Archive pour 21 juin, 2012

Rwanda-Congo: Urwishe ya nka ruracyayirimo

Mu gihe Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo avuye mu ruzinduko i Kinshasa muri Congo ari kumwe n’izindi ntumwa zarimo umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Lt Gen Charles Kayonga, amagambo uyu mu Ministre arimo gutangaza ndetse n’ikiganiro Perezida Paul Kagame yahaye abanyamakuru, ibi byombi biragaragaza ko ibintu bitifashe neza habe na gato.Uwavuga ko u Rwanda rutorohewe mu rwego rwa dipolomasi ntabwo yaba yibeshye.

Kuba kandi amakuru ava i New York ku kicaro cy’umuryango w’abubumbye avuga ko hari rapport igiye gusohoka ivuga ku mutekano muke uri muri Congo, kandi iyo rapport ishobora kuza ishyira mu majwi Leta y’u Rwanda. Ndetse Ministre Louise Mushikiwabo agaragaza ikintu kimeze nk’uburakari kuri Leta ya Congo na ONU, bigaragaza ko urugendo yarimo i Kinshasa rutagenze neza.

Leta y’u Rwanda mu gukomeza kwibasira ONU mbere y’isohoka ry’iriya rapport birerekana ko u Rwanda rukeka cyangwa rwamaze kumenya ibiri muri iriya rapport bikaba ari ibintu bishobora kuba bitarunogeye cyagwa birushinja dore ko mu minsi ishize ikinyamakuru The Guardian cyatangaje ko Leta ya Congo yashinje Leta y’Amerika gushaka gutambamira isohoka ry’iyo rapport mu rwego rwo kwanga ko u Rwanda rwashyirwa ku karubanda. Ariko uhagarariye Amerika muri ONU, Madame Susan Rice yarabihakanye.

Iyi nkuru iri hasi yasohowe n’urubuga Kigali Today rukorera mu Rwanda iratwereka ko urwishe ya nka rukiyirimo:

Rwanda-Congo: Urwishe ya nka ruracyayirimo mushikiwabo11-2

Kuva ibumoso ugana iburyo: Lt Gen Charles Kayonga, Ministre Mushikiwabo na Perezida Joseph Kabila

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Louise Mushikiwabo, aremeza ko Leta Congo nta bushake ifite bwo kurangiza ibibazo ifite, akanihanangiriza iki gihugu gukomeza guhohotera Abanyarwanda, nk’uko baherutse kubikorera abagera kuri 11.

Nubwo yemeza ko ibibazo Congo ifite iki gihe byatewe n’umutwe FDLR urimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, Minisitiri Mushikiwabo yemeza ko ibyo byose ari amakosa y’umuryango mpuzamahanga wananiwe gukurikira abasize bakoze Jenoside.

Kuva mu myaka ine ishize, Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda barwanya Leta yabo, bigaragaza ko Leta y’iki gihugu yananiwe gushyira mu bikorwa amasezerano yagiranye n’iyo mitwe; nk’uko Minisitiri Mushikiwabo yakomeje abitangaza.

Yagize ati: “iyo imitwe ihagurutse ikarwanya Leta yabo haba hari impamvu. Abarwana bavuga ko aho batuye n’ababyeyi babo badafashwe nk’aho ari abenegihugu”.

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko kuba Leta ya Congo ikomeza kwirengagiza icyo kibazo, yarangiza igafashwa n’umuryango mpuzamahanga guharabika u Rwanda, atari cyo kizakemura ibibazo byayo kuko ibyo bibazo ari iby’Abanyekongo bitari iby’Abanyarwanda.

Ati: “Gushyira u Rwanda mu majwi ni uburyo bwo kwirengagiza uko ikibazo gihagaze. Niyo mpamvu tubona ikibazo kitarangira. Ababizi barabyirengagiza, ni nabyo twaganiriye n’abayobozi babo”.

Ubwo yari mu nteko ishinga amategeko mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 21/06/2012, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yavuze ko niba hatabayeho kureba impamvu iyo mitwe ifata intwaro ikarwana, ibyo bibazo bitazigera birangira.

Yanavuze ko Leta y’u Rwanda yiyamye ibikorwa by’ihohotera abasirikare ba Congo bakoreye Abanyarwanda bagera kuri 11, bakoreraga ubucuruzi bwabo i Goma.

Umuvugizi wa Leta kandi yanamaganye Ubutumwa bw’umuryango w’Abibumbye muri Congo (MONUSCO), ugizwe n’abasirikari ibihumbi 20, kuko impunzi zituruka muri Congo aho bakorera zigaragaza ibimenyetso by’ihohohterwa, mu gihe uwo mutwe nta kintu ubikoraho.

Abajijwe n’abadepite uko abona abayobozi ba Congo bagaragaza ubushake mu kurangiza ibibazo, Minisitiri Mushikiwabo yasubije ko ibikorwa byose birimo amacenga menshi. Habaye ibiganiro hagati y’ibihugu byombi ariko nyuma Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo yandikira akanama gashinzwe amahoro ku isi aharabika u Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda asanga ikizarangiza ibibazo ari uko Leta ya Congo n’Umuryango Mpuzamahanga bava mu byo yise “amafuti”, yo kureba uwambutse umupaka wese mu isura ya Leta y’u Rwanda.

Kuva muri 2009, ibisirikare by’ibihugu byombi bimaze kugirana inama z’ubutwererane zirenga 13, ariko ukurikije ibindi bice amasezerano impande zombi zagiye zemeranywaho nta n’imwe yashyizwe mu bikorwa; nk’uko Minisitiri Mushikiwabo abitangaza.

Source: Emmanuel N. Hitimana, Kigali today

Perezida Kagame ngo yakoze impanuka y’imodoka?

Perezida Kagame ngo yakoze impanuka y'imodoka? Vincy-Rose-August-2010

Amakuru dukesha urubuga RWANDA IN LIBERATION PROCESS mu nkuru yanditswe n’uwitwa Nkunda, aravuga ko Perezida Kagame yakoze impanuka y’imodoka taliki 19 Kamena 2012 hafi mu ma saa kumi n’imwe n’igice, aho yavaga mu Rugwiro amaze kugirana ikiganiro n’abanyamakuru yerekeza mu mujyi wa Kigali.

ikamyo igenewe gutwara ibikoresho by’ubwubatsi (imicanga, amabuye…) yahuranyije umuhanda imusanga mu ruhande yarimo maze na we yitabaza icyuma cy’amashanyarazi cyo mu busitani butandukanya imihanda yombi arakigonga ku buryo cyangiritse bigaragara.

Ibi byabereye ku Kimihurura hafi ya bya bitara byo mu mahuriro y’imihanda biha imodoka ibyerekezo bitandukanye (feu rouge) biri hafi ya minisiteri y’ingabo. Ku buryo binagaragara neza ko aho iyo kamyo yanyuze ita umuhanda wayo igasatira umuhanda wo mu kindi cyerekezo yangije imikindo iteyemo ku buryo ndetse itatu muri yo yangiritse.

Ibi bikimara kuba umuhanda wa Kimihurura ngo wahise ufungwa n’abashinzwe kurinda Perezida Kagame (Republican Guard) n’abandi basirikari bahise bahurura ari benshi ku buryo byafashe amasaha agera kuri abiri kugirango umuhanda wongere ufungurwe.

Ababonye iyi mpanuka ngo bafashwe n’ubwoba bwinshi ku buryo bamwe mu bagore batatinye gusuka amarira. Aya marira bamwe bavuga ko yaturutse kubyabaye muri 1994 ku buryo ngo ariyo shusho yahise iza mu mutwe w’ababonye iyo mpanuka.

Perezida Kagame ngo yahise ajyanwa mu yindi modoka y’ivatiri ya gipolisi naho iyo yarimo anitwariye ubwe isubizwa mu Rugwiro. Umushoferi w’ikamyo we ntimumbaze ibye ubwo buri wese yibaze uko byaba byaramugendekeye ariko uwagira amakuru kuri uyu mushoferi aho yaba aherereye n’uko yaba amerewe yazabitumenyesha.

Marc Matabaro

Rwiza News

U Rwanda mu gushyira igitutu kuri ONU?

U Rwanda mu gushyira igitutu kuri ONU? kagame_441920_large

Bwana Ban Ki Moon na Perezida Kagame

Amakuru atangazwa n’urubuga igihe.com rubogamiye kuri Leta y’u Rwanda, ruvuga ko rukesha ikindi kinyamakuru nacyo kibogamiye kuri Leta y’u Rwanda The New Times, aravuga ko Ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Congo (MONUSCO) ngo zifasha umutwe wa FDLR. Ndetse icyo binyamakuru bitangaza ubuhamya bwa bamwe mu bahoze muri FDLR bari mu ngando i Mutobo bavuga ko ngo FDLR ifite imikoranire na MONUSCO. Abo barwanyi ngo bagerageza gutanga ingero zigaragaza iyo mikoranire ndetse ibyo binyamakuru bitanga n’izindi ngero zirimo ko ngo umugaba w’ingabo za FDLR Général Major I.G Mudacumura yaba yarafashijwe na MONUC kubona abaganga bamuvura uburwayi bwa diyabete.

Ibyo binyamakuru ntabwo bigarukira aho kuko bikomeza bivuga ko ngo FDLR ari umutwe w’iterabwoba umeze nka Al Qaida ngo uri ku rutonde rwa ONU rw’imitwe y’iterabwoba. Ariko abatangaza ibi bibwira ko abantu badakurikira cyangwa ngo babe bashobora kubaza bamenye inkuru z’imvaho. Uretse ko FDLR iregwa ibikorwa bihohotera abasiviri n’ibindi bikorwa bijyanye no gusahura umutungo wa Congo ariko ubundi ntabwo FDLR iri ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba. Mu minsi yashize iki kibazo Dr Charles Kambanda umwarimu muri Kaminuza muri Leta zunze ubumwe z’Amerika akaba n’umuhanga mu mategeko yakibajije abantu batandukanye bo muri Leta y’Amerika ndetse no mu muryango w’abibumbye. Abo bose bamutangarije ko FDLR itari ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Si ibyo gusa kuko mu minsi yashize urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI) rwarekuye Bwana Callixte Mbarushimana, wari umunyamabanga Nshingwa bikorwa wa FDLR ndetse rwanga no gusohora inyandiko zo gufata umugaba mukuru w’ingabo za FDLR, Général Major I.G Mudacumura. Umuntu ashyize mu gaciro akurikije ibyo ibyo binyamakuru bivuga yakwibaza ukuntu bishoboka ko CPI/ICC yarekura umuyobozi wo hejuru cyangwa ikanga gutanga impapuro zifata umuyobozi w’ingabo za Al Qaida nk’uko ibyo binyamakuru byagereranije FDLR na Al Qaida.

Ikindi gitangaje. Kuki ibi bivugwa kuri MONUSCO bije mu gihe Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yibasiye ONU? Ese mbere y’uko hatangira iki kibazo cya M23 ndetse u Rwanda rugatangira gutungwa agatoki, nta bantu batahukaga bava muri FDLR ngo bavuge ko ikorana na MONUSCO? Kuki ubwo bufatanye bushinjwa MONUSCO buje mu gihe u Rwanda rurimo gushinjwa n’umuryango w’abibumbye ndetse hakaba hari na rapport yenda gusohoka abantu benshi bakeka ko ishobora kuzaba igaragaza ibimenyetso bishinja Leta y’u Rwanda gufasha M23? Nk’uko bitangazwa na The Guardian Leta ya Congo irarega Leta y’Amerika gushaka kubuza iyo rapport gusohoka mu rwego rwo gukingira ikibaba u Rwanda ariko uhagarariye Amerika muri ONU yabihakanye.

Uburyo bwo gushyira igitutu kuri ONU si ubwa mbere u Rwanda rubukoresheje kuko mu minsi yashize igihe Mapping repport yendaga gusohoka u Rwanda rwashyize iterabwoba ryinshi kuri ONU rushaka kubuza iyo rapport gusohoka kugeza n’aho ruvuga ko ruribukure ingabo zarwo ziri mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye nka Darfur muri Sudani n’ahandi. Byabaye ngombwa ko umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibimbye Bwana Ban Ki Moon akorera uruzinduko rw’ikitaraganya i Kigali.

Marc Matabaro
Rwiza News

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste