Ambassadeur Sylvestre Uwibajije nadusobanurire!

Muri iyi minsi umugabo witwa Sylvestre Uwibajije amaze iminsi ari muri initiative usanga yarayitangiye atibajije cyangwa ngo abaze abanyarwanda muri rusange. Niyo mpamvu twifuje ko yadusobanurira ibijyanye n’urugendo rwe i Kigali.

Ngo bamwemereye ko bagiye gufungura abafungiye politiki (Ngoga ko yabwiye abanyarwanda ko bafungiye guhungabanya umutekano, ingengasi, n’ibindi… ibi Uwibajije abikuye hehe?) Leta se yari yarabafunze ibahimbiye ibyaha itegereje kuzagirana ibiganiro kugira ngo ibarekure? Ababeshyewe muri Gacaca n’ibindi byaha by’ibihimbano bizagenda gute byo?

Ngo bazandika amashyaka kuko James Musoni yabimubwiye (none se bamubwiye impamvu bangaga kwandika ayo mashyaka? Bamubwiye impamvu bagiye gukubita abo muri Green Party no kwica Rwisereka? None se bamubwiye ko nibarekura Ntaganda bazahagarika gukorana na Mukabunani?)

Ngo hazashyirwaho garde-fous ngo kugira ngo hatazongera kugira abafungirwa akarengane??!! (Izo garde-fous se ntabwo yaba ari rwa rukuta rw’amategeko Kagame yavuze? Izo garde-fous muri demokarasi n’iz’iki? Aho kuzita Garde-fous yazise renga nkumene? Ubundi Garde-fous n’izo kurinda umuntu ngo atagwa ntabwo ari izo kubuza umuntu kugera ku burenganzira bwe. Ahubwo iyo avuga ko bazashyiraho urukuta cyangwa barrière. Cyangwa n’izo kurinda Kagame na bagenzi be ubucamanza mu gihe bo bakomeje kumarira mu buroko no guhiga bukware abari mu mahanga?

Ngo amatora: None se komisiyo y’amatora ya Prof Karangwa izatuma mutorwa cyangwa mwabonye Rwigema bamugabira baratubeshya ngo yatowe mugira ngo? Niba mushaka kugabirwa mukajya mu mubare w’ibindi biragi biri mu Rwanda, ba Rwarakabije, Rwigema, n’abandi barabategereje mupfa gusaba imbabazi Kagame gusa no gushaka abo mushinja musize i Burayi. Kagame arabakeneye ngo aberekane abamusabye gufungura urubuga rwa politiki bamuhe amafaranga. Kandi ntashaka ko ikinamico (amatora) cy’abadepite cy’umwaka utaha FPR izakijyamo yonyine irashaka abazayiherekeza nizere ko Bwana Ntawukuriryayo yahaye Bwana Uwibajije amasomo y’uburyo baherekeza FPR mu matora kuko arabimenyereye!

Ibi byose Bwana Uwibajije avuga ko Leta yakwemera biciye mu biganiro, ko n’ubundi ari ibintu bisanzwe kandi byumvikana ko Leta yica amategeko ibizi kandi ibishaka, noneho irasaba ibiganiro ngo ishobore kubahiriza amategeko yishyiriyeho?
Ibi biganiro se bitaniye hehe n’ibyo Rwarakabije yagiranye na Leta mbere yo gutaha? Bitaniyehe n’ibya Rwigema se? Leta se yahinduye iki mu mikorere yayo?

Mfite ikibazo cya nyuma nabaza Bwana Uwibabaje. Agamije iki? Guhindura système na politiki y’igitugu ya FPR hakabaho demokarasi cyangwa kujya muri iyo système akayongerera ingufu yari itangiye gutakaza?

Marc Matabaro
Rwiza News

 


Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste