Ubufaransa buraganahe?

Ubufaransa buraganahe? Nicolas-Sarkozy-vs-Mexico-150x150

Nicolas Sarkozy

images1-150x150

Mohamed Merah

Impamvu ngiye kwihandagaza ngakora iri gereranya ni uko ndi umunyarwanda wumva igifaransa kandi ntarabihisemo. Abafaransa nibo babigennye. Amashuri abanza nsogongeraho. Ayisumbuye nkigamo no muri Kaminuza biba uko.

Mu minsi ishize, ubwo abiyamamarizaga kuba Perezida w’Ubufaransa ku nshuro ya mbere, umufaransa umwe arihanukira ati: “ Sarkozy yanga Ubufaransa n’Abafaransa”. Njye aho ndi nti se ko uyu mugabo yibagiwe ko yanga n’inshuti z’ubufaransa. Ibyabaye ku banyarwanda bavuga igifaransa birabyerekana neza.

Ese aba bagabo hari ibyo bahuriyeho?

Bombi ni abafaransa babimukira. Ise ubyara Sarkozy ava muri Hongrie naho Merah ise umubyara avuka muri Algérie. Bombi bagezweho n’ubugwaneza bw’abafaransa. Bombi banga ubufaransa. Sarkozy akoresha politiki naho Merah agakoresha urusoro. Kuba Merah yanga ubufaransa ntawabitindaho kuko bigaragarira buri wese. Gusa we yabonye urumukwiriye.
Sarkozy we uko yanga Ubufaransa akoresheje politiki bisabye ubushishozi kugirango bigaragare neza. Abanyapolitiki bose aho bava bakagera ni indimanganya. Ariko kubona ubu burimanganya ntibipfa koroha kuko babikorana ubuhanga buhambaye. Mbese bagira indimi ebyiri.

Twifashishe ibyabaye mu Rwanda.

Umusaza Mitterand aja gufata icyemezo ko ibihugu byose bifashwa n’Ubufaransa bigomba kugendera kuri demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi ngo yari yabonye amakuru avuga ko abanyamerika nyuma yo gusenya Uburusiya bazakurikizaho Ubufaransa bahereye kubo Ubufaransa bukorana nabo. U Rwanda narwo rwarimo.

Urugamba rwaratangiye, abafaransa baratabara. Aha ndemera ko iyo ingabo z’abafaransa zitirukanwa mu Rwanda akaga kabereye i Rwanda ntabwo kari kubaho. Sarkozy wari inshuti ya Balladur bivugwa ko yabigizemo uruhare ngo ingabo zive mu Rwanda. Bityo Sarkozy aba atangiye gukorera Amerika mu gusenya Ubufaransa. Aha biracyari ibanga ry’umunyapolitiki ntabwo byoroshye kubibona.

Nyuma Sarkozy yabaye Perezida, Ubufaransa n’u Rwanda byaracanye umubano kubera impamvu z’urukozasoni kuri Kagame n’abagenzi be? Ngo kubera ko Umucamanza w’umufaransa yari yasohoye impapuro zidafite ireme zibashinja ko aribo bahanuye indege ya Habyarimana. Ni urukozasoni kuko ari amahirwe atagira uko angana kuregwa ibirego ushobora gusenya wifashishije abunganizi wemerewe. Gutinya kujya imbere y’umucamanza ngo umugaragarize ko ibyo bakuvugaho ari nta shingiro bifite nibyo bifite icyo bisobanura cyumvikana. Hari ukuri uba uhishira.

Sarkozy yagendereye u Rwanda yemeza ko ubufaransa bwihenze muri politiki bufasha ubutegetsi bwa Habyarima bwakoze genocide. Bityo aba yemeje ko abafaransa 33 bashinjwa na Kagame kugira uruhare muri genocide bayikoze koko nk’uko Kagame abyemeza. Ariko na none akaba yaratinye kubijyana imbere y’umucamanza. Iyo urezwe icyaha cya genocide burya uba ubaye nk’uwishwe ugihagaze kuko hari ibihugu byinshi byo ku Isi uba utacyemerewe gukandagiramo. Irebere nawe ilisiti y’abafaransa Sarkozy yirengagije ko Kagame yahindanyije abagerekaho genocide we ubwe yiteguriye. Iyi lisiti isangwa muri raporo ya Mucyo
Iyi lisiti igizwe n’abafaransa bibikomerezwa gusa mbese ubareze genocide, Ubufaransa waba ubuciye umutwe. Nka kwa kundi guhanura indege ya Habyarimana byabaye guca umutwe (decapitation) uruhande yari ahagarariye. Ingwe ntiyari izi gufata kugakanu yarabwirijwe. Abantu akenshi bagerageza kwigana inyamaswa.

Nk’amayobera iyi lisiti Sarkozy we ntabwo agaragaraho kandi byaravugwaga ko muri iriya ntambara ya 90-94 ari mu bacuruzaga amasasu yoherezwaga mu Rwanda. Ibi ni ibyo bita ajustement politique byakozwe. Abanyapolitiki ni ba kasha.
Kugirango Sarkozy yerekane ko atavugirwamo maze umukecuru wahoze ari umudamu wa Habyarimana agezwa imbere y’ubutabera nk’uko Kagame ahora abyifuza. Umunsi umwe gusa urugendo rurangiye. Amahirwe uyu mukecuru yagize ni uko ubutabera bw’ubufaransa butavugirwamo naho ubundi ubu aba ari mu maboko ya Kagame.

Kagame nawe yasuye Ubufaransa.

Uru ruzinduko rwabaye Kagame amaze iminsi mike yanze kwakirwa na ba Minisitiri w’intebe w’Ububiligi n’uwa Espagne kubera gutinya abaturage bahagarariye. Bavugaga ko badakwiye kwanduza isura yabo bakira Kagame wamaze abantu.

Sarkozy we rero rutabikangwa yasuzuguye inzego zose zo mu Bufaransa yakira Kagame. Rugikubita Minisitiri we w’ububanyi n’amahanga yifatiye indi gahunda kuko yari yavuze ko adashobora gukora mu ntoki za Kagame igihe cyose azaba agishinja Ubufaransa genocide we ubwe yiteguriye. Ingabo z’Ubufaransa nazo zamenyesheje ko zibabajwe n’uru ruzinduko. Sarkozy avunira ibiti mu matwi. Umukuru wa Sénat yanga ko Kagame amugerera muri Sénat n’umukuru w’abadepite biba gutyo.

Aha rero ikibazo gikomeye nibaza ni ukumenya muntu ki wahatiriye Sarchozy kwakira Kagame. Njye nkekako yaba ari Bill Clinton kuko we na Sarkozy bafite igisanira mu bayahudi. Kagame nawe akaba yigereranya n’abayahudi barimbuwe na Hitler. Ikindi nkeka ni uko Sarkozy yaba yari ategereje agasanduku ka zahabu nka ka kandi Kaddafi yavuzweho. Bill Clinton we rero ngo ubu akaba yarabuze aho yakwirwa bimaze kumenyekana ko yakoze ishyano ashyigikira Kagame. Abazungu benshi ntabwo barasobanukirwa abanyarwanda.

Akaga kabaye kuri Dominique Strauss Khan

Abize ibintu bijyanye n’amafaranga bariyumvisha ukuntu kuba Directeur Général wa FMI ari nk’igitangaza. Iyo ugize amahirwe uba nka Chef Comptable. Byakwisumburaho ukaba nka Gérant wa Agence. Kuba waba nka Directeur Général wa BK abenshi ntabwo babitekereza reka kuba waba Gouverneur wa BNR ngo uzasinye ku noti no mu nzozi ntibibamo. Bibona bake cyane! Naho ibya DG wa FMI byo uba uri umuntu uzwi n’Isi yose sinabona uko nabivuga.

Kumva rero ko DG wa FMI yafashe umugore nahise numva ko ari nka bya bindi byabaye kuri Bill Clinton cyangwa Jacob Zuma. Uko ibyaba bagabo bombi byarangiye murabyibuka, abagabo bashyira mu gaciro bemeje ko nta mugabo ukwiye kuziza undi nawe icyamubaho.

Ntabwo nshigikiye ko Sarkozy yari abiri inyuma ijana ku rindi ariko ndamukeka. Kuki Sarkozy, ubusanzwe uvugira hejuru iyo hari ikibaye k’umufaransa yaruciye akarumira? Dominique Strauss Khan yari umwana w’umufaransa uteri ukwiye kogerwaho uburimiro ngo maze umukuru w’Igihugu yicecekere. Yewe n’Uburayi bwose niwe bwacungiragaho kubijanye n’akaga k’ubukungu burimo. Sarkozy we, ntavuze menshi iyi dosiye irakunyereka neza. Ntabwo ukunda Ubufaransa n’abafaransa!
Hagataho Dominique Strauss Khan ngo niwe Sarkozy yatinyaga mu matora kurusha abandi bose.

Amatora yo m’Ubufaransa.

Uko amatora yarangiye Sarkozy atsinzwe byaranshimishije ariko ntabwo ariko nabyifuzaga. Nifuzaga ko abafaransa babona ko Sarkozy yanga Ubufaransa n’abafaransa maze agatsindwa ku nshuro ya mbere. Akanyura munsi ya fillet nk’uko twabivugaga UNR ikiri University. Agize amahirwe nta nyure munsi ya fillet nifuzaga ko Hollande amuha intera ndende. Ariko nabyo siko byagenze. Abafaransa bafite imyumvire itandukanye n’iyacu cyane. Kubona batora umuntu ufite abana mu bagore babiri kandi nta n’umwe basezeranye byankuyemo! Iwacu uwo aba yaragizwe ruvumwa. Wa wundi utatorwa n’umugore we, yewe na mama we umubyara!

Umwanzuro

Ubufaransa nibutisubiraho ngo bunoze urubuga rwa demokarasi rushobora kuzisanga abanyamerika babusandaje. Urubuga rwa demokarasi mvuga hano ni uruca akajagari muri politiki. Rugatuma abantu banga Ubufaransa, abafaransa n’inshuti z’abafaransa badahabwa akaryo ko kuragizwa igihugu bitwaje akarimi gasize umunyu kandi bakorera umwanzi. Gusa icyo nakongeraho ni uko bizagora cyane Amerika gusenya Ubufaransa kuko izabigeraho nayo yaramaze kwiyasa hasigaye gusandara.

Ari Merah na Sarkozy rero ndasanga Sarkozy ariwe kabuhariwe kuko bariya bantu 33 yari agiye gufasha kujwigiza byari nko guca ubufaransa umutwe. Hagati y’ibibi bibiri burya ngo uhitamo icyoroheje. Ko Sarkozy yigirizaho nkana Merah ni ubudimaguzi burenze.

Nahayo Luka
Musanze – Rwanda
nahaluka@gmail.com

 


2 commentaires

  1. Magorwa Patrick dit :

    Mbese kuri wowe UNR yari Université ikigamwo Abahutu gusa. Sha ubugoryi bwanyu na AMARASO ya ABATUTSI mwamennye azabakurikirana nu ubuvivi bwanyu.

  2. Mon identité dit :

    Ngo ntiwahisemo ururimi rw’igifaransa! Yewe numvise ko wize na kaminuza. Ubwo rero mu kuminuza niba utarize ko hari byinshi umuntu adahitamo kandi bitugiraho uruhare runini mu buzima bwacu ibyo nabyo ubimenye. None se wahisemo kuba umugabo cyangwa umugore, umunyarwanda, kugira ababyeyi bavuga ikinyarwanda, umusozi wavukiyeho n’ibindi byinshi? Ibyo utahisemo bizagukurikirana kugeza uvuye kuri iyi si ntibigira umubare. Komera. Uzatekereze ku bapfuye bazira ibyo batahisemo niho uzumva ubukana, ireme n’iremezo ry’ibyo mvuze hano.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste