Perezida Kagame arikanga iki ko asigaye agenda mu ibanga?
Mu minsi ishize hagati ya tariki 6 na 7 Kamena 2012, Perezida Kagame yari i Londres mu Bwongereza aho yari yitabiriye inama ijyanye n’ubukungu y’umuryango wa Commonwealth, urwo rugendo rwabaye mu ibanga rikomeye ku buryo n’ibinyamakuru byo mu Rwanda bikunze gutangaza ingendo z’uwo nyakubahwa byarumye gihwa.
Noneho amakuru dukesha urubuga Chimpreports.com rwo mu gihugu cya Uganda aravuga ko Perezida Kagame yageze i Kampala ahagana mu ma saa sita (12:05 PM) mu rugendo rwagizwe ibanga.
Amakuru urwo rubuga ngo rwahawe n’abantu bakora mu biro by’umukuru w’igihugu cya Uganda (State House) aravuga ko urwo rugendo rwa Perezida Kagame rwatunguranye ku buryo n’ingabo kabuhariwe zirinda Perezida Museveni (Special Forces Group (SFG)) zatunguwe n’urwo rugendo.
Urwo rubuga rukomeza ruvuga ko andi makuru rwahawe n’abantu bari mu Rwanda avuga ko ngo Perezida Museveni yahamagaye Perezida Kagame kuri telefone kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Kamena 2012 mu gitondo, akamusaba ko bagirana inama yihutirwa.
Ibyo ba Perezida bombi baganira ntibiramenyekana ariko ngo harakekwa ko ikibazo nyamukuru bashobora kuganiraho ari ibirimo kubera mu burasirazuba bwa Congo aho ONU na Leta ya Congo birega u Rwanda gufasha abarwanya ubutegetsi bo muri M23.
Ngo mu bihe byashize abakuru b’ingabo b’ibihugu byombi bagiye bagirana ibiganiro bigamije kwigira hamwe uburyo umutekano muke uri muri Congo utabangamira amahoro muri ibyo bihugu byombi.
Tubibutse ko uru rugendo ari urwa gatanu Perezida Kagame agiriye muri Uganda mu gihe kitarenze amezi 7, kandi Perezida Museveni we aka ataramwishyura na rimwe ngo aze mu Rwanda muri ayo mezi.
Marc Matabaro
Rwiza News
Mwe mumenyereye ikinyarwanda, ngo burya ubwoko bw’IMBWA ni3:
1) Nyakabwana izunguza umurizo.
2) Umuntu wima uwamuhaye.
3) UMUNTU USABA UWO YIMYE.
Nzaroriherezo ni mwene Mutarambirwa.
uwomwicamyi arimoratinya ibyoyatangiye atazashobola kurangiza