Ibiciyo by’umuriro w’amashanyarazi bigiye kuzamuka
Guhera tariki 01/07/2012 2012 ibiciro by’amashanyarazi bizazamukaho 20% mu ngo z’abantu no mu nganda ziciriritse, mu rwego rwo kugendera ku gaciro ifaranga rifite muri iki gihe, nk’uko byatangajwe n’ Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Imirimo ifitiye igihugu Akamaro (RURA).
Guhera icyo gihe kilowateri imwe izatajya igura amafaranga y’u Rwanda 134 ivuye ku 112; nk’uko Regis Gatarayiha, umuyobozi wa RURA yeguriwe inshingano zo gukurikirana ibijyanye n’izamuka ry’ibiciro yabitangaje.
Umuyobozi wa RURA avuga ko ukurikjie uko ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro kuva mu 2006, ibiciro by’amashanyarazi bitari bijyanye n’igihe, akaba ari yo mpamvu ibiciro byazamuwe.
Hagati ya saa tanu z’ijoro kugeza saa moya za mu gitondo kilowateri izajya yishyurwa amafaranga 113, naho kuva saa moya za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba yishyurwe amafaranga 194 hariho n’umusoro ku nyongeragaciro.
Kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa tanu z’ijoro ho, ni amafaranga 198 hiyongereyeho n’umusoro ku nyongeragaciro.
Emmanuel N. Hitimana
Source: Kigali today
birakaze
umutungo w u RWANDA ni abanyarwanda nyamara birakwiye ko iyi mvugo ihinduka kuko ifasha mu kugumya kunyunyuza umuturage umuntu sed ariga bati ihangire imirimo urangije kwiga ibiribwa tweza hano iwacu bisoreshwa hafi y ibituruka hanze,EAC iheze mu magambo mubikorwa ntiwayihasanga,Ubutaka ni ubwa leta umuturage arabukodesha hanyuma rero n ibikomoka ku mutungo kamere amashanyarazi ariyo dukomora kubyo tutagura hanze nk amazi nayo koko umunyarwanda ko amerewe nabi mwa bantu mwe yego dukenera ibyuma bifasha mu gutanga ayo mashanyarazi ariko ntibyakageze ntawemerewe gusana akazu ke kubaka umusarani reka,ntawarubara wenda amateka ari gukorw tuyategereze azagira ibindi aduhishiye
Ibyurwanda birakomeye!
None se twagira dute ko ntawufite aho agaragariza ikitagenda, inzira zose barazifunze, ntawigaragambya! Ni ukuvugira mu matamatamama no kwijujuta ubundi abanyagitugu bagakora uko bashaka. Cyokoze birababaje