Umushahara w’abanyapolitiki uzongerwa ku kigero cya 24%

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) irasaba abaturage kutinubira ko umushahara w’abanyapolitiki uzazamuka kugera kuri 24% kuko bo batigeze bongezwa kuva mu myaka 13 ishize. Abakozi ba Leta basanzwe bazongerwa umushahara ku kigero cya 10%.

Mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 14/06/2012, Samuel Mulindwa, Umunyamabanga uhoraho muri MIFOTRA yasobanuye ko politiki y’imishahara iteganya ko guhera mu kwezi kwa Nyakanga 2012, abakozi ba Leta bazongererwa imishahara.

Abakozi bose bazongererwa umushahara uretse bamwe na bamwe bari ku gipimo cy’imihemberwe kigera kuri 400. Nubwo abanyapolitiki bari muri urwo rwego bazongererwa umushahara kubera ko badaheruka kuvugururirwa imishahara kuva mu mwaka w’1999.

Umunyamabanga uhoraho muri MIFOTRA yabisobanuye atya “Dufashe nk’urugero, kuva muri uwo mwaka Ministiri aracyahembwa miliyoni imwe n’ibihumbi 23, umukozi we wo mu rugo yahabwaga ibihumbi bitandatu, none ubu umukozi nk’uwo arahembwa ibihumbi 40”.

Ikigenderewe muri iyi politiki y’imishahara y’abakozi ba Leta mu Rwanda, ngo ni ukuringaniza imishahara y’abakozi bafite imirimo ingana, ndetse no kongerera abahabwa umushahara utajyanye n’ibiciro biri ku isoko muri iki gihe. Umushahara uhabwa Ministiri uzagera kuri miriyoni imwe n’ibihumbi 273.

Guhemba abakozi ba Leta byafashe 41.1% by’ingego y’imari y’igihugu y’umwaka 2012/2013 kandi ngo bazakomeza kongererwa bijyanye n’ubushobozi buke bw’igihugu. Umwihariko uzashyirwa ku barimu, abasirikare ndetse n’abapolisi bivugwa ko bakiri ku gipimo cy’imihemberwe kitarenga 250.

Source: Simon Kamuzinzi, Kigali today

 


Un commentaire

  1. rwanda dit :

    Iyi ni ruswa ifite icy’ihatse kuko ntiwanyumvisha ukuntu Kagame yongeza Abagepe akibagirwa Abasirikare basazwe hanyuma uyumunsi akabayongege abanya poltique akibagirwa Abarimu,Abapolisi na Abasirikare,ayo namayeri,gusa yatanga ruswa yayireka igihe cye cyarangiye!.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste