U Rwanda mu gushyira igitutu kuri ONU?

U Rwanda mu gushyira igitutu kuri ONU? kagame_441920_large

Bwana Ban Ki Moon na Perezida Kagame

Amakuru atangazwa n’urubuga igihe.com rubogamiye kuri Leta y’u Rwanda, ruvuga ko rukesha ikindi kinyamakuru nacyo kibogamiye kuri Leta y’u Rwanda The New Times, aravuga ko Ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Congo (MONUSCO) ngo zifasha umutwe wa FDLR. Ndetse icyo binyamakuru bitangaza ubuhamya bwa bamwe mu bahoze muri FDLR bari mu ngando i Mutobo bavuga ko ngo FDLR ifite imikoranire na MONUSCO. Abo barwanyi ngo bagerageza gutanga ingero zigaragaza iyo mikoranire ndetse ibyo binyamakuru bitanga n’izindi ngero zirimo ko ngo umugaba w’ingabo za FDLR Général Major I.G Mudacumura yaba yarafashijwe na MONUC kubona abaganga bamuvura uburwayi bwa diyabete.

Ibyo binyamakuru ntabwo bigarukira aho kuko bikomeza bivuga ko ngo FDLR ari umutwe w’iterabwoba umeze nka Al Qaida ngo uri ku rutonde rwa ONU rw’imitwe y’iterabwoba. Ariko abatangaza ibi bibwira ko abantu badakurikira cyangwa ngo babe bashobora kubaza bamenye inkuru z’imvaho. Uretse ko FDLR iregwa ibikorwa bihohotera abasiviri n’ibindi bikorwa bijyanye no gusahura umutungo wa Congo ariko ubundi ntabwo FDLR iri ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba. Mu minsi yashize iki kibazo Dr Charles Kambanda umwarimu muri Kaminuza muri Leta zunze ubumwe z’Amerika akaba n’umuhanga mu mategeko yakibajije abantu batandukanye bo muri Leta y’Amerika ndetse no mu muryango w’abibumbye. Abo bose bamutangarije ko FDLR itari ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Si ibyo gusa kuko mu minsi yashize urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI) rwarekuye Bwana Callixte Mbarushimana, wari umunyamabanga Nshingwa bikorwa wa FDLR ndetse rwanga no gusohora inyandiko zo gufata umugaba mukuru w’ingabo za FDLR, Général Major I.G Mudacumura. Umuntu ashyize mu gaciro akurikije ibyo ibyo binyamakuru bivuga yakwibaza ukuntu bishoboka ko CPI/ICC yarekura umuyobozi wo hejuru cyangwa ikanga gutanga impapuro zifata umuyobozi w’ingabo za Al Qaida nk’uko ibyo binyamakuru byagereranije FDLR na Al Qaida.

Ikindi gitangaje. Kuki ibi bivugwa kuri MONUSCO bije mu gihe Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yibasiye ONU? Ese mbere y’uko hatangira iki kibazo cya M23 ndetse u Rwanda rugatangira gutungwa agatoki, nta bantu batahukaga bava muri FDLR ngo bavuge ko ikorana na MONUSCO? Kuki ubwo bufatanye bushinjwa MONUSCO buje mu gihe u Rwanda rurimo gushinjwa n’umuryango w’abibumbye ndetse hakaba hari na rapport yenda gusohoka abantu benshi bakeka ko ishobora kuzaba igaragaza ibimenyetso bishinja Leta y’u Rwanda gufasha M23? Nk’uko bitangazwa na The Guardian Leta ya Congo irarega Leta y’Amerika gushaka kubuza iyo rapport gusohoka mu rwego rwo gukingira ikibaba u Rwanda ariko uhagarariye Amerika muri ONU yabihakanye.

Uburyo bwo gushyira igitutu kuri ONU si ubwa mbere u Rwanda rubukoresheje kuko mu minsi yashize igihe Mapping repport yendaga gusohoka u Rwanda rwashyize iterabwoba ryinshi kuri ONU rushaka kubuza iyo rapport gusohoka kugeza n’aho ruvuga ko ruribukure ingabo zarwo ziri mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye nka Darfur muri Sudani n’ahandi. Byabaye ngombwa ko umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibimbye Bwana Ban Ki Moon akorera uruzinduko rw’ikitaraganya i Kigali.

Marc Matabaro
Rwiza News

 


2 commentaires

  1. umubyeyi dit :

    ariko mwa babeshi mwe ,ibyo bimenyetso mwama mwaririmbye ngo monusco ifite ko bidasohoka,ko batabyerekana,burigihe muba mushakisha amakosa ku rwanda rwanyu ariko muzahora museba imyaka ibaye 18 niyindi izaza mukomeze musebe mwo gahura na yesu akaba kuramo ubugome buri mu bwonko bwanyu

  2. Mustafa dit :

    Noneho rero mugiye kuba abavugizi ba UN. Ariko ko mbona mutaye umutwe imyaka ikiri 18, nigera kuri 35 nkiyo mwamaze mwica uwo mushaka aho ntihazaca uwambaye?? rahira ko mutiruka ku gasozi!!!! Amaraso ni mabi arakanyagwa!!!!

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste