira ibibi mwabakoreye ariko kugirango bizashoboke mushatse mwahera ubu.

Emmanuel Kamanzi
Kigali

 


5 commentaires

  1. umubyeyi dit :

    uyu muntu yanditse iyi nkuru neza neza, azifira ni shari, ngo kagame yibye amatora none se 93/100 yabonye nukuvuga ko ntabari bahagarariye amatora? nta nu muntu bafashe ku ngufu ngo bamujyane bamwereke aho agomba gushira igikumu ,yagishiraga kuwo yishakiye kandi ari mu bwihisho nta wu mubona, kandi harimo nandi mashaka ,rero utashakaga gutora kagame ,wari gushiraho ubusa, ugasohoka ntawari kumenya ico wakoze,kuburyo hari nu mutegetsi wu muhutu wu murundi yariyaje gukurikirana amatora niwe wavuze ko ntaho yari bwabone amatora nkayabaye mu rwanda yabayemo umuco nu mutekano, none nawe ishari riragutunye ahuri ngo bibye amatora jya muceceka iyo mutagira ibyo murega bifashe kuko barabaseka,kandi ico mukwiye kumenya, uwo mutekano muke muvuga uri mu mitwe yanyu, nu wo murara murota, abari mugihugu ntimubarusha kubona umutekano bafite uko ungana, iyo nzara, ayo ma dollard uvuga ibyo ni he bitaba, uzi ideni aba nya merica bafitiye abashinwa<> hanyuma warangiza ngo inzara ira numa mu rwanda mu ri america uzi abantu bahagarara ku mihanda babuze ibyo barya, uzi abarara mu mashamba uko bangana,uzi abashomeri bahari,uzi ubwicanyi buri muri america ibyo rero ntaho bitaba uceceke u rwanda,ni gihugu cya mbere muri africa gifite abayobozi beza, akarorero na guha uza jye i burundi urebe cyangwe usome amakuru yaaho,wowe uvuga ngo kagame ateza imbere igihugu abantu bariho baricwa ni nzara ,nimbe nibyo arabikora ,aho abandi bategetsi bi burundu, mu minsi ishize baherutse gufata,umu ministre ajyanye 1million,nadi arenzeho ya maeuro kubitsa muri banque ya babirigi, ayo rero nayafashwe na babirigi, ubwo bavuga ko mu bihugu bya barabu ngo yagiye ku yabitsa yo menshi cyane kandi ngo bakaba babifatanyije na president wu burundi, ubwo banque za leta zigiye no gufungwa nta mafaranga abamo, lingo d or zaratwawe, indege yigihugu falcon 50 yatwaraga aba president , uwacu yarayigurishije cash ashira mu mufaka,ubu bariho bavuga ngo amatara na mazi bagiye ko ngera 350/100 namwe mwunve aho bigeze,imihanda yaraboza za accident ziba buri munsi kubwo gukwepa ibinogo,, nibura mu rwanda bahembwa make abarimu mu burundi, nta nubwo bahembwa, abaso da nuko,ubu urugo rusigaye yurya rimwe ku munsi, ni ngero nyinshi navuga kuburyo rero, ibyo kagame akora ni kubimushimira , kuko abaye nkabandi ,twese twajya hamwe tukamwamagana, none ubu iyo turufu yawe yo kwigomeka ubutegetsi bwa kagame ubyibagirwe izo nzozi uzibagirwe ahubwo nuwashaka kubyura umutwe nzi neza ko ,abaturage bonyine bamuha isomo, nti mugashake kuduteshereza umutwe president wacu ariko ibyo nibyo nivugira buriya we ababona nka basazi , nabamenyesha ko tu mukunda kandi nubwo haba ayandi matora yasubira gutorwa ijana kwi jana murakoze

  2. kagabo dit :

    Kinigi we uri mubo Kamanzi yavuze bavugishwa n’ubwoba bagashaka kubeshya ngo ibintu byose biragenda, harya ngo babatoreye kurinda za gereza? N’uko babonye ari byo mushoboye. Naho gutumiza inama zose ngo zibere mu Rwanda ibyo ntawe uyobewe ko ari imitwe yo gushaka kwerekana ko ibintu byose bigenda. Iyo mibare y’imibereho myiza y’imihimbano ntawe utazi abayihimba, ifaranga rirata agaciro buri munsi, amadolari yarabuze kw’isoko, ibiciro barazamuka buri munsi nawe ugashinyagura ngo biragenda neza. Ibyo urabivugishwa n’ubwoba nta kindi

  3. kinigi dit :

    abari ya kamanzi mumufashe ajye kwa muganga w-îzo mumutwe kuko hari ikitagenda neza
    iwe.ubu bwoba avuga ni uburimo kuko niko bitangira. Kubfite iz ndwara zo mumutwe. Igihugu kiri gutangwaho urugero rwiza haba kumvekano hac imiyoborere myiza ku isi yose nawe ng ubwoba?ejo se ntuziko urwanda rwatorewe kuyobora comissîôn yo kuyobora amagereza murîloni?wasigaye. Inyuma yamateka wowe niba atari uburwayi.

  4. Zu dit :

    Ariko iyi ntore yiyise MANU, iba nzima!
    Niko who do think U’re fooling!
    Ryama wisinzirire ..! So wanyu Kagame yagusasiye ibyo ukunda (uduhanga tw’abanyarwanda yirengeje).

    Sinzira neza!

  5. Manu dit :

    We, twe ntakibazo duite sha kuko twemera ubuyobozi dufite kandi Kagame tumufata nk’intwari kuko tuzi aho yadukuye naho agejeje igihugu. Ibyo bigambo rero muzabivuga intima y’igihugu muruhe kuko imbere turaryama tugasinzira kandi twiteje imbere abana bariga nta vangura nkiryabokamye.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste