Ibihwihwiswa hanze aha muri iki cyumweru

Ibihwihwiswa hanze aha muri iki cyumweru 1d6f8100-Nyuma y’aho ubuhanuzi bugejejwe kuri Kagame ko ubuzima bwe bwaba bwegereza iherezo ubu ubwoba ni bwose haba kuri we ubwe, ku muryango we hamwe no mu nzego zishinzwe iperereza n’izimurinda ndetse utaretse no mu bategetsi banyuranye. Iki cyoba cyadutse muri leta ya Kigali cyaje vuba aha nyuma y’uko mu burasirazuba bwa Kongo ibintu bihunduye isura Kagame akiyemeza kujya kurwanirayo ariko azi ko bitazashoboka dore ko aboherejweyo bwa mbere basutsweho umuriro barahashirira abacitse ku icumu bahitamo guhungira muri MONUSCO. Kagame akimara kubona ko ibintu bigeze iwa Ndabaga ari nako intumwa ziyongera zimubwira ko akwiye gutegura iherezo rye yahiye ubwoba yirukanka ajya gusaba inama Museveni ndetse anamusaba ko yamuba hafi bityo akamuhumuriza. Ni muri urwo rwego i Kigali hateguwe amasengesho yo gutakamba ngo Imana ihindure umugambi wayo. Ayo masengesho y’igitaraganya akaba yaratumiwemo n’umufasha wa perezida Museveni Janet Museveni hamwe n’abandi bategarugori banyuranye dore ko Janet Kagame yabiyambaje ngo baze kumufasha gutakambira umugabo we ku Mana.

-Mu muhango wo kwita amazina abana b’ingagi wabereye mu Kinigi mu mpera z’iki cyumweru gishize, Birahwihwiswa ko Perezida Kagame yagombaga kwitabira uwo muhango ariko kubera ubwoba afite muri iyi minsi yahisemo ko Ministre w’Intebe Dr Habumuremyi amuhagararira muri uwo muhango. Dr Habumuremyi wagira ngo ntacyo agira cyo gukora mu biro bye, ahora mu ngendo zidashira ku buryo hari abibaza igihe akorera akazi ko kuyobora Gouvernement. Ariko abakurikiranira hafi ibyo muri Leta y’u Rwanda bavuga ko umukuru wa Gouvernement mu by’ukuri ari James Musoni Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu naho Dr Habumuremyi akaba agakingirizo.

-RUSWA: Mu Rwanda hari gahunda y’uko Abasirikare; Abasezerewe mu Ngabo na Police ko bagomba kujya kurinda amahoro mu bihugu byo hanze (Haiti, South Sudan, Sudan, etc…); ubu nandika ibi hari abamaze kujyayo inshuro 2 cyangwa 3 hari nabatarajyayo na rimwe. Ubu noneho hagezweho n’abasivili bagenda mu mwanya w’abapolisi kandi ingero zirahari. Tubyite iki muri iki gihungu: igihugu cyamunzwe na Ruswa cg ugushishoza guhagije kwababishinzwe?

- Mu kiganiro Kagame ka Rutagambwa yahaye abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 19 Kamena 2012, yiyamye ONU avuga ko ntacyo imaze ko ngo yananiwe akazi kayo none ikaba irimo kumushyira mu kibazo cya Congo atakirimo, ababikurikiranira hafi ariko bemeza ko ari rya terabwoba rye ashyira kuri ONU iyo ivuze amakosa ye bikaba bigamije kuyishyiraho igitutu kugira ngo itazagira icyemezo ifata cyamushyira mu majwi cyangwa ngo kibangamire inyungu ze (igisigaye n’ugukangisha gukura ingabo muri Darfur). Yanavuze ko bamusabye gufunga Laurent Nkunda akabikora none ngo nibakomeza kumushyira mu majwi ngo arava mu kibazo cya Congo abareke birwarize (ibi bishatse kuvuga byinshi niba hari abamuhaye inshingano zo kujya muri Congo ntawamenya) muri icyo gihe Mushikiwacu yari i Kinshasa agerageza gutera ibipindi abakongomani dore ko bari barakaye bajya guhuruza hafi Africa yose ku buryo Leta y’u Rwanda yabonaga igiye kwisanga mu ntambara nk’iyabaye hagati ya 1998 na 2002.

-Mukantaganzwa muka Mutsindashyaka uyu bamaze iminsi batereza cyamunara imiturirwa, nyuma yo kurangiza ikiraka cyo gukora igikorwa cya mbere mu mateka y’u Rwanda cyo guhohotera inyokomuntu mu gihe cy’amahoro kiswe Gacaca (yaciye hafi imanza zirenga miliyoni 2 ngo mu bantu barezwe 65% ibyaha byarabahamye ariko izo nkiko ngo zari zigamije kunga abanyarwanda nta rubanza na rumwe yigeze ica rwaregaga umututsi cyangwa umusirikare wa FPR ndetse n’abavuzwe muri izo manza ko bakoze ubwicanyi urugero nk’i Byumba ubuhamya bwarirengagijwe ndetse n’ababutanze bibagwa nabi), Mukantaganzwa ubu ngo agiye kugororerwa ubusenateri. Ariko hari n’abavuga ko Leta y’u Rwanda ubu irimo kwiga uburyo izashiga komisiyo ihoraho izasimbura inkiko gacaca ikazayishinga uwo mubyeyi kuko azwiho ko atagira imbabazi na gato kuko ngo yaba yaramereye nabi umwana w’umukobwa Mutsindashyaka yabyaye hanze kugeza ubwo se amuhungishirije hanze y’igihugu!

- Intambara Paul Kagame yateje mu burasirazuba bwa Congo igiye gutuma bamwe mu bakongomani b’intagondwa barwara ibisazi byo kwanga abanyarwanda, ndetse n’abasanganywe urwango bakabona urwitwazo. Nk’ uwitwa « Bishop » Elysée yatangije intambara ntagatifu yo kurwanya abanyarwanda  cyane cyane abatutsi ngo byanditse no muri Bibiliya!

-Indege ya Rwandair yagombaga guhaguruka i Kigali saa kenda yarasibijwe ihaguruka saa tatu z’ijoro kuko ngo abagenzi ba saa kenda bari bake Rwandair yashakaga ko bagendera rimwe n’aba saa tatu z’ijoro ngo kubera kwizirika umukanda!!!??? Ubwo abagenzi babirije aho bamwe mu bagenzi bageze Entebbe bwije bamwe bahura n’ingorane!

-Hari intambara yo kugabana ibyavuye mu mitungo yafatiriwe na Gacaca aho ngo hakora ikimeyane na ruswa. Igisekeje ngo ni uko abahabwa indishyi ngo barasahuwe ari ababohoje iby’ababishyura bamaze guhunga! Uwapfushije ntacyo ahabwa ahubwo indishyi zihabwa abiyitirira imitungo ngo yangijwe cyangwa yasahuwe batagiraga cyangwa bahaye agaciro k’umurengera!

Marc Matabaro

Rwiza News

 


Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste