Archive pour 12 juin, 2012

GUKEMURA BURUNDU IBIBAZO BYA POLITIKI BYARANZE U RWANDA:Sylvestre Uwibajije

GUKEMURA BURUNDU IBIBAZO BYA POLITIKI BYARANZE U RWANDA:Sylvestre Uwibajije 8123_131313570875_4115981_n-150x150

Sylvestre Uwibajije

Ntawakemura burundu ibibazo by’u Rwanda atabanje kubona no kwemera ko u Rwanda rumaze imyaka irenga 50 rwikoreye umusaraba w’ibibazo, kandi ingoma zagiye zisimburana nta nimwe yiyemeje kurangiza burundu ikibazo cy’ubutegetsi ariko cyane cyane icy’impunzi zagiye zikurikira ubwicanyi bw’indengakamere bwaranze igihugu cyacu.

Twese tuzi neza intandaro z’ ingorane n’amakimbirane byaranze u Rwanda aho bituruka, kandi tuzi neza ko tubishatse twakubaka u Rwanda rubereye abarutuye bose. Birasaba ubushake bwa Politiki, kandi dufite inshingano yo kudaharira abana bacu uwo muzigo w’ibibazo tumaze imyaka twikoreye, cyane cyane ko watumye u Rwanda rugubwaho n’ishyano abenshi nanubu tutarasobanukirwa. None imyaka 50 tumaze u Rwanda rwigenga nitubera imbarutso yo kubaka u Rwanda rushya rurangwa na Demokarasi no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

1. Ibibazo by’abanyarwanda byabyaye intambara

1.1 Revolusiyo ya 59

Nyuma y’intambara y’isi irangiye, abanyarwanda bari barahejwe mu butegetsi ariko bari babonye uburyo bwo kwiga barahagurutse basaba ko ubutegetsi bwasangirwa hagati y’abana b’u Rwanda, kandi basaba ko umuco wa gihake wacika burundu mu Rwanda. Batubwira ko Umwami Rudahigwa yari yagerageje kunva ibibazo ndetse ategeka igabana, ariko abajyanama be ntibabasha kunva iyo mpinduka yatugejeje muri revolusiyo ya 59 n’ingaruka zayo : Ingoma zahinduye imirishyo ariko ikibabaje n’abantu bayiguyemo n’abandi bahunze igihugu cyabo. Kuva rero muri 61, twavuga ko ubutegetsi bwihariwe nabo bita abahutu ariko ntabwo bashyize ingufu zabo zose mw’ikemurwa ry’ ikibazo cy’impunzi n’isaranganywa ry’ubutegetsi kandi aribyo nyirabazana z’ingorane zose zatumye haba revolusiyo.
Ukutabonera umuti ibyo bibazo nibyo byabyaye intandaro y’iterwa ry’u Rwanda n’Inkotanyi muri 90.

1.2 Intambara y’Inkotanyi

Abanyarwanda bahunze nyuma ya 59, babonye ibibazo byabo nta gisubizo byabonye ngo basubire mu gihugu cyabo, barisuganyije batera u Rwanda kugirango ibibazo byabo birusheho kunvwa ndetse nibibahira bafate ubutegetsi. Iyo ntambara yakurikiwe n’imishyikirano, nubwo ibyavuye muri iyo mishyikirano byatubera umurage ukomeye mu kubaka u Rwanda rushya, ntawabura kuvuga ko yaje itinze kuko yagombye kuba yarabaye mbere ntabagombye kumena amaraso yabo. Ayo masezerano ntiyaje kubahirizwa, intambara niyo yahawe urubuga ibintu biradogera, igihugu gihinduka umuyonga.
Muri iyo ntambara hamwe n’inkurikizi zayo haguyemo abantu batagira ingano ndetse n’uwari Umukuru w’igihugu ayigwamo, bamwe barabyitwaza bamarira kw’icumu abatutsi n’abandi bose batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho . U Rwanda rugubwaho n’ishyano rutyo kuburyo bisaba intwari zidasanzwe kugirango rwivane mu ngorane z’aka kageni.

Inkotanyi zaje gutsinda urugamba, abantu batagira ingano baguye mu bwicanyi abandi benshi barahunga. Abihorera barihorera mbega ubwicanyi burakomeza, ariko bwaje gucogora, impunzi nyinshi ziracyurwa, igihugu kirongera kirayoborwa.
Inkovu z’ibyabaye mu gihugu nanubu ntizirakira neza. Ariko twashima ko Leta y’u Rwanda yakomeje kubumbatira u Rwanda ndetse tukaba twunva ko igihe kigeze cyo gufata izindi ngamba mu gukemura burundu ikibazo cy’u Rwanda turushakira uburyo rwayoborwa budasubirwaho, duhereye kubyatunganye mu bindi bihugu cyane cyane by’i Burayi na Amerika. Ndetse tutagiye kure na Afurika y’epfo yatubera urugero.

1.3 Gukemura ibibazo mu mahoro

Abanyarwanda aho bari hose, ari abari hanze y’u Rwanda bifuza gusubira mu rwababyaye ntacyo bishisha, ari abari imbere mu gihugu bifuza kubana m’ubwumvikane no m’ubwizerane buzira amakemwa, bose bakeneye ko ibibazo bibangamiye Urwanda, biri hagati y’Abanyarwanda b’ingeri zose, byakemurwa mu nzira y’amahoro.
Kugirango ibyo bigerweho nta maraso yongeye kumeneka, ni ngombwa ko habaho ibiganiro bitaziguye hagati y’abahagarariye impande zombi. Ibyo biganiro byaba bigamije gushaka ibisubizo birambye kandi bitanga ikizere kuri buri wese, cyane cyane Urwanda rw’ejo. Bityo igihugu cyacu ntikizongere kurangwa n’imiborogo, ahubwo Urwanda rukazahora rurangwa no gutemba amata n’ubuki ndetse n’Imana igahora itaha i Rwanda.

2. Duhagurukire icyarimwe twubake u Rwanda

Abanyarwanda bamaze imyaka irenga 18 nyuma ya Genocide n’ubundi bwicanyi butagira ingano byabaguye hejuru. Isi yose izabashimira ubutwari bagira bwo kwiyunga burundu no gushimangira uburyo igihugu cyabo cyayoborwa kandi ingoma zigasimburana mu mahoro nta maraso yongeye kumeneka.
Dufite inshingano ikomeye yo gushyiraho ubwo buryo bushya mu buyobozi bw’u Rwanda. Byagenda bite rero ? Abanyarwanda baba abari mu gihugu baba abari hanze yacyo bagomba guhura bakaganira bakabwizanya ukuri, kuko nkuko mbivuga hejuru, bose bazi neza igikwiye kugirango igihugu cyacu kivane mu ngorane zacyokamye.

Ni muri urwo rwego nasohoye inyandiko ku ngingo zagibwaho impaka kugirango ejo hazaza h’igihugu cyacu hazarusheho kuba heza.
Mu bitekerezo by’ingenzi twavuga :

1. Nimuze dutinyuke Demokarasi isesuye kandi tuyitunganye duhereye ku bibazo twahuye nabyo kuburyo nta numwe wahezwa mu buyobozi bw’igihugu.
2. Duhaguruke dushyigikire amahoro, ukwishyira ukizana kandi dushyire imbere ikiremwa muntu, na rimwe ntihazongere kubaho umuntu wazira ibitekerezo bye cg uko yavutse.
3. Dufatanye guca burundu ingeso mbi yo kwiharira hitwajwe imiryango, amoko, uturere n’ibindi, aribyo byagiye bidukururira intambara n’ubwicanyi by’urudaca.
4. Turebe kure dutekereze ko igihugu cyacu gituranye n’ibindi bihugu bikize kandi tumenye ko kuba mu muryango nka East Africa byadufasha kuva mu mfunganwa no mu bukene. Urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu muri uwo muryango n’ivanwaho ry’ imipaka , ni ikintu cy’ingenzi twagombye guharanira.
5. Duhaguruke dufate ingamba zihamye zo guca burundu ubuhunzi n’ingaruka zabwo kubera Politiki nziza na Demokarasi ahubwo abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda bashishikarizwe ibikorwa by’amajyambere bityo barusheho kugira uruhare mu kubaka u Rwanda. Hakwiga n’uburyo bahagararirwa mu nteko ishinga amategeko.
6. Ibi byose birasaba ko abanyarwanda bahura bakaganira, bagashinga umusingi ukomeye abana bacu bazagenderaho bakizera ko bazaba mu gihugu giterereye badahora bikanga ko ejo hari abazaza kubatera. Leta y’u Rwanda niyo birunvikana igomba gutanga inda ya bukuru, igafungura abantu bose bafungiye ibya Politiki cg ibitekerezo byabo, maze ubundi igaha urubuga abanyarwanda bakunda igihugu cyabo baheze ikantarange, bakaganira ukuntu bakubaka u Rwanda rushya. U Rwanda rurangwa n’amahoro, demokarasi, imbabazi, ubwunvikane, n’ubutabera.

INGINGO MPAKA KURI EJO HAZAZA H’URWANDA

1. DEMOKARASI

Kwiyemeza kuba muri Demukarasi no kwemera amashyaka atavuga rumwe n’ubuyobozi.
Kwemera amategeko yerekana uburyo amashyaka abana mu mahoro.
Gufungura abafungiwe ibitekerezo bya Politike
Gutanga uburyo abantu baganira (Dialogue National) kugirango biyubakire igihugu kirangwa na Demukarasi n’ubutabera, bisanzuramo, bunva bareshya imbere y’amategeko kandi bubahana. Mu by’ingenzi twavuga:
• Kwemera amashyaka atavuga rumwe n’ubuyobozi buriho.
• Amatora mu bwisanzure
• Abatora bagatora abiyamamaza aho gutora amashyaka. Byatuma abatowe bibuka ababatoye aho gukeza amashyaka yabashyizeho
• Gushyiraho uburyo bufasha n’abagize amajwi make bahagararirwa
• Ukuri, Imbabazi n’ubwiyunge mu banyarwanda
• Kubaka igihugu kirangwa na Demokarasi y’ukuri yipakuruye imiryane karande iduhoza mu cyunamo.

2. UBUTABERA, UBURENGAZIRA BW’IKIREMWAMUNTU, KURWANYA UKUDAHANA

Kugaragaza mu bikorwa ko abantu bangana imbere y’amategeko. Itegeko ni rusange kandi rireba buri wese k’uburyo bumwe.
Gukuraho cg guhindura amategeko anyuranye n’uburengazira bw’ikiremwamuntu usanga yarashyiriweho kwihorera. Twavuga nka Gacaca n’Ingenga bitekerezo.
Gucira urubanza abicanyi bose, utarebye inkomoko. Kubabarira imfungwa zose zitarangwaho amaraso.
Kubahiriza rwose ubuzima, ubwisanzure mu kujya no kuza aho ushatse, umutungo w’umuntu, kwiteza imbere, kuvuga icyo utekereza utaziguye niyo byaba bihinyuza ubuyobozi, gukora icyo wifuza mu byawe, upfa kutabangamira abandi.
Korohereza itangaza makuru, ishingwa ry’ibinyamakuru byigenga bipfa kubahiriza amategeko abigenga
Guca burundu ifungwa ry’umuntu arengana cyangwa ataburanye

3. POLITIKI

Guhamya no kwemera isimburana mu buyobozi bw’igihugu mu mahoro
Gushyiraho bishobotse ubutegetsi bushingiye ku nteko ishinga mategeko. Byafasha isangira ry’ubutegetsi hagati y’amoko atarahwemye kuburwanira.
Ubushake bwa politiki bwo gushinga ingabo z’igihugu abanyarwanda bose bibonamo
Gushyiraho imiyoborere y’igihugu yaca burundu ubuhunzi mu banyarwanda
Gushyigikira amatora mu cyaro, mu mirenge n’amakomini bityo bigafasha mu gucengeza umuco mwiza wa Demukarasi. Abaturage ntibakeneye kuyoborwa n’abantu bavuye i Kantarange batitoreye.

4. AMAJYAMBERE

MURI GAHUNDA IREBANA NA 2020:

Guhanga insisiro z’iterambere zafasha gukura abaturage mu bukene n’inzara, bakabona akazi, bakiga cyane cyane imyuga
Gushyigikra abantu bakora ku giti cyabo kandi bakoroherezwa igurizwa
Gushyira imbere ihiganwa no kuvanaho ukwikanyiza kw’abagura umusaruro w’abaturage bitanyuze mu masoko bikaba bihendesha umuhinzi.
Kwemeza ibihingwa byihariwe muri buri karere, hashyizwe imbere imyerere n’abahinzi bakagishwa inama.
Guteza imbere imigi n’imirimo itari iy’ubuhinzi kuburyo muri 2020, imirimo y’ubuhinzi izaba isigayemo abantu bari munsi ya 50%.
Gukora byose EAST AFRICA ikaba isoko rusange mu karere kacu, aho uburenganzira bwo gutura mu gihugu ushatse bwemewe, aho abantu n’ibintu ari urujya n’uruza nta mipaka na gasutamo.
Guteza imbere ubukerarugendo, tugafatanya na Kenya, Tanzaniya ndetse na Kongo y’uburasirazuba, mu gufasha abadusura no gutunganya ibyo basura. Byaba byiza habayeho visa imwe ya East Africa ikoreshwa hose.
Gutuza abantu hamwe ariko mu mutuzo, byaba byiza haherewe ku bakiri bato, nubwo ari ngombwa ngo abantu babone hafi amazi meza, amashanyarazi, amashuri n’amasoko.
Gukwirakwiza kimwe mu tundi turere tw’u Rwanda umusaruro w’iterambere ndetse n’imfashanyo mu by’amajyambere.

5. UMUCO

Kwiga indimi: Hejuru y’ikinyarwanda, guhamya ko igifaransa n’icyongereza ari indimi zemewe mu Rwanda nkuko bimeze mu cyirwa cya Maurice cg muri Cameroun.
Kwigisha: Ngaho aho Igihugu cyashora kikaba cyizeye kunguka. Bityo ejo abanyarwanda bashobora kujya gukora mu mahanga ari injijuke mw’ihanga buhanga nka informatique n’ubumenyi mubyo itumanaho.
Guteza imbere Umurage- Indirimbo, kubyina no guhamiriza, ni bimwe byerekana ko umuturage aguwe neza. Ngo igihugu kitagira Umuco ni nk’umuntu utagira umutima.

6. DIASPORA

Gukora ibishoboka byose abanyarwanda baba mu mahanga, yewe n’abavuga ikinyarwanda muri rusange, bakaba umusemburo w’amajyambere mu gihugu. Bohereza amafaranga y’amahanga, bashora imari mu mishinga kandi bakaba ba Ambassadeurs b’u Rwanda mu bihugu batuyemo
Gutandukanya Diaspora n’inyungu z’ishyaka cg iz’ ubuyobozi buriho ahubwo ikita ku nyungu z’igihugu muri rusange. Bityo bose bakayitabira.
Kugira Diaspora isoko y’umunezero bizihiza umuco nyarwanda, kandi bagashimishwa no kuba abanyarwanda mu bihugu barimo.

Sylvestre Uwibajije

Perezida Kagame arikanga iki ko asigaye agenda mu ibanga?

Perezida Kagame arikanga iki ko asigaye agenda mu ibanga? RWANDA_wideweb__470x2620

Perezida Kagame asigaye akora inzinduko yihishe!

Mu minsi ishize hagati ya tariki 6 na 7 Kamena 2012, Perezida Kagame yari i Londres mu Bwongereza aho yari yitabiriye inama ijyanye n’ubukungu y’umuryango wa Commonwealth, urwo rugendo rwabaye mu ibanga rikomeye ku buryo n’ibinyamakuru byo mu Rwanda bikunze gutangaza ingendo z’uwo nyakubahwa byarumye gihwa.

Noneho amakuru dukesha urubuga Chimpreports.com rwo mu gihugu cya Uganda aravuga ko Perezida Kagame yageze i Kampala ahagana mu ma saa sita (12:05 PM) mu rugendo rwagizwe ibanga.

Amakuru urwo rubuga ngo rwahawe n’abantu bakora mu biro by’umukuru w’igihugu cya Uganda (State House) aravuga ko urwo rugendo rwa Perezida Kagame rwatunguranye ku buryo n’ingabo kabuhariwe zirinda Perezida Museveni (Special Forces Group (SFG)) zatunguwe n’urwo rugendo.

Urwo rubuga rukomeza ruvuga ko andi makuru rwahawe n’abantu bari mu Rwanda avuga ko ngo Perezida Museveni yahamagaye Perezida Kagame kuri telefone kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Kamena 2012 mu gitondo, akamusaba ko bagirana inama yihutirwa.
Ibyo ba Perezida bombi baganira ntibiramenyekana ariko ngo harakekwa ko ikibazo nyamukuru bashobora kuganiraho ari ibirimo kubera mu burasirazuba bwa Congo aho ONU na Leta ya Congo birega u Rwanda gufasha abarwanya ubutegetsi bo muri M23.

Ngo mu bihe byashize abakuru b’ingabo b’ibihugu byombi bagiye bagirana ibiganiro bigamije kwigira hamwe uburyo umutekano muke uri muri Congo utabangamira amahoro muri ibyo bihugu byombi.

Tubibutse ko uru rugendo ari urwa gatanu Perezida Kagame agiriye muri Uganda mu gihe kitarenze amezi 7, kandi Perezida Museveni we aka ataramwishyura na rimwe ngo aze mu Rwanda muri ayo mezi.

Marc Matabaro
Rwiza News

Kagame afite mu maboko ye 70% by’ubukungu bw’u Rwanda: Dr Rudasingwa

Dr Théogène Rudasingwa yagiranye ikiganiro na Radio Itahuka Ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC, aho yavuze cyane cyane ku kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’umunyamakuru FAREED ZAKARIA (GPS) wa CNN. Ndetse no ku ntambara ibera mu burasirazuba bwa Congo.

Image de prévisualisation YouTube

Ikintu cya mbere Dr Rudasingwa yavuze ngo n’uko atajya ata umwanya we akurikira ibyo Perezida Kagame avuga ngo kuko aba azi ibyo aribuvuge kandi ngo buri igihe aba ari ibinyoma.

Ku bijyanye na ruswa ngo Perezida Kagame avuga ko yaciye ruswa ahereye ku rwego rwo hejuru, Dr Rudasingwa asanga ari byo kuko Perezida Kagame yarabirwanyije ahubwo asigara ariwe wenyine n’umuryango we n’agatsiko ke nibo bemerewe gusahura bonyine. Akoresheje companies zitwa ko ari iza FPR afite mu maboko ye hafi 70% by’ubukungu bw’u Rwanda, tutaretse uburyo Madame Jeannette Kagame nawe asahura umutungo akoresheje imishinga yo kurwanya SIDA.

Ku bijyanye n’ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo, Dr Rudasingwa yavuze ko hari impamvu 3 zituma Kagame ajya muri Congo:

-Gushaka kwerekana ko hari umutekano muke muri Congo bityo agakomeza kwerekana arinze umutekano w’u Rwanda ngo abashaka kuwuhungabanya bakaba bari muri Congo

-Umutungo wa Congo nawo waramuryoheye ku buryo no mubyateye intambara ya 2 ya Congo n’uko Kagame yashakaga kujya agabana na Leta ya Congo ku mutungo wayo.

-Igikangisho ngo Kagame yigize umupolisi wa Congo amahanga agomba gucaho ngo agere muri Congo, ndetse hari n’abo akangisha ko azasubira muri Congo ndetse n’iyo habaye ikibazo niwe amahanga yiyambaza ngo ibyo bibazo bikemuke.

Mushobora gukurikirana icyo kiganiro hano:

http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2012/06/12/radio-itahuka-ijwi-ryihuriro-nyarwanda

Marc Matabaro

Rwiza News

TALKING POINTS IN RESPONSE TO THE UWIBAJIJE INITIATIVE by Dr Rudasingwa

TALKING POINTS IN RESPONSE TO THE UWIBAJIJE INITIATIVE by Dr Rudasingwa Rudasingwa_Theogene_web

Dr Théogène Rudasingwa

A. Concerned RNC Member

1. The government of Rwanda is driving the process as public relations exercise but offering nothing.

2. Government of Rwanda is motivated by the desire to isolate RNC and break up FDU.

3. What Uwibajije is proposing is not political negotiations but co-option.

4. Observations from Uwibajije’s document:

4.1. Democracy:

a. Power of the President in the constitution – The 2003 constitution has been amended many times to accommodate and provide absolute power and immunities to the President while in power and out. The constitution provides for absolute executive authority. Unless this is changed, there is no rule of law and no checks and balances. This is where we should begin and that is what the Arusha peace agreement tried to achieve, resisted by MRND. Kagame nawe uwo muti agomba kuwunywa, otherwise forget about democracy. Our friends are seeking to be co-opted in an absolute regime.

b. Electoral laws – The Rwandan electoral laws are grossly unfair and tilted in favor of the ruling party. There is no level playing field. Other parties participate in elections to legitimize the results. Compilation of voting registers, methodology of voting, timing, duration before counting votes, tallying, announcement and access of observers is very faulty.

c. Electoral Commission – The chairman and officials are RPF functionaries. You are asking the hyena to keep the meat. In other countries, a chairperson is normally a retired judge, but in Rwanda, Karangwa was an RPF Commissioner and still attends all RPF Politico bureau meetings.

d. Role of security organs in elections – Intimidation and short changing of ballot boxes.

5. ‘Duhaguruke gushyigikira amahoro’: How do you obtain this when Army, Police, Intelligence and other auxiliary forces are personalized? We need a comprehensive, representative security Sector reform. Without national and non partisan security forces, Uwibajije’s proposals are a short time political public relations exercise for Kagame. Without any security reform, Uwibajije and his friends will be under siege, will be coerced to comply, or will end up dead or in exile.

6. ‘Ingeso mbi yo kwiharira hitwaje imiryango’: Uwibajije says there won’t be any power sharing, how does he expect to address this? He says they want to participate in parliamentary elections and elections of executive secretaries. But the electoral commission determines who and how many each party should be allocated. Certainly Twagiramungu did not get 3% in 2003 but that was enough embarrassment and adequate legitimacy for Kagame! Most important however, is that members of parliament are controlled by the political party forum. This is partly why Ntaganda is in prison because he refused to be part of the forum. When Uwibajije says -’Kwemera amategeko yerekana uburyo amashyaka abana mumahoro’. They are ready in the net.

Executive Secretaries, although allegedly ‘elected’, are frequently dismissed by the Local government Minister. So, what guarantees do they have?

7. ‘ Kuba Mu miryango nka EAC --’: Kagame pursues a belligerent foreign policy. This is one of the reasons Tanzania has frustrated regional integration. Wars in Congo are conducted without parliament/ government approval because the constitution gives the President the authority to do it and he vagrantly does it with reckless abandon! So how do you expect to have good neighborliness with an un accountable, absolute ruler?

8. ‘Ubuhunzi’: Every dictatorship churns out refugees. A partisan judiciary cannot instill hope and confidence in the population. Look at the cases, Bizimungu, Ntakirutinka, Ingabire, Mudenge, Rugigana, even Karenzi and Muhire. People who do not expect justice seek alternative and that is exile. But most threatening, are arbitrary imprisonments, disappearances and murder. State inspired violence is the tool Kagame uses and as long as he monopolizes security forces and the judiciary, this will not change.

9. ‘Abanyarwanda bahura bakaganira’:

9.1. What is the format?

9.2. Which venue and who is the facilitator?

9.3. Who will be the observers?

9.4. Who are the guarantors?

10. Conclusion:

We do not need to re-invent the wheel. The Arusha peace agreement provides a framework but has to be updated to cater for changed times because:

a. Takes into account the constitutional framework.

b. Curtails Executive powers and takes into account the principal of checks and balances

c. Very articulate on security sector reform

d. Power sharing

e. Guarantees.

Dr Rudasingwa arasanga ngo abantu bagomba kwitondera Initiative ya Bwana Sylvestre Uwibajije

Dr Rudasingwa arasanga ngo abantu bagomba kwitondera Initiative ya Bwana Sylvestre Uwibajije 8123_131313570875_4115981_n-300x225

Ambassadeur Sylvestre Uwibajije

Ambassadeur Sylvestre Uwibajije yagiriye urugendo mu Rwanda nyuma y’urwo rugendo yatanze ubutumwa ariko hari benshi mu bakuru b’amashyaka barimo Dr Théogène Rudasingwa, umuhuzabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda RNC, basanga abanyarwanda bagomba kwitonda bakirinda kugwa mu mutego wa Leta ya Kigali.

Ubwo butumwa mwabubona hano hasi:

Muraho,

Nishimiye kubatumira mu nama yo kuwa 23.06.2012 kuri Rue Eloy 80 – 1070 Anderlecht (Bruxelles).
Muri iyo nama tuzarebera hamwe ukuntu initiative ya Dialogue na Leta y’u Rwanda twayishyira mu bikorwa.
Nkuko mubibona hasi aha, tuzasubiza ibibazo bimwe byibazwa. Ni bande bashaka Dialogue, ingingo zaganirwaho n’izihe, kandi zitegerejweho iki (Outcome). Hariho bamwe tutari twaravuganye umwaka ushize ingingo zagirwaho impaka zigitangazwa, muri make nafashe iyi initiative nk’umunyarwanda umaze igihe areba ibibazo by’u Rwanda kandi wifuza gutanga umuganda ngo bikemurwe.

Nguwo rero umuganda wanjye wampagurukije nkajya i Kigali kugirango Dialogue na Leta itangire. Ikindi Inyandiko ikenewe ishobora guhera kuri iriya yanjye yometse kuri iyi mail (Gukemura burundu ibibazo bya Politiki byaranze u Rwanda).

Mugire amahoro.

Sylvestre Uwibajije

Tel: +32485571516

PS. Prière me confirmer votre participation.

Dialogue – A WIN-WIN DEAL

Gukemura ikibazo cy’ubuhunzi no kunoza Demokarasi mu Rwanda

Nasuye u Rwanda guhera tariki 29.05 kugeza tariki 7.06.2012. Nasuye ababyeyi, abavandimwe n’inshuti, ariko mboneraho no kubonana n’abayobozi b’igihugu.

Nabonanye n’abayobozi benshi, navuga nka Président wa Sénat, Permanent Secretary muri Minadef nuwo muri Mininter , Minaloc, Mineduc,Secrétaire Exécutif Commision Nationale pour l’Unité et la Réconciliation.

Muri iyo Misiyo yanjye ndibanda ku biganiro nagiranye na Président wa Sénat Jean Damascène Ntawukurilyayo ariko cyane cyane na Ministre de L’Administration Locale James Musoni.

A. Ikiganiro na Jean Damascène Ntawukuliryayo: Président wa Sénat

Twari tumaze igihe tuganira kuri Document nari nashyize ahagaragara nise « Ingingo Mpaka kuri ejo hazaza h’u Rwanda – Points de Débat sur l’avenir du Rwanda ».

Muri make ingingo zikubiyemo inyinshi tuzunvikanaho, yibaza gusa abo Leta yaganira nabo kugirango igihugu kibonere umuti ibibazo biri muri iyo nyandiko.

Nashubije ko amashyaka muri rusange ndetse na Société Civile bishaka Dialogue, kandi bibaye ngombwa ko bashaka ababahagarira bitabagora. Yamfashije kandi kubonana n’abandi iyi Dialogue ireba.

Nakwibutsa gusa ingingo zikubiye muri iyo Document :

§ Demokarasi,
§ Ubutabera, Uburenganzira bw’ikiremwa muntu, kurwanya ukudahana
§ Politiki
§ Amajyambere
§ Umuco
§ Diaspora

B. Ikiganiro na James Musoni: Ministre de L’Administration Locale

Ministre Musoni ni nawe ushinzwe no kwemera amashyaka.
Twaganiriye neza kandi yari yatumiye PS muri Mininter Valens Munyabagisha.
Yabanje kumbaza ati twavugana nande? Twavugana iki? Murifuza iki? etc.
Ntagiye muri débat twagiranye dore ahubwo ibyo twagezeho.
Twageze kuki rero:

1. Gutegura Document y’ibyaganirwaho

Gusaba amashyaka yifuza kuganira na Leta agategura un document (ashobora guhera ku yanjye) bakavuga ingingo zaganirwaho, n’icyo bategereje cyavamo (outcome) zigashyikirizwa Leta.

Ahamya ko habaye réalisme, nta mpanvu Leta itakohereza Minaloc ushinzwe amashyaka, President wa Sénat, n’abandi bakaza kubonana n’abahagarariye amshayaka bakigira hamwe ukuntu Dialogue yakorwa cg yatangira.

Namubwiye ko icyo dushyize imbere atari imyanya: kugabana za Ministeri, ibigo etc. Namusobanuriye ko ikitugenza arukubona espace politique ifunguye ejo abashobora kuba abadepite bagatorwa, aba Executive, Mayors etc bagatorwa. Namumenyesheje ko tutirengagiza ishyano ryatuguye hejuru, ko dushobora kumvikana kuri za garde fous, ejo ntizahagire abandi bantu bafungwa barengana cg ngo dusubire inyuma tugwa mu macakubiri. Minaloc yanyijeje ko byunvikanyweho amategeko yahinduka ariko ikibazo cy’ubuhunzi n’urwikekwe bigacika mu banyarwanda, Amashyaka akemerwa, ndetse n’abashaka gukora imishinga y’amajyambere igakorwa bitabagoye.

2. Ku byerekeye Imfungwa za Politiki

Ari Minaloc cg President wa Senat bambwiye ko bazafungurwa vuba nta kibazo.

Ku bwanjye twasaba ko iyi dialogue itangiye barekurwa ndetse nabo bakayigiramo uruhare.

Muri iriya Document tuzabiha umwanya ukwiye.

Naho izindi ingingo ntitwazitinzeho kuko twemeza ko twunvikanye uburyo u Rwanda rwashyiraho Demokarasi ibindi byakurikira, kandi bizigwaho cyane mu rwego rwa Dialogue.

Icyo mbivugagaho

Ahasigaye bambwiye ko ubu « la balle est dans notre camp ». Nanjye niko mbibona. Inzugi zirakinguye, abashaka gukorera politiki mu Rwanda bizoroha nyuma y’iyi dialogue tugiye gutangira.

Dutekereze mbere na mbere abantu b’impunzi bahozwa ku nkeke aho bahungiye cyane cyane mu bihugu by’Afurika. Dutekereze kandi ko mu gihugu bahabwa abayobozi ( ex. plus de 400 executifs) baturutse i Kantarange baje kubayobora batazi n’akarere bashinzwe.

Hari uwo twaganiriye arambwira ati bose baturuka muri FPR. Kuba batorwa yaba ari intambwe mu guteza imbere demokarasi uhereye ku buyobozi bw’ibanze.

Mu gihugu hari umutekano, ariko uwo twajyaga kuganira yarebaga neza niba hafunze neza ejo hatagira utwunva. Muri make Sécurité igomba kugendana na Liberté. U Rwanda rwarahindutse, Kigali yateye imbere bikomeye nubwo ibintu bihenda, mu cyaro za infrastructures nk’umuriro uragenda usakara. Ariko ubuntu mu cyaro n’ubusanzwe, guteza imbere icyaro byagombwe gushyirwaho ingufu.

Niba rero dufasha abaturage igihe ni iki !
Kubwanjye numva Mission yarinjyanye yaratunganye kuko icyo naringamije nuko haba dialogue hagati y’u Rwanda n’amashyaka ya Opposition. Uburyo yaba bazabwunvikanaho mu nama ya mbere.

Kubindeba ndumva Mission yanjye yaratunganye (igice cya mbere) ahasigaye nimuze rero turebe ko twakora bimwe bise :

« Let us Make the Impossible Possible ».

SYLVESTRE UWIBAJIJE

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste