Archive pour 25 juin, 2012

Press Conference: The situation in the eastern part of the Democratic Republic of the Congo (DRC).

Press Conference: The situation in the eastern part of the Democratic Republic of the Congo (DRC). Louise-Mushikiwabo-256x300

Louise Mushikiwabo

25 Jun 2012 – H.E. Louise Mushikiwabo, Minister of Foreign Affairs and Cooperation of the Republic of Rwanda, H.E. Eugène-Richard Gasana, Permanent Representative of the Republic of Rwanda to the UN; and Major Patrick Karuretwa, Security Adviser to the President

Press Conference: The situation in the eastern part of the Democratic Republic of the Congo (DRC).

http://webtv.un.org/meetings-events/conferencessummits/rio20-13-22-june-2012-rio-de-janeiro-brazil/press-conferences/watch/press-conference:-the-situation-in-the-eastern-part-of-the-democratic-republic-of-the-congo-drc/1706444622001

 

 

Kagame: A Historical Mistake (by Patrick Karegeya)

Kagame: A Historical Mistake (by Patrick Karegeya) 487235_251212271655263_1600397116_n-300x221Muri iyi weekend irangiye 23-24 Kamena 2012, Col Patrick Karegeya ari kumwe na bagenzi be bakuriye Ihuriro Nyarwanda RNC ku mugabane wa Afrika, aribo Frank Ntwali (Chairperson), Etienne Mutabazi (Deputy chairperson), David Batenga (Treasurer), Jonathan Mudacumura (Mobilisation), Emile Rutagengwa (information) basuye abarwanashyaka n’abandi banyarwanda bifuza kumenya neza amahame ya RNC batuye mu mugi wa Durban, South Africa.

Uru rugendo ruje rukurikira umwiherero n’amahugurwa by’ abayobozi ba RNC muri South Africa uherutse kubera i Benoni, Johannesburg kuri 08-10 Kamena 2012. Tubibutse ko ubwo aya mahugurwa yarangiraga amashusho akerekanwa kuri internet ambassade y’u Rwanda i Pretoria yihutiye gutanga ikirego (complaint) mu buyobozi bwa Afrika y’epfo ngo ibaza impamvu bemerera Kayumba na Karegeya gutegura imigambi mibisha ku Rwanda. Nyamara birengagije ko ntaho Kayumba na Karegeya bajya leta ibacumbikiye itabizi.

Muri uru ruzinduko i Durban, abayobozi ba RNC bakiriwe n’ukuriye Ihuriro muri ako karere, Senateri Stanley Safari. Mu kiganiro yagiranye n’abari aho, Col Patrick Karegeya yibukije amateka ajyanye n’ imyaka 50 u Rwanda rumaze rwigenga, ati muri historical mistakes twagize no kuba Kagame yaragiye ku isonga rya RPF akaza kuba n’umukuru w’igihugu ari ibyago byagwiriye igihugu. Ati ni ugufatanya tugakora ibishoboka ngo u Rwanda rutazibaruka undi Kagame mu myaka 50 itaha.

RNC African Chapter

PEREZIDA KAGAME MBERE YO KUNAMIRA ABANYARWANDA BAGENZI BE YAHISEMO KUNAMIRA UMUGANDE WAPFUYE MU 1952!

PEREZIDA KAGAME MBERE YO KUNAMIRA ABANYARWANDA BAGENZI BE YAHISEMO KUNAMIRA UMUGANDE WAPFUYE MU 1952! 598641_488489657844630_27378863_n

Kuva ibumoso ugana iburyo Edith Gasana (umugore wa Sam Kutesa), Sam Kutesa, Perezida Kagame, Jeannette Kagame, na Gen Salim Saleh

Igikorwa cyabaye ku cyumweru tariki ya 24 Kamena 2012 cyo kunamira umuvugabutumwa w’umwangirikani ukomoka mu gihugu cya Uganda witwa Kosiya Kyamuhangire witabye Imana mu 1952 agahambwa i Gahini, ni igikorwa cyiza cyo kwifatanya n’abagande ndetse n’itorero ry’abangirikani.

Ariko iki gikorwa ntabwo icy’ibanze ari ukunamira nyakwigendera gusa, kuko urebye ibihe turimo bya politiki n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari usanga icyi gikorwa gifite imvo za politiki kurusha kwifatanya n’umuryango w’uwo muvugabutumwa cyangwa itorero ry’abangirikani.

Kosiya Kyamuhangire ntabwo ari umuvugabutumwa gusa, yari na se wa Sam Kutesa, Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Uganda. Akaba ari umwe mu bikomerezwa mu butegetsi bwa Uganda. Kandi tuzi neza muri iyi minsi ukuntu u Rwanda rusigaye ruhakwa kuri Uganda mu buryo bugaragarira buri wese.

Abakurikiranira ibintu hafi bemeza ko uyu muhango wabaye n’uburyo bwo guhura kw’abantu bakomeye mu butegetsi bwa Uganda n’abayobozi b’u Rwanda ngo bigire hamwe ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo kitoroheye Leta ya Perezida Kagame habe na gato. Dore ko Perezida Kagame ntako atagira ngo ahakwe ku gihugu cya Uganda.

533271_488103824549880_143810013_n

kuva ibumoso ugana iburyo Ambassadeur wa Uganda mu Rwanda Kabonero, inyuma Col Dr Ndahiro, na Gen Salim Salem asuhuzanya na Ministre Sam Kutesa

Mu bagaragaye muri icyo gikorwa harimo Gen Caleb Akandwanaho a.k.a Salim Saleh, uyu akaba ari murumuna wa Perezida Museveni ndetse akaba n’umujyanama we mu bya gisirikare. Si ibyo gusa kuko Gen Salim Saleh yari inshuti y’amagara ya Gen Fred Gisa Rwigema, barwanaye intambara nyinshi kuva muri Mozambique, yafashije FPR cyane mbese ni nk’aho ariwe washyize Kagame ku buyobozi bwa FPR dore ko Gen Rwigema amaze gupfa abasirikare ba FPR babanje kwanga ko Kagame abayobora, hakoreshejwe ingufu kugira ngo ashobore kwemerwa n’abandi bayobozi ba gisirikare ba FPR.

Ikindi giteye kwibaza n’ukuntu Perezida Kagame yajya kunamira umuvugabutumwa w’umunyamahanga, mu gihe hari abanyarwanda batabarika bitabye Imana atigeze yunamira ku by’umwihariko abasenyeri ba Kiliziya Gaturika n’abandi bihayimana biciwe i Gakurazo kugeza na n’ubu Leta ya Kagame ikaba yaranze ko bahambwa mu cyubahiro muri za Diyosezi zabo (kereka niba hari icyo yishinja mu rupfu rwabo akaba atinya gushinyagura)

Tubitege amaso!

Marc Matabaro
Rwiza News

UBWOBA BURAGATSINDWA

UBWOBA BURAGATSINDWA 6813852392_48c835b5dd_z

Uwavuga ko abenshi mu bari mu buyobozi bafite ubwoba bw'amahinduka ntabwo yaba yibeshye

Ubwoba ni ikintu gitera benshi gukora ibikorwa byinshi bibi ndetse harimo ibirimo ubugome bwinshi cyangwa biba bimeze nko kwiyahura wagira ngo ababikora ntabwo baba babitekerejeho. Kandi ubwo bwoba buri mu Rwanda buri kuva kuri Perezida wa Repubulika kugeza ku muturage wo hasi w’inzirakarengane.

Nyuma yo kwitegereza igituma ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR bukomeza kunangira no gushyira ku ngoyi abanyarwanda budasize n’abahoze muri ubwo butegetsi, bijyanye no kwikanga baringa tutibagiwe no gutera ubwoba abanyarwanda bandi badafite icyo bishinja ngo aho bukera bararimbuka, umuntu ashishoje asanga kudashaka demokarasi, kudashaka guha abaturage uburenganzira bwabo akenshi biba bishingiye ku bwoba.

Iyo mvuze ubwoba mba mvuze ubwoba bwo gutakaza ubutegetsi kwa FPR n’ingaruka zajyana nabyo mu gihe yaba ibutakaje nabi ibanje kuruhanya no kumena amaraso.

Sindibujye kure ndafata ingero zisanzwe z’ibyago abahoze mu butegetsi bwa kera n’abandi bitirirwaga ko bafite ubutegetsi n’iyo babaga baraburaraga kuri ubwo butegetsi (abahutu) bahuye nabyo. Ibyo byago rero nibyo abari mu buyobozi ubu batinya guhura nabyo baramutse barekuye ubutegetsi.

-Hari abibona bahunze bari mu nkambi imeze nka Nyacyonga cyangwa za zindi z’i Goma cyangwa i Bukavu, iyo bibutse ko hari abagiye ibirometero birenze 2000 n’amaguru bwo birabazahaza

-Hari abibona amazu yabo yabohojwe ndetse n’imitungo yabo irimo kuribwa n’abandi bagira icyo bavuga bakabizira

-Hari abibona barimo gukurikiranwa mu nkiko mpuzamahanga no kw’isi hose amahanga yose yarabagize ruvumwa

-Hari abibona bari imbere y’inkiko zisanzwe cyangwa izindi zimeze nka Gacaca barimo kuregwa ibyo bakoze n’ibyo batakoze

-Hari abibona bagenda bububa icyo bavuze cyose kitwa ko bashaka amacakubiri

-Hari abibona bagenda babebera bakangwa n’abana b’ibitambambuga bikaba ngombwa ko baha ruswa ubiyenjeho wese ngo barebe ko baramuka.

-Hari abibaza aho bazahungira dore ko ibihugu byose byo mu karere abaturage babyo batinya abanyarwanda ariko batabakunda na gato

-Hari abibaza aho bazajya baca mu gihe abo birirwaga bacunaguza bazaba bafite uruvugiro

N’ibindi byinshi ntarondoye

Hari abantu benshi iyo batekereje ibintu bakoze bahemukira abanyarwanda bagenzi babo, bumva bapfa aho kugira ngo babone ubutegetsi buhindutse. Kuko hari benshi bakiriye cyangwa babeshejweho no kurenganya abandi kuburyo batibaza uburyo bashobora kubaho igihe abo barenganya cyangwa basa nk’aho bahagaze ku gakanu babigaranzura.

Nimumbwire abakada, abamaneko n’abandi bantu batabarika babeshejweho n’uko FPR iri ku butegetsi bishobora kugora kubona amaramuko igihe baba bari mu buzima busanzwe kandi noneho na rubanda birirwaga bacunaguza rwababonye amatwi.

Nimumbwire nka Gumisiriza arimo kugenda atembera nta ba Escorts azi neza ko mu bantu bahura mu nzira harimo abakristu ba Kiliziya Gaturika bazi ibyo yakoze i Gakurazo. Ibaze nawe Ibingira arimo kugenda mu mujyi wenyine afite impungungenge zo guhura n’abarokotse i Kibeho n’imiryango yabo. Tutibagiwe ba Nziza na ba Munyuza bazi neza ko bari mu gihugu kimwe na Kayumba kandi bazi ibyo bamukoreye n’abandi ntarondoye.

Nimwibaze baba GP ba Kagame babaye abasirikare basanzwe cyangwa babaye abasivire batakiri kw’ibere uko baba bameze.
Nimutekereze nka Jean de Dieu Mucyo barimo kumubaza abo yatsinze i Save arimo kwisobanura kandi ariwe wamenyereye guca imanza. Ndebera nka Martin Ngoga barimo kumushinja ibyaha uko yaba ameze.

Mwibaze namwe Jeannette Kagame barimo kumugaraguza gati nk’uko byagendekeye Madame Agatha Habyalimana.

Nimwibaze abantu bose bari mu butegetsi ubu n’imiryango yabo nta gihugu cyo kw’isi cyibakira babita abicanyi. Aho bagiye hose babahinda ngo basubire iwabo bajye kubazwa ibyo bakoze n’iyo baba barengana.

Nimwibaze namwe aba bantu bose mubona b’ibihangange barimo gucibwa imanza n’abantu bamwe na bamwe batazi gusoma, igihano cyose batanze gihera ku myaka 19 n’uwakodeshaga avuga ko bamusenyeye etaje.

Hari n’abibona barasirwa ku giti nka Karamira, gufungwa burundu y’umwihariko nabyo ntimwibwire ko bidatera ubwoba benshi.

Uwavuga impungenge n’ubwoba abantu bafite ntabwo yabirondora ngo azabirangize niyo mpamvu bamwe bahitamo guhebera urwaje bati n’ubundi aho twakoze twarahakoze reka tumarireyo akaboko. Naho abandi b’inzirakarengane badafite icyo bishinja bo batinya akarengane bashobora kugirirwa kuko n’ubundi sibwo bwa mbere baba babonye abantu b’inzirakarengane barengana babibona buri munsi.

Bamwe ngo habaye amahinduka na demokarasi ngo habaho Genocide abandi bati abashaka amahinduka baba baje gusenya ibyubatswe.

Abandi bati ntabwo dushaka amahinduka ngo ibyo turimo ni byiza twateye imbere, umuntu akibaza imishahara n’ibindi bijyanye nayo by’umurengera baha abayobozi icyo babibahera niba nyine badakora ngo igihugu gitere imbere.

Ngo Kagame yateje igihugu imbere abanyarwanda bose baramukunda, nyamara yajya mu matora akabanza agafunga abo abona bashobora kumutsinda, kandi ntibinamubuze kwiba amajwi.

Ubundi se ninde utakora nk’ibyo bavuga ko Kagame yakoze afite imfashanyo z’amahanga zitabarika, amabuye asahurwa muri Congo, yikorera mu isanduku ya Leta uko ashaka, arinzwe n’abasirikare b’indobanure batabarika, afite ibihugu by’ibihangange bimukingiye ikibaba n’ibindi?

Ibyo Kagame akora ni nk’aho umugabo yahaha mu rugo akajya ahoza abana n’umugore ku nkeke ngo n’uko yahashye kandi ari inshingano ze nk’umugabo mu rugo.

Ubundi se ibyo bikorwa biba bivuye mu mufuka wa Kagame cyangwa ni mu misoro y’umurengera yakwa abaturage n’imfashanyo z’amahanga akabitegekesha abantu ngo yakoze ibitangaza kandi ibyo aba yarigishije aribyo byinshi?

Umwanzuro

Banyarwanda bavandimwe aho kugira ngo muzicwe n’ubwoba bibatere kwikora mu nda no guhora mwikanga baringa, mwayoboka amahoro mukanywa umuti nk’uwo abazungu bo muri Afrika y’Epfo banyoye n’ubwo usharira bwose.

Nimubigenza mutyo ibyo mutinya byose ntabwo bizababaho kandi iyo mitungo yose mwabonye mu buriganya muzayigumana kuko abanyarwanda barambiwe intambara n’akarengane ku buryo nabo bazemera kunywa umuti usharira wo kubababarira ibibi mwabakoreye ariko kugirango bizashoboke mushatse mwahera ubu.

Emmanuel Kamanzi
Kigali

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste