IMYAKA ISHIZE ARI IBIRI UMUYOBOZI W’ISHYAKA RY’IMBERAKURI RIHARANIRA IMIBEREHO MYIZA ARI MU GIHOME AZIRA GUSA KUTAVUGA RUMWE N’UBUTEGETSI BWA FPR INKOTANYI.
Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Nshuti z’u Rwanda,
Uyu munsi wa 24 Kamena 2012, ni umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda, by’umwihariko ni umunsi ukomeye mu mateka y’ishyaka ry’IMBERAKURI riharanira imibereho myiza (PS IMBERAKURI) ndetse n’amashyaka FDU Inkingi na Green Party. Ni umunsi abanyarwanda twese n’inshuti z’u Rwanda, twibukaho urugendo rwo guharanira demukarasi mu Rwanda rwari rwateguwe n’ishyaka PS IMBERAKURI hamwe n’amashyaka atavuga rumwe na leta ya Kigali kugirango duharanire uburenganzira bw’uko abanyarwanda bashobora kwihitiramo Prezida wa Repubulika.
By’umwihariko kw’ishyaka PS IMBERAKURI ni umunsi twibukaho imyaka ibiri ishize umuyobozi w’ishyaka Me Bernard NTAGANDA amaze mu gihome azira akamama, azira gusa kuba yarafashe iyambere akanenga ku mugaragaro leta ya Kigali, byose akabikora ari mu gihugu.
Uyu munsi kandi turazirikana ihohoterwa ririmo gufungwa, gukubitwa no kwicwa by’agashinyaguro bikomeje kwibasira abanyarwanda cyane cyane abayobozi n’abarwanashyaka b’amashyaka atavuga rumwe na leta ya Kigali, abanyamakuru, n’abandi bose baharanira ko demukarasi ishinga imizi mu Rwanda.
Banyarwanda,
Banyarwandakazi,
Nshuti z’ u Rwanda,
Ntawavuga iby’ifungwa, itotezwa ry’abayobozi ndetse n’abarwanashyaka bakorerwa ngo yibagirwe ko kuri uwo munsi ari naho igipolisi cya leta cyafashe icyemezo cyo gufunga ibiro by’ishyaka. Gusa, birengagijeko ishyaka atari inzu rikoreramo, ishyaka atari umuntu runaka. Ishyaka n’igitekerezo, ishyaka n’ibikorwa abantu bahuriraho bakabigira ibyabo bagaharanira ikintu cyose gituma icyo gitekerezo, ibyo bikorwa bishobora kubungwabungwa bigatera imbere mu bwubahane n’ubusugire bwa buri wese. Ibyo rero ishyaka ry’IMBERAKURI ryarabigaragaje, ryeretse leta ya Kigali ko gufunga abantu cyangwa ibiro bidashobora na rimwe kubuza amahinduka ya demokrasi kugerwaho. Amahinduka ya demokarasi aharanirako abanyarwanda twese tugira uburenganzira bumwe mu rwatubyaye arakomeje kandi byanze bikunze agomba kugera ku munyarwanda wese.
Ibikorwa bibi kandi bikorerwa abarwanashyaka b’amashyaka atavuga rumwe na leta ya Kigali aho kugabanuka ahubwo byiyongera umunsi kuwundi aha twavuga nk’ifunga funga rikomeje kudukorerwa, imanza z’ikinamico dushorwamo tukajya imbere y’urukiko icyemezo cyaramaze gufatwa n’ibindi. Agashya, ubu ho n’uko ubutegetsi buri gukoresha inzego zibanze ngo ziduce burundu mu Rwanda, aho abayobozi bamwe b’uturere ngo bumvako ko abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe na leta yabo tudafite uburenganzira bwo gutura mu turere bayobora.
Ishyaka ry’IMBERAKURI rikomeje kwamagana ku mugaragaro iyi mikorere igayitse ya leta iyobowe na FPR aho inzego za leta zikomeje kurenga ku mategeko zishyiriyeho, zigakomeza guhohotera uburenganzira bw’abatavuga rumwe nabo. Ntiduhwema kubereka ko kutavuga rumwe n’ubutegetsi atari ukwigomeka ko ahubwo aribwo buryo bunogeye bwo kugirango ubutegetsi bwikosore, bwiyubake, butekereze kuri gahunda zifitiye abanyarwanda akamaro aho kureba inyungu z’agatsiko.
Igitangaje ariko, n’uko abo babuza abandi uburenganzira bwabo, batangije intambara bavugako barambiwe kuvutswa uburenganzira bwabo bwo kuba mu rwababyaye, ko baharanirako uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa, ko demukqrasi igomba gusesekara mu Rwanda. Aha rero hakaba hateye kwibaza. Ese uku guhohoterwa kwa hato na hato niyo ya demokarasi, ni bwo burenganzira bwa muntu abanyarwanda dukeneye. Nyamara, igihe kirageze ngo basubize amaso inyuma, barebe hirya no hino, maze bazirikane ko na nyina w’undi abyara umuhungu.
Banyarwanda,
Banyarwandakazi,
Ni twige kuvuga oya. Duhaguruke dutsinde intwaro kirimbuzi FPR ikoresha, intwaro yo gutera ubwoba yifashisha mu gukandamiza abanyarwanda. Tugomba kwereka ubutegetsi buyobowe na FPR ko abo ifunze ibaziza ibitekerezo byabo, ibaziza ubusa, maze tugaharanira ko bafungurwa,
tugaharanirako amakosa nkayo atazasubira, tugaharanira ko habaho ubutabera budakorera umuntu cyangwa agatsiko, ubutabera butazarira mu gukemura ibibazo by’abanyarwanda, tugaharanirako ibi bibazo byose tuvuze umwaka utaha nk’iki gihe bitazaba bikirangwa mu banyarwanda, maze kutavuga rumwe n’ubutegetsi ntibyitwe kwigomeka.
Ni mureke dufatanye, maze tuzirikane ko icyo dupfana kiruta icyo dupfa, tureke guhishira amakosa adukorerwa kuko ingaruka zayo aritwe zigeraho mbere. N’aka kanya ntabwo twakwibagirwa amateka yacu nk’abanyarwanda. None ni kuki twakwimakaza ikinyoma, igitugu, munyangire n’ibindi tuzi neza aho byatugejeje?
Nshuti z’u Rwanda,
Ntabwo mukwiye gukomeza kurebera ibibi abana b’u Rwanda bakorerwa n’ubutegetsi buyobowe na FPR bushyira imbere gusa amajyambere, isuku n’iterambere by’umujyi wa Kigali. Ni byiza rwose ko habaho iterambere, ariko, ibi byose ntacyo bimariye abanyarwanda mu gihe mu cyaro inzara inuma, mu gihe abaturage badashobora kubona imiti bakeneye, abana batiga kubera kubura ibikoresho n’amafaranga y’ishuri abandi bakaba bazahajwe n’ubukene n’ubutindi bituma batabasha kubona ifunguro rikwiye, mu gihe kandi benshi muri bo bakomeje kuba inzirakarengane gashingiye ku ivangura, naho abandi banyarwanda bakaba bameneshwa mu gihugu cyababyaye, barigiswa, batotezwa, baturwaho gahunda batagishijweho inama (gusenyerwa, gukuraho inguzanyo yahabwaga abanyeshuri, gutemagura intoki, guhatirwa kubaka amatafari nyuma y’uko amazu ya nyakatsi cyangwa yari yubatswe n’imbaho amaze gusenywa kandi leta nta bufasha iha abo beneyo, guhatirwa guhinga imbuto imwe, n’ibindi).
Ibyo byose bituma abaturage bagurisha uturima bari basigaranye ngo bakunde bubahirize izo gahunda za leta, maze bagasigara bicwa n’inzara, abandi bahigwa haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo, cyane cyane ko n’intambara z’urudaca zayogoje akarere kacu dushinjwa ko ziterwamo inkunga na leta y’u Rwanda.
U Rwanda ntirugarukira mu mujyi wa Kigali gusa usigaye warabaye akarorero ko kwereka abakerarugendo maze bikaba iturufu yo kureshya amahanga berekana amajyambere atagira aho ashingiye mu gihe hirya no hino inzara, n’ubukene bivuza ubuhuha, mu gihe uburenganzira bwa muntu bwahariwe bamwe abandi badashobora kwinyagambura. Nyamara, ntimuhwema gutera inkunga ubutegetsi buriho bwa FPR kugira ngo bukomeze bufungire ubusa, butoteze, burigise, bushyireho amategeko akoreshwa uko bwishakiye, bushyira imbere za rutemikirere ishavu n’agahinda byica abana b’abanyarwanda. Ese ibyo ntibyazavaho byitwa ubufatanyacyaha?
Igihugu cyaba gikataje mu iterambere gite mu gihe abakozi bakatwa imishahara yabo ku ngufu ngo n’ugufasha FARG cyangwa kurwanya nyakatsi, nyamara abasenyewe bakayoboka inzitira mibu iyo abaturanyi batabagobotse ? Amajyambere yaba ashingiye kuki mu gihe umuturage wese ahatirwa gutanga umusanzu w’ishyaka atihitiyemo, mu gihe igihugu kirengagiza kajorite zamugariye ku rugamba nyamara arirwo yahinduye umwuga? Igihugu cyaba gikataje mu iterambere gite mu gihe abakene buzuye muri gereza yo kwa Kabuga, bafunzwe kandi bakubitwa buri munsi bazira gusa icyaha cy’ubukene ? Igihugu cyaba gikataje mu iterambere gite mu gihe abaturage bageze aho bitwika kugirango bagaragaze akarengane ka hato na hato bakorerwa n’ubutegetsi. Keretse niba ari umuderi mushya w’amajyambere.
Ntagushidikanya yewe, n’udashaka kubibona ariko arabizi, azi nezako ubutegetsi buyobowe na FPR bwamaramaje mu kurenganya abana b’u Rwanda ndetse n’abo mu karere, ushidikanya yabaza abanyekongo. Ni busigeho bwibuke amateka yacu maze butere intambwe, bwemere ibiganiro mpaka, twicare tubwizanye ukuri maze dushake umuti w’ibibazo byugarije abanyarwanda.
Kutavuga rumwe n’ubutegetsi ntibigomba kwitwa kwigomeka, ahubwo n’uburyo bwa demokarasi bwo gufasha ubutegetsi kwiyubaka, n’indorerwamo y’igipimo cy’ubutegetsi bwemewe n’abo bubereyeho, n’indorerwamo y’igipimo cy’ubutegetsi bufite ejo hazaza. Nimureke rero kuduhiga, mureke dukosore ibidutanya, dushyire imbere ibiduhuje maze abanyarwanda twese tugire uruhare ku micungire y’umutungo n’ibyiza by’igihugu cyacu.
Uyu munsi nukomeze utubere umusemburo wo kwimakaza demukarasi, ubumwe nyakuri n’amahoro maze turusheho gutekereza kucyahuza abana b’abanyarwanda. Murakoze, murakarama.
Urukundo, Ubutabera n’Umurimo bibe ishingiro rya Demukarasi.
Bikorewe i Kigali kuwa 24/06/2012
Alexis BAKUNZIBAKE
Umuyobozi w’ishyaka wungirije