ONU yatinye gushyira ibimenyetso bishinja u Rwanda muri Rapport yayo!
Rapport y’umuryango w’abibumbye kuri Congo ntabwo yashyizwemo ibimenyetso bigaragaza uruhare rwa bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda mu gufasha abigometse ku butegetsi bwa Congo bibumbiye muri M23.
Bamwe mu bahagarariye ibihugu cyabo bari bashinje Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuba zarashatse gutinza itangazwa ry’imyanzuro y’akanama k’impuguke z’umuryango w’abibumbye kuri Congo kugira ngo u Rwanda rubanze rwitegure kuba rwasubiza ibyo barushinja.
Hakurikijwe inyandiko z’ibanga zari zabonywe n’abanyamakuru b’ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters ngo: Mu nama yabaye mu muhezo y’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe ibihano mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena 2012, ako kanama k’impuguke kari kerekanye ibimenyetso mu magambo byerekana ko Ministre w’ingabo z’u Rwanda Gen James Kabarebe yavuganaga umunsi ku munsi n’inyeshyamba za M23 ziyobowe na Gen Bosco Ntaganda.
Abandi bayobozi bakuru, barimo umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Charles Kayonga n’umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano Gen Jackson Nkurunziza a.k.a Nziza nabo batunzwe agatoki n’abakoze iperereza bavuga ko bafite uruhare runini ubwabo «directement impliqués» mu gufasha Gen Bosco Ntaganda uyu akaba ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI) kubera ibyaha by’intambara n’ibindi byibasiye inyokomuntu.
Mu mateka ya vuba byagaragaye ko u Rwanda rwagiye rufasha kenshi imitwe y’inyeshyamba yo muri Congo ariko ubu u Rwanda rurahakana rwivuye inyuma ko nta nkunga ruha inyeshyamba za M23.
Ibi birego biregwa u Rwanda bishobora gutera intambara itoroshye mu rwego rwa dipolomasi mu gihe u Rwanda ubu rurimo guharanira intebe mu nama y’umutekano y’umuryango w’abibumbye (Conseil de sécurité de l’ONU). Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Madame Louise Mushikiwabo yaba ategerejwe i New York ku cyicaro cy’umuryango w’abibumbye kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Kamena 2012, aho ateganya kugirana ikiganiro n’abanyamakuru.
Izi mpaka zishobora kurangiza igihe cy’agahenge cy’imyaka 3 hagati y’u Rwanda na Congo, ako gahenge kakaba kari gafite akamaro kanini mu kuzana umutekano mu karere k’ibiyaga bigari kagiye kumara hafi imyaka 20 mu mutekano muke. Imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta ya Congo imaze gukura mu byabo abantu batagira ingano bamwe bahungiye mu gihugu hagati abandi bajya mu Rwanda no muri Uganda.
Abahagarariye ibihugu byabo i New York mu muryango w’abibumbye baravuga ko abakoze iyo rapport bashyizweho igitutu gikabije ngo batinze itangazwa ry’iyo rapport kugirango u Rwanda rubanze rubone umwanya wo kugira icyo ruvuga ku birushinjwa.
Abakozi bo hejuru ba Leta y’Amerika (inshuti z’igihe kinini za Perezida Kagame) bahakanye ibirego bya Leta ya Congo n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, bivuga ko aribo babangamiraga itangazwa ry’iyo rapport, abo bakozi ba Leta y’Amerika bavugaga ko bakeneye igihe cyo kwiga kuri ayo makuru ari muri iyo rapport.
Iyo rapport y’impapuro zigera kuri 50, yatagajwe kuri uyu wa gatanu tariki 22 Kamena 2012, ntacyo ivuga ku nkunga u Rwanda ruha umutwe wa M23, ariko inyandiko ibanza muri iyo rapport ivuga ko andi makuru azatangwa nyuma. Akanama k’impuguke karateganya guha inama y’umutekano ya ONU ibindi bisobanuro by’inyongera bijyanye n’iyo rapport bibaye ngombwa. Abanyamakuru ntabwo bashoboye kuvugana n’abagize ako kanama k’impuguke ngo bagire icyo bavuga kuri iyo rapport ndetse n’impamvu uruhare rw’u Rwanda rutavuzweho muri iyo rapport.
Congo yo yarangije kuvuga ko iperereza yakoze ryerekana ko inyeshyamba za M23 zabonye inkunga iturutse hakurya y’umupaka mu Rwanda, ariko ngo Leta ya Congo yirinze gutunga Leta y’u Rwanda agatoki ku mugaragaro.
Mu Kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru ku ya 19 Kamena 2012, yareze umuryango mpuzamahanga muri rusange gushyira ku Rwanda ibibazo byose by’umutekano muke biri muri Congo, akomeza avuga ko Congo igomba kwemera uruhare rwayo igakemura ibibazo byayo we yita iby’abanyekongo hagati yabo.
Gen Ntaganda n’ibindi bihumbi by’abasirikare bari muri CNDP yari ifashijwe n’u Rwanda bari binjijwe mu gisirikare cya Congo (FARDC) mu 2009, ariko banze koherezwa gukorera mu tundi duce twa Congo tutari Kivu. Akanama k’impuguke kasanze ngo kwigomeka kw’abagize M23 kwari kwarateguwe kuva mu Gushyingo 2011 igihe habaga amatora ya Perezida wa Repubulika muri Congo yaranzwe n’uburiganya bwinshi akaza gutsindwa na Joseph Kabila. Abahoze ari inyeshyamba za CNDP bari biteguye ko Perezida Kabila niyongera gutorwa azashaka kongera gushaka kubohereza gukorera mu tundi duce twa Congo kure ya Kivu. Ngo batangiye ibikorwa byo kwiba imishahara y’abasirikare bari bashinzwe kuyobora no gutera amabanki bakiba amafaranga bagombaga gukoresha mu kwigomeka. Imbarutso yaje kuba igitutu amahanga yashyize kuri Congo ngo ifate Gen Ntaganda.
Akanama k’impuguke kavuganye n’abatagabuhamya bavuze ko ukwigomeka kwari kuyobowe na Gen Ntaganda afatanije na Col Sultani Makenga n’ubwo bwose M23 ikomeje kubihakana.
Rapport kandi iravuga imigenderanire iri hagati y’inyeshyamba za M23 n’abarwanyi bahoze muri FDLR bakitandukanya nayo bakorera mu ishyamba ry’ibirunga hagati ya Masisi na Rutchuru bayobowe na Lt Col Mugasa a.k.a Mandevu, abo barwanyi bakaba barafashije Gen Ntaganda kuva muri Masisi yerekeza muri Rutchuru.
U Rwanda rwo rukomeje kwemeza ko rwafashije imitwe ikorera mu burasirazuba bwa Congo cyane cyane CNDP mu rwego ngo rwo kurwanya FDLR, ariko bamwe mu babikurikiranira hafi bavuga ko ari urwitwazo rwa Leta y’u Rwanda kugira ngo ikomeze isigasire inyungu zayo za politiki n’ubukungu mu burasirazuba bwa Congo.
Ukudatangaza uruhare rw’u Rwanda mu bibera mu burasirazuba bwa Congo biragaragaza ko hari igitutu cyinshi cyashyizwe ku muryango w’abibumbye n’u Rwanda ndetse n’ibihugu by’ibihangange birushyigikiye dore ko na Perezida Kagame mu kiganiro yahaye abanyamakuru yibasiye bidasubirwaho umuryango w’abibumbye kandi yari yabaye nk’aho atera ubwoba umuryango mpuzamahanga muri rusange avuga ko agiye kuwurekera ikibazo cya Congo ukazagikemura wonyine. Tubibutse ko u Rwanda rufite abasirikare benshi mu ngabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa muri Darfur n’ahandi. Ibi bikaba byatera umuryango w’abibumbye kwigengesera mu gutunga agatoki u Rwanda mu kibazo cya Congo.
Iyo rapport mushobora kuyisoma hano mu rurimi rw’icyongereza:
http://www.scribd.com/doc/97990059/UN-DRC-Group-of-Experts-Interim-Report-21-Jun-2012
Marc Matabaro
Rwiza News
Ariko ubundi jye nibaza uRwanda rugiize ibibazo niba byabashimisha kuko mba mbona aribyo mushaka. Ese ubwo mukunda Igihughu cyanyu cyangwa!! Ariko mwagikunda mute ko ntarukundo mugira. Muri 1994 mumaze kwibwira ko murangije ABATUSTI bi inzirakarengane mugakubitwa ni inkuba dore ko isoni ntazo mugira mwarashenye, muriba mugeraho naho ba Nyoko batwara ingasire zi instyo ngo ejo Abatusti bazasange ntacyo Igihugu gifite. Ko mwabikoze se ubu iyo murebye uRwanda usanga hari icyo rubuze mwa Njiji mwe. Kwiritwe murata Ubuhutu nako Ububwa ngo mwabonye iturufu. Muzumirwa!!! Nababwiye ko amaraso ya Abatusti mwamennye barabashyingiye, bakabagabira, mwarangiza mukica Abuzukuru banyu,Abakazana yewe ni Abakwe!!! Ayo maraso ntaho muzayahungira kuko ni umuvumo ukomeye cyane, mbagiriye inama mwafatanya ni Abandi Banyarwanda tukubaka Igihugu cyacu naho KONGO Mobuto yavuze ko atariho nayo itazabaho mureke dukore ibyo abandi bakoze kuva kera tuyibe ariko twiyubakire Igihugu. Ariko jye mbona tutanayiba ubundi Masisi na Rucuru ni byari Urwanda ziriya ngengas za ngo ni Ababiligi bataraza bokagwa kugasi!! Wabona abantu bamara umwaka nta Leta bafite kubera amatiku ukumva ko bari kuduha iki uretse amatiku ya Amako. Ngaho mukomere
Nyabune dushyirireho iyo rapport dore ntifunguka!
How can The U. S. And The U. K. Continue to claim they defend Human Rights and Democracy around the World, Especially in the Great Lakes Region, while maintaining their support for Dictators like Paul Kagame? « by Radio Free Buganda »
Mugende mwbisambomwe mwashakaga ko ibyomutekereza aribyo batangaza na maradi arikubarya sha uhora agasozi ubusa kabakoma kukandi katuramporere amaraso mwamenye1994azabandagaza UN ntituyitinya
Ngaha da!! None se inkuru mumaze aminsi mutugezaho ko Urwanda rumerewe nabi kandi ngo mufite source yizewe cyari icyuka?? Unva turasaba kureka amarangamutima mukajya muvuga ibyo mwahagazeho si non tuzabafata nka Kantano wa RTLM .