PEREZIDA PAUL KAGAME AKOMEJE KWIVANGA MU RUBANZA RWA MADAME VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA UMUYOBOZI WA FDU-INKINGI

PEREZIDA PAUL KAGAME AKOMEJE KWIVANGA MU RUBANZA RWA MADAME VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA UMUYOBOZI WA FDU-INKINGI victoire-ingabireUyu munsi tariki 19 Kamena 2012, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru aho akorera muri Village Urugwiro. Bamubajije ibibazo bitandukanye ariko bibanze cyane ku kibazo cy’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hamwe n’umukuru w’inyeshyamba zahoze ari iza CNDP ubu zikaba zisigaye zitwa Mouvement du 23 Mars (M23). N’ubwo Umukuru w’igihugu yakomeje gushyira mu majwi Umuryango mpuzamahanga MONUSCO ko wananiwe gukemura ibibazo bya Congo, byagaragaye ko abanyamakuru batigeze banyurwa n’ibyo bisobanuro. Ikiganiro cyasubitswe bigaragara ko abanyamakuru batanyuzwe kuko batari bakazibukiye kureka kubaza ibibazo bijyanye n’ibiregwa u Rwanda kuba rufatanya n’umutwe wa M23, ukaba uyoborwa na General Bosco Ntaganda ushakishwa n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kubera ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu aregwa n’urwo rukiko.

Muri iki kiganiro Prezida Paul Kagame yavuze ko ibibazo bya Congo bigomba kubazwa umuryango mpuzamahanga hamwe na Congo n’abanyekongo ubwabo, ko aribo bagomba kwicara bagakemura ibibazo byabo ubwabo, ko atari u Rwanda ruzajya kubakemurira ibibazo.

Kuri iyi ngingo hari umunyamakuru wabajije ati: “niba uvuga ko ari Congo n’abanyekongo ubwabo bagomba kwicara bakaganira ku bibazo byabo cyane cyane ibya politiki, ese wowe nk’umukuru w’igihugu waba witeguye kuganira ku bibazo by’igihugu hamwe na Victoire Ingabire umuyobozi mukuru wa FDU-Inkingi n’ubwo ari muri gereza, ese ntibwaba ari uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo by’u Rwanda nk’uko ubisaba abanyekongo?”. Mu gisubizo yatanze, Umukuru w’igihugu yavuze ko Victoire Ingabire Umuhoza ntawe ahagarariye, ariko anashimangira, nkaho ari umucamanza, ko hari ibimenyetso bifatika bigaragaza ko Madame Victoire Ingabire Umuhoza ibyo aregwa ari ukuri. Yongeyeho ko niba umuntu ari mu muhanda akaba afite ikibazo cy’ibimutunga hanyuma akiba yarangiza agafatwa agakurikiranwa n’inzego zibishinjwe ngo bidakwiye kumubazwa.

Aya magambo y’Umukuru w’igihugu aratangaje. FDU-Inkingi ntiyahwemye kwamagana bene izi mvugo zigaragaza ko Prezida Paul Kagame yivanga mu rubanza rw’umuyobozi wayo Madame Victoire Ingabire Umuhoza. Arakomeza kugaragaza ko ashaka byanze bikunze ko urwo rubanza rugomba gucibwa uko we arwumva. N’ikimenyimenyi inzego ze zasatse ibi bya mfura mbi umutangabuhamya wari waje gushinjura Madame Victoire Ingabire Umuhoza, avuga ko inzego z’iperereza z’Urwanda arizo zacuze umugambi wo gushakisha abashinjabinyoma. Ibyo byamuviriyemo kumubuza amahwemo, arakubitwa, bamaze kumugira indembe bajya kumuta muri gereza ya Mpanga aho adasurwa n’umuntu n’umwe. Ibi biri mu byatumye uregwa ava mu rubanza ku mugaragaro kw’italiki ya 16/4/2012, amaze kubona ko ubucamanza bubogamye ku buryo bukabije kandi budashishikajwe n’ubutabera. Mu gihe hiteguwe isoma ry’urubanza tariki ya 29 Kamena 2012, imvugo nk’izi zirakomeza kugaragaza ko Umukuru w’igihugu, Paul Kagame, ariwe mucamanza w’uru rubanza, kandi ko yamaze kuruca no kugenera ibihano Madame Victoire Ingabire Umuhoza.

FDU-Inkingi irongera gushimangira ko ibibazo byo mu Rwanda ari ibibazo bya politiki kandi ko bizarangizwa n’imishyikirano ya politiki hagati y’ubutegetsi bwa Prezida Paul Kagame n’abahagaraliye abatavuga rumwe nabwo. Ntabwo rero Prezida Paul Kagame akwiye kujya gutokora icyatsi kiri mu jisho ry’abanyekongo mbere yo kuvana umugogo uri mu jisho ry’abanyarwanda. Nibyo koko ntabwo ikibazo cy’amahoro mu karere k’ibiyaga bigari kizarangizwa n’amasasu.

Uko biri kwose ntakizahagarika inkubiri y’impinduramatwara yatangijwe na FDU-Inkingi mu gihugu, kimwe n’izindi mfungwa za politiki. Ushobora kubeshya rimwe abantu bose, ariko ntushobora kubeshya abantu bose igihe cyose.

FDU-Inkingi

Boniface Twagirimana

Umuyobozi wungirije w’agateganyo

 


Un commentaire

  1. Rukundo dit :

    Ari Kagame cyangwa Ingabire ninde buriya ufite ibitekerezo byiza byo kubanisha abanyarwanda? Jye mbona Ingabire aruta inshuro ijana uyu ubeshyera abanyarwanda ko abahagarariye

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste