Kagame afite mu maboko ye 70% by’ubukungu bw’u Rwanda: Dr Rudasingwa
Dr Théogène Rudasingwa yagiranye ikiganiro na Radio Itahuka Ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC, aho yavuze cyane cyane ku kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’umunyamakuru FAREED ZAKARIA (GPS) wa CNN. Ndetse no ku ntambara ibera mu burasirazuba bwa Congo.

Ikintu cya mbere Dr Rudasingwa yavuze ngo n’uko atajya ata umwanya we akurikira ibyo Perezida Kagame avuga ngo kuko aba azi ibyo aribuvuge kandi ngo buri igihe aba ari ibinyoma.
Ku bijyanye na ruswa ngo Perezida Kagame avuga ko yaciye ruswa ahereye ku rwego rwo hejuru, Dr Rudasingwa asanga ari byo kuko Perezida Kagame yarabirwanyije ahubwo asigara ariwe wenyine n’umuryango we n’agatsiko ke nibo bemerewe gusahura bonyine. Akoresheje companies zitwa ko ari iza FPR afite mu maboko ye hafi 70% by’ubukungu bw’u Rwanda, tutaretse uburyo Madame Jeannette Kagame nawe asahura umutungo akoresheje imishinga yo kurwanya SIDA.
Ku bijyanye n’ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo, Dr Rudasingwa yavuze ko hari impamvu 3 zituma Kagame ajya muri Congo:
-Gushaka kwerekana ko hari umutekano muke muri Congo bityo agakomeza kwerekana arinze umutekano w’u Rwanda ngo abashaka kuwuhungabanya bakaba bari muri Congo
-Umutungo wa Congo nawo waramuryoheye ku buryo no mubyateye intambara ya 2 ya Congo n’uko Kagame yashakaga kujya agabana na Leta ya Congo ku mutungo wayo.
-Igikangisho ngo Kagame yigize umupolisi wa Congo amahanga agomba gucaho ngo agere muri Congo, ndetse hari n’abo akangisha ko azasubira muri Congo ndetse n’iyo habaye ikibazo niwe amahanga yiyambaza ngo ibyo bibazo bikemuke.
Mushobora gukurikirana icyo kiganiro hano:
http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2012/06/12/radio-itahuka-ijwi-ryihuriro-nyarwanda
Marc Matabaro
Rwiza News
yebabawe, mbega umuntu utagira isoni aravuga ngo abiba, ubu se akakanya ari bagiwe icatumye ahunga,wibagiwe ukiri ambassadeur muri usa ,ko watse carte uwo mwakoranaga ukajya wiba amafaranga witwaje poste ufite , ubu wibagiye credit wafashe ya 40 million dr frw ugiye gukora ubukwe bakakwishuza bikanga kugeza nubwo uhunze,wiyibagije abo wahemukiye yu ganda na kazina baguhimbiye ka RED….,IBYA Rudasingwa ni byinshi ntawabimara ariko mana we imbere yo kubona amakosa ya bandi ujye ubanza wibaze uti jye mbega bimeze bite,reka nibarize rudasingwa bamutoye akaba president ,twibaze mbese byagenda bite,,umuntu yubahutse kubesha bene wabo bashonje bari mu buhungiro atanico bari bifitiye akabahemukira ubu we byagenda bite ,nigihugu yagigurisha, ntitukigire aba malaika ngo duharabike abandi ubu abarwani ra ubutegetsi se ,mwibaza ko arigukunda igihugu cyane?reka da nta kindi atari gushaka gukuramo ayabo nabo rero nimba byu kuri kagame ayatwara , utabikora amutere ibuye
Mujye mureka uwo mujura ngo ni Rudasingwa, yavuga nguki se? Yagiye yemera ko Kagame yamwirukanye amaze kumenya ko yasahuraga presidance, ayo yasahuye se ari ambassador muri USA!!! Hanyuma se ko ataravuga uko mukuru we yasahuye BACAR mu izina rya nyina utagira n’urwara rwo kwishima. Ubwo se abona iriya nzu Lamingo hotel ikoreramo yari kuyubakisha iki buretse gusahura banks no gukangisha abantu ko abashyira ku malisti ya ba ruharwa. Abantu baravuga na biriya bisambo bikavuga!!!
Rwamo uransekeje ngo aramaze niba yiba? U rwanda ni urw’abanyarwanda si urwa Kagame n’umurynago we bonyine.. simvugira Rudasingwa ariko iyo tuvuga ikibazo cy’u rwanda ntitugarukira ku bujura bukorwa na Kagame n’agatsiko ke gusa, u rwanda rufite ibibazo byinshi uhereye ku butabera,ubukungu, ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwinyagamburire muri rusange bw’abaturage.. ibyo Rudasingwa avuga ni ukuri ko Ruswa mu rwanda yemerewe kuri Kagame n’agatsiko ke, ubucamanza bukora ibuitandukanye n’amategeko yanditswe,ubukungu bushingiye ku binyoma gusa.. abantu bafite ubwoba bwo kuvuga ibibazo biri mu gihugu,abandi bakicwa cg se bagafungwa bidakurikijwe amategeko..ibyo byose ni ibibazo u rwanda rufite noneho wakubitiraho n’abantunkawe batekereza ngo babaye abaperezida bakwiba utwo duke u rwanda rufite, bigahumira mu mirari.. U rwanda rukenye umuperezida w’inyangamugayo utagira umururumba wo kurya amafaranga y’imfashanyo no guteza akaduruvayo mu baturanyi ahubwo akihatira gukorera abaturage bahahamuwe n’abaperezida bayoboye igihugu barimo na Kagame uvugira.. niba urwanya Ruswa ugomba kuba intangarugero nka Mwalimu Nyerere wo muri Tanzania wapfuye adafite n’inzu igaragara cg se imodoka yiguriye kandi yarazi ko igihugu cye gikize ariko akihutira gushira abaturage hamwe aho guhugira mu mafaranga kandi azi ko ntaho azayajyana… U rwanda rukeneye umuyobozi/abayobozi b’inyangamugayo. Kagame rero ntabwo ari inyangamugayo..
aravugiki yamaze nimba yiba, u rwanda aho arugejeje ni twe tuhazi, uwagira rudasingwa president yewe nizera ko we yakwiba gukuba ibyo avuga ko kagame atwara , sindiho ndavugira kagame ,kwiba ni ngeso yaba president bose ba africa ,nanjye mbaye president nayatwara bivugeko nta mwere kwi faranga ahari, rero jyewe icyo nkundira president nubwo yaba yiba arasigaza muzajye i burundi murebe uko bimeze muzahita mushima imana ibya rudasingwa byo ishari afitiye kagame rizamwica pe