Capitaine Ildephonse Nizeyimana yakatiwe burundu mu rw’iremezo
Kuri uyu wa kabiri tariki 19/06/2012, urugereko rwa mbere rw’iremezo mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha (ICTR) rwakatiye Capitaine Ildephonse Nizeyimana gufungwa burundu nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside, itsembatsemba, ubuhotozi, Ubwicanyi bunyuranyije n’amategeko yubahirizwa mu bihe by’intambara ibyo byose bikaba byarabereye muri Butare. Ariko ibyaha byo gufata abagore ku ngufu ntabwo byamuhamye.
N’ubwo hari ibimenyetso bimwe na bimwe by’ubushinjacyaha urukiko rwasanze bidafite ireme ariko urukiko rwasanze ngo yaragize uruhare mu bwicanyi bwabereye hirya no hino muri Butare nk’iyicwa ry’umwamikazi Rosalie Gicanda tariki 21/04/1994, iyicwa rya Pierre Claver Karenzi wari umwarimu muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda waguye kuri bariyeri kuri Hotel Faucon i Butare, kwicwa k’umuryango wa Ruhutinyanya n’umubare munini w’Abatutsi bari barahungiye kuri paruwasi ya Cyahinda muri komini Nyakizu.
Urukiko ruvuga ko nta bimenyetso byerekana ko abo bantu yabishe ubwe ariko ngo bagiye bicwa ku mabwiriza ye cyangwa abitangiye uburenganzira bikozwe n’abasirikare yari akuriye mu kigo cya ESO i Butare ngo akaba nta na hamwe yigeze agaragara ababuza cyangwa ngo abahanire ubwo bwicanyi. Capitaine Nizeyimana yari yarahakanye uruhare yagize muri Jenoside avuga ko atari we wayoboraga ikigo cya gisirikare cya ESO akongeraho ko atari aho ubwicanyi bwabereye mu kwezi kwa Mata na Gicurasi 1994. Avuga ko icyo gihe yabaga mu ruganda rw’icyayi rwa Mata ku Gikongoro aho yatozaga abasirikare.
Capitaine Nizeyimana yavukiye mu cyahoze ari Komini Karago muri Gisenyi mu 1962, yari muri promotion ya 22 y’ishuri rikuru rya gisirikare (ESM) yarangije mu 1986. Mu 1994 yabaga mu ishuri ry’abasuzofisiye ry’i Butare (ESO) aho yari ashinzwe iperereza n’inyigisho (S2-S3).
Marc Matabaro
Rwiza News