Perezida Kagame ngo yakoze impanuka y’imodoka?

Perezida Kagame ngo yakoze impanuka y'imodoka? Vincy-Rose-August-2010

Amakuru dukesha urubuga RWANDA IN LIBERATION PROCESS mu nkuru yanditswe n’uwitwa Nkunda, aravuga ko Perezida Kagame yakoze impanuka y’imodoka taliki 19 Kamena 2012 hafi mu ma saa kumi n’imwe n’igice, aho yavaga mu Rugwiro amaze kugirana ikiganiro n’abanyamakuru yerekeza mu mujyi wa Kigali.

ikamyo igenewe gutwara ibikoresho by’ubwubatsi (imicanga, amabuye…) yahuranyije umuhanda imusanga mu ruhande yarimo maze na we yitabaza icyuma cy’amashanyarazi cyo mu busitani butandukanya imihanda yombi arakigonga ku buryo cyangiritse bigaragara.

Ibi byabereye ku Kimihurura hafi ya bya bitara byo mu mahuriro y’imihanda biha imodoka ibyerekezo bitandukanye (feu rouge) biri hafi ya minisiteri y’ingabo. Ku buryo binagaragara neza ko aho iyo kamyo yanyuze ita umuhanda wayo igasatira umuhanda wo mu kindi cyerekezo yangije imikindo iteyemo ku buryo ndetse itatu muri yo yangiritse.

Ibi bikimara kuba umuhanda wa Kimihurura ngo wahise ufungwa n’abashinzwe kurinda Perezida Kagame (Republican Guard) n’abandi basirikari bahise bahurura ari benshi ku buryo byafashe amasaha agera kuri abiri kugirango umuhanda wongere ufungurwe.

Ababonye iyi mpanuka ngo bafashwe n’ubwoba bwinshi ku buryo bamwe mu bagore batatinye gusuka amarira. Aya marira bamwe bavuga ko yaturutse kubyabaye muri 1994 ku buryo ngo ariyo shusho yahise iza mu mutwe w’ababonye iyo mpanuka.

Perezida Kagame ngo yahise ajyanwa mu yindi modoka y’ivatiri ya gipolisi naho iyo yarimo anitwariye ubwe isubizwa mu Rugwiro. Umushoferi w’ikamyo we ntimumbaze ibye ubwo buri wese yibaze uko byaba byaramugendekeye ariko uwagira amakuru kuri uyu mushoferi aho yaba aherereye n’uko yaba amerewe yazabitumenyesha.

Marc Matabaro

Rwiza News

 


29 commentaires

  1. Mushana dit :

    Nta bansetsa ntabishaka nka bariya bahoze bakorana na Prezida Kagame nyuma bakiyuburura bakamuhinduka. Burya umuntu iyo yishoye muri treason (trahison), aba yipfubije burundu. Nta muntu n’umwe utamusuzugura niyo byaba bucece. Abamusuzugura ba mbere ni abo agenda asanga ari nako abagemuriye ubuhemu yasize akoreye abo bakoranaga mbere. Jye aho kwivugurura naheba ngaceceka, kuko uwakunda igihugu cye nyabyo bitari kubungabunga akada ke gusa, yakabaye yihimbira indi mirimo politike akayireka aho kwivuguruza mu ruhame. Gukorana na FDLR warabaye INKOTANYI koko? Kurara kwa mugore wa Habyarimana nka ba Gahima koko? Nyuma y’ibyo ugatinyuka ukajya wireba mu ndorerwamo nta seseme? Intwari n’imfura z’abanyarwanda za kera zajyaga ziyahura zikemera urupfu aho guhemuka. Jye umunsi numva Kayumba Nyamaswa muri BBC yiha kuvugira Muka Fred Rwigema ngo nawe yarahemukiwe, asa n’ushaka kumushyira ku ruhande rwe kandi we Kayumba yaritorokeye, nibwo numvise ko Kayumba nta n’uburere buzima yagize. Namwe nimutekereze umuntu wahunze ku mpamvu zo kugirana ibibazo n’Umukuru w’Igihugu, ushyira mu ruhame radiyo BBC iba ivugiramo, asa n’ugira ati na Mme Rwigema tubiziranyeho. Ese ni nka ba bandi basimbuka uruzi bakumva ko abaruri inyuma no kubateranya badakwiye kubyibuza. Guteranya umudamu utamutumye n’ubutegetsi bw’igihugu atuyemo, icyo gikorwa nicyo cyanyeretse Kayumba ntanye na gato. Traitors are despicable, even to those who benefit from their treason. Nimuturekere Prezida Kagame mwa nyangabirama mwe!

  2. Rutalindwa dit :

    Ariko umuntu wese uvuze Kagame ahita aba umwanzi w’igihugu ? Ahita yitwa « ba bandi bashaka.. » bande se ? Niba ari imitwe ifunze, niba ari uburyarya sinamenya…Ubu se adategeka u Rwanda ntirwabaho ! Kinani bitaga umubyeyi ntimwabonye ibye…Kagame nawe agiye abo yamaze ni bake…ibyiza yakoze ni byinshi rwose gusa impfu z’abantu zimwe ntizari ngombwa ashaka nawe yamanura icumu akaniyoroshya…uko asingizwa kubera ibyiza nta kuntu n’ibibi bitamubazwa niko kuba kiyongozi! Interasi yahishe abantu 10 ikica umwe ntiyabizize ? None Kagame witirirwa kuba yarakijije abantu (nubwo atari wenyine yari kumwe n’abandi bana b’abanyarda batanze amaraso bamwe kandi bamwe yaranabirengeje mu mayobera kubera atemera umuvuga !!!) ni byiza rwose ubutwari bwe..ariko ntibikabatangaze n’ibibi babimwitiriye kuko nta gitangaza kirimo nawe abo yamaze baba abahutu ndetse n’abatutsi si bake…ubu se bose bagombaga gupfa? Udufuni twakubiswa abana b’u Rwanda, amasasu yakubiswe abaturage ba rufuku…mwaretse kogeza n’ibibi tukabyemera…wibaza ko kogeza umuntu wica ari ishema ? Kabone niyo yaba akora byiza amaraso aragatsindwa atera umuvumo! Hari intwari nyinshi kandi zidakeneye guhiga bukwari abatumva kimwe…kuko umuntu wese wishimira kurasa uwo ashaka n’abandi ngo guma guma, hari ikibazo mba ndoga Ryangombe!

  3. ndori dit :

    EREGA HARI ABAZIRUKA BAKISANGA BAHEZE MU NZIRA,KUBA NTACYO YABAYE N’IMANA ITARABISHATSE KUKO BAMWE BAMUCIRA AKOBO BARI KUBA BATUBONYE URWAHO MAZE BAKARWOREKA IMANA IKOMEZE IMUTURINDIRE KANDI IKOMEZE IMUHE GUTEGURA NO GUSHYIRA MU BIKORWA IBIFITIYE URWANDA N’ABANYARWANDA AKAMARO.

  4. kagame paul dit :

    ndasubiza biruta vincent;tariki ya 31/03/1994 nahamagaje inama yo guhanura indege,nari hamwe na kayumba niyo mpamvu nimfatw nawe atazasigara,ubundi nashatse kumwicira mu mishyikirano i kinihira mbona bya bisirikare bye byayakanuye uwo munsi bimbera nka nyiramaritete na babyara be bashyize inyenyeri ku maso yabo nyiramaritete yabyuka agasanga barakanuye,ntekereje kumusanga ku gisenyi yagiye gusura nyina,ntinya ko nahurirayo na bagosora,nkundiye n’abandi kdi ga nawe iyo andabukwa sinari kumucika dore ko yari igikwerere,njye niyo mpamvu nitinyiraga guhura nawe nkohereza kanyarengwe nasanze mu kirere ho ariho bishoboka, uti tariki ya 06/04/1994 navuganye nande,navuganye na karegeya patrick ambwira ko ikinani gihagurutse uti kwa habyarimana warahahawe,oya ntawahampaye narabohoie erega mujye mumenya ko nanjye ubu ndi Perezida wa Repuburika, kdi ntavuguruzwa,uti amateka ya Mugesera Antoine,buriya rero we n@uwo bita Charles Muhire ni abatwa bavutse kuri za ndaya z’i Kampala ariko nyine nta kundi sinangaga abatwa cyane uwari umwanzi ni umuhutu,usibye ko ubu ntangiye kubakunda urumamo kubera ba Kayumba banyivumbuyeho ngo dusangire amabuye y!agaciro ya Congo nkaho aribo Perezida nanjye naranze mbabwira ko ari ibyanjye njyenyine kuko arinjye Perezida,urongera uti muri CND basohotse ku itegeko ryande?ni ku itegeko ryange,ikizaba nge Kagame nzanywa umuti, iariya mvuga ngo ibikeri mubyumve rwose si abahutu navugaga ni ba Kayumba,uti inzovu ninde?ninjye navugaga ko urusaku rwa ba Kayumba rutambuza kwiba Congo ndetse n’u Rwanda,ubu noneho aho mvugiye ngo nta kudeta ishoboka mu Rwanda ba Kayumba ngo bagiye kuzantegera mu misozi ya Shyorongi bampirikire amabuye birashoboka kuko iriya kamyo sinumva uburyo ari njye yaje isanga,erega iyo ntayikwepa ngo nanjye nitabaze kugonga amashanyarazi ubu mba kumwe na data Rutagambwa,ariko rero niba yari yanatumwe namukwephye neza cyane,usibye ko nahise mwica,uti amazu hehe nahe?ariya ni ayamenyekanye nge kuva data yakwicwa n’igituntu ivanze n’inzara byarambabaje cyane ubu nkora iyo bwabaga ngo mpashye icyishe data, naho ubundi amazu yo ndayafite nayandikishije kuri murumuna wanjye na baramu banjye ejo u Rwanda rutazangenza nka Mubarack nkabura intama n’ibyuma.

  5. vinçent Biruta dit :

    « Umubyeyi »kagire inkuru nyabusa we,uti nge muri ruhurura?Lt.Ruzibiza ati aho bita kuri Base ho twarabishe turahamba turaruha tubata muri za ruhurura biba ibyubusa kugeza Gome iza kutubaza iti nta soni mufite zo kubana n’imirambo! Ndahamya ko utakandagiye mu ishuli uti uri igicucu0 uvuze ukuri kuko ubucucu bwaraduhamye umunsi dutumwa twica mwene wacu Lando ngo bihame Leta,ibyo ministre Mushikiwabo nako mushiki wange arabizi ko ari twe twivuganye musaza we, usibye ko nkange wize cyane igicucu bivuga gutya yewe uretse n’umuntu nta kintu kitagira igicucu,urugero uzarebe Kagame ku kazuba kagasusuruko uzamubona ibere ye igicucu cye,niba utari ubizi uzamwibarize uti nyakubahwa icyo kintu kiri imbere yawe kikugendaho bakita gute?azahita akubwira ko uri ikigoryi kdi ushobora kuba utari umunyarwanda,Kagame muzi kukurusha twarabanye uti amajyambere nta majyambere muri ruhurura,nyamara nubwo unyanga ndi musaza waweeeeeee,unyibukije nkiri muri Alfa abantu twirhe aho bita Jari hejuru ya Kabvyeurakoze cye wowe warwaniye he?

  6. disi dit :

    #@vincent biruta: Yewe ngo muzamukuzaho amakamyo n’amabuye? Izo nizo ntwaro musigaje gukoresha? Ariko uzi ko nta bwenge mu kigira, ngaho mugerageze ahari yenda muzabigeraho, muyihe nzira se? amabuye? amakamyo? ibyo uvuga urabyumva cyangwa urarota? N’inzozi ntizageza aho! Gusa njye meze nkawe nakwicira iy’ubusamo nkava kuri iyi si y’abazima kuko nta muzima watekereza nkawe. Ndabahebye ariko ubundi mwakwemeye ko mzee wacu yabatsinze igitego cyiza mukemera akabigisha ko ari mwalimu wa taifa? Ndabwira se murumva? Pu nicujije umwanya natakaje

  7. disi dit :

    @rutagambwa Joseph: Ariko se ko uvuga ngo uri umunyarwanda original uba ushaka kuvuga iki? utari original ni inde? ngo ufite uburenganzira bwo kubaza uwo ari we wese n’ibyo ushaka kubaza byose, urabaza Kagame nka nde? Nk’umunyamakuru se? nk’umuturage yasuye wahuye n’akarengane? Ibyo bibazo byose uravugira nde? Ngo indege, ikibabaje nuko yahanuwe na bene wanyu sha, iyo iz’amarere ziyibona hafi bakayitwika hari undi mwanzi bari bafite uruta so wanyu Habyara? Kuvuga nabi no gusakuza nibyo bibaritsemo ariko murabeshya muzashirira mu rugendo rw’amagambo gusa nta kindi mugezeho. Ngo umutima muhanano ntiwuzura igituza koko!

  8. disi dit :

    ubwo se iyo ni inama bwoko ki? Ariko intambara y’amagambo muhoramo izabageza he? Isubiremo wowe na bagenzi bawe uhereye igihe mwatangiriye mwungutse iki? Abanyarwanda ubu bahugiye mu kwiteza imbere yaba uwo ari we wese uhereye kuri babandi mutandukanya mukurikije ubwoko, buri wese ariteza imbere mu bikorwa, mureke amagambo, inkuru mutangaza zidafite aho zihuriye n’ukuri muzageza he? Ni mutisubiraho muzapfa mutyo, Ntibanyurwa ni umwana w’umunyarwanda

  9. umubyeyi dit :

    @vincent biruta,nimba ngutera isesemi wa kwikubise muri ruhurura ukaruka cyangwa ukitwika,uri igicucu kuri niveau yo hejuru ni bitekerezo byawe biramugaye, ngo muza mutere amabuye muri ku misozi ngo uhite uza wiruka mu bandi ngo ni biki bibaye, ubwo rero ngo mushaka gukuraho kagame ni byo bitekerezo byawe niba aruko muza mukuraho, sha inzira iracari ndende mukataze,icyo nakubwira kagame arakunzwe, wimene ndabikubwiye. iseseme nico kirungurira biguhitane ,ndamukunda pe,wowe na so na bene nyoko na nyogo senge nibo bamwanga ariko urutonyanga rwamazi rurwa mu mata ntirubuza ushaka kuyanywa wowe na bene wanyu muri urutonyanga mu nyanja nta nico muzageraho ndakurahiye intwari pahuro kagame

  10. umubyeyi dit :

    @theogene, ibyo bigambo wanditse, ntabwo ari bizima,kandi ukunda umuntu ntamuhanura ibyo, ariko nuko nuwo wabyandikiye atabisoma wihangane

  11. kayumba theogene dit :

    kagame turamukunda,iyaba yagiraga vuba akava mu gisirikare kuko cyo n’imana yarakivumye umunsi bakubita yesu kandi rero kagame akomeje kwanduzwa na bariya basirikare be bashinjwa kwica abantu,gumisiriza,ibingira,kabarebe,kayonga, nziza,karake usibye ko yihesha agaciro kdi akanga ikinyoma,buriya arabubikiriye arashaka aho azabaturuka abagwe gitumo abakegete ijosi cg agafuni kababone,nyakubahwa gira vuba ubafangure were guhora uvugwa nabi,iheshe agaciro wange ikinyoma,aho urabona ngo amahanga adutuke kubera ibyo bigabo bitubaha ubuzima bwa bantu kdi kagame ntazuyaza nyuma yo gusoma iyi baruwa arashahura ndakurahiye anga agasuzuguro nyakubahwa perezida,bashye,naho ureke abirirwa bakubaza ngo ninde wishe habyarimana wari umurinzi we se?cg uzababwire uti ninjye wamwishe maze ikibyimba kimeneke,ariko uzabivuge mu kinyarwanda abazungu batazabyumva,fpr ntacyo dutinya abagombaga kuraswa twarabarashe,uzababeshye ko ugiye kubakoresha inama yo gucakira ba kayumba na bagenzi be,bazahita baza biruka kdi uzihutire gutwika imirambo yabo tuzahita tuvuga ko batorotse kubera ibyaha bikomeye na raporo ya loni,uzabanze uhamagare ibingira umubwire ko agomba kubaboha nibahagera kubera ko batubahirije inshingano bashinzwe,nawe uzamubeshye uti numara kubaboha nange nzahita nkubaha gahoro kugirango bagenzi bawe batakurakarira maze namara kubaboha ayagutegeye witonde umukanyage agatuza kaze imbere maze uhite uhamagara madamu wawe mubahe imigeri mu gatuza utinze gusamba mumwambike isashi mumuheze umwuka kugeza apfuye naho kayumba na bagenzi be bareke ntabwo bazi ko mutari ku rwego rumwe?uzababwire uti mwase tukiri uganda,maze ubakurire inzira ku murima ut hano si uganda ni mu rwanda najye ubu ndi mukuru kdi burya si buno,mugire umwete muri ako kazi nyakubahwa perezida wa repuburika y’urwanda.

  12. Rutagambwa Josèph dit :

    ndabaza Perezida Kagame,mbere na mbere ndi umunyarwanda orginal,nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kumvutsa ubuzima cg ubwenegihugu nyuma y!ibyo byose mfite uburenganzira bwo kubaza uwariwe wese icyo nshaka tutarebye icyo ari cyo cg yigize cyo,uyu munsi ndahera kuri Kagame ubutaha ni ku bandi icya mbere a)tariki ya 31/03/1994 wasobanurira abanyarwanda aho wari uherereye kuva mu gitondo kugera saa sita z’ijoro?b)tariki ya 06/04/1994 uwo munsi wari hehe?wavuganye nande saa mbiri z’umugoroba?uwo munsi nijoro inkotanyi zaso tse muri CND bavuyemo ku itegeko ryawe?c)indege imaze guhamurwa ni iki wakoze ngo wereke abanyarwanda ko nta ruhare ufite mu rupfu rwe?d)ko ushinjwa na bamwe mu banyarwanda kwiba igihugu na Loni kwiba Congo ni ukuri?imitungo ufite muri Azia,Amerika,Ubudage,Afrika y’epfo,Ethiopie,mu Bushinwa Kenya ,Elitrea n’ahandi,inzu ya Habyarimana mu Kiyovu waba warayihawe n’umuryango we?cg warabohoje nk’abandi?hari aho uvuga uti urusaku rw’ibikeri ntirubuza inzovu kunywa amazi,ibyo bikeri ni bande?iyo nzovu seyo ni nde?amazi anyobwa ava mu yihe soko?ukongera uti iyo ingunguru yuzuye amazi uyadahisha ikiyiko gahoro gahoro mpaka ashizemo,wasobanurira abanyarwanda bagutoye hafi 90%icyo washakaga kuvuga?bamwe mu banyarwanda baravuga ko bagutinyutse,,ese ubona igitinyiro wari ufite muri 1994 ubona ari cyo ugite n’ubu?kuki wemeye gukorana imyaka n’imyaka n’abantu batuzuye mu mutwe,ibinyendaro,abasazi(Kayumba,Karegeya,Thèogene na Gahima)ubu se abo ukorana nabo ubu waragenzuye neza na basazi basigayemo?wabasha kudusobanurira Mugesera Antoine ari muntu ki?ese niba atari ibanga wadusobanurira uwashyizeho itegeko ko abaturage bagomba guhinga ibyo Leta ishaka?waduha ibisobanuro ku basirikare ba Fdrl mukomeje kuba inshuti kdi barasize bakoze amahamo?ibyo Lt Ruzibiza yavuze ko ubugome bw’interahamwe babwigishijwe n’Inkotanyi urabyemera?

  13. peter dit :

    amahoro,ndababaye cyane kubona comment zisenya mutinyuka kwandika muri abanzi bibyiza iterambere nigihugu muri babi mwe mwifuriza kagame urupfu nejejwe nuko yarokotse ndamukunda kd nzamugwa inyuma ni ntwali kd azajya mu ijuru.kagame oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

  14. yonimiki damien dit :

    jye ngira ngo bimbwire iwise VINCENT BIRUTA ndunva ibyo avuga ntacyo byageza ku banyarwanda n,igihugu muri rusange gusa bazajya bagerageza gusubiza amaso inyuma barebe aho igihugu kigeze naho cyari kiri muri 1994 bakore comparaison bo bonyine bazabona impiduka nini ntawe ufashe umwanya wo kubasobanurira.icyakabiri ntabwo gukunda igihungu ari ugucyura imigambi nkiyo nunva avuga anagaragaza ubugome bwinshi cyane .ilfaut etre serieux mon frere widusubiza mu mataka y,icuraburindi

  15. vinçent Biruta dit :

    umubyeyi nge antera iseseme,ishozi n’ikirungurira,uretse se akazu ke undi ushaka Kagame ninde?muze tumugonge n’amakamyo manini,cyane hano muri Kgali cg mu mpinga ya shyorongi muze dutanguranwe umushi n’abatuye mu misozi mwakwitabaza kumuhirikiraho ibibuye binini dukoreshe igishoboka cyose cyamuhwereza,mu ihuriro ry’imihanda naho birashoboka(Roint-point)ugacunga igihe aje ugakubita inzogera ikirenga muri iryo vumbi ryinshi ugahita wiruka ntugere kure ukagaruka ubaza ibibaye nkutabaye,cg se amayeri yose ashoboka muyatange,kereka niwemera guhita uva ku butegetsi tukakureka nta mananiza niwanga urishwe nturaye,urabyemera?

  16. FAIDA Justin dit :

    Jye ubwanje KAGAME siwe kibazo cy’urwanda kuko ngo umurozi arapfa hakavuka undi.
    Ikibazo Urwanda rufite ni urw’imitegekere iyo imitegekere myiza ibaho ntabwo Kagame aba yarayogoje kiriya gihugu bene kariya kagene .
    Abanyarwanda umunsi bifuje kuba mu gihugu cy’amahoro ,bazarambike hasi ibyobapfa,utwo bapfa,urwikeke bafitanye baruhigike iruhande ubundi bige uko mu Rwanda haba i Rwanda .
    Guhora mubyifuzo ngo Kagame ni apfe ni apfe siwo muti uzatuzanira amahoro mu Rwanda
    Yego nabwo nyine apfuye hahinduka byinshi,abantu bamwe bakibohoza mu buryo bunyuranye …ariko ndakurahiye mu gihe imitegekere itazahinduka bizakomeza kuba umwaku.

    Justin FAIDA

  17. indembyi dit :

    imana ikubabarire kabisa ufite akarimi kabi cyane ariko ubanza utari umu…….. niyo mpamvu ndagusengera kabisa na yezu yaravuze ngo mubabarire kuko batazi icyo bakora allah akumurikire gabanya ubugome n’ubutindi ibaze ari wowe ugize iyo mpanuka wakwishimira kumva abantu bavuga nkibyo wavuze uri umutindi dushimire imana yakijije kagame ntapfe ubugome nti bwishyurwa ubundi urukundo ruturangwemo banyarwanda twe turi hanze nabari mu mbere.mukundane nkuko imana yabakunze!!!!!!…harabatabyemera nzavuga ukuri mukwitege niteguye ubushuti na nyakubahwa.

  18. Kagome dit :

    Kagame apfuye aguye muri accident amateka y’ u Rda ntabwo yaba réelle, ningombwa ko abanza mu Rukiko nako muri Gacaca akabanza akavuga amaraso yamennye! Amajyambere yo kabisa yayagezeho, ariko amaraso yamennye ni menshi

  19. umubyeyi dit :

    kagabo ariko wowe ubahe koko uretse nutaba mu rwanda araruzi kubwiterambere rihari, reka mbi kubwire nubwo hashize igihe nvuyeyo,1/ son excellence paul kagame yubatse za universite ntabwo na zidondora zose reka nvuge imwe utanagereranya ni ya butare kist,wowe ukivuga mille colline iyo nta nukiyiraramo iraramo abantu nka ba kagabo ubu hari serena 5 etoile,hakaba etat major yubatswe na kagame iri kimihurura,wowe uvuga iriya aeroport yi giturage ,igwaho indege ztarenze enye, hariko hubakwa aeroport ya mbere muri africa azajya yakira indege mirongo….imihanda yose yarasubiwemo ,banubaka nu muhanda mushya wa bugesera ushika kirundo, uziko habaga ivumbi rirenze,za ministrere zose zaravuguruwe ubu ils sont modernes,parking yo mu mujyi hagati imeze nkizo mbona hano hanze,, indege dusigaye dufite izishika 5,inzu ikoreramo rwanda revenus, banque zose za ravuguruwe,roi faycal yaravuguruwe,, yubatse isoko mu mujyi hagati, bahaye abaturage bo mu byaro amatara na mashanyarazi, imihanda yose iriho za poto zamatara, hagiye kubakwa za gar routiere moderne,,bagiye no kuzubaka stade ya 1 muri africa, abaturage bahabwa, inka batarebye ubwoko, bahabwa mutuelle de sante bose, abana bariga bose batishura sha ni byinshi nta wabirangiza ariko ibyo mbiheruka bya mazu yubatswe hashize igihe nvuyeyo ubwo byarakomeje kandi na nubwo hari byinshi ntazi rero nti mu ga comparer ibitagereranywa ni wange kagame sinkubujije nu burengazira bwawe ariko ureke ku besha ibintu bigaragara nta soni wihane dore noneho hagiye no kubaho chemin de fer uravu giki

  20. kagabo dit :

    ahari ubwo uri umu FARG uriga, indwara abanyarwanda murwaye niyo kufata ibikunyura ukabyitirira abanyarwanda bose kuko nuwo kagame uvuga yarwanye ashaka ibyashyira mumufuka surukundo yarakunze abatutsi kuko nabakoze genocide ntabwo aba akorana nabo nkaba ryarakabije nabandi naho kuvuga iterambere tayo akuramumufukawe yubaka urwanda ni obligation afite si nimpuhweze kuko na 80/100 yabyo yarabisanze birimo imihanda, aiport, stade amahoro, mille coline,…. ahubwose kagame yakoze iki ?

  21. umubyeyi dit :

    kagabo wowe uvuga ngo nta nicacumi cibyo habyarimana yakoze,habyara se yakoziki atari kwigisha amacakubiri, u rwanda umukungugu warugiye kuzica abantu,,wagiranga ngo ni mucyaro mujye muvugisha ukuri mureke kwihagararaho mu mafuti, jye ndebye u rwanda ndasanga mu myaka mike cyane ruzaruta nu burayi, rero urekeraho kagame nu mukozi kandi akunda u rwanda na banyarwanda uve kubinda za guse gusa bashaka ku mutobera ,nta kindi barwanira atari imyanya nta rwanda bakunda bakunda ibijya mu mifuka yabo ni mubirengere ibyo ntaho bizabageza,kandi abo muvugira nta nubwo bazi buka nuko mwanditse na comments hano, ariko twe icyo duharanira na mahoro dufite ubungubu,bose ntakindi barwanira atari gushaka kwiba igihugu ni bura ubu turi mu mahoro ibyo biraduhagije ,turakora ntakibazo,turiga, none se ibindi bi buze ni bihe ,murarushwa nu busa

  22. Anonyme dit :

    Imana ishimwe kuba yamurinze

  23. kagabo dit :

    ariko ayamajyambere muvuga nayahe gukubura imihanda,….
    ntanicya 10 arageza ku rwanda mubyo habyarimana yakoze.

  24. claudia dit :

    Uriya mwicanyi, Kagame, akwiye ibindi bitari ibyubahiro! Abamusabira bamusabire kwishyikiriza ubutabera maze asigire igihugu abatarakarabye inkaba. Nta kindi akwiye uretse gukanirwa urumukwiye, ndahari nk’umutangabuhamya bw’abanjye yishe.
    Abibeshya ngo arakunzwe basubize amerwe mu isaho.

  25. eko dit :

    @Ndatimana,Amaze kwica abanganicyi?,ngo amazekubagezaho byinshi yabivanye mumufukawese?,ahubwose amazekwib’ibinganicyi!,nonese yarashe kayumba ataramuhunze,mwagiye mureka,Rwanda ntiyabura uyobora abanyarwanda neza atabishe nuwomwicanyi.

  26. ndatimana dit :

    icyo wifuza sicyo imana itegeka cyangwa ikora,kumwifuriza gupfantacyo byakungura.
    ariko ubu witegereje ibyo amaze kutugezaho mu majyambere wamugereranya nande,cyangwa ushaka abagarura jenocide,mwarekeyaho gutekereza kwisiga amaraso

  27. umubyeyi dit :

    Imana yacu ishimwe kandi ihabwe icubahiro ku gikorwa nkico co kurinda president wacu, yewe nanjye ubwanjye narize nenze guhwera ntanico yabaye harakantu iyo byagendaga ukundi ,na bo ba damu, nzi neza icabarijije aruko bari babuze umukunzi, ibyo nabyo byo kuvuga ngo barize kuko bibaza ko byasubira bikaba nko kwa habyara, byo mwibeshye cyane kuko kagame arakunzwe 100/100nubu turibaza avuyeho awaruyobora, rwose barahari ariko ntawanganya nkawe rero imana yacu isingizwe irunva amasengesho tumusabira rudasumbwa wacu yayunvise ngo erega umwanzi agucira akabo imana igagushira icanzo

  28. ukuri dit :

    Ndabemera cyane musigaye murabambere courage!,ubon’iyapfa.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste