GUKEMURA BURUNDU IBIBAZO BYA POLITIKI BYARANZE U RWANDA:Sylvestre Uwibajije
Ntawakemura burundu ibibazo by’u Rwanda atabanje kubona no kwemera ko u Rwanda rumaze imyaka irenga 50 rwikoreye umusaraba w’ibibazo, kandi ingoma zagiye zisimburana nta nimwe yiyemeje kurangiza burundu ikibazo cy’ubutegetsi ariko cyane cyane icy’impunzi zagiye zikurikira ubwicanyi bw’indengakamere bwaranze igihugu cyacu.
Twese tuzi neza intandaro z’ ingorane n’amakimbirane byaranze u Rwanda aho bituruka, kandi tuzi neza ko tubishatse twakubaka u Rwanda rubereye abarutuye bose. Birasaba ubushake bwa Politiki, kandi dufite inshingano yo kudaharira abana bacu uwo muzigo w’ibibazo tumaze imyaka twikoreye, cyane cyane ko watumye u Rwanda rugubwaho n’ishyano abenshi nanubu tutarasobanukirwa. None imyaka 50 tumaze u Rwanda rwigenga nitubera imbarutso yo kubaka u Rwanda rushya rurangwa na Demokarasi no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
1. Ibibazo by’abanyarwanda byabyaye intambara
1.1 Revolusiyo ya 59
Nyuma y’intambara y’isi irangiye, abanyarwanda bari barahejwe mu butegetsi ariko bari babonye uburyo bwo kwiga barahagurutse basaba ko ubutegetsi bwasangirwa hagati y’abana b’u Rwanda, kandi basaba ko umuco wa gihake wacika burundu mu Rwanda. Batubwira ko Umwami Rudahigwa yari yagerageje kunva ibibazo ndetse ategeka igabana, ariko abajyanama be ntibabasha kunva iyo mpinduka yatugejeje muri revolusiyo ya 59 n’ingaruka zayo : Ingoma zahinduye imirishyo ariko ikibabaje n’abantu bayiguyemo n’abandi bahunze igihugu cyabo. Kuva rero muri 61, twavuga ko ubutegetsi bwihariwe nabo bita abahutu ariko ntabwo bashyize ingufu zabo zose mw’ikemurwa ry’ ikibazo cy’impunzi n’isaranganywa ry’ubutegetsi kandi aribyo nyirabazana z’ingorane zose zatumye haba revolusiyo.
Ukutabonera umuti ibyo bibazo nibyo byabyaye intandaro y’iterwa ry’u Rwanda n’Inkotanyi muri 90.
1.2 Intambara y’Inkotanyi
Abanyarwanda bahunze nyuma ya 59, babonye ibibazo byabo nta gisubizo byabonye ngo basubire mu gihugu cyabo, barisuganyije batera u Rwanda kugirango ibibazo byabo birusheho kunvwa ndetse nibibahira bafate ubutegetsi. Iyo ntambara yakurikiwe n’imishyikirano, nubwo ibyavuye muri iyo mishyikirano byatubera umurage ukomeye mu kubaka u Rwanda rushya, ntawabura kuvuga ko yaje itinze kuko yagombye kuba yarabaye mbere ntabagombye kumena amaraso yabo. Ayo masezerano ntiyaje kubahirizwa, intambara niyo yahawe urubuga ibintu biradogera, igihugu gihinduka umuyonga.
Muri iyo ntambara hamwe n’inkurikizi zayo haguyemo abantu batagira ingano ndetse n’uwari Umukuru w’igihugu ayigwamo, bamwe barabyitwaza bamarira kw’icumu abatutsi n’abandi bose batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho . U Rwanda rugubwaho n’ishyano rutyo kuburyo bisaba intwari zidasanzwe kugirango rwivane mu ngorane z’aka kageni.
Inkotanyi zaje gutsinda urugamba, abantu batagira ingano baguye mu bwicanyi abandi benshi barahunga. Abihorera barihorera mbega ubwicanyi burakomeza, ariko bwaje gucogora, impunzi nyinshi ziracyurwa, igihugu kirongera kirayoborwa.
Inkovu z’ibyabaye mu gihugu nanubu ntizirakira neza. Ariko twashima ko Leta y’u Rwanda yakomeje kubumbatira u Rwanda ndetse tukaba twunva ko igihe kigeze cyo gufata izindi ngamba mu gukemura burundu ikibazo cy’u Rwanda turushakira uburyo rwayoborwa budasubirwaho, duhereye kubyatunganye mu bindi bihugu cyane cyane by’i Burayi na Amerika. Ndetse tutagiye kure na Afurika y’epfo yatubera urugero.
1.3 Gukemura ibibazo mu mahoro
Abanyarwanda aho bari hose, ari abari hanze y’u Rwanda bifuza gusubira mu rwababyaye ntacyo bishisha, ari abari imbere mu gihugu bifuza kubana m’ubwumvikane no m’ubwizerane buzira amakemwa, bose bakeneye ko ibibazo bibangamiye Urwanda, biri hagati y’Abanyarwanda b’ingeri zose, byakemurwa mu nzira y’amahoro.
Kugirango ibyo bigerweho nta maraso yongeye kumeneka, ni ngombwa ko habaho ibiganiro bitaziguye hagati y’abahagarariye impande zombi. Ibyo biganiro byaba bigamije gushaka ibisubizo birambye kandi bitanga ikizere kuri buri wese, cyane cyane Urwanda rw’ejo. Bityo igihugu cyacu ntikizongere kurangwa n’imiborogo, ahubwo Urwanda rukazahora rurangwa no gutemba amata n’ubuki ndetse n’Imana igahora itaha i Rwanda.
2. Duhagurukire icyarimwe twubake u Rwanda
Abanyarwanda bamaze imyaka irenga 18 nyuma ya Genocide n’ubundi bwicanyi butagira ingano byabaguye hejuru. Isi yose izabashimira ubutwari bagira bwo kwiyunga burundu no gushimangira uburyo igihugu cyabo cyayoborwa kandi ingoma zigasimburana mu mahoro nta maraso yongeye kumeneka.
Dufite inshingano ikomeye yo gushyiraho ubwo buryo bushya mu buyobozi bw’u Rwanda. Byagenda bite rero ? Abanyarwanda baba abari mu gihugu baba abari hanze yacyo bagomba guhura bakaganira bakabwizanya ukuri, kuko nkuko mbivuga hejuru, bose bazi neza igikwiye kugirango igihugu cyacu kivane mu ngorane zacyokamye.
Ni muri urwo rwego nasohoye inyandiko ku ngingo zagibwaho impaka kugirango ejo hazaza h’igihugu cyacu hazarusheho kuba heza.
Mu bitekerezo by’ingenzi twavuga :
1. Nimuze dutinyuke Demokarasi isesuye kandi tuyitunganye duhereye ku bibazo twahuye nabyo kuburyo nta numwe wahezwa mu buyobozi bw’igihugu.
2. Duhaguruke dushyigikire amahoro, ukwishyira ukizana kandi dushyire imbere ikiremwa muntu, na rimwe ntihazongere kubaho umuntu wazira ibitekerezo bye cg uko yavutse.
3. Dufatanye guca burundu ingeso mbi yo kwiharira hitwajwe imiryango, amoko, uturere n’ibindi, aribyo byagiye bidukururira intambara n’ubwicanyi by’urudaca.
4. Turebe kure dutekereze ko igihugu cyacu gituranye n’ibindi bihugu bikize kandi tumenye ko kuba mu muryango nka East Africa byadufasha kuva mu mfunganwa no mu bukene. Urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu muri uwo muryango n’ivanwaho ry’ imipaka , ni ikintu cy’ingenzi twagombye guharanira.
5. Duhaguruke dufate ingamba zihamye zo guca burundu ubuhunzi n’ingaruka zabwo kubera Politiki nziza na Demokarasi ahubwo abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda bashishikarizwe ibikorwa by’amajyambere bityo barusheho kugira uruhare mu kubaka u Rwanda. Hakwiga n’uburyo bahagararirwa mu nteko ishinga amategeko.
6. Ibi byose birasaba ko abanyarwanda bahura bakaganira, bagashinga umusingi ukomeye abana bacu bazagenderaho bakizera ko bazaba mu gihugu giterereye badahora bikanga ko ejo hari abazaza kubatera. Leta y’u Rwanda niyo birunvikana igomba gutanga inda ya bukuru, igafungura abantu bose bafungiye ibya Politiki cg ibitekerezo byabo, maze ubundi igaha urubuga abanyarwanda bakunda igihugu cyabo baheze ikantarange, bakaganira ukuntu bakubaka u Rwanda rushya. U Rwanda rurangwa n’amahoro, demokarasi, imbabazi, ubwunvikane, n’ubutabera.
INGINGO MPAKA KURI EJO HAZAZA H’URWANDA
1. DEMOKARASI
Kwiyemeza kuba muri Demukarasi no kwemera amashyaka atavuga rumwe n’ubuyobozi.
Kwemera amategeko yerekana uburyo amashyaka abana mu mahoro.
Gufungura abafungiwe ibitekerezo bya Politike
Gutanga uburyo abantu baganira (Dialogue National) kugirango biyubakire igihugu kirangwa na Demukarasi n’ubutabera, bisanzuramo, bunva bareshya imbere y’amategeko kandi bubahana. Mu by’ingenzi twavuga:
• Kwemera amashyaka atavuga rumwe n’ubuyobozi buriho.
• Amatora mu bwisanzure
• Abatora bagatora abiyamamaza aho gutora amashyaka. Byatuma abatowe bibuka ababatoye aho gukeza amashyaka yabashyizeho
• Gushyiraho uburyo bufasha n’abagize amajwi make bahagararirwa
• Ukuri, Imbabazi n’ubwiyunge mu banyarwanda
• Kubaka igihugu kirangwa na Demokarasi y’ukuri yipakuruye imiryane karande iduhoza mu cyunamo.
2. UBUTABERA, UBURENGAZIRA BW’IKIREMWAMUNTU, KURWANYA UKUDAHANA
Kugaragaza mu bikorwa ko abantu bangana imbere y’amategeko. Itegeko ni rusange kandi rireba buri wese k’uburyo bumwe.
Gukuraho cg guhindura amategeko anyuranye n’uburengazira bw’ikiremwamuntu usanga yarashyiriweho kwihorera. Twavuga nka Gacaca n’Ingenga bitekerezo.
Gucira urubanza abicanyi bose, utarebye inkomoko. Kubabarira imfungwa zose zitarangwaho amaraso.
Kubahiriza rwose ubuzima, ubwisanzure mu kujya no kuza aho ushatse, umutungo w’umuntu, kwiteza imbere, kuvuga icyo utekereza utaziguye niyo byaba bihinyuza ubuyobozi, gukora icyo wifuza mu byawe, upfa kutabangamira abandi.
Korohereza itangaza makuru, ishingwa ry’ibinyamakuru byigenga bipfa kubahiriza amategeko abigenga
Guca burundu ifungwa ry’umuntu arengana cyangwa ataburanye
3. POLITIKI
Guhamya no kwemera isimburana mu buyobozi bw’igihugu mu mahoro
Gushyiraho bishobotse ubutegetsi bushingiye ku nteko ishinga mategeko. Byafasha isangira ry’ubutegetsi hagati y’amoko atarahwemye kuburwanira.
Ubushake bwa politiki bwo gushinga ingabo z’igihugu abanyarwanda bose bibonamo
Gushyiraho imiyoborere y’igihugu yaca burundu ubuhunzi mu banyarwanda
Gushyigikira amatora mu cyaro, mu mirenge n’amakomini bityo bigafasha mu gucengeza umuco mwiza wa Demukarasi. Abaturage ntibakeneye kuyoborwa n’abantu bavuye i Kantarange batitoreye.
4. AMAJYAMBERE
MURI GAHUNDA IREBANA NA 2020:
Guhanga insisiro z’iterambere zafasha gukura abaturage mu bukene n’inzara, bakabona akazi, bakiga cyane cyane imyuga
Gushyigikra abantu bakora ku giti cyabo kandi bakoroherezwa igurizwa
Gushyira imbere ihiganwa no kuvanaho ukwikanyiza kw’abagura umusaruro w’abaturage bitanyuze mu masoko bikaba bihendesha umuhinzi.
Kwemeza ibihingwa byihariwe muri buri karere, hashyizwe imbere imyerere n’abahinzi bakagishwa inama.
Guteza imbere imigi n’imirimo itari iy’ubuhinzi kuburyo muri 2020, imirimo y’ubuhinzi izaba isigayemo abantu bari munsi ya 50%.
Gukora byose EAST AFRICA ikaba isoko rusange mu karere kacu, aho uburenganzira bwo gutura mu gihugu ushatse bwemewe, aho abantu n’ibintu ari urujya n’uruza nta mipaka na gasutamo.
Guteza imbere ubukerarugendo, tugafatanya na Kenya, Tanzaniya ndetse na Kongo y’uburasirazuba, mu gufasha abadusura no gutunganya ibyo basura. Byaba byiza habayeho visa imwe ya East Africa ikoreshwa hose.
Gutuza abantu hamwe ariko mu mutuzo, byaba byiza haherewe ku bakiri bato, nubwo ari ngombwa ngo abantu babone hafi amazi meza, amashanyarazi, amashuri n’amasoko.
Gukwirakwiza kimwe mu tundi turere tw’u Rwanda umusaruro w’iterambere ndetse n’imfashanyo mu by’amajyambere.
5. UMUCO
Kwiga indimi: Hejuru y’ikinyarwanda, guhamya ko igifaransa n’icyongereza ari indimi zemewe mu Rwanda nkuko bimeze mu cyirwa cya Maurice cg muri Cameroun.
Kwigisha: Ngaho aho Igihugu cyashora kikaba cyizeye kunguka. Bityo ejo abanyarwanda bashobora kujya gukora mu mahanga ari injijuke mw’ihanga buhanga nka informatique n’ubumenyi mubyo itumanaho.
Guteza imbere Umurage- Indirimbo, kubyina no guhamiriza, ni bimwe byerekana ko umuturage aguwe neza. Ngo igihugu kitagira Umuco ni nk’umuntu utagira umutima.
6. DIASPORA
Gukora ibishoboka byose abanyarwanda baba mu mahanga, yewe n’abavuga ikinyarwanda muri rusange, bakaba umusemburo w’amajyambere mu gihugu. Bohereza amafaranga y’amahanga, bashora imari mu mishinga kandi bakaba ba Ambassadeurs b’u Rwanda mu bihugu batuyemo
Gutandukanya Diaspora n’inyungu z’ishyaka cg iz’ ubuyobozi buriho ahubwo ikita ku nyungu z’igihugu muri rusange. Bityo bose bakayitabira.
Kugira Diaspora isoko y’umunezero bizihiza umuco nyarwanda, kandi bagashimishwa no kuba abanyarwanda mu bihugu barimo.
Sylvestre Uwibajije
Ngaho ruvakwaya!! Harya ngo ubu abanyarwanda na none habonetse undi uje kubigisha uko bagomba kubana!! None ko twurire Ruvakwaya tutazi n’uyitwaye uwariwe!!! Munyarwanda wagorwa wagorwa. Uyu Uwibajije anyarukiye i Kigali, ntawe uzi ikimujyanye n’ibyo yumvikanye n’ingomba mpotozi ya Kagame yamariye abanyarwanda ku icumu kuva muri 1990, ati ni muze tuganire nu kuri n’umucyo kandi dushyigikire politi iriho ubu y’u Rwanda. Voici le résumé de son message. Ngabo nawe ati « abahutu ni bahindure mentalité envers les Tutsi hanyuma byose bizashoboka. Nanjye nti abatutsi nibahindure mentalité envers les Hutu (a commencer par toi ngabo) et tout sera possible. Ngabo, it goes both ways, not one way. Otherwise peace and reconciliation is just a dream with no plan. Kuvanaho ubwoko n’est pas la solution, mais plutot kuvanaho abanyapolitiki babwitwaza pour continuer de diviser le peuple. Gushyiraho un etat de droit pour le peuple et par le peuple. Cad qui diffent tout le peuple rwandais sans exception, Tutsi, twa, hutu. That’s the deal. Au Burundi, l’ethnie n’a jamais été utilisé dans les documents officiels mais cela n’a pas empeché les militaire extremiste Tutsi de massacrer les hutus dans les années 1965, 1975, 1988… Uwibajije we mumureke ntawe uzi icyo agambiriye, kuko nta n’uwamutumye ngo amuvugire, son initiative aurait été bonne si au moins il n’essayait pas de brosser dans le flux total. Ngabo, uretse kwirengagiza, amoko mu Rwanda ubu nibwo ariho ku buryo bukomeye, kandi rero mujye mureka guhora mushyira amakosa ku bandi,no kubeshya muyobya uburari, amoko mu rwanda ntiyazanywe n’abazungu. « UTUMA ABAHUTU ATUMA BENSHI;UMUHUTU AGIRA INZARA NTAGIRA INZIKA; UMUTUTSI UMUSEMBEREZA MU KIRAMBI AKAGUTERA KU BURIRI » iyi migani se ni Adolph Van Gotzen wayiciye ageze mu Rwanda?
Uwibajije we ni abanze yibaze ibyo arimo.
Ubundi wowe Ngabo, ntacyo uje kwigisha abari hanze kuko uri umukaraza wa FPR 100%. Abahunze FPR bafite icyo bahunze; kubabwira ko bicara bakunva Sylvestre Uwibajije umaze nawe kuyoboka FPR, ni ukwigiza nkana
Abashyigikiye Stlvestre ntibabura, nkuko abagiye bashyigikira imigambi iroha abanyarwanda batajyaga babura. Nuko rero Sylvesre ariyongera ku mibare ya ba: Safari Stanley, Rwigema Celestini, Rwarakabije majoro, ba Rukokoma ba Ndahayo Seth Sendashonga, Lizinde…listi ni ndende. Abashaka bamukulikire nababwira iki
Hari ikintu Ngabo avuga neza ni uko twese turi abanyarwanda kandi ko tugomba kurubamo twese tukirinda « ruvemo ndugemo » ariko icyo nyuranya nawe ni ibisubizo atanga kuri icyo kibazo: kuba turi abatutsi cyangwa abahutu ntabwo byatubuza kuba abanyarwanda kandi ngo tubane neza ahubwo tugomba kwamaganira kure abantu bitwaza ubwoko bakikorera ibyo bishakiye, bagakandamiza bamwe kandi ikindi nahamya ni uko ingoma itajya iba iy’abatutsi bose cyangwa iy’abahutu bose.Kuvanaho ubwoko mu irangamuntu ntacyo uba ukemuye rwose ni nko kuvura canceri y’ino utemye akaguru kose.Igihe abanyarwanda bazumva ibyo la solution à long terme au problème Rwandais aura été trouvée.
Ariko abanyarwanda mwabaye gute?Buriya ntimubona ko iriya yaba ari intangiriro nziza? Niba koko leta y’u Rwanda yakwemera kwegera abatavugarumwe nayo ibintu bigahinduka nta maraso arinze kumeneka? Jye nabagira inama yo kunyarukira muri Kenya bakabigisha uburyo bahinduye igitugu cya Moi nta ntambara bagiyemo…..Keretse niba mutumva gushyikirana icyo bivuga….uyu muntu wanditse inkuru ntajijukiwe arabaza ariko nta solution n’imwe atanga nabe na Sylvestre aratanga solution kandi witegereje neza ibyo avuga bishyizwe mu bikorwa nta munyarwanda warara adatashye!Ahubwo iriya nama ntimuzayicikwemo….kuko mbona hari byinshi byiza bizayivugirwamo!Naho uryohewe no kwibera i Burayi n’ahandi ntawe umubuza kwigumirayo…..
Uyu mugabo UWIBAJIJE ndamushyigikiye,ndi mu bwoko bw’abatutsi, amateka y’u Rwanda yose yangezeho, gutwikirwa muri 1961, guhunga muri 1973, kugaruka mu gihugu abakiga bakanga ko niga, nza kugira imana ndarokoka. Ububabare nk’umututsi wari mu gihugu ndabuzi. Umuhutu w’umutima nawe arabizi uko twababaye bakarinda aho badutsemba. Gutangira à zéro, pas comme hutu tutsi, mais comme RWANDAIS byashoboka. Ibyabaye byarabaye, abantu babarirana, ariko na none bitatubujije KWIBUKA ABACU BATUVUYEMO. Igitekerezo cya UWIBAJIJE ni cyiza pe!!!! ariko birasaba guhindura imyumvire kuri bamwe, cyane cyane kubabayeho kuva 1959 kugeza 1994 ari bakuru.Umwana w’umukiga agahindura imyumvire yo kuvuga buri gihe wa GATUTSI WE!!!!Biriya bintu byo kuvana ubwoko mu ndangamuntu niyo ntambwe yakozwe. Hari ababirwanya nyamara birimo guhindura byinshi. Icyambere twumve ko turi ABANYARWANDA gusa, iby’ubuhutu n’ubututsi dushake uburyo byazimira, kandi FPR irimo kubigeraho nubwo aya mashyaka yo hanze abirwanya. Urubyiruko rw’ubu biragenda birushiramo. Nimukomeza guhembera HUTU TUTSI, wowe UWIBAJIJE Sylvestre, biriya bitekerezo byawe byiza ntibizatambuka. Nubundi bavuga ko amoko yazanywe n’abazungu, kuki tutabivanaho, nkuko FPR yabitangiye. Nimukomeza guhembera iby’amoko, ibya equilibre, ibibazo bya kera ntibizashira. Bivuyeho biriya bitekerezo byawe byiza bizagerwaho. Mwe muri hanze, nimwumva ko kuvanaho iby’amoko ari la base y’ibyagerwaho, bizakunda. Nimukomeza gutsimbarara kuri revolusiyo ya 1959 yatumaze ni echec kuri mwe déjà. Twumve ko turi abanyarwanda, bituge mu bwonko, dushyire imbere politiki yo gupiganwa, y’imihigo, ibindi bizikora buhoro buhoro, kandi tuvugishije ukuri, nubwo bavuga ko u Rwanda ruyobowe n’abatutsi bavuye i Buganda, siko bimeze, ntawavuga ko ahejwe muri uru Rwanda kubera ko ari iki!!!UWIBAJIJE we, twariganye uribuka uko twari tumerewe, aho unyuze hose TSI, TSI!!!!UFITE IBITEKEREZO BYIZA, HINDURA IMYUMVIRE Y’ABO MURI KUMWE I BURAYI, UBUMVISHE NONEHO KO UBU UMUTUTSI ASHOBORA KUBA MEYA, BABYIHANGANIRE, BATAHE!!!!!!!!!
Ariko twaragowe rwose umuntu wese araza akuvugira…uyu we se afite iki? afite iyihe expertise dans la vie politique rwandaise? j’ai une question pour lui: si en 1988 on avait dit à Kagame ou Rwigema: « venez ntcyo mwishisha mu Rwanda » et rien d’autre ils seraient venus? je ne crois pas..