IBITEKEREZO FDU-INKINGI N’IHURIRO RNC BITANGA KU BIGANIRO BIVUGWA MURI IYI MINSI HAGATI YA LETA YA FPR N’ABATAVUGA RUMWE NAYO.
Muri iyi minsi haravugwa ko hari Abanyarwanda ku giti cyabo bariho bashakisha ukuntu bakoresha ibiganiro bihuza Leta ya FPR n’abantu baturutse mu mitwe n’imiryango ya politiki itavuga rumwe n’ubwo butegetsi. Ni muri urwo rwego umunyarwanda witwa Sylvestre Uwibajije ukubutse mu mishyikirano na Leta ya Kigali yatumije inama ngo igamije kungurana ibitekerezo ku “ukuntu initiative ya dialogue na Leta y’u Rwanda yashyirwa mu bikorwa”. Kuri icyo kibazo kimwe n’ibisa nacyo, FDU-Inkingi n’Ihuriro RNC biratangaza ibi bikurikira:
Duhereye ku bigaragara mu nyandiko za nyir’ugutumira iyi nama, ni igitekerezo cye bwite, bityo akaba ari nawe utumira muri ibyo biganiro byo kungurana ibitekerezo abo ashaka cyangwa abo abona baberanye n’ibigamijwe kugerwaho; Inyandiko ye yise “Gukemura ikibazo cy’ubuhunzi no kunoza Demokarasi mu Rwanda “ ikubiyemo incamake y’ibiganiro yagiranye na bamwe mu bategetsi ba Leta ya Kigali ariko ntigaragaza ibitekerezo biturutse mu mpunzi, mu mashyirahamwe, mu miryango cyangwa n’amashyaka akorera mu buhungiro. N’ubwo nta mpaka dufite ku bwitange bwe no kuba afite impamvu ikomeye ituma akoresha umutungo we kugira ngo afashe abanyarwanda gukemura ikibazo cy’ubuhunzi no kunoza demokrasi, ntitwabura kwibaza impamvu mbere yo gukora urwo rugendo atahaye abo atumiye ubu amahirwe yo kumuha ibitekerezo byo kwitwaza mu butumwa yari agiyemo bityo akavugana n’abategetsi anababwira ibitekerezo n’ibyifuzo yakusanije. Imishyikirano nyayo y’ukuri itari ikinamico igira abayihagararira n’ abumvikanisha impande zishyikirana (facilitators, mediators) baba bazwi n’impande zirebwa n’ibibazo kandi bagaharanira ko buri ruhande ruhabwa za garanti ko ibyemejwe bizubahirizwa. Muri iki gitekerezo ibi ntabirimo. Nta n’icyo kivuga ku ndorerezi zaturuka mu bihugu bishishikajwe n’icyemurwa ry’ibibazo biri mu butegetsi bwo mu Rwanda no hagati y’Abanyarwanda. Itegeko nshinga ry’igihugu ryagiye rivugururwa inshuro nyinshi kugira ngo rihe prezida wa Republika ubutegetsi bwose (absolute power). Igihe cyose rimushyira hejuru y’amategeko, ntacyakurikizwa atacyemeye. Ipiganwa rishingiye ku matora naryo ntirishoboka mu mitegekere y’u Rwanda y’iki gihe. Amategeko agenga amatora abogamiye ku ishyaka riri ku butegetsi ndetse n’akanama k’igihugu k’itora kakaba kagizwe n’ishyaka rimwe. Itora nyaryo ntirishoboka ibyo bitavuguruwe. Inzego z’umutekano, ingabo, abapolisi n’intore za FPR bafite uruhare mu mitunganirize, gutegura, kubarura no gukurikira iby’amatora. Abo bose babogamiye ku ishyaka rya FPR Inkotanyi. Abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta bashatse kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora aherutse, bamwe barishwe abandi bari muri gereza. Urugero ni Andre Kagwa Rwisereka wa Green Party, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi wa FDU-Inkingi na Bernard Ntaganda Perezida wa PS Imberakuri, abo bakaba barabanjirijwe mw’ibohero na Charles Ntakirutinka, Pasteur Bizimungu na Dr Theoneste Niyitegeka. Igihe nta vugurura ribaye, ibyaganirwaho muri ubu buryo byaba imfabusa ahubwo bikorohereza Leta gufunga itavunitse abayirwanya.
Ibitekerezo nk’ibi byirengagiza ibibazo bikomeye bimeze nk’ubundi buryo bwo gutegura ikinamico rizwi ku izina ry’”inama y’igihugu y’umushyikirano” iterana buri mwaka igahuza intore n’abandi ngo baba baje kwerekwa ibyagezweho barahunze. Ibyo byose bikoreshwa mu rwego rwo kubeshya abanyamahanga ko ubutegetsi bwa Kagame bushaka demokrasi n’ubwiyunge nyabwo mu gihugu.
Ikindi kimenyetso kigaragaza ko nta bushake na mba iyo Leta ifite bwo kwumvikana n’abayirwanya ni iyo mikorere yo kwivuganira n’abo badafitanye ibibazo, maze itangazamakuru ryayo rikirirwa riharabika abayirwanya ariko n’inzego z’ubutasi zibahigira hasi no hejuru, kugeza n’aho Leta yambura inyandiko z’inzira abafitanye isano bose n’abayirwanya mu nzira za politiki harimo n’abana bavutse ejo bundi. Nta kuntu babeshya ko bemera gushyikirana, mu gihe abanyapolitiki bayobora amashyaka atavuga rumwe na bwo bafungwa cyangwa bakicwa, abandi bagahunga ndetse bakanakurikiranwa iyo bahungiye. Ingero ni nyinshi: Madame Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi wa FDU-Inkingi arafunze; Bernard Ntaganda, umuyobozi wa PS Imberakuri arafunze; Deo Mushayidi, umuyobozi wa PDP-Imanzi arafunze; Dr Theoneste Niyitegeka wababanjirije aracyafunze; ba Pasteur Bizimungu, Charles Ntakirutinka abayobozi ba PDR-Ubuyanja bari baraheze muburoko bazira gushing ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi. André Kagwa Rwisereka we yarishwe; kandi hari ibimenyetso bigaragaza ko Leta icyohereza abajya kwica abari mu buyobozi bw’amashyaka ayirwanya bahungiye mu Burayi no muri Africa. Ingero ni inyinshi; Twahera kuri Seth Sendashonga, Col Lizinde, Gen Kayumba, Bwana Ingabire Charles ndetse nabandi tutarondoye amazina, kugeza n’ ubwo ubutegetsi bwafashe ingamba zo kwica no gufunga abafitanye amasano n’ abanyapolitiki batavuga rumwe nabwo, nka John Rutayisire, na Coloneli Rugigana Ngabo.
Gushyikirana hagati y’Abanyarwanda bikwiye gushingira ku ngingo nyinshi zumvikanyweho mu mishyikirano ya Arusha ahubwo zikuzuzwa bitewe n’aho ibihe bigeze n’ingero z’abandi bagize imishyikirano yo kwubaka igihugu kigendera ku mategeko, gusaranganya ubutegetsi, kwubaka inzego z’umutekano zidakorera mu kwaha kw’ishyaka, no guha abaturage bose amahirwe angana mu gihugu cyabo.
Imishyikirano ya nyirarureshwa, dusanga itazigera izana amahoro arambye.
Mugire Amahoro
Lausanne 13.06.2012
Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi Dr. Nkiko Nsengimana Umuhuzabikorwa.
Washington DC ku wa 13.06.2012
Komite Mpuzabikorwa ya RNC – Ihuriro Dr. Theogene Rudasingwa Umuhuzabikorwa
KAGAME YINJIYE MURI UGANDA NK’UMUJURA W’INKOKO!
Uruzinduko rutunguranye Kagame yakoreye kuri uyu wa Kabiri muri Uganda ruragaragarira benshi nko gusumbirizwa, ukamena urugo rw’umuturanyi, umutezeho kugutabara. Kandi rero ni no mu gihe kuko bigaragara ko uwo munyagitugu azonzwe n’ikirego cyo kuba ari inyuma y’umutwe wa gisirikare M23 wigometse ku butegetsi bwa Leta ya Kongo, mu karere k’Uburasirazuba bw’icyo gihugu.
Kwinjira muri Uganda, boshye umujura w’inkoko :
Akimenya iby’urugendo rwo kuri uyu wa Kabiri muri Uganda, umuntu wakoranye bya hafi na Kagame na Museveni, yariyamiriye, agira ati: “Kagame yinjiye muri Uganda nk’umujura w’inkoko. Perezida wiyubashye yinjira mu kindi gihugu rwihishwa? Ntibagaragara yinjira ku kibuga, yakirwa nk’umukuru w’igihugu”.
Kandi koko, kuba urwo rugendo ruteye kwibaza byinshi, n’ikinyamakuru IGIHE cyabikomojeho mu nyandiko cyasohoye mu Cyongereza. Nk’aho kigira kiti: “Perezida Polo Kagame yasuye Uganda ku buryo butunguranye, aho yakiriwe na mugenzi we Museveni mu nzu yabugenewe, iri Entebbe…Ibyo baganiriye ntibyatangajwe. Ikinyamakuru “Uganda Daily Monitor yashyize ahagaragara gusa ifoto yerekana aho Kagame aha ikiganza Perizida Museveni, mu nzu ya Leta yakiriwemo…Yemwe n’ibinyamakuru bya Leta y’u Rwanda, kimwe n’ikinyamakuru kimwe rukumbi, gicapwa buri munsi, nta na kimwe kigeze gitangaza iby’urwo ruzinduko rutunguranye muri Uganda”.
Ifoto itagize aho ihuriye n’inkuru iherekeje kandi idaha Kagame agaciro :
Inkuru y’ikinyamakuru IGIHE iranashimangira ko ifoto yerekana iby’urwo rugendo ntaho ihuriye n’inkuru iherekeje, inkuru yivugira ahubwo iby’uko “Uganda yabaye imena muri Afurika mu gutanga amaraso”.
Iyi nyito itagize aho ihuriye n’uruzinduko rwa perezida Kagame, yateye uwo muntu twaganiriye gukomeza kwimyoza. Ati: “Uganda itanga amaraso ntiyari ikwiriye guhishira uyamena”
Ifoto na yo yatumye uwo muntu yumirwa: “Dore uko Museveni amureba. Biragaraza ko Kagame yagiye guhakwa, kandi ko yinjiye rwihishwa. Kagame aranyura mu nzira y’ubusamo ajya kugambana no gukubitira ibipfukamiro abo yahemukiye.”
Kongo ishobora gukorera Kagame nk’ibya ya mbeba yakurikiranye akaryoshye munsi y’ibuye, ikahakura inda y’akabati:
Uwo mugabo uzi neza Kagame na Museveni yakomeje anganirira kuri urwo rugendo rwo kwiheba muri aya magambo: “Amakuru aturuka ahantu hizewe, yemeza ko Kagame yaba yagiye gusaba Museveni ko yamufasha mu mishyikirano na Kabila. Ubwo se Museveni yibagiwe abasikale ba Uganda baguye Kisangani? Ni ukubitega amaso.”
Ni ukubitega amaso koko, ariko si irivugwa n’umwe gusa: biragaragara ko Kagame atagisinzira. Ikinyamakuru “African Dictator” na cyo cyakwennye urwo ruzinduko rwo gupfunda imitwe kwa Museveni, mu nyandiko cyise: “Ibihe bikomereye umuhemu Kagame – kwirukira na none kwa sewabo Museveni”. Kiti: reba nawe ino foto igaragaza Kagame wishoye nk’umunyoni…Ukuntu ibintu bihinduka. Uwari icyatwa asigaye yarahindutse agahungu kanzunya gakeneye kurokorwa na uncle [sewabo]. Uncle Museveni ni we utezweho gukiza uwo muhemu urubanza rwa Kayumba muri Afurika y’Epfo, akandare ka Jenerali Ntaganda muri Kongo, n’uburoko bwitwa Rwanda, bwuzuye miliyoni 11 z’abantu. Birakwiye rwose ko uwo mutemu yarushaho kugira amajoro n’amanywa atagira ibitotsi. Akomeje kuba mu muriro yiremeye.”
Raporo y’Umuryango w’Abibumbye ni yo yabimburiye urugamba rwo kurega Leta y’u Rwanda gushyigikira imyivumbagatanyo ya M23, iza gukurikirwa n’iya Human Rights Watch. Amatakirangoyi y’abambari b’ingoma yafashe ubusa, kuko na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyigikiye Kongo na yo yatinyutse ikarega iyo ngoma.
Kongo rero ikozeho Kagame, uko yabigira kose, harimo no kwirukira Uganda bujura, agamije gutabaza uwo atahwemye kwihenuraho, kandi ari we yakeshaga ibintu bitagira ingano.
Joseph Ngarambe
Ibihwihwiswa hanze aha muri iki cyumweru
1.Mu minsi ishize u Rwanda na Congo bitanye ba mwana, Congo iti u Rwanda rufasha M23 naho mu Rwanda nabo bati hari ibimenyetso ko Kabila afasha Ntaganda. Hagati aho Mushikiwacu acishamo akaburana urwandanze ngo za ONGs zose, ONU ngo bose banga u Rwanda bagahora barubeshyera!!
2.Mu kiganiro Kagame ka Rutagambwa yagiranye n’umunyamakuru FAREED ZAKARIA (GPS) wa CNN, uwo munyamakuru yamubajije impamvu agira 95% nk’ayo Mubarak yagize mbere gato y’uko abaturage bamuha isinde, Kagame arihanukira ati kuri njyewe ntabwo ari igitugu abanyarwanda bose barankunda ahubwo abazungu nibo batazi kureba ibibera mu Rwanda. Bamubajije bati bite muri Congo ati ni abajenosideri barimo guteza umutekano muke gusa. (ntabwo yabeshye kuko ba Ntaganda barashakishwa na ICC/CPI nibo barimo kurwana ubu).
3.Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Kamena mu gitondo cya kare, Museveni yatereye urusinga mwene Rutagambwa wari umurembeje amubipa anamwohereza za SMS ngo nabanguke amubwire i Kampala, byarihutirwaga cyane kandi ari ibanga ku buryo na bamwe mu barinda Museveni batari babizi. Abazi kuraguza umutwe bavuga ko hari amakuru Museveni yari abonye avuga ko abanyamerika batangiye guhindura gahunda, ku buryo na Ambassadeur wa USA yari i Goma akavuga ko ashyigikiye ko Leta ya Congo isenya M23. Muri iyi minsi Abanyamerika n’Abongereza biyamye Kagame ku bijyanye na Congo. Rero ngo Amerika ifite ubushake bwo kugarura umutekano muri Kivu ifatanije na Leta ya Congo kuko buriya hari ukuntu Kabila yabemereye uburyo babona inyungu muri Congo batiriwe baca kwa Kagame cyangwa ngo habe intambara, Kagame yagiye gusaba Museveni ko yareka abasirikare ba M23 bagahungira muri Uganda bagasa nk’abafunzwe nk’uko byagenze kuri Gen Nkunda na ba Col Mutebutsi bityo Kagame akerekana ko ntaho ahuriye na kiriya kibazo. Ariko Gen Ntaganda we agomba kwicwa kuko ntabwo Uganda yamwemera ku butaka bwayo kubera impamvu 3: iya mbere n’uko Uganda idashaka kujya ku gitutu cy’amahanga ayisaba gutanga Gen Ntaganda muri CPI/ICC, iya kabiri n’uko Gen Ntaganda mu ntambara yo muri Ituli yari ku ruhande rw’abahema bari bashyigikiwe n’u Rwanda barwanaga n’abarendu bari bashyigikiwe na Uganda ntabwo byagaragara neza ku bagande bamwe na bamwe, iya gatatu ntabwo nta n’umwe ushaka ko Ntaganda ashyira amabanga azi ku mugaragaro yaba ari Kagame, Kaguta, Kabila cyangwa ibihugu bimwe na bimwe by’amahanga.
4.Muri iyi minsi Kagame afite ubwoba budasanzwe, ntawe ukimenya aho arara, ubu imihanda yose iri hagati y’iwe mu Kiyovu ugana kuri Serena ajya akunda kurara barayifunze, ndetse n’abamurinda baba bambaye imyenda ya siviri baba bahagaze mu irembo yinjiriramo rirebana na KIST kuko icyumba araramo rimwe na rimwe kireba kuri urwo ruhande. Si aho gusa kuko na BNR ikoresha amarembo yayo arebana na Hotel des Mille Collines gusa. Igisigaye cyananiranye ni Saint Michel ariko abahasengera bemeza ko mu misa mu bakristu haba harimo umubare munini w’abajepe.
5.Mu gihe haza imihango yo kurangiza Gacaca ku mugaragaro mu mpera z’iki cyumweru ubu abatekinisiye ba cyama barimo barategura undi muvuno mushya bazakoresha wagira akamaro nk’aka Gacaca. Kuko ababikurikiranira hafi bavuga ko Gacaca yari igamije intego 4 z’ingenzi: Gukanga abahutu ngo ntibatinyuke kuvuga akarengane kabo no guharanira uburenganzira bwabo ngo badakoma rutenderi, kurangaza abatutsi bacitse ku icumu bagahugira mu kwihorera ngo bataka byinshi FPR cyangwa ngo bibuke ko ibyababayeho ibifitemo uruhare, kubeshya amahanga ngo ibibazo birimo gukemuka no kuyakuramo amafaranga, gufungura abaturage rwimbi n’iyo baba barishe hagafungwa abahutu bajijutse n’abafite icyo bigejejeho. Mwitege umuvuno mushya Rupiyefu igiye kuzana muri iyi minsi.
6.Nyuma y’aho Bwana Sylvestre Uwibajije aviriye muri Mission mu Rwanda mu rwego rwa ”Initiative Personnelle”, ubu harimo kuvugwa ko FPR yapanze gucamo opposition ibice ikoresheje imyanya yaha bamwe mubayigize hakoreshejwe scénario nk’iya Rwigema cyangwa Rwarakabije, bityo FPR ikagira opposition yo kwereka amahanga ndetse n’iyo kujya no mu matora iherekeje FPR maze Prof Karangwa akayigenera imyanya ariko ngo hakabaho Garde-fous cyangwa Renga nkumene batagomba kurenga. Ibyo kugira ngo bigende neza n’ukubanza bakigarurira amashyaka ya ba Ingabire bakazafungurwa basanga amashyaka yabo yaremewe kandi badashobora kwiyamamaza kuko bazaba baramaze igihe kinini muri Gereza. Uwo muvuno mushya w’icyama ushobora kuzasiga ushegeshe opposition ariko bishobora kuba intangiriro nziza kuri opposition kuko hazaba hasigaye abafite icyo baharanira, abazaba bashaka imyanya cyangwa bararambiwe ubuhunzi bazaba bamaze kwinjira muri Gereza yitwa u Rwanda, bazajya kumenya ibibabayeho FPR yarangije guca undi muvuno cyangwa yabonye abandi bo kubasimbuza.
7.Inkomere z’abasirikare ziva mu ntambara yo muri Congo ngo zikomeje kuba nyinshi mu bitaro bitandukanye by’i Kigali n’ahandi mu gihugu mu gihe hari amakuru avuga ko impunzi z’abanyekongo zimeze nk’izifashwe nk’imfungwa cyangwa ingwate na Leta y’u Rwanda.
Marc Matabaro
Rwiza News