BNR ntivuga rumwe n’abavunjayi ku ibura ry’amadolari mu Rwanda
Muri iyi minsi ku isoko ry’ivunjisha haravugwa imihindagurikire y’igiciro cy’ifaranga ry’u Rwanda ari nako havugwa ibura ku isoko ry’idolari ry’Abanyamerika, ibyo bigatuma abaguzi n’abacuruzi babyinubira ; nubwo abavunjayi bavuga ko amadolari yabuze, Banku Nkuru y’Igihugu yo irabihakana.
Ibi byatumye twegera abantu b’ingeri nyinshi no mu bigo bitandukanye dushaka kumenya ukuri kw’ibivugwa.
Bamwe mu bacuruzi b’ifaranga bakorera mu nzu bita ‘’Forex Bureau/Bureau de Change’’ banze ko dutangaza amazina yabo batangaza ko hashize ukwezi kose hatangiye kugaragara imihindagurikire y’agaciro k’ifaranga ugereranije n’idolari ry’Abanyamerika. Mu kwezi gushize ufite idolari rimwe yabonaga amafaranga 608, urishaka agatanga 612, ubu urifite arahabwa amafaranga 620, urishaka agatanga 630.
Patrick Rurangwa wo mu nzu y’ubucuruzi « R.G. Forex Bureau’’ atangaza ko imihindagurikire y’igiciro cy’ifaranga bitera igihombo abacuruzi ndetse bigatuma n’igiciro ku isoko kizamuka. Avuga ko ubu bafite ikibazo cyo kubona amadolari kuko banki bakorana nazo zitayabaha uko babikeneye ngo bitewe n’uko nazo zibanza kuyagura muri Banki Nkuru y’igihugu (BNR).
Asoza asaba BNR gushakira igisubizo icyo kibazo kuko bakorera mu gihombo. Urugero atanga, iyo ufite nka miliyoni 1 y’amadolari y’Abanyamerika ugiye kurangura nka Dubai hakaba igabanuka rya mafaranga 18, uhita uhomba miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ku ruhande rwa Banki Nkuru y’igihugu siko bo babona ibintu . mu kiganiro twagiranye na Dr Kigabo Thomas Rusuhuzwa, Umuyobozi w’Ishami rya politiki y’imari n’ubushakashatsi (Monetary Policy and Reseach Directorate), avuga ko agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda katigeze kagabanuka, ahubwo ko kagenda kiyongera. Avuga ko iyo ushaka kumenya uburyo ifaranga rihagaze, utafatira ku munsi umwe cyangwa ukwezi kumwe, ko ahubwo ubirebera mu gihembwe cy’amezi 3 cyangwa atandatu. Aho niho wahera ufata umwanzuro.
Dr Kigabo Thomas Rusuhuzwa akomeza avuga ko nta kibazo cy’iboneka ry’amadolari y’Amerika kuko ibikorwa by’iterambere bikomeje, ibikoresho byinshi by’inganda bikomeje gutumizwa mu mahanga ahakoreshwa iryo dolari. Avuga ko ntawe banga kugurisha amadolari. Ikindi ni uko ngo utareba ikibazo cy’inzu imwe y’ubucuruzi ngo uhite ufata umwanzuro rusange.
Source:igihe.com





