PEREZIDA KAGAME MBERE YO KUNAMIRA ABANYARWANDA BAGENZI BE YAHISEMO KUNAMIRA UMUGANDE WAPFUYE MU 1952!

PEREZIDA KAGAME MBERE YO KUNAMIRA ABANYARWANDA BAGENZI BE YAHISEMO KUNAMIRA UMUGANDE WAPFUYE MU 1952! 598641_488489657844630_27378863_n

Kuva ibumoso ugana iburyo Edith Gasana (umugore wa Sam Kutesa), Sam Kutesa, Perezida Kagame, Jeannette Kagame, na Gen Salim Saleh

Igikorwa cyabaye ku cyumweru tariki ya 24 Kamena 2012 cyo kunamira umuvugabutumwa w’umwangirikani ukomoka mu gihugu cya Uganda witwa Kosiya Kyamuhangire witabye Imana mu 1952 agahambwa i Gahini, ni igikorwa cyiza cyo kwifatanya n’abagande ndetse n’itorero ry’abangirikani.

Ariko iki gikorwa ntabwo icy’ibanze ari ukunamira nyakwigendera gusa, kuko urebye ibihe turimo bya politiki n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari usanga icyi gikorwa gifite imvo za politiki kurusha kwifatanya n’umuryango w’uwo muvugabutumwa cyangwa itorero ry’abangirikani.

Kosiya Kyamuhangire ntabwo ari umuvugabutumwa gusa, yari na se wa Sam Kutesa, Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Uganda. Akaba ari umwe mu bikomerezwa mu butegetsi bwa Uganda. Kandi tuzi neza muri iyi minsi ukuntu u Rwanda rusigaye ruhakwa kuri Uganda mu buryo bugaragarira buri wese.

Abakurikiranira ibintu hafi bemeza ko uyu muhango wabaye n’uburyo bwo guhura kw’abantu bakomeye mu butegetsi bwa Uganda n’abayobozi b’u Rwanda ngo bigire hamwe ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo kitoroheye Leta ya Perezida Kagame habe na gato. Dore ko Perezida Kagame ntako atagira ngo ahakwe ku gihugu cya Uganda.

533271_488103824549880_143810013_n

kuva ibumoso ugana iburyo Ambassadeur wa Uganda mu Rwanda Kabonero, inyuma Col Dr Ndahiro, na Gen Salim Salem asuhuzanya na Ministre Sam Kutesa

Mu bagaragaye muri icyo gikorwa harimo Gen Caleb Akandwanaho a.k.a Salim Saleh, uyu akaba ari murumuna wa Perezida Museveni ndetse akaba n’umujyanama we mu bya gisirikare. Si ibyo gusa kuko Gen Salim Saleh yari inshuti y’amagara ya Gen Fred Gisa Rwigema, barwanaye intambara nyinshi kuva muri Mozambique, yafashije FPR cyane mbese ni nk’aho ariwe washyize Kagame ku buyobozi bwa FPR dore ko Gen Rwigema amaze gupfa abasirikare ba FPR babanje kwanga ko Kagame abayobora, hakoreshejwe ingufu kugira ngo ashobore kwemerwa n’abandi bayobozi ba gisirikare ba FPR.

Ikindi giteye kwibaza n’ukuntu Perezida Kagame yajya kunamira umuvugabutumwa w’umunyamahanga, mu gihe hari abanyarwanda batabarika bitabye Imana atigeze yunamira ku by’umwihariko abasenyeri ba Kiliziya Gaturika n’abandi bihayimana biciwe i Gakurazo kugeza na n’ubu Leta ya Kagame ikaba yaranze ko bahambwa mu cyubahiro muri za Diyosezi zabo (kereka niba hari icyo yishinja mu rupfu rwabo akaba atinya gushinyagura)

Tubitege amaso!

Marc Matabaro
Rwiza News

 


6 commentaires

  1. le patriote dit :

    Yewe sha niba ukunda kagame nta ubi kubujije ariko ureke gutuka abandi ngo ni ngegera sha? kandi umunsi umwe baza tegeka urwanda, ugire ikinyabupfura.

  2. Ntwari dit :

    Kagame ruriye abandi rumwizigamiye…isaha nishyika azagana kwa Nyamuzinda kandi tuzajya tumwibukira ku bibi yazanye mu gihugu ngo bitazagaruka…ariko mujya mwibaza umuntu wagaruye ingoyi(akandoyi) ni uko bitakunda ngo umuntu ayimishyireho udusaha tubiri yicare kuri rond point kigali..gutwikisha umuntu ikijerekani…gupfukisha umutwe ishashi umuntu agapfa azibiranyijwe umwuka…agafuni se no gutwika…yewe nta Nterasi nta kagame n’agatsiko yaje ayoboye…Gusa amaraso yamennye niba adasabye Imana n’abyo imbabazi ntazatinda kubona ibyo avuga…Wanga kubwirwa ntutinde kubona…Umugome wese niyamaganwe…
    Ubu se yagiye kunamira uyu nibuze yaratabaye Misago uherutse kwitahira…ahubwo uwo munsi yakoresheje inama ya Guvernema…yewe mwana wo mu Ruhango rwa Nyundo
    tuza kuko abo wita abagome cg ko bahemutse iyo baba bo ntuba warabonye izuba rirasa rikanarenga…Uzabaze impamvu mama waw yakubatirishije…kandi uyimwubahire naho kwirata ngo hagati yawe n’Imana nta muhuza keretse niba uvuka ku rutare ubanza arirwo rudasaza…ndakwifuriza kwifuriza abandi nabo kurya utwabo ntawe ubahagaze ku mutwe

  3. Rubona dit :

    ARIKO SHA MWARETSE KAGAME MUKAMUHA AMAHORO….KO ARIWE UGEJEJ ABANYARWANDA AHO BAGEZE KANDI BISHIMIRA…SO JUST SHUT A FUCK UP AND FOLLOW THE RULES AND REGULATIONS..AMATIKU YANYU MUSHAJE AZABAMARIRA IKI? MURUNVA KO HARUMUNTU UKENEYE KWIRIRWA MUMATIKU YANYU….? KAGAME YARAYOBOYE BIHAGIJE AYOBORA NEZA NKAHO…MWAMUSHIMIYE MWIRIRWA MUMUTUKA NTASONI..? UBWO MUZAGEZA HE…IYO MUYOBORWAHO NAZIRIYA NGEGERA ZAMENSHI NGO NI RUDASINGWA NA GAKURU KE..NIBWO MWAGYAGA KUMENYA KO KAGAME ARINYANGAMUGAYO…KAGAME NINTWARI ISHIMWA NARUREMWA NOT USHIMWA NUMWANA WIMANA KUKO UWITEKA ARAVUGA NGO UZIZERERA MUMWANA WUMWANA AZAHANWE.

  4. Mbisa dit :

    Urupfu rwa Rwigema ntaho Kagame yaruhungira; Kagame yoherejwe muri USA intamba yo gutera yegereje kuko yaramaze kwerekana urwango rukomeye kuri Fred ngo kuko umugore wa Rwigema yavuze ko Kagame yashatse umugore wabanje gukora umwuga ubwamaraya.Rero, Rwigema yaje kwicwa na Major Dr. Bayingana. Bayingana yari umwega kimwe nka Kagame kandi bombi babaye mu camp ya Gahunge nk’impunzi. Bari bafite byinshi bahuriyeho kandi umugambi wo kwica Rwigema yawusinzwemo na kagame.

  5. umubyeyi dit :

    none se ngaho uvu zi ki i byo biragaragaza ko uvuga ibyo utazi neza kuko wowe,wivuze nkaho mwari kumwe,uvuze, ngo urufu rwa rwigema,, museveni yabuze uwo yabyegekaho,nyuma ngo biza gusobanuka uko imipango yarihagaze,ngo ari naho abantu baje kunvumbura ububi bwa kagame bakamwanga urunuka,urunva inkuru yawe yuzuye cyangwa nuko utazi ukuri neza ugashaka kudusiga mu gihirahiro, wowe soit claire kagame kuri iyo nkuru yo haruguru watangiye bamwangi yi ki?ububi bavumbuye nu buhe? ko hari amakuru atubwira ko rwigema aza kuru gamba bataherukanaga na kagame kandi akaba yarishwe umunsi wa kabiri bakigera kurugamba.mujye muvuga ibintu neza mureke gushaka gushira ho umuntu amakosa yose

  6. Emma dit :

    Urakoze Matabaro we; nkunganiye Dore inkuru y’imvaho y’ayo mateka:

    Ubusanzwe ibanga ryurupfu rwa Rwigyema ryabaye icenga rikomeye ndetse ryacenze na Museveni ayoberwa uwo yegekaho ikosa ariko nyuma biza gusobanuka uko imipango yari ihagaze ari naho abantu benshi bavumburiye ububi bwa KAGAME BAKWAMWANGA URUNUKA.

    Ubusanzwe Kagame amaze kurema ibice muri twe yahise ajya muri Amerika, agezeyo ntiyahwemye gukomeza gukongeza umwuka we mubi muri bamwe mubo yari yizeye.

    Ariko icyaje gutangaza cyane ndetse kinababaza ni uko Kagame yahise aterefona MUSEVENI ndetse ngo bakanabonana akamubwira ko azi abishe Rwigyema ubwo kandi abo bamwishe niwe bari babipanganye ariko abaca inyuma kuko yatinyaga ko bazasimbura afande Rwigyema kandi we adahari, nyamara yanagiragango asibe amabanga yose yikinze inyuma ya MUSEVENI. Ubwo Kagame yahamagarwaga gutanga ayo makuru kwa Museveni nyamara ari umwe mu babipangaga icyo gihe nibwo yahise yegukana kuyobora abasirikari abihwe na MUSEVENI, kubera ko abasirikari bari bamuzi kandi bamwangaga cyane banamusuzugura byabaye ngombwa ko General SALIM SALEH yherezwa kumvisha aba HIGH COMMANDERS ko hafashwe icyemezo cyo kuba bayobowe na KAGAME mugihe gito, ubwo kuko abo KAGAME YARI YATANZE ARIBO BUNYENYEZI NA BAYINGANA bahise bicwa, rwose bishwe batishwe nimirwano ahubwo bishwe baziea urupfu rwa Rwigyema bicwa kwitegeko rya Salim Saleh byemejwe na MUSEVENI kandi BAGAMBANIWE NA KAGAME ari nawe wari warakoze ako gatsiko.

    nubwo yarashwe numwe mu bana wari wapanzwe naka gatsiko nubwo aba fande bo bari biyoberanije ariko imizi yose yaje kumenyekana ubwo abantu bashoboye kumenya ayo makuru yose Kagame yagiye abica buhoro buhoro.

    Aha nakumenyesha ko MUSEVENI yakomeje iperereza rye ndetse niguhugu kimaze gufatwa, ubu akaba afite amakuru yose. ari nayo mpamvu igihe yambikwaga umudari i Kigali, MUSEVENI yavuze ko ababajwe nuko uwo bapanganye intambara ubu atakiriho, bikaba byarababaje Kagame cyane, kuko yeruye akavuga ko Kagame ntabyintambara bigeze bapangana, kandi nawe urabyumva ntiwajya gupanga intambara na Major hari ba Generals.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste