Mai mai Raia Mutomboko yibasiye abahutu b’abanyekongo

Mai mai Raia Mutomboko yibasiye abahutu b’abanyekongo carte-acienne-de-bwisha-1024x674

U Rwanda mbere y'umwaduko w'abazungu

Amakuru dukesha BBC Gahuza Miryango aravuga ko Mai Mai Raia Mutombiki yibasiye abaturage b’abanyekongo bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu. Iyo mirwano ngo yatangiye abo Mai mai bitwaje ngo barahiga FDLR none ngo badukanye ibyo kwibasira abanyekongo bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu babita abanyamahanga ngo basubire iwabo. Ibyo bitero ngo bigabwa n’abo mu bwoko bw’abatembo.

Umunyekongo w’umuhutu witwa Kabera yatangarije BBC ko abo ba Mai mai bateye ahitwa i Gatoyi muri Masisi ku buryo abaturage benshi barenga ibihumbi bahunze berekeza Minova n’ahandi, we akavuga ko yari mu nzira ahungira i Goma. Mu minsi ishize ngo abo bamaimai bishe abanyekongo bavuga ikinyarwanda b’abahutu barenga 150. Hari n’abaturage benshi bishwe batwikiwe mu mazu.

Nk’uko uwo mugabo ukora akazi k’ubuganga akomeza abivuga ngo ibyo bikorwa bibi bikorwa n’abatembo baturanye nabo ngo biyita Raia mutomboki ngo kuko hatwikwa amazu y’abavuga ikinyarwanda gusa ntabwo ay’abatembo atwikwa, ngo ibintu birakomeye ku buryo amazu ya ba Chef de collectivité na Chef de Poste yatwitswe. Ingabo za Congo ngo ntabwo zirabatabara uretse MONUSCO ngo yabatabaye ikoresheje indege ikarasa kuri abo ba Mai Mai bagasubira inyuma.

Ibikorwa byibasira abanyekongo bavuga ikinyarwanda bimaze iminsi ariko kenshi byibasiraga abanyekongo bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi, ariko ubu noneho abanyekongo bamwe bakomoka mu yandi moko atavuga ikinyarwanda b’intagondwa bahagurukiye kwibasira abavuga ikinyarwanda bose bitwaje urwitwazo babonye rwose. Ku batutsi bararegwa gufatanya na Leta y’u Rwanda naho ku bahutu baregwa gufatanya na FDLR, muri rusange bose ngo bitwa abanyamahanga mu gihe bizwi ko utwo duce twahoze ari ubutaka bw’u Rwanda mbere y’umwaduko w’abazungu. (aha ushobora kuhabona ibisobanuro http://journaldebwisha.blogspot.no/2010/11/carte-de-la-principaute-de-bwisha.html)

Iyi myitwarire y’ubutagondwa ya bamwe mu bakongomani akenshi ikomeje guhabwa urwitwazo n’intambara Leta ya FPR iri ku butegetsi mu Rwanda ikomeje guteza mu burasirazuba yifashishije inyeshyamba z’abatutsi zihindura amazina bitewe n’ibihe, guhera kuri AFDL, RCD, CNDP na M23 akenshi hakaba hagamijwe gusahura umutungo wa Congo. Hari n’amakuru avuga ko Leta ya Kigali yaba ifasha Mai Mai Raia Mutomboki mu kurwanya FDLR ku buryo muri iyi minsi basigaye bafite ingufu zidasanzwe. Ibyo bikaba bijyana no kwica impunzi z’abahutu b’abanyarwanda n’abahutu b’abanyekongo.

Amakuru atangazwa n’urubuga AfroAmerica Network aravuga ko Mai Mai Raia Mutomboki yateye ingabo za FDLR za Brigade iyobowe na Colonel Karume zikayirukana mu birindiro byayo. Abo ba Mai mai mu minsi ishize kandi bateye ingabo za MONUSCO bakomeretsa abasirikare bagera kuri 11.

Marc Matabaro

Rwiza News

 


3 commentaires

  1. Anonyme dit :

    ibibintu ntibizoroha abahanura barabihanuye abasenga nimusenge

  2. Mustafa dit :

    Ngaho rero!! ubundi mwajyaga mushimishwa nuko abakongomani bibasiye abatutsi ndetse munabafasha kubavumbura none namwe bibagezeho?? mutangiye rero kwemera ko aho hari mu Rwanda!!! nyamara Isi yarabahagurukiye kubera amaraso mwamennye!! Genocide si ikintu rwose!! uwiswe GAHINI baribeshye kuko ryabonye ba nyiraryo

  3. umubyeyi dit :

    none se tuzafata iki tureke iki?rimwe muvuga ko urwanda rufasha ntaganda ,ubundi ngo rufasha rai mutomboko,ariko nakunze ko mwavuze ko ba rai mutomboko basigaye bafite imbaraga kuko bafashwa nu rwanda burya sinarinzi ko mwemera u rwanda nabyo ni byiza ariko se ko u rwanda mushaka kurwegekaho ibibazo byose bya kongo, ubwo ni murenza urugyero ntibazabafata nka basazi ha, reka tubitege amaso,tuzaba twunva i byanyu, ariko rwanda rwakomera rufasha kabila rwkongera rugafasha ntaganda ,rukavayo rugafasha rai mutomboka ,hahahahahhhhhhhhh birandeze pe

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste