Archive pour 23 juin, 2012

ONU yatinye gushyira ibimenyetso bishinja u Rwanda muri Rapport yayo!

ONU yatinye gushyira ibimenyetso bishinja u Rwanda muri Rapport yayo! arton764Rapport y’umuryango w’abibumbye kuri Congo ntabwo yashyizwemo ibimenyetso bigaragaza uruhare rwa bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda mu gufasha abigometse ku butegetsi bwa Congo bibumbiye muri M23.

Bamwe mu bahagarariye ibihugu cyabo bari bashinje Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuba zarashatse gutinza itangazwa ry’imyanzuro y’akanama k’impuguke z’umuryango w’abibumbye kuri Congo kugira ngo u Rwanda rubanze rwitegure kuba rwasubiza ibyo barushinja.

Hakurikijwe inyandiko z’ibanga zari zabonywe n’abanyamakuru b’ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters ngo: Mu nama yabaye mu muhezo y’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe ibihano mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena 2012, ako kanama k’impuguke kari kerekanye ibimenyetso mu magambo byerekana ko Ministre w’ingabo z’u Rwanda Gen James Kabarebe yavuganaga umunsi ku munsi n’inyeshyamba za M23 ziyobowe na Gen Bosco Ntaganda.

Abandi bayobozi bakuru, barimo umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Charles Kayonga n’umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano Gen Jackson Nkurunziza a.k.a Nziza nabo batunzwe agatoki n’abakoze iperereza bavuga ko bafite uruhare runini ubwabo «directement impliqués» mu gufasha Gen Bosco Ntaganda uyu akaba ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI) kubera ibyaha by’intambara n’ibindi byibasiye inyokomuntu.

Mu mateka ya vuba byagaragaye ko u Rwanda rwagiye rufasha kenshi imitwe y’inyeshyamba yo muri Congo ariko ubu u Rwanda rurahakana rwivuye inyuma ko nta nkunga ruha inyeshyamba za M23.

Ibi birego biregwa u Rwanda bishobora gutera intambara itoroshye mu rwego rwa dipolomasi mu gihe u Rwanda ubu rurimo guharanira intebe mu nama y’umutekano y’umuryango w’abibumbye (Conseil de sécurité de l’ONU). Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Madame Louise Mushikiwabo yaba ategerejwe i New York ku cyicaro cy’umuryango w’abibumbye kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Kamena 2012, aho ateganya kugirana ikiganiro n’abanyamakuru.

Izi mpaka zishobora kurangiza igihe cy’agahenge cy’imyaka 3 hagati y’u Rwanda na Congo, ako gahenge kakaba kari gafite akamaro kanini mu kuzana umutekano mu karere k’ibiyaga bigari kagiye kumara hafi imyaka 20 mu mutekano muke. Imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta ya Congo imaze gukura mu byabo abantu batagira ingano bamwe bahungiye mu gihugu hagati abandi bajya mu Rwanda no muri Uganda.

Abahagarariye ibihugu byabo i New York mu muryango w’abibumbye baravuga ko abakoze iyo rapport bashyizweho igitutu gikabije ngo batinze itangazwa ry’iyo rapport kugirango u Rwanda rubanze rubone umwanya wo kugira icyo ruvuga ku birushinjwa.

Abakozi bo hejuru ba Leta y’Amerika (inshuti z’igihe kinini za Perezida Kagame) bahakanye ibirego bya Leta ya Congo n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, bivuga ko aribo babangamiraga itangazwa ry’iyo rapport, abo bakozi ba Leta y’Amerika bavugaga ko bakeneye igihe cyo kwiga kuri ayo makuru ari muri iyo rapport.

Iyo rapport y’impapuro zigera kuri 50, yatagajwe kuri uyu wa gatanu tariki 22 Kamena 2012, ntacyo ivuga ku nkunga u Rwanda ruha umutwe wa M23, ariko inyandiko ibanza muri iyo rapport ivuga ko andi makuru azatangwa nyuma. Akanama k’impuguke karateganya guha inama y’umutekano ya ONU ibindi bisobanuro by’inyongera bijyanye n’iyo rapport bibaye ngombwa.  Abanyamakuru ntabwo bashoboye kuvugana n’abagize ako kanama k’impuguke ngo bagire icyo bavuga kuri iyo rapport ndetse n’impamvu uruhare rw’u Rwanda rutavuzweho muri iyo rapport.

Congo yo yarangije kuvuga ko iperereza yakoze ryerekana ko inyeshyamba za M23 zabonye inkunga iturutse hakurya y’umupaka mu Rwanda, ariko ngo Leta ya Congo yirinze gutunga Leta y’u Rwanda agatoki ku mugaragaro.

Mu Kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru ku ya 19 Kamena 2012, yareze umuryango mpuzamahanga muri rusange gushyira ku Rwanda ibibazo byose by’umutekano muke biri muri Congo, akomeza avuga ko Congo igomba kwemera uruhare rwayo igakemura ibibazo byayo we yita iby’abanyekongo hagati yabo.

Gen Ntaganda n’ibindi bihumbi by’abasirikare bari muri CNDP yari ifashijwe n’u Rwanda bari binjijwe mu gisirikare cya Congo (FARDC) mu 2009, ariko banze koherezwa gukorera mu tundi duce twa Congo tutari Kivu. Akanama k’impuguke kasanze ngo kwigomeka kw’abagize M23 kwari kwarateguwe kuva mu Gushyingo 2011 igihe habaga amatora ya Perezida wa Repubulika muri Congo yaranzwe n’uburiganya bwinshi akaza gutsindwa na Joseph Kabila. Abahoze ari inyeshyamba za CNDP bari biteguye ko Perezida Kabila niyongera gutorwa azashaka kongera gushaka kubohereza gukorera mu tundi duce twa Congo kure ya Kivu. Ngo batangiye ibikorwa byo kwiba imishahara y’abasirikare bari bashinzwe kuyobora no gutera amabanki bakiba amafaranga bagombaga gukoresha mu kwigomeka. Imbarutso yaje kuba igitutu amahanga yashyize kuri Congo ngo ifate Gen Ntaganda.
Akanama k’impuguke kavuganye n’abatagabuhamya bavuze ko ukwigomeka kwari kuyobowe na Gen Ntaganda afatanije na Col Sultani Makenga n’ubwo bwose M23 ikomeje kubihakana.

Rapport kandi iravuga imigenderanire iri hagati y’inyeshyamba za M23 n’abarwanyi bahoze muri FDLR bakitandukanya nayo bakorera mu ishyamba ry’ibirunga hagati ya Masisi na Rutchuru bayobowe na Lt Col Mugasa a.k.a Mandevu, abo barwanyi bakaba barafashije Gen Ntaganda kuva muri Masisi yerekeza muri Rutchuru.

U Rwanda rwo rukomeje kwemeza ko rwafashije imitwe ikorera mu burasirazuba bwa Congo cyane cyane CNDP mu rwego ngo rwo kurwanya FDLR, ariko bamwe mu babikurikiranira hafi bavuga ko ari urwitwazo rwa Leta y’u Rwanda kugira ngo ikomeze isigasire inyungu zayo za politiki n’ubukungu mu burasirazuba bwa Congo.

Ukudatangaza uruhare rw’u Rwanda mu bibera mu burasirazuba bwa Congo biragaragaza ko hari igitutu cyinshi cyashyizwe ku muryango w’abibumbye n’u Rwanda ndetse n’ibihugu by’ibihangange birushyigikiye dore ko na Perezida Kagame mu kiganiro yahaye abanyamakuru yibasiye bidasubirwaho umuryango w’abibumbye kandi yari yabaye nk’aho atera ubwoba umuryango mpuzamahanga muri rusange avuga ko agiye kuwurekera ikibazo cya Congo ukazagikemura wonyine. Tubibutse ko u Rwanda rufite abasirikare benshi mu ngabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa muri Darfur n’ahandi. Ibi bikaba byatera umuryango w’abibumbye kwigengesera mu gutunga agatoki u Rwanda mu kibazo cya Congo.

Iyo rapport mushobora kuyisoma hano mu rurimi rw’icyongereza:

http://www.scribd.com/doc/97990059/UN-DRC-Group-of-Experts-Interim-Report-21-Jun-2012

 

Marc Matabaro

Rwiza News

FDLR iravuga ko idakorana na MONUSCO

FDLR iravuga ko idakorana na MONUSCO RDC-Peti-Rebelle-FDLR-7fevrier2009-2

Umwe mu barwanyi ba FDLR muri Congo

Nyuma y’aho intambara ikomeje gukomera mu burasirazuba bwa Congo hagati y’ingabo za Congo (FARDC) n’inyeshyamba zo mu mutwe M23, ari Congo ari ONU bakaba bashinja u Rwanda gufasha M23 ariko u Rwanda rwo rukaba rubihakana rukavuga ko ikibazo kiri hagati y’abanyekongo ubwabo ndetse rukarega MONUSCO gufasha FDLR aho kuyirwanya, Radio Ijwi rya Rubanda yagiranye ikiganiro n’umuvugizi wa FDLR Bwana Laforge Fils Bazeyi.

Mu gutangira ikiganiro Bwana Laforge Fils Bazeyi umuvugizi wa FDLR yasobanuye ukuntu impunzi z’abahutu b’abanyarwanda zahungiye muri Congo zikomeje guhohoterwa zikabura kivurira. Akomeza yemeza ko Paul Kagame ariwe uteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo kuva mu 1996. Avuga ko ngo uretse kwica impunzi z’abanyarwanda b’abahutu ngo ingabo z’u Rwanda zatangiye ibyo kwica abanyekongo abo ngo zibasiye cyane ni abahutu b’abanyekongo zitaretse n’abanyekongo b’andi moko ndetse zica n’abanyamurenge muri Kivu y’amajyepfo.

Nk’uko umuvugizi wa FDLR akomeza abivuga ngo ingabo z’u Rwanda ntabwo zigeze ziva muri Congo ahubwo zakomeje kwihisha mu mitwe y’inyeshyamba itandukanye kugirango zikomeze gahunda yazo yo kwica impunzi z’abahutu no gusahura umutungo wa Congo. Agarutse ku bibazo biri muri Congo muri iyi minsi, yavuze ko Leta y’u Rwanda yakomeje gukoresha CNDP yari yinjiye mu ngabo za leta ya Congo ari nako ikoresha Gen Bosco Ntaganda mu kugurira, guha intwaro n’ibindi bikoresho imitwe y’aba Mai mai yiyemeje guhiga abanyarwanda b’impunzi yitwaje kurwanya FDLR, iyo mitwe ni nka Mai mai Ceka, Mai mai Raia Mutomboki, na FDC ngo ikora ibikorwa byinshi by’ubwicanyi, ubusahuzi no gufata abagore ku ngufu ku buryo ngo muri iyi minsi ishize zishe impunzi z’abahutu b’abanyarwanda basaga 200 muri Kivu y’amajyepfo.

Noneho ngo mu gihe Perezida Kabila yari ku gitutu cy’amahanga ngo atange Gen Bosco Ntaganda ajye gufungirwa i La Haye, ngo ingabo z’u Rwanda zari mu za Congo zazivanguyemo zifata izina rya M23 zigira mu misozi ya Runyoni mu birunga hafi y’umupaka n’u Rwanda aho zishobora kujya mu Rwanda uko zishaka gufata ibikoresho n’amategeko.

Ngo amakuru FDLR ifite n’uko ngo Gen Bosco Ntaganda ngo yibera mu Rwanda ngo agahinduranya kenshi aho aba cyane cyane mu bigo bya gisirikare. Kandi ngo muri iyi minsi Gen Ntaganda yaba yarabonaniye na Perezida Kagame na Gen Kabarebe mu ibanga rikomeye mu kigo cya gisirikare cya Kami.

Umuvugizi wa FDLR avuga ko ngo kurwanya FDLR neza ari ukureka hakabaho ubwisanzure na Demokarasi kandi hakaba ibiganiro hagati y’abanyarwanda bose bakigira hamwe ibyabaye byose n’ababigizemo uruhare maze abanyarwanda bakababarirana bakabana mu mahoro. Kuko ngo icyo gihe nta mpamvu yaba ihari kuri FDLR yo gufata intwaro kuko impunzi n’abandi banyarwanda bakomeje kurenganywa n’ubutegetsi bwa FPR baba bafite ubwisanzure n’uburenganzira bwabo maze ubuhunzi n’akarengane bigacika burundu.

Ku kibazo cy’umunyamakuru Simeon Musengimana ku buryo ubuzima bw’impunzi bwifashe ubu, Bwana Bazeye yasubije ko ikibazo kinini gihari ari aba Maimai baguriwe na Leta y’u Rwanda bakomeje kugira nabi impunzi ngo bahengera ahari impunzi zitegeranye n’ingabo za FDLR bakahatera bakica nta gutoranya ngo ikibazo gihari gikomeye n’uko na MONUSCO iyo ihageze yanga gufasha izo mpunzi ngo n’iyo baba bakomeretse cyane bemera kubavura ari uko bemeye guhita bacyurwa mu Rwanda. Ngo aho ingabo za FDLR zishoboye kugera ngo zitabare izo mpunzi zirabikora ariko rimwe na rimwe hari igihe zihagera zisangwa abicwa barangije kwicwa. Ngo asanga impunzi z’abanyarwanda zaratereranywe ngo wagira ngo isi yose yarazigambaniye.

Umunyamakuru yakomeje abaza umuvugizi wa FDLR uko abona amaherezo ya Gen Bosco Ntaganda. Yasubije ko Gen Ntaganda ari igikoresho cya Perezida Kagame ko ariwe akorera bityo nawe akamukingira ikibaba, ngo abasirikare Ntaganda akoresha abenshi n’abanyarwanda abandi ngo ni abanyekongo bake. Ngo hari n’abahoze muri FDLR bananiwe urugamba bataha mu Rwanda none Leta y’u Rwanda yabagaruye muri Congo ngo bayirwanirire. Ngo arabona impamvu Leta y’u Rwanda impamvu ifasha Ntaganda n’ukugira ngo arwane abe yafata ahantu hanini asabe imishyikirano, ngo ikitumvikana n’uko ngo Ntaganda avuga ko ngo arwanya FDLR kandi n’ubundi akaba akiri muri FARDC yarayirwanyaga, hakibazwa ukuntu yavuye mu ngabo za Congo ngo akunde arwanye FDLR. Kuri Bwana Bazeyi ngo ni gahunda ndende ya Leta y’u Rwanda kuko ngo leta y’u Rwanda ntabwo yifuza ko haba amahoro mu burasirazuba bwa Congo. Aribaza uko urugamba ruzagenda n’uburyo amahanga azabyifatamo kuko ngo igihe cyose Kagame yagiye ateza intambara muri Congo ngo yabaga ashyigikiwe n’ibihugu by’ibihanganjye ariko ngo ubu abantu bose bamaze kumumenya kugeza no ku nama ishinzwe umutekano kw’isi (Conseil de sécurité) kuko ngo ntabwo wavuga ngo ugiye kurwanya FDLR muri Congo aho kubikora ugapakira amakamyo n’indege amabuye y’agaciro. Kugeza aho u Rwanda ruba rumwe mu bihugu bya mbere byohereza amabuye y’agaciro menshi mu mahanga.

Umuvugizi wa FDLR yabajijwe kandi icyo ingabo za FDLR zirimo gukora ubu n’uwo zihanganye nawe. Yasubije ko ubu ingabo za FDLR ngo zifite akazi gakomeye ko kurinda impunzi kuko ngo iyo mitwe y’aba Maimai itinya gutera ibirindiro bya FDLR ahubwo igatera impunzi ziri ahatari ingabo za FDLR.

Abajijwe niba bataratangatanzwe ku buryo badashobora kugira icyo bakora, yasubije ko ibibazo byabaye ari ukubera ibihugu by’ibihangange byari bishyigikiye Leta y’u Rwanda ariko ubu ngo bimaze kumenya ukuri, yavuze ko atavuga imigambi FDLR ifite imbere ariko avuga ko ibyiza ari ugutegereza abantu bakazirebera uko bizagenda.

Ikindi cyavuzwe n’uko ngo FDLR ifite ingabo nyinshi mu Rwanda imbere ngo zitegereje ko igihe kigera ariko ngo ni ibanga ry’intambara.

Ku bijyanye n’uko ngo impunzi zaba zifite uburyo bwo kwirwanaho, ariko yasubije ko izo mpunzi ari abantu basanzwe badafite intwaro ahubwo ari FDLR izitabara igihe zitewe. Ngo muri izo mpunzi higanjemo abagore n’abana n’abasaza ngo batunzwe no guhinga igihe babonye agahenge kuko ngo ntawe ubaha imfashanyo.

Ku ngabo za MONUSCO yavuze ko ngo izo ngabo ziba zibereye mu bigo byazo ngo n’iyo hagize abicirwa hafi y’aho ziri ntabwo zitabara.

Mu gusoza umuvugizi wa FDLR yavuze ko asabye abanyapolitiki bari mu mahanga gushyira hamwe bakareka amacakubiri n’ibindi bibatanya kuko abanyarwanda bamaze kurambirwa igitugu ngo nibo bizeye ko babafasha kwibohoza. Naho ku bari mu Rwanda yabasabye gushira ubwoba bagahagurukira uburenganzira bwabo.

Marc Matabaro
Rwiza News

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste