Archive pour 15 juin, 2012

U Bubiligi ntabwo bwatumiwe mu mihango yo kwizihiza imyaka 50 u Rwanda rumaze rwigenga!

U Bubiligi ntabwo bwatumiwe mu mihango yo kwizihiza imyaka 50 u Rwanda rumaze rwigenga! arton18008Amakuru dukesha ikinyamakuru cyandikwa mu gifaransa Jeune Afrique, aravuga ko nta muyobozi n’umwe w’igihugu cy’u Bubiligi uzahagararira icyo gihugu mu mihango yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 u Rwanda rumaze rwigenga kuko ngo Leta y’u Rwanda itigeze ibatumira! Iyo sabukuru izaba tariki ya 1 Nyakanga 2012 kandi kuri uwo munsi hazizihizwa imyaka 18 ishize FPR ifashe ubutegetsi biturutse mu ntambara simusiga yahitanye abanyarwanda batagira ingano yatangite tariki ya 1 Ukwakira 1990.

Ariko abayobozi b’Ububiligi barimo igikomangoma Philippe n’uwo bashakanye, Ministre w’ububanyi n’amahanga Didier Reynders, Ministre w’Ubutwererane Paul Magnette, bazitabira umunsi mukuru wo kwizihiza imyaka 50 igihugu cy’u Burundi kimaze cyigenga, uwo muhango ukazaba tariki ya 2 Nyakanga 2012, nk’uko byatangajwe ku ya 5 Kamena 2012 n’uhagarariye U Bubiligi i Bujumbura Bwana  Joseph Smertz.

Nk’uko icyo kinyamakuru gikomeza kibivuga ngo n’ubwo u Bubiligi butigeze butumirwa muri uwo muhango ngo abakuru b’ibihugu by’Afrika y’Uburasirazuba bose bo baratumiwe.

Mu gusoza Jeune Afrique ivuga ko muri Ministère y’Ububanyi n’amahanga y’u Bubiligi batashatse kubitindaho ngo: u Rwanda rwahisemo kandi u Bubiligi nabwo bwemera ko u Rwanda rushobora guhitamo uko rushaka. Ngo ukuri ni uko ngo abayobozi b’u Rwanda, itariki ya 1 Nyakanga 1962 kuri bo ngo si itariki y’Ubwigenge. Ahubwo ngo n’iyo kuva mu bukoroni bw’ababiligi u Rwanda rujya mu butegetsi bw’igitugu gishingiye ku bwoko bwaje kuganisha kuri Genocide nyuma y’imyaka 32.

Ariko iyo umuntu akoze isesengura neza asanga izi mpamvu zitangwa n’abategetsi b’u Bubiligi zisa nk’aho zirimo dipolomasi nyinshi. Ku banyarwanda ntawe uyobewe ko ubutegetsi bwa FPR buvuga ko ibibazo byose byabaye mu Rwanda byatewe n’ababiligi ngo ko aribo bazanye amoko (uretse ko ibi hari benshi batabyemera), ngo nibo bahaye abahutu ubutegetsi banabafasha no gukomeza ubutegetsi bwabo. Izi mpamvu zishingiye ku mateka ariko ntabwo ari zo zonyine zituma umubano w’ibihugu byombi usa nk’aho wajeho igitotsi, twabibutsa ko mu minsi yashize habayeho ibikorwa byo gufunga za konti za z’ambassades z’ibihugu byombi ari i Buruseli ari n’i Kigali, Igihe Perezida Kagame yari mu ruzinduko mu Bubiligi Ministre w’Intebe yanze kubonana nawe, umuntu atibagiwe ko u Bubiligi bucumbikiye abanyarwanda benshi b’impunzi ndetse hakaba hakunze kubera ibikorwa byinshi by’abanyapolitiki barwanya ubutegetsi bwa Kigali nk’amanama n’imyigaragambyo.

Marc Matabaro

Rwiza News

Umushahara w’abanyapolitiki uzongerwa ku kigero cya 24%

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) irasaba abaturage kutinubira ko umushahara w’abanyapolitiki uzazamuka kugera kuri 24% kuko bo batigeze bongezwa kuva mu myaka 13 ishize. Abakozi ba Leta basanzwe bazongerwa umushahara ku kigero cya 10%.

Mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 14/06/2012, Samuel Mulindwa, Umunyamabanga uhoraho muri MIFOTRA yasobanuye ko politiki y’imishahara iteganya ko guhera mu kwezi kwa Nyakanga 2012, abakozi ba Leta bazongererwa imishahara.

Abakozi bose bazongererwa umushahara uretse bamwe na bamwe bari ku gipimo cy’imihemberwe kigera kuri 400. Nubwo abanyapolitiki bari muri urwo rwego bazongererwa umushahara kubera ko badaheruka kuvugururirwa imishahara kuva mu mwaka w’1999.

Umunyamabanga uhoraho muri MIFOTRA yabisobanuye atya “Dufashe nk’urugero, kuva muri uwo mwaka Ministiri aracyahembwa miliyoni imwe n’ibihumbi 23, umukozi we wo mu rugo yahabwaga ibihumbi bitandatu, none ubu umukozi nk’uwo arahembwa ibihumbi 40”.

Ikigenderewe muri iyi politiki y’imishahara y’abakozi ba Leta mu Rwanda, ngo ni ukuringaniza imishahara y’abakozi bafite imirimo ingana, ndetse no kongerera abahabwa umushahara utajyanye n’ibiciro biri ku isoko muri iki gihe. Umushahara uhabwa Ministiri uzagera kuri miriyoni imwe n’ibihumbi 273.

Guhemba abakozi ba Leta byafashe 41.1% by’ingego y’imari y’igihugu y’umwaka 2012/2013 kandi ngo bazakomeza kongererwa bijyanye n’ubushobozi buke bw’igihugu. Umwihariko uzashyirwa ku barimu, abasirikare ndetse n’abapolisi bivugwa ko bakiri ku gipimo cy’imihemberwe kitarenga 250.

Source: Simon Kamuzinzi, Kigali today

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste