Impuguke za ONU zifite ibimenyetso byerekana ko bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda bafasha M23.

Impuguke za ONU zifite ibimenyetso byerekana ko bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda bafasha M23. Kabarebe_James-199x300

Gen James Kabarebe

Impuguke za ONU ngo zifite ibimenyetso byerekana ko Ministre w’ingabo z’u Rwanda n’abandi basirikare 2 bakuru b’u Rwanda baha inkunga umutwe wigometse ku butegetsi bwa Congo witwa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo hafi y’umupaka n’u Rwanda.

Ibyo bimenyetso ngo byabonetse mu nyandiko z’ibanga zavuye mu nama yo mu muhezo y’akanama gashinzwe gufata ibihano k’umuryango w’abibumbye, abanyamakuru b’ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters bashoboye kubona izo nyandiko.

Mu gihe habaga inama y’akanama ka ONU gashinzwe gufata ibihano ku ya 13 Kamena 2012 i New York, havuzwe ko abakora iperereza ba ONU bafite ibimenyetso byerekana ko abasirikare b’u Rwanda binjiye ku butaka bwa Congo mu rwego rwo gukomeza ibirindiro by’inyeshyamba za M23, ko batanze n’inkunga y’ibikoresho, ngo kandi abo basirikare b’u Rwanda bashoboye gutuma Gen Bosco Ntaganda n’ingabo ze binjira ku butaka bw’u Rwanda nta kibazo. Impuguke za ONU zameza ko hari abayobozi benshi b’u Rwanda bo mu rwego rwo hejuru babifitemo uruhare runini.

379ltgeneralcharleskayonga-233x300

Lt Gen Charles Kayonga

Abayobozi b’u Rwanda bavuzwe harimo Ministre w’ingabo Gen James Kabarebe, umugaba mukuru w’ingabo Lt Gen Charles Kayonga na Gen Jackson Nkurunziza a.k.a Nziza umwe mu bantu ba hafi ba Perezida Kagame. Nk’uko izo nyandiko zibivuga ngo Gen James Kabarebe avugana na M23 umunsi ku munsi. Ngo muri iyo nama habaye kungurana ibitekerezo gusa ngo umwanzuro wanditse utegerejwe mu minsi iri imbere.

Perezida Kagame we mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku itariki ya 19 Kamena 2012 yavuze ko ikibazo ari icy’abanyekongo hagati yabo, we n’abandi bayobozi b’u Rwanda bakomeje kuvuga ko ikibazo giterwa na FDLR n’ubwo bivugwa ko itagaragara muri iyo mirwano ya M23 ndetse mu gushaka kwishyira heza Leta y’u Rwanda ntabwo icira akari urutega umuryango w’abibumbye ONU ahubwo inavuga ko ntacyo umaze akazi kawo kawunaniye wabura uwo ushyiraho ibibazo ukabishyira ku Rwanda. N’umuvugizi wa M23, Lt Col Vianney Kazarama we ahakana yivuye inyuma ko umutwe M23 waba ufashwa n’u Rwanda.

Jack-nziza-232x300

Gen Jackson Nkurunziza

Umuntu akurikije umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Congo, uburyo Leta ya Congo, amahanga ndetse n’umuryango w’abibumbye ONU bisa nk’aho byamagana u Rwanda, kongeraho imvugo zirimo urwango za bamwe mu bakongomani bakangurira abandi kugirira nabi abanyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’abatutsi, ibi byose bishobora kuganisha mu ntambara nk’izo twabonye mu myaka ishize ariko iyi aho ishobora kuba itaniye n’iza mbere n’uko u Rwanda rushobora kuzaba ruri rwonyine kandi rudashyigikiwe n’amahanga cyangwa na bamwe mu banyekongo benshi nka mbere.

Kuba ibihugu duturanye bimaze kurambirwa icyo twakwita ubwirasi bwa Leta y’u Rwanda bijyanye no kuba kw’ibere ry’ibihugu by’ibihangage n’imiryango mpuzamahanga, uko bigaragara hari ibihugu byinshi bitinya u Rwanda ariko bitarukunda habe na gato umuntu yafata urugero rwa Tanzaniya yagaragaje ko itishimiye ko hari bimwe ibihugu bya East African Community bishaka guhuza n’u Rwanda mu gihe mu Rwanda hari ubutegetsi bw’igitugu.

Ibi byose bishobora gutuma u Rwanda rwisanga mu kato mu minsi iri imbere dore ko uretse n’umuryango w’abibumbye n’ibihugu by’i Burayi umwuka ntumeze neza. (Ubufaransa ntabwo burohereza Ambassadeur mu Rwanda, Ububiligi ntabwo bwatumiwe mu mihango yo kwizihiza imyaka 50 u Rwanda rumaze rwigenga, Abashingamategeko bo mu Bwongereza barasaba ko u Rwanda rwahagarikirwa imfashanyo n’ibindi..)

Marc Matabaro
Rwiza News

 


7 commentaires

  1. kanuma dit :

    nyabuneka bakozi bi imana mwagiye musenga konzinezako imana izabahishurira

  2. KABEGO dit :

    Akamasa kazaca inka kazivukamo.FACTURE Y’IBI BYOSE IZISHYURWA NA NDE? Umu congoman wiyise BISHOP yakamejeje;arerekana uzayishyura.

  3. Abona dit :

    @kach, baravuga ngo uwububa abonwa nuhagaze. Icecekere ureke kumarwa n’amarangamutima.. Uvaga iby’utazi. Wowe fungura amaso n’amatwi, hanyuma uzumva cga uzabona k’abo ONU yashyize mumajwi barengana cga batarengana.

  4. Zu dit :

    U KACH,
    Who do U think U’re fooling!?
    Ni inde muntu utazi ibyo Kagame ari gukora muri Congo!

    Please jya guteta hirya! We’re fed up with Pahulo Kagame with his actions and wrong doing ..!

  5. mabwege dit :

    twamaganye, umuryango wabibumbye, kubeshyera abakuru bigihugu cyacu.!!!!!

  6. kach dit :

    ibi b’umuryango w’abibumbye nabyo biteye isesemi, babonye iby’umufaransa Bourguier bibananiye none bongeye guhimba ibindi bishyira abakuru b’igihugu kuri liste nanone? amayeri yabo yaravumbuwe ntibashaka ko congo igira amahoro kuko abonetse ntibabona aho bahera bayisahura!
    ABAGOMBA GUHANWA NI ABASIRIKARI ba loni bari hariya basema panique bakanasahura umutungo akongo barangiza ngo Urwanda!
    Abacongomani nibatereba neza barabasubiza muntambara batizi imvonimvano yayo!!!!dore aho nibereye!

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste