Kagame: A Historical Mistake (by Patrick Karegeya)

Kagame: A Historical Mistake (by Patrick Karegeya) 487235_251212271655263_1600397116_n-300x221Muri iyi weekend irangiye 23-24 Kamena 2012, Col Patrick Karegeya ari kumwe na bagenzi be bakuriye Ihuriro Nyarwanda RNC ku mugabane wa Afrika, aribo Frank Ntwali (Chairperson), Etienne Mutabazi (Deputy chairperson), David Batenga (Treasurer), Jonathan Mudacumura (Mobilisation), Emile Rutagengwa (information) basuye abarwanashyaka n’abandi banyarwanda bifuza kumenya neza amahame ya RNC batuye mu mugi wa Durban, South Africa.

Uru rugendo ruje rukurikira umwiherero n’amahugurwa by’ abayobozi ba RNC muri South Africa uherutse kubera i Benoni, Johannesburg kuri 08-10 Kamena 2012. Tubibutse ko ubwo aya mahugurwa yarangiraga amashusho akerekanwa kuri internet ambassade y’u Rwanda i Pretoria yihutiye gutanga ikirego (complaint) mu buyobozi bwa Afrika y’epfo ngo ibaza impamvu bemerera Kayumba na Karegeya gutegura imigambi mibisha ku Rwanda. Nyamara birengagije ko ntaho Kayumba na Karegeya bajya leta ibacumbikiye itabizi.

Muri uru ruzinduko i Durban, abayobozi ba RNC bakiriwe n’ukuriye Ihuriro muri ako karere, Senateri Stanley Safari. Mu kiganiro yagiranye n’abari aho, Col Patrick Karegeya yibukije amateka ajyanye n’ imyaka 50 u Rwanda rumaze rwigenga, ati muri historical mistakes twagize no kuba Kagame yaragiye ku isonga rya RPF akaza kuba n’umukuru w’igihugu ari ibyago byagwiriye igihugu. Ati ni ugufatanya tugakora ibishoboka ngo u Rwanda rutazibaruka undi Kagame mu myaka 50 itaha.

RNC African Chapter

 


15 commentaires

  1. Dan2 dit :

    Subira kwijambo wavuze mbere,naho amagamo apana

  2. umubyeyi dit :

    barati gihe ntacyo bazageraho, nababwiri ki bakataze ariko ni byu busa

  3. hakimu dit :

    Yewe mushana uzabaze iso wakubyaye niba yigeze atukana na sogokuru wawe ugeze aho utuka abakubyaye yewe isubireho na kadafi ntitwari tuziko azavaho kumbi bose nikimwe na uriya shobojuja afazali nawe bamwitiriye ibitaro, amashule . imihanda naho wowe na patron wawe mutaonda maramoja subiri kidogo

  4. Mushana dit :

    Ubonye n’uwagira icyo anenga leta ya Prezida Kagame ariko ntageze aho ahuza imigambi n’abajenosideri bahekuye u Rwanda! Yewe! N’utaramenye abo mwaribo kera mwebwe Kayumba, rudasingwa, gahima n’ibindi birumirahabiri nka mwe, ntiyabuze kubibwirwa n’aho mwageze mu kwivamo nk’inopfu. Traitors and renegades are ALWAYS despicable, even to those who benefit from their treason.

  5. Rudomoro dit :

    Aba bagabo Karegeya na Kayumba ni imfura pe! Banze zahabu z’ubugaruzwamuheto bwa Kagame bahitamo ubuhunzi n’ubukene n’ibindi bibi nko kwitwa ibigarasha. Ariko namwe mutekereje neza mwibaza ko icyabananije abandi bashoboye ari iki? Banze kubaho nk’abacakara kandi ari abagabo. Mbere yo kuba abafandi b’urwego rwo hejuru, berekanye ko ari inyangamugayo, ziryamira ubugi bw’intorezo aho kuryamira ukuri. Abivugisha ngo Kagame yazanye amajyambere, Kagame ntiyiba, Kagame ntiyica n’ibindi byinshi barashinyagura ariko ntibazatinda kubona ko birutse inyuma y’umuyaga, nako ya satani y’amahembe. Kagame ibyo byose arabikora kandi akabikorana ubugoryi bwinshi. Nawe se muri iki kinyejana tugezemo wari wumva umukuru w’igihugu wigamba ko atishe abantu bahagije, ko ntawe ufite uburenganzira bwo kumubaza corruption kubera ko bayikoranye, ko ntawe ukwiye kumubaza ko yibye Congo kandi na we ayibye imyaka myinshi … Wari wumva wumva umukuru w’igihugu wita abantu amazirantoki n’ibindi bigambo bya gishumba nk’ibyo? Wari wumva, wari wumva …? Karegeya iyo amwise a historical mistake jye ahubwo ntabwo mbyemera kuko ibyo byose byabaye abakuru b’Inkotanyi babibona. Yakabaye ikosa ari uko bamwibeshyeho. Naho ubundi jye ahubwo namwita a historical catastrophe yatejwe na RPF hamwe na Museveni bamushyizeho. None se bajya kumushyiraho bari bayobewe ko iturufu ze z’ingenzi ari ubwicanyi buteye ishozi no gusopanya abantu aho akandagiye hose? None se bari bayobewe ko amashuri yize adatuma ashobora no gusoma let alone gutegeka igihugu? Ntibari bazi se ko umwuga yakoze ukomeye mu buzima uretse kwica no kugambana ari ubuvunjayi? Bari bayobewe se ko his mentor ari Maliyamungu umubazi wa Idi Amin Dada? What did they really expect? Karegeya rero, Kayumba n’abandi bafande mwitandukanije na Kagame mumenye ko iyo historical mistake uvuga ari mwe mwayikoze kuko ari mwe mwaremye that monster. Ubundi history yakagombye kubibabaza ariko kuba mwarabonye ko mwibeshye mugafata icyemezo cyo kwitandukanya n’iryo kosa bidutera kubababarira. Gusa byari kuba byiza kurushaho ndetse twari kuba tubita intwari iyo mumudukuriraho mu maguru mashya naho ubundi arasiga yisasiye abaruta abo Kinani yatwaye.

  6. mushana dit :

    @giggy. Murabeshya Kagame ntafatwa nk’imana umugani wanyu. Nta ndirimbo nimwe ndumva muri radiyo cyangwa imuririmba nkuko byahoraga bikorwa mu gihe cya Kayibanda na Habyarimana cyane cyane. Nta munyarwanda wirirwa ameneka agahanga ku zuba ngo agiye gutegereza Prezida ku kibuga cy’indege. Nta munsi abanyarwanda bareka akazi kabo ngo bajye muri « animation ». Ushaka kugaya inka aravuga ngo dore igicebe cyayo, ariko nta munyarwanda uyobewe ko bariya bose bahunze kandi barakoranye na Kagame nta kindi bahunze kitari ikibiruka mo! Kuba baragize impamvu zabo bwite bapfa n’uwari abakuriye ntibishobora kwitwa ikibazo cy’abanyarwanda muri rusange. Burya umuntu wese uvuye mubyo yarimo kandi abikomeyemo yitwa umunyakinyoma,ndetse n’UMUGAMBANYI,kuko niba atarabeshyaga cyangwa ngo yibeshye MBERE yo guhindura kwe, noneho arabeshya cyangwa aribeshya NYUMA yabyo. Bivuga rero ko nta cyizere akwiye kugirirwa. Ikindi nuko n’abo agiye asanga abagemuriye ubuhemu yagiriye abo bari basangiye umugambi, burya nabo bamugaya aribyo bakamusuzugura. U Rwanda rukeneye opposition nzima yubaka, irimo abagabo batanga abandi ngo nuko ambitions zabo zitageze aho bashakaga, cyangwa se ngo bahindure imvugo kubera ko bagize ibyo bagawa mu kazi bakoraga mbere. Umugabo nyawe aho kwivuguruza muri politike yari akwiye kwegura agasanga rubanda twese twikorera tukitunga tutagombye gushyira imbaga y’abanyarwanda inyuma yacu kubera inyungu zacu bwite gusa. Nibyo na opposition irakenewe. Ikibazo nuko abishyira imbere ngo ni bo opposition hafi ya bose ari abagambanyi n’interahamwe zishaka kugarura imvugo ya gahutu na gatutsi bayita ngo ni politique, kandi kuvuga ngo jye ndi « IKINGIKI » undi ngo nanjye ndi « IKINGIKI KINDI », byari bikwiye kuguma muri private sphere ntibishyirwe muri public matters ngo byitwe politics.

  7. giggy dit :

    Erega nta muntu umwe uba ikimana ku isi. Icyo abanywarwnda tuzazira ni ugufata abantu tukabahindura Imana, umutegetsi wese ugiye kuvuga agatangira avuga ko ari perezidsa wamutumye, umuturage uhawe ihene na mugenzi we agashima perezida, etc. Ibyo nibyo bituma tutazigera tugira amahoro. Habyarimana yitwaga umubyeyi ariko perezida wacu we ndabona ahubwo ari imana (avec petit i of course).

  8. Nahayo Luka dit :

    Njye ntabwo nemeranya na Karegeya. Kubera ko mwe mukomeza kwibeshyera ngo nimwe mwashyizeho Kagame kandi ari USA. Kuri iki kigirwamana ngo ni USA Kagame niwe bashimye kuko atagira imuhwe kandi akaba azafaho terrorism ihita itangira muri Afrique des grands Lacs nk’uko yatangijwe n’ahandi hose mu Isi. Ntimukivebe, abanyamerika niko bakora. Tuzabyishyura mpaka.
    Nahayo Luka

  9. Magorwa Patrick dit :

    Ibyo byose ni amaco yi inda kuko mubivuze ariko mwatinye kubazwa ibyo mwakoraga mu Rwanda ntiriwe nsubiramwo. Ninde se utazi itonesha rya Kayumba mu Igisirikari, nindese utazi amacakubiri ni ubushukanyi yakoreye Abanya Kibuye abateranya na Leta kandi azi neza ko ariyo yabarokoye gusa we yishakira kuyinaniza ngo azabone gufata Ubutegetsi. Ubuse akakanya urashaka kuvuga ko atari wowe wahitanye VICTOR ndetse ni Umugore we Kagaju warangiza ugashuka TITO Musoni ngo ahunge akaba aguye ishyanga yari yimereye neza mu Urwa Gasabo. Icyo gisambo ngo ni Karegeye ko abandi baje kurugamba we akaza intambara yo kubohoza Igihugu irangiye Kagame yita ikibazo ntiyamugabiye External akica agakiza. None ngo ngwiki!! Mwabisambo mwe mugira inda zidashima niki mwari mwarabuze uretse umurengwe!! None inzara itangiye kubavugisha amangambure. Ntacyo murabona. Abo Bahutu mutamgiye kuvugira ni iki Kagame yabimye mushaka kubaha!! Ni iki badafite!! Sinzi uwavuze k’ ubusambanyi bwa Karegeya iyo yongeraho ubusinzi bwa Kayumba ni itonesha rye abeshya abantu.Yari yarigize No 2 mu Rwanda!!! Yewe uwagushutse ngo warize niwe wakwishe!! Gahima na mwene Nyina ntabyo nabona mbavugaho kuko utazi UBUJURA ni UBWIRASI bagiraga azaze mbimubwire. Muri make rero, muve kuri Kagame atuyobore dukomeze twiyubakire Igihugu!! Ese iyo tutamugira inda zanyu ubu ziba ziyugejeje he!!Abantu barya ibiti ni amabuye….

  10. Libonukuri Justin dit :

    Ibi nanjye nabitatse kera rwose. U Rwanda rwashoboraga kugira intambara, rukagira inzara, yewe wenda na jenoside ikabaho, nk’uko zagiye ziba n’ahandi. Ariko kugira umugabo nka Kagame mu bibazo u Rwanda rwarimo, kugira umuntu w’igisebe cy’umufunzo nka Kagame ku isonga ryo kuyobora umutwe wa politiki n’igihugu, ndabivuze, birutwa no kuyoborwa na Kambanda. Kagame ni Gisebe kitoga, akaba macinya myambi. Kagame ni agakoko kurusha Sida. N’aho yapfa ubu, ibibazo yateje mu karere kacu tuzabyikorera mu gihe cy’imyaka 400. Aragakamira mu kitoze, yahumukiye abantu.

  11. Kayumba Nyamwasa dit :

    Abarwanashyaka ba RNC muri Durban, ubutaha muzageregeze muze muri benshi. Kuba iyo nama,yitabiriwe ni abantu 14 gusa si ikintu cyiza.Ubu se murumva utazavanaho leta y i kigali ni abantu 14 gusa ? Muhaguruke rwose

  12. Kaburasa dit :

    Ko mutatweretse umubare w abitabiriye iyo nama ? Ese ayo manama, nayo kuvuga Kagame gusa ? Muzatangira ryari kuvuga ibijyanye ni ubuzima, amashuri ndetse n ibindi bijyanye ni ubuzima bw’abanyarwanda .

  13. #### dit :

    mukomereze aho!!
    mureke dufatanye tumurwanye kagabo ni icyago mu karere

  14. Rubona dit :

    Ariko BA sha mwagiye mureka ko ntabyera Ngo dee ubu ariko abinsi umuntu azabagira ate? Iryo bipfunwe kubera mwahunze igihugu kubera undispline zanyu ?ubu harurusha karegeya umwirato wirirwaga mutwana adusambanya uwo niwe muyobozi mutega amatwi mukemera ukuri kwe? Harurusha uwo mukiga Tutsi Ngo Nikayumba ubugome nubudyadya? Harurusha Rudasingwa utarafataga umuntu wese ubaho muntoki Ngo maye no doctor akaba umugyanama WA peresida? Harurusha Gahima macyo yine ubugome nubujura wirwaga atwara umutungo warubanda Ngo numucamanza mukuru…uwanze kumuha bituga ruswa agafunga? Ubu se Kagame niwe wishe imbaga yabatutsi guhera 59..? Ariko mwagiye mwimenya mukareka gutunga agatoki mumaso yabandi mutihereyeho .ariko BA sha kambabaze usibye burya umuntu kutimenya mukaba muzwi nabakuranye namwe mwibaza ko ubu uwabaha urwanda mwebwe ubwanyu …ko abahutu babayoboka…? Peresida kagame niwe nyangamugayo yambere kuko ntasambana..ntiyiba….ahubwo arahana….mubimenye…..Kandi Karegeya. Banze urwane nurwo wikururiye Ari nurwanda uririra nabatutsi benewanyu ntabo waruzi ntanuwo warebaga yr wahoraga wambaye amalineti..yizuba mumaso kubera ubusambanyi…numwirato byakurenze…sha murimbwa nuko mwabuze imirizo….wakwuvuje soda kowageze aho bayivurira ukareka abanyarwanda tukiberaho?

  15. dan munyuza dit :

    nibyo kabisa uvuze ukuri ,,,twaramuretse turarebera yica ruhandehande ,kuva kuri late Adamu waswa,late Bayingana,late Bunyenyezi ,late Kayitare,tugeze mu gihugu ntiyunamura icumu akomereza kuri Late,Nduguteye wafashe igihugu akagishyira mu maboko ye akamuhemba ububrozi nta n inyota y ubutegetsi umwana wiImana yari afite ,late Ngoga bishe banize boshye umujura kuko yarwanyije ubwicanyi bw abahutu!!!!,Rutayisire…..,turebera none hasigaye imbwa n abamotsi gusa igihugu yakigize icyabidishyi,,,natwe ngo twararwanye ,,mbona ntacyo twakoze ,bahutu ,batutsi ,mwihangane twagushije ishyano…

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste