Archive pour 22 juin, 2012

Impuguke za ONU zifite ibimenyetso byerekana ko bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda bafasha M23.

Impuguke za ONU zifite ibimenyetso byerekana ko bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda bafasha M23. Kabarebe_James-199x300

Gen James Kabarebe

Impuguke za ONU ngo zifite ibimenyetso byerekana ko Ministre w’ingabo z’u Rwanda n’abandi basirikare 2 bakuru b’u Rwanda baha inkunga umutwe wigometse ku butegetsi bwa Congo witwa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo hafi y’umupaka n’u Rwanda.

Ibyo bimenyetso ngo byabonetse mu nyandiko z’ibanga zavuye mu nama yo mu muhezo y’akanama gashinzwe gufata ibihano k’umuryango w’abibumbye, abanyamakuru b’ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters bashoboye kubona izo nyandiko.

Mu gihe habaga inama y’akanama ka ONU gashinzwe gufata ibihano ku ya 13 Kamena 2012 i New York, havuzwe ko abakora iperereza ba ONU bafite ibimenyetso byerekana ko abasirikare b’u Rwanda binjiye ku butaka bwa Congo mu rwego rwo gukomeza ibirindiro by’inyeshyamba za M23, ko batanze n’inkunga y’ibikoresho, ngo kandi abo basirikare b’u Rwanda bashoboye gutuma Gen Bosco Ntaganda n’ingabo ze binjira ku butaka bw’u Rwanda nta kibazo. Impuguke za ONU zameza ko hari abayobozi benshi b’u Rwanda bo mu rwego rwo hejuru babifitemo uruhare runini.

379ltgeneralcharleskayonga-233x300

Lt Gen Charles Kayonga

Abayobozi b’u Rwanda bavuzwe harimo Ministre w’ingabo Gen James Kabarebe, umugaba mukuru w’ingabo Lt Gen Charles Kayonga na Gen Jackson Nkurunziza a.k.a Nziza umwe mu bantu ba hafi ba Perezida Kagame. Nk’uko izo nyandiko zibivuga ngo Gen James Kabarebe avugana na M23 umunsi ku munsi. Ngo muri iyo nama habaye kungurana ibitekerezo gusa ngo umwanzuro wanditse utegerejwe mu minsi iri imbere.

Perezida Kagame we mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku itariki ya 19 Kamena 2012 yavuze ko ikibazo ari icy’abanyekongo hagati yabo, we n’abandi bayobozi b’u Rwanda bakomeje kuvuga ko ikibazo giterwa na FDLR n’ubwo bivugwa ko itagaragara muri iyo mirwano ya M23 ndetse mu gushaka kwishyira heza Leta y’u Rwanda ntabwo icira akari urutega umuryango w’abibumbye ONU ahubwo inavuga ko ntacyo umaze akazi kawo kawunaniye wabura uwo ushyiraho ibibazo ukabishyira ku Rwanda. N’umuvugizi wa M23, Lt Col Vianney Kazarama we ahakana yivuye inyuma ko umutwe M23 waba ufashwa n’u Rwanda.

Jack-nziza-232x300

Gen Jackson Nkurunziza

Umuntu akurikije umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Congo, uburyo Leta ya Congo, amahanga ndetse n’umuryango w’abibumbye ONU bisa nk’aho byamagana u Rwanda, kongeraho imvugo zirimo urwango za bamwe mu bakongomani bakangurira abandi kugirira nabi abanyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’abatutsi, ibi byose bishobora kuganisha mu ntambara nk’izo twabonye mu myaka ishize ariko iyi aho ishobora kuba itaniye n’iza mbere n’uko u Rwanda rushobora kuzaba ruri rwonyine kandi rudashyigikiwe n’amahanga cyangwa na bamwe mu banyekongo benshi nka mbere.

Kuba ibihugu duturanye bimaze kurambirwa icyo twakwita ubwirasi bwa Leta y’u Rwanda bijyanye no kuba kw’ibere ry’ibihugu by’ibihangage n’imiryango mpuzamahanga, uko bigaragara hari ibihugu byinshi bitinya u Rwanda ariko bitarukunda habe na gato umuntu yafata urugero rwa Tanzaniya yagaragaje ko itishimiye ko hari bimwe ibihugu bya East African Community bishaka guhuza n’u Rwanda mu gihe mu Rwanda hari ubutegetsi bw’igitugu.

Ibi byose bishobora gutuma u Rwanda rwisanga mu kato mu minsi iri imbere dore ko uretse n’umuryango w’abibumbye n’ibihugu by’i Burayi umwuka ntumeze neza. (Ubufaransa ntabwo burohereza Ambassadeur mu Rwanda, Ububiligi ntabwo bwatumiwe mu mihango yo kwizihiza imyaka 50 u Rwanda rumaze rwigenga, Abashingamategeko bo mu Bwongereza barasaba ko u Rwanda rwahagarikirwa imfashanyo n’ibindi..)

Marc Matabaro
Rwiza News

BNR ntivuga rumwe n’abavunjayi ku ibura ry’amadolari mu Rwanda

Muri iyi minsi ku isoko ry’ivunjisha haravugwa imihindagurikire y’igiciro cy’ifaranga ry’u Rwanda ari nako havugwa ibura ku isoko ry’idolari ry’Abanyamerika, ibyo bigatuma abaguzi n’abacuruzi babyinubira ; nubwo abavunjayi bavuga ko amadolari yabuze, Banku Nkuru y’Igihugu yo irabihakana.

Ibi byatumye twegera abantu b’ingeri nyinshi no mu bigo bitandukanye dushaka kumenya ukuri kw’ibivugwa.

Bamwe mu bacuruzi b’ifaranga bakorera mu nzu bita ‘’Forex Bureau/Bureau de Change’’ banze ko dutangaza amazina yabo batangaza ko hashize ukwezi kose hatangiye kugaragara imihindagurikire y’agaciro k’ifaranga ugereranije n’idolari ry’Abanyamerika. Mu kwezi gushize ufite idolari rimwe yabonaga amafaranga 608, urishaka agatanga 612, ubu urifite arahabwa amafaranga 620, urishaka agatanga 630.

Patrick Rurangwa wo mu nzu y’ubucuruzi « R.G. Forex Bureau’’ atangaza ko imihindagurikire y’igiciro cy’ifaranga bitera igihombo abacuruzi ndetse bigatuma n’igiciro ku isoko kizamuka. Avuga ko ubu bafite ikibazo cyo kubona amadolari kuko banki bakorana nazo zitayabaha uko babikeneye ngo bitewe n’uko nazo zibanza kuyagura muri Banki Nkuru y’igihugu (BNR).

Asoza asaba BNR gushakira igisubizo icyo kibazo kuko bakorera mu gihombo. Urugero atanga, iyo ufite nka miliyoni 1 y’amadolari y’Abanyamerika ugiye kurangura nka Dubai hakaba igabanuka rya mafaranga 18, uhita uhomba miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku ruhande rwa Banki Nkuru y’igihugu siko bo babona ibintu . mu kiganiro twagiranye na Dr Kigabo Thomas Rusuhuzwa, Umuyobozi w’Ishami rya politiki y’imari n’ubushakashatsi (Monetary Policy and Reseach Directorate), avuga ko agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda katigeze kagabanuka, ahubwo ko kagenda kiyongera. Avuga ko iyo ushaka kumenya uburyo ifaranga rihagaze, utafatira ku munsi umwe cyangwa ukwezi kumwe, ko ahubwo ubirebera mu gihembwe cy’amezi 3 cyangwa atandatu. Aho niho wahera ufata umwanzuro.

Dr Kigabo Thomas Rusuhuzwa akomeza avuga ko nta kibazo cy’iboneka ry’amadolari y’Amerika kuko ibikorwa by’iterambere bikomeje, ibikoresho byinshi by’inganda bikomeje gutumizwa mu mahanga ahakoreshwa iryo dolari. Avuga ko ntawe banga kugurisha amadolari. Ikindi ni uko ngo utareba ikibazo cy’inzu imwe y’ubucuruzi ngo uhite ufata umwanzuro rusange.

Source:igihe.com

Abashingamategeko bo mu Bwongereza barasaba ko u Rwanda rwahagarikirwa imfashanyo

Abashingamategeko bo mu Bwongereza barasaba ko u Rwanda rwahagarikirwa imfashanyo 874795-mike-hancock

Umushingamateka Mike Hancock

Umushingamategeko wo mu Bwongereza witwa Mike Hancock wo ma ba Liberal Democrats uva mu gace Portsmouth y’amajyepfo afatanije na bagenzi be b’abashingamateka ubu bamaze kugera kuri 20, baravuga ko bakurikijwe Rapport ya ONU yerekana ko u Rwanda rufasha inyeshyamba zo muri Congo, bibutsa kandi ko mu Kuboza 2008, ibihugu bya Suwedi n’u Buhorandi byahagarikiye u Rwanda imfashanyo kuko rwafashaga abarwanya ubutegetsi muri Congo. Basanga u Rwanda rudafite imfashanyo z’amahanga rutakomeza gushyigikira intambara muri Congo.

Bakaba ngo bashyigikiye ibyasabwe na Save Congo ko Umunyamabanga wa Leta w’u Bwongereza ushinzwe ububanyi n’amahanga n’umuryango wa Commonwealth yafatira ibyemezo Leta iyo ariyo yose, abantu cyangwa ibigo by’ubucuruzi bifasha inyeshyamba zo mu burasirazuba bwa Congo. Ndetse Leta y’u Bwongereza igasabwa kwiga ku nkunga mu rwego rwa gisirikare n’imali u Bwongereza buha u Rwanda.

Marc Matabaro
Rwiza News

Perezida Kagame yongeye gushyirwa mu majwi w’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana

Perezida Kagame yongeye gushyirwa mu majwi w’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana

Lt Gen Kayumba mu rukiko

Lt Gen Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa kane tariki ya 21 Kamena 2012, yatangaje ko yashatse kwicwa mu 2010 kubera ko atari ashyigikiye igitugu cya Perezida Kagame kuko hari ibintu yabonaga bigomba guhinduka mu mitegekere y’u Rwanda. Ibyo yabivuze mu buhamya yatangaga ku munsi wa kabiri mu rukiko i Johannesburg muri Afrika y’Epfo ahari kuburanisha abantu 6 baregwa kugerageza kumwica bamurashe mu 2010.

Lt Gen Kayumba akomeza avuga ko kwicwa kwe kwateguwe kubera ko yemezaga ko Perezida Kagame ariwe watanze amategeko yo guhanura indege yari itwaye Perezida Habyalimana n’abandi bari kumwe nawe. Ihanurwa ry’iyo ndege rikaba ariryo benshi bemeza ko ryabaye imbarutso y’akangaratete u Rwanda rwaguyemo mu 1994. Lt Gen Kayumba yavuze kandi ko afite ibimenyetso byerekana ko Perezida Kagame ariwe wategetse iyicwa rya Perezida Habyalimana.

Tubibutse kandi ko na Dr Théogène Rudasingwa wahoze ari umufasha wa hafi wa Perezida Kagame nawe abyemeza ndetse akaba yaragiye guha ubuhamya i Paris umucamanza Trévidic. Nyuma yo gutanga ubwo buhamya Dr Rudasingwa yatangaje ko hari abatanga buhamya benshi bifuza kuvuga ibyo bazi ariko bisaba ko umucamanza Trévidic yakwigira hamwe n’abo batangabuhamya uburyo barindirwa umutekano mu gihe baba batanze ubwo buhamya. Ibyo Lt Gen Kayumba yavuze mu rukiko byemeza ko ashobora kuba ari umwe muri abo batangabuhamya Dr Rudasingwa yavugaga.

Ariko Umucamanza Stanley Mkhari yanze gufata ubwo buhamya bwa Lt Gen Kayumba ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana nk’ikimenyetso mu rubanza rw’abashatse kumwica. Tubibutse ko Lt Gen Kayumba nawe ari mu barezwa mu Bufaransa mu kugira uruhare mw’ihanurwa ry’iyo ndege.

628x471

N'ubwo afite isasu ryamuheze mu ruti rw'umugongo yagaragaye mu rukiko afite morali

Tugarutse ku rubanza nyirizina ahakurikiranywe abagabo 6 (abanyarwanda 3 n’abatanzaniya 3), Lt Gen Kayumba yasobanuye uburyo yarashwe ndetse asubiramo imbere y’urukiko nko mu buryo bw’ikinamico uko byose byagenze ku buryo bimwe byasekeje abantu bari mu rukiko.

Yavuze ko yari avuye guhaha ari kumwe n’umugore we maze ageze aho yinjirira mu rugi runini rwinjira mu gipangu aho yari atuye, haza umuntu iruhande rw’imodoka amusaba ko yamufasha, umushoferi wari utwaye Lt Gen Kayumba nawe uri mu baregwa yamanuye ikirahuri n’uko uwo wasabirizaga ahita akuramo imbunda ya masotera (pistolet) n’uko ayifashe n’amaboko abiri arasa Lt Gen Kayumba acishije ku ruhande rw’umushoferi, Lt Gen Kayumba yahise afungura umuryango asoka mu modoka ariko isasu rimwe ryari ryamufashe mu nda rimena urubavu rumwe ririnjira. Uwo warashe yazengurutse imodoka ashaka gusanga Lt Gen Kayumba ku rundi ruhande ngo amusonge, Lt Gen Kayumba ngo yatekereje kwirukira mu nzu ariko yumva atari kubishobora kubera akaguru ke k’iburyo (yaje kumenya nyuma ko isasu ryari ryamwahuranije mu rukenyerero ahagana iburyo). Aho kujya mu nzu yahise afata imbunda y’uwo washakaga kumwica barayirwanira bituma asubira inyuma iyo mbunda imaze gukwama, ntabwo byahagarariye aho kuko yashatse noneho gukoresha icyuma ariko mu kwikorakora ngo agifate Lt Gen Kayumba yahise yirukira mu nzu yo hasi y’aho yari atuye atabaza umushoferi we ngo nafate uwo wari umaze kumurasa. Ariko umushoferi ntacyo yakoze (dore ko nawe ari mu baregwa gufatanya n’abo bicanyi akurikiye amafaranga). Lt Gen Kayumba agenze mu nzu ngo yagize impungenge z’umugore we wari wasigaye mu modoka, agarutse kureba abona wa wundi washakaga kumwica arimo kwiruka asohoka akoresheje undi muryago muto usohoka muri icyo gipangu.

Umucamanza yasabye Lt Gen Kayumba kwerekana uwamurashe, yagiye amukora ku rutugu, uwo akaba ari umutanzaniya witwa Hemedi Denengo (uretse ko azwi ku yandi mazina menshi). Umushinjacyaha yabajije Lt Gen Kayumba ukuntu ashobora kuba yibuka uwo muntu, niba yari asanzwe amuzi cyangwa ko yaba yaramubonye ku mafoto. Lt Gen Kayumba yasubije ko n’iyo ahumirije ifoto y’uwo wamurashe imugaruka mu maso.

Lt Gen Nyamwasa ntiyarangije gutanga ubuhamya bwe, azongera kubutanga ku ya 10 Nyakanga 2012 ubwo urwo rubanza ruzaba rusubukuwe. Impamvu nyamukuru n’uko Lt Gen Kayumba agomba kubonana n’abaganga kenshi (physiothérapie) kubera isasu yarashwe ryamuheze mu ruti rw’umugongo ngo bikaba bisaba ubwitonzi kurikuramo kugira ngo bitaba byabangamira ubuzima bwe.

Marc Matabaro
Rwiza News

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste