Inama rukokoma izahuza amashyaka ya Politiki n’imiryango yigenga (ONGs-Asbl) i Buruseli mu Bubiligi
ITANGAZO
Komite mpuzabikorwa y’umushinga ugamije guhuza abanyarwanda b’ingeri zose mu biganiro bidaheza ( Comité de Coordination de I’initiative -DIALOGUE INTER RWANDAIS HAUTEMENT INCLUSIF) yatumije inama izahuza abayigize n’amashyaka yose ya politike atavuga rumwe na leta y’u Rwanda.
Iyo nama igamije kwigira hamwe no kunonosora uburyo ibyo biganiro byazakorwa n’uruhare amashyaka ya politike yagombye kugira mw’itegurwa ryabyo no kuzabishyira mu bikorwa.
Twakwibutsa ko uyu mushinga umaze imyaka igera ku munani ugeragezwa kandi usakazwa mu Banyarwanda cyane cyane ababa hanze y’u Rwanda.
Inama izabera i Buruseli mu Bubiligi kw’itariki ya 16 Kamena 2012 guhera saa tatu za mu gitondo (09H00’) kugeza saa kumi z’amanywa (16H00’).
Komite mpuzabikorwa y’umushinga DIRHI yizeye kuzabyaza umusaruro ushimishije iyi nama.
Ibizava muri iyi nama bizatangarizwa abanyarwanda bose .
Nyuma y’iyo nama hateganijwe iyindi izahuza amashyaka ya Politiki n’imiryango yigenda (ONGs-Asbl) y’abanyarwanda kugira ngo banonosere hamwe uwo mushinga.
Bikorewe Nederweert mu Bohalandi kw’itariki ya 13 Kamena 2012.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CCI-DIRHI.
Gérard Karangwa Semushi.





MURAHO.IKI GITEKEREZO MWAGIZE NI ICYO GUSHIMWA.TURABASABAKO MUTAJYA MUBYIHERERANA IYO NGIYO I BURAYI GUSA,KUKO U RWANDA RURI MURI AFRIKA, KANDI NATWE DUTUYE MURI AFRIKA, UBWO RERO MUTEGANYE UKO MWAZA INO MURI AFRIKA KUGIRANGO MUHURE N’ANDI MASHYAKA YA POLITIKI NA ZA ONGS NYARWANDA ZIKORERA MURI AFRUKAM NKUKO MUVUGA KO MURI « HIGHLY INCLUSIVE’. NAHO UBUNDI BITABAYA BITYO UBWO NATWE BYADUSABA GUKOMEZA GAHUNDA ZACU, UBUNDI IMANA YABA IKIDUHAGARITSE TUKAZAHURIRA I KIGALI TUGATANGIRA BUNDI BUSHYA, KUKOMIYO MISHYIKIRANO MUKORERA MU BUBILIGI ABO MURI AFRUKA TUTAYIRIMO MWAGOMBYE KWUMVA NEZA KO ITWE TUTAYIBONAMO. KANDI RERO U RWANDA RUSHYA TURIMO GUHARABNIRA TWESE,NI U RWANDA BURI MUNYARWANDA WESE, UMUTWA, UMUHUTU, N’UMUTUTSI BAGOMBA KWIBONAMO KANDI INYUNGU ZABO NK’ABANYARWANDA ZIKARENGERWA BY’UKURI. IGIHE CYO KTUGIRA URWITWAZO RW’AMAJYAMBERE N’IBITAMBNO BY’INZARA, WA MUGANI WA mASABNO NYANGEZI, UBU CYARARANGIYE, URUGAMBA RW’AMAHORO TWIYEMEJE KURWANA, NI URWO GUSEZERERA UBUYOBOZI BUTWARA ABANTU MU BIGARE BUGAMIJE INYUNGU Z’ABANTU RUNAKA KU GITI CYABO.
IMANA IKOMEZE IDUHERE HAMWE IMIGISHA.
IBIRO MPUZABIKORWA BYA RWANDA OF GOOD HOPE
CAPE TOWN,SOUTH AFRICA
Igihugu si Kagame igihugu n’icy’abanyarwanda….abanyarwanda rero babishatse barashobora guhurira aho ariho hose bakavugana uburyo igihugu cyabo gikwiye kuyoborwa Kagame yabishaka atabishaka….
Mwabitegura mwagira, mumenye ko ibyo biganiro ari iby’abanyarwanda barimo gutegura uko u Rwanda ruzayoborwa ingoma y’amabandi imaze kuvaho kuko isigaje ya minsi 40 y’igisambo. Muzongere mwumve Kagame avuga. Ubu ari muri coma kandi na FPR ye bazajyana.
Iyi nama irakenewe ahubwo sinzi iyo yari yarasinziririye. Ndizera ko abashaka gusabota DIALOGUE INTER-RWANDAIS bakwiye ahubwo kwifatanya n’iri huriro aho kujya banyaruka rwihishwa bajya mu Rwanda aho Kagame ngo ariwe ugomba kubigisha uko bategura inama izahuza uwo Kagame n’abahagarariye amashyaka arwanya politiki ye yica abanyarwanda