Perezida Kagame yongeye gushyirwa mu majwi w’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana

Perezida Kagame yongeye gushyirwa mu majwi w’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana

Lt Gen Kayumba mu rukiko

Lt Gen Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa kane tariki ya 21 Kamena 2012, yatangaje ko yashatse kwicwa mu 2010 kubera ko atari ashyigikiye igitugu cya Perezida Kagame kuko hari ibintu yabonaga bigomba guhinduka mu mitegekere y’u Rwanda. Ibyo yabivuze mu buhamya yatangaga ku munsi wa kabiri mu rukiko i Johannesburg muri Afrika y’Epfo ahari kuburanisha abantu 6 baregwa kugerageza kumwica bamurashe mu 2010.

Lt Gen Kayumba akomeza avuga ko kwicwa kwe kwateguwe kubera ko yemezaga ko Perezida Kagame ariwe watanze amategeko yo guhanura indege yari itwaye Perezida Habyalimana n’abandi bari kumwe nawe. Ihanurwa ry’iyo ndege rikaba ariryo benshi bemeza ko ryabaye imbarutso y’akangaratete u Rwanda rwaguyemo mu 1994. Lt Gen Kayumba yavuze kandi ko afite ibimenyetso byerekana ko Perezida Kagame ariwe wategetse iyicwa rya Perezida Habyalimana.

Tubibutse kandi ko na Dr Théogène Rudasingwa wahoze ari umufasha wa hafi wa Perezida Kagame nawe abyemeza ndetse akaba yaragiye guha ubuhamya i Paris umucamanza Trévidic. Nyuma yo gutanga ubwo buhamya Dr Rudasingwa yatangaje ko hari abatanga buhamya benshi bifuza kuvuga ibyo bazi ariko bisaba ko umucamanza Trévidic yakwigira hamwe n’abo batangabuhamya uburyo barindirwa umutekano mu gihe baba batanze ubwo buhamya. Ibyo Lt Gen Kayumba yavuze mu rukiko byemeza ko ashobora kuba ari umwe muri abo batangabuhamya Dr Rudasingwa yavugaga.

Ariko Umucamanza Stanley Mkhari yanze gufata ubwo buhamya bwa Lt Gen Kayumba ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana nk’ikimenyetso mu rubanza rw’abashatse kumwica. Tubibutse ko Lt Gen Kayumba nawe ari mu barezwa mu Bufaransa mu kugira uruhare mw’ihanurwa ry’iyo ndege.

628x471

N'ubwo afite isasu ryamuheze mu ruti rw'umugongo yagaragaye mu rukiko afite morali

Tugarutse ku rubanza nyirizina ahakurikiranywe abagabo 6 (abanyarwanda 3 n’abatanzaniya 3), Lt Gen Kayumba yasobanuye uburyo yarashwe ndetse asubiramo imbere y’urukiko nko mu buryo bw’ikinamico uko byose byagenze ku buryo bimwe byasekeje abantu bari mu rukiko.

Yavuze ko yari avuye guhaha ari kumwe n’umugore we maze ageze aho yinjirira mu rugi runini rwinjira mu gipangu aho yari atuye, haza umuntu iruhande rw’imodoka amusaba ko yamufasha, umushoferi wari utwaye Lt Gen Kayumba nawe uri mu baregwa yamanuye ikirahuri n’uko uwo wasabirizaga ahita akuramo imbunda ya masotera (pistolet) n’uko ayifashe n’amaboko abiri arasa Lt Gen Kayumba acishije ku ruhande rw’umushoferi, Lt Gen Kayumba yahise afungura umuryango asoka mu modoka ariko isasu rimwe ryari ryamufashe mu nda rimena urubavu rumwe ririnjira. Uwo warashe yazengurutse imodoka ashaka gusanga Lt Gen Kayumba ku rundi ruhande ngo amusonge, Lt Gen Kayumba ngo yatekereje kwirukira mu nzu ariko yumva atari kubishobora kubera akaguru ke k’iburyo (yaje kumenya nyuma ko isasu ryari ryamwahuranije mu rukenyerero ahagana iburyo). Aho kujya mu nzu yahise afata imbunda y’uwo washakaga kumwica barayirwanira bituma asubira inyuma iyo mbunda imaze gukwama, ntabwo byahagarariye aho kuko yashatse noneho gukoresha icyuma ariko mu kwikorakora ngo agifate Lt Gen Kayumba yahise yirukira mu nzu yo hasi y’aho yari atuye atabaza umushoferi we ngo nafate uwo wari umaze kumurasa. Ariko umushoferi ntacyo yakoze (dore ko nawe ari mu baregwa gufatanya n’abo bicanyi akurikiye amafaranga). Lt Gen Kayumba agenze mu nzu ngo yagize impungenge z’umugore we wari wasigaye mu modoka, agarutse kureba abona wa wundi washakaga kumwica arimo kwiruka asohoka akoresheje undi muryago muto usohoka muri icyo gipangu.

Umucamanza yasabye Lt Gen Kayumba kwerekana uwamurashe, yagiye amukora ku rutugu, uwo akaba ari umutanzaniya witwa Hemedi Denengo (uretse ko azwi ku yandi mazina menshi). Umushinjacyaha yabajije Lt Gen Kayumba ukuntu ashobora kuba yibuka uwo muntu, niba yari asanzwe amuzi cyangwa ko yaba yaramubonye ku mafoto. Lt Gen Kayumba yasubije ko n’iyo ahumirije ifoto y’uwo wamurashe imugaruka mu maso.

Lt Gen Nyamwasa ntiyarangije gutanga ubuhamya bwe, azongera kubutanga ku ya 10 Nyakanga 2012 ubwo urwo rubanza ruzaba rusubukuwe. Impamvu nyamukuru n’uko Lt Gen Kayumba agomba kubonana n’abaganga kenshi (physiothérapie) kubera isasu yarashwe ryamuheze mu ruti rw’umugongo ngo bikaba bisaba ubwitonzi kurikuramo kugira ngo bitaba byabangamira ubuzima bwe.

Marc Matabaro
Rwiza News

 


13 commentaires

  1. Nyamuryakanoze w'i Rusagara dit :

    Kagame abeshejweho n’ikinyoma,ni Bule,ni ikigoryi,imbwa yishe abantu Byumba-Ruhengeri kuva tariki ya 20/10/1990 kugeza uno munsi tariki ya 11/07/2012 afite ibyaha nk’ibyingurube rero ngo yiyita Inzovu ra,azabanze afate indererwamo yirebe azabura ya nzovu abone ururhishi,Kagame we imivu y’amaraso iratabaza nge mu mafuti yawe n’ibinyoma byawe nta na kimwe nemera kuko ntari mubo wigaruriye Kagame we nupfa impundu zizavuga wari uzi n’ikindi ko turambiwe Repuburika ya Kagame turashaka ubwami umwami w’u Rwanda Kigeli oyeeeeee abaturage twese turi ingabo ze,Kagame we abanyakuri batangiye kukwishitura nange ntukanyikundisheho,bya biyoga watangaga ngo bagutore wari uzi ko bazisomaga barakuvumira ku gahera?nge nta micafu yawe nanyoye usibye ko abazinyoye bose banyoye umuhamuro na Nyoko ubwe atangiye kugushyira ku mugaragaro, ibisazi ugira ni bwoko ki?ubwo iyo ubona wigize Perezida nta soni bigutera?wowe uri ibandi ubizi ni Twagiramungu wanyanganyije ku manywa y’ihangu Twagiramungu ntawe utabizi ko yakurahiye iyo twinikaga,uti insinzi y’abanyarwanda watsinze nde se?ko uri Perezida ku kinyoma gusa,nyamara amaherezo Kigeli wa v Ndahindurwa azakugeza imbere y’ubutabera ukubitwe intahe mu gahanga ibi nkubwira biri hafi,wowe wamye uhemukiri abagande, abanyarwanda, abarundi na Congo wari uzi zimwe mu mpamvu uryama saa sita ukabyuka saa munani 9-ijoro ni amaraso y1abana b’imana wishe,.

  2. mwambutsa jean Claude dit :

    ninde wishe Gen.Major Habyarimana,Ndadaye Merchior,Sindikubwabo Thèodor,Ntaryamira,Josèph Desire Kabila,Sendashonga,Lizinde,Birasa John,Willson Rutayisire,Col.Cyiza,Kanyarengwe n@abandi ni gute perezida Kagame yunamira umugande mu Rwanda kdi Perezida wishwe n!abagizi ba nabi bataramenyekana kugera nubu ataribukwa? Kuva ubu rero twese nk!abitsamuye turasaba Kagame ngo ajye ajya kwibukira abo banyamahanga iwabo aho bavuka nyakubahwa Kagame numvishe ko ugiye guhindura amazina y?imihanda muri uru rwanda, ko wavukiye mu Rda ugakurira uganda ukagaruka gusura nyogosenge muri 78 wigeze ubona Thomas Sankara cg Samora Macher n!abandi ushaka kwitirira iyo mihanda bayubaka dore amazina yababikwiye Kigeli Rwabugili,Musinga,Rudahigwa,kigeli Ndahindurwa,Mbonyumutwa,Kayibanda,Habyalimana,Pasteur nawe Kagame.ndagusaba guhita uhagarika uwo mugambi

  3. vinçent Biruta dit :

    ndasubiza uwiyise umubyeyi,niko se wa mukobwa we uranshingaho kubera iki?ko ntawe navuze mu izina ohhh,cg niba natukanye namaze Kagame ko yatutse Kayumba na Karegeya ngo ni amazira ntoki kdi bose bari muri fpr ?wumvishe hari uwo mvuga ngo ni amazira ntoki wa gakobwa we,sha Kagame arabatuka ariko ntimwumva mpise menya ko uri mu muryango w’amazirantoki umbabarire singe urikwise mwarihawe na n’amazirantoki makuru ariwe Kagame,hari ifoto ari hamwe na Kayumba barimo baregera amasaha ubwo se wambwira ute ko uhagararana n’amazirantoki kdi ubizi?bose urumvako ari amabyi rero,Genda Habyarimana uzibukwa ubuziraherezo twebwe ho twasigaye amabyi atugeze kure atun ukira umunuko wayo wakwiriye isi byumwihariko Congo uretse ko ubwo anuka cyane agiye kuba ibisheshe yume akuburwe ubutazongera kunuka mu Rwanda rwawe nyakubahwa Perezida Habyarimana.umubyeyi rero udatuma nkubwira nabi ntukomeze kumpagararaho.singe wabise amabyi.

  4. umubyeyi dit :

    @vincent, yo unteye imbabazi nta kuzi ,ariko waruzi ko kwanga umuntu uba uriho uramu hundagizaho imigisha ,imana yacu rero niba utaramenya ukwikora, itubwira ngo dukunde abanzi bacu, wowe umwanga ako kageni ugatukana ibintu bya bashumba nabo badasanzwe bo mwishamba,nashaka ku kumenyesha ko yesu amukunda, wowe umwanze ndunva ntagihinduka ku buzima bwe nicyiyongeraho nta nubwo aza kumenya ko wamututse,ubwo se ntubona ko wiyandurije ubusa ugata ni gihe cyawe? pole sana, na kumenyesha ko amasengesho abanya rwanda tumusabira, ntaco ibyo bitutsi byawe bivuze wihane , uhinduke kuko, satani yarinjiye mu bwonko bwawe

  5. vinçent Biruta dit :

    kubera uwarashe indege ya Habyarimana ataragaragara bakaba bakomeza kunuganuga Kagame kdi bishoboka ko yaba abeshyerwa,ariko mu byukuri uwamurashe igihe urukiko rutaramugaragaza aracyari umwere ariko mumfashe tumutuke tumuvume byose bizamukurikirane umunsi yatahuwe aragapfa adakize,azarye ariko ntazabyibuhe,azahorane umururumba n,amaso y,imituntu nk,aya Musinga,azambarire isaha iburyo umugore we azasambanywe n!abandi bagabo,nagura indege azapfe ntacyo zimumariye,arakangwa n!abantu bose,azangare nka Gahini,ise azabe yarishwe n!igituntu niyitwara mu modoka azakore impanuka,ntazahabwe amata n!umututsi,azarangwe no guhemukira ubwoko bwe,arakagira ijosi rishingaraye aragapima ibiro bitanu,ntakagire ibitotsi,inka ze zirakagwa muri Muhazi,azahore ari ari umwanzi w1abafaransa,aragapfa akenyutse,a arakagira amaguru nk’ayimisumari n!amaboko nk!ayikigagari,arakagira intoki nk!izuruvu azahore yivanga muri byose.

  6. Mwumvaneza jean Claude dit :

    abakunzi b’amahoro ndabaramukije,biranshimishije Gen.Kayumba avuze ukuri kdi rwose abanyarwanda mubasha gutanga ibitekerezo mwirinde gutuka Kayumba aho yemereye kuvugisha ukuri kuri njye ni umunyamahoro kuri njye inama yo guhanura indege yari ayirimo ariko Chef we ni kagame Theogene na na Kayumba kuri njye bakwiye kubabarirwa ariko uwo ngo bita Karegeya kugera nubu utaragira icyo atangaza dore ko umuruho urwanda rufite ari mubawucanye ku ya 06/04/1994 ubwo yacungaga indege avuga ngo ngiyi irahagurutse hano Dar-Salamu Kagame agahera ko agapima agasanga ihagera saa mbiri na makumyabiri ariko yahageze saa 20h30min.Sendashonga na Lizinde n!abandi bishwe nawe ashinzwe iperereza akwiye kujyana mu rukiko na Kagame nta nibisobanuro bye dukeneye Karegeya ni ikigwari naho Kayumba na Rudasingwa ni intwari ni abanyamahoro no mu nkiko nibabahamagara ntimuzatinye muzavuge ukuri tubari inyuma harya Karegeya impamvu atanga mu guhunga Kagamekwe ni iyihe ra? Azaherahe avuga ko ko ari kagame wamushutse kdi Kagame atari i Dar-Salamu umunsi indege ya perezida wa nyawe udafite amaguru nk’ayinyamanza nkuko kagame ameze ihanurwa,

  7. kibwa dit :

    hi afande imana ikurinde kandi kandi izafashe abakuvura naho ibyintambara muzabireke
    ntakiza cyayo imana ibarinde

  8. Z dit :

    @Gatwa Potien ubwo se ushatse kuvuga iki uvuga inkeragutabara mwari kumwe muri Congo???!!!!sinanga Nyamwasa ariko sinumvu ukuntu yisonura ku ma operation yakoraga yo kwica abahutu muri congo akaba ari nabyo muri kugarura!!!!!GusaImana imurinde kuko yabashije kugira ubutwari bwi kwitanya na KAGOME

  9. gatutsi serge dit :

    hi afande humura kabisa tukurinyuma , naho ibyuriya mwicanyi witwa kagame nawe afite amaraso kandi nawe yarabyaye azabona kandi natabona abanabe bazasarura ibyo se yabibye;IMANA ikurinde muri iyo operation yokugukuramo iryo sasu

  10. eko dit :

    Afande ndagukunda cyane humura Imana yakurinze kuva cyera nanubu muracyarikumwe abanyarwanda twese turagusabira kandi turagukunda.

  11. Mbisa dit :

    Impanvu Imana yakurinze uwo mugizi wanabi nuko igufitiye imigambi yo gukura abanyarwanda ku goyi ya Kagame. Imana yakurinze niyo izagukiza.

  12. hope dit :

    IMANA IKURINDE, KANDI IGUFASHE UBASHE GUKIRA IRYO SASU.

  13. Gatwa Pontien dit :

    Afande komera tukuri inyuma.Ibyo aribyo byose biragaragara ko ugifite moral,n’inkeragutabara mwari kumwe i Kongo ziragushima pe!Reka abavuga bavuge.Shaka uko iryo sasu ryakuvamo gusa!

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste