INTAMBARA Y’UBUHANUZI

Ubutumwa bwa Marie Esther Murebwayire

Abanyarwanda benshi basanzwe bamenyereye kumva ubuhanuzi bwa Magayane, Nyirabiyoro, ndetse na Nsabagasani. Bamwe bakavuga ko ubwo buhanuzi cyangwa indagu byasohoye ko nta indi kizongera kuba, ariko abandi bakavuga ko nta kiraba ahubwo ubu aribwo izo ndagu cyangwa ubuhanuzi bigiye gusohora.

Muri iyi minsi abantu benshi bumva Radio ITAHUKA ijwi ry’ihuriro Nyarwanda RNC bumvise ubuhanuzi bw’umunyarwanda kazi witwa Marie Esther Murebwayire, uyu mudamu yivugira ko ari umuvugabutumwa ariko hari n’abamwita umuhanuzi. Muri icyo kiganiro uwo munyarwandakazi yavuze ko yabonye ubutumwa buvuye ku Mana bugamije ubwiyunge butanga ubumwe ngo ntabwo akunda abavuga ubumwe n’ubwiyunge kuko ngo yumva bicuritse! Mu butumwa bwe ngo yandikiye na Perezida wa Repubulika amuha ubutumwa ngo buzatuma u Rwanda rukira rukava mu bibazo. Ndetse ngo yazengurutse n’amagereza avuga ubutumwa. Mu gutanga ubutumwa bwe ngo yaratotejwe cyane kuko yabwizaga ukuri ari abayobozi ari abavugabutumwa. Yavugaga ko abanyarwanda bose bagomba kubabarirana bose ntawe usigaye inyuma ko kandi ngo nibitabaho hazongera kumeneka andi maraso menshi. Ibyo ngo ntabwo ubuyobozi bushaka kubyumva kuko ngo bibangamiye gahunda yabwo.

Icyo kiganiro wagikurikiranira hano:

http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2012/06/04/radio-itahuka-ijwi-ryihuriro-nyarwanda

Nyuma y’icyo kiganiro ntabwo byateye kabiri igihe.com, urubuga rutanga amakuru rusa nk’aho rubogamiye kuri Leta y’u Rwanda, narwo rwasohoye ubuhanuzi bw’uwitwa John Mugabo. Ubwo buhanuzi bwe bwo busa nk’aho bwemeza ko FPR ngo yazanywe n’Imana ndetse ngo na Perezida Kagame ngo yatowe n’Imana ngo ayobore u Rwanda. Ndetse ngo u Rwanda ruri mu nzira nziza nta maraso azongera kumeneka ngo Imana izanyuza umwuka wayo mu buyobozi itiriwe ibicisha mu madini! Ndetse asaba Polisi guhagarika ngo abahanuzi bahanura ko tugana mu bihe bibi.

Mushobora gusoma iyo nkuru ya John Mugabo hano hasi nk’uko igihe.com cyabitangaje:

Mugabo John akomeje gutanga ubutumwa avuga ko yahawe n’Imana ubutumwa ku Rwanda n’Abanyarwanda. Mu butumwa bwe, ahera ku mateka, akavuga n’ibizaza nk’uko abyivugira.

Mugabo John mbere y’uko ahanurira u Rwanda :

John Mugabo w’imyaka 32, afite umugore n’abana babiri aho yubatse urugo i Addis Ababa muri Etiyopiya. Amaze imyaka 5 akorera imiryango itandukanye mu bijyanye no gukemura amakimbirane, akaba afite impamyabushobozi ihanitse (Masters) mu gukemura amakimbirane.

Yaje mu Rwanda muri Mutarama 2012 azanywe na gahunda yo kugura inzu ku Kimironko, ariko nyuma y’uko ahageze abo bari bafitanye iyo gahunda baramwihinduka.

Mu gihe yateguraga gusubira muri Etiyopiya mbere y’iminsi itatu, we n’abavandimwe be barimo gusenga no gusabana asa nkaho arimo kubasezeraho, haje umuntu atazi yinjira mu modoka, afungura imodoka, afata icyangombwa cy’abajya mu mahanga cye (passport) n’amafaranga yari akeneye arabitwara.

Bitewe n’uko ibi byangombwa byari bikenewe kugira ngo asubire muri Etiyopiya, bukeye yihutiye kujya gushaka ibindi. Avuyeyo, nijoro aryamye mu nzozi umuntu aramusanga amubwira ko atagomba kujya gufata urwandiko rwe rw’abajya mu mahanga ku rwego rw’Abinjira n’Abasohoka, ngo igihe cyarwo nikigera ruzaboneka abone gusubirayo.

Yabyutse yumvaga ari inzozi zisanzwe z’umutwe kuko ibitekerezo bye byari bikibereye ku izimira ry’ibyangombwa bye n’urugendo, inzozi yarose ntiyaziha agaciro.

Mu gihe yari arimo kwitegura ngo ajye ku rwego rw’abinjira n’abasohoka mu gihugu, yumvishe ijwi rimubwira ngo : ”Niwanga, ukajya ku rwego rw’abinjira n’abasohoka, utarasohoka mu modoka ndakwica imbere y’abantu babibona kubera ko wasuzuguye ibyo nakubwiye”. Kuko asanzwe asengera mu idini ry’Abadiventisiti ritamenyereweho imico nk’iyi yo kwerekwa, byamuteye ubwoba.

Nyuma y’icyumweru we na bagenzi be batatu bari mu masengesho mu rugo, nibwo yafashwe n’imbaraga zidasanzwe, azana amarira n’ibyuya bidasanzwe, guhagarara biramunanira n’ibindi bitari bisanzwe bimubaho. Kuko yari arambaraye hasi, baramuteruye bamushyira ku buriri amara amasaha atatu mu iyerekwa aho yaherewe ubutumwa bwerekeranye n’itorero ndetse n’ubw’igihugu.

Nyuma y’iyerekwa (ibonekerwa) hakurikiyeho igihe cyo kujya yandika akajya yumva ijwi rimubwira, akandika kugeza aho yagejeje ku bitabo bitatu. Nijoro aryamye yumvise irindi ijwi rimubwira ngo : “Igihe cyo kwandika kirarangiye, ibyo wandikaga ngiye kubigushyiramo utangire kubiviga”. Yatangiye kubivuga kuri Radiyo zinyuranye (Radio One, Radio Umucyo), ajya muri Studios zikora amajwi n’ahandi hatangirwa ubutumwa mu rwego rwo kubwamamaza hose nk’uko yabwiwe.

Ubutumwa yahawe ku gihugu :

Ubu butumwa burahera ku ngoma y’umwami Rudahigwa atanga :

Igihe Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre yari yegereje gutanga kwe, yabanje gushyikiriza nyagasani umwami Yesu/Yezu u Rwanda ku mugaragaro. Impamvu yabikoze, si uko yari asanzwe azi Imana kuko umuco Nyarwanda wari umenyereye Nyabingi no kubandwa cyane kurusha uko bari bamenyereye Yesu cyangwa Imana yo mu ijuru. Ariko Rudahigwa bitewe n’uko Imana yari yaramutoranije, byatumye abona ko atagifite ubushobozi burugumana nk’uko yari yaruhawe, bituma arwegurira umwami Yesu ntiyaruha Nyabingi. Nyuma y’igihe gito, yaratanze, hakurikiraho imyivumbagatanyo, nyuma yayo haza Repubulika ya Mbere.

INTAMBARA Y’UBUHANUZI Mugabo-john-300x229

John Mugabo

Repubulika ya Mbere n’iya kabiri :

Repubulika ya mbere yaje ishingiye ku kinyoma no ku mwijima kuko icyahesheje ingoma uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Kayibanda Grégoire, ari amacakubiri aho yagaragazaga ibibazo byari biri mu Banyarwanda kandi nta byari birimo, agaragaza inkomoko y’Abanyarwanda n’uburyo ikwiye kugenzwa, azana amarangamutima mu bice bimwe by’Abanyarwanda aho bamwe bumvaga ko bakandamijwe bagomba kwihorera. Ibyo ni byo byamugejeje ku ngoma.

Kuri Perezida Habyarimana Juvenal wamusimbuye, Mugabo John yeretswe ko nawe yaje afite iturufu y’ikinyoma izwi ku bakozi b’umwanzi satani. Mugabo ati : “Kimwe mu kibigaragaza, mu cyumba cyo hejuru mu nzu ye yari afitemo aho aterekerera hateganye n’ikiriziya (birebana). icyo gihe rero, nta Mana iba ihari kuko itajya ibangikanywa na Bayali. Umwuka wa Satani muri icyo gihe wari utwikiriye kino gihugu”.

Umuvumo ukomeye cyane ku banyarwanda :

Hari abibwira ko uruhande rw’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi y’1994 aribo bababaye cyane, cyangwa se bakaba aribo bafite ingaruka zikomeye gusa. Ingaruka zikomeye cyane ziri ku babikoze kuko uwishe ari ahantu hakomeye cyane aho yumva ko yamaze kujya inyuma y’umuryango Nyarwanda. Abafunze uyu munsi, bumva ko batagikenewe muri Sosiyete Nyarwanda, n’abari mu mahanga birirwa bahinduranya ubwenegihugu bashaka guhisha ko ari Abanyarwanda.

Hari abifuza kuburana mu zindi ndimi cyangwa kuburanira mu bindi bihugu bitari icyo bavukamo bitewe n’ibyo bakoze. Ibyari amashyamba y’inyamaswa mu bihugu bimwe na bimwe byabaye ingo z’abantu kandi mbere bari bafite amazu babagamo, abafungwa bakaba bavuga ko kuri ubu batari bazi icyabateye mu gihe bakoraga ibi, bigaragaza ko Jenoside yagize ingaruka zikomeye ku muryango Nyarwanda wose n’ubwo mu gihe babikoraga mu mbaraga z’ikinyoma bumvaga ko ibyo bakora bizarangira bikazabungura ndetse bakazanabyishimamo. kubera ko Se w’ikinyoma (Satani) ariwe wari uyoboye igihugu, ibyo bifuzaga kugeraho babishyize mu matorero, mu bayobozi no mu bikorwa umugambi we uba urageze.

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 :

Kubera ko Imana yari yarabuze aho ikorera bitewe n’abo bayobozi bakoraga ibyangwa nayo, yaje kwihagurukiriza Abanyarwanda, bafata intwaro baza kubohoza u Rwanda bashaka gukuraho umwijima wari wugarije igihugu, batsinda Leta yari ifite umusanzu w’imbaraga zose zirimo n’imbaraga z’ibihugu byo hanze, bafata igihugu bakigaruramo amahoro. Iki kikaba ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko ari Imana yari igarukiye u Rwanda.

Imana yikoreshereje ubutegetsi ubwayo yihitiyemo kuko umwuka urimbura wari wahereye mu butegetsi bwari bwavuyeho, umwuka w’Imana utangira gukorera mu butegetsi, hakorwa isanwa ry’u Rwanda, Imana ihoza igihugu amarira. Imana yafashe Perezida Kagame Paul imugira umwe mu bayobozi bakuru, nyuma iza kumwimika aba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. N’ubwo bigaragara ko imikorere ye n’iy’abamubanjirije itandukanye, ngo politike ni imwe kuko ari politike ya Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda ariko uburyo ishyirwa mu bikorwa bukaba aribwo bwari butandukanye n’uburiho ubu.

Avuga ko ngo kuba Perezida Kagame yemera agakora uko ashoboye ashaka kugera ku biteza imbere igihugu, ari uko ayobowe n’Imana kandi afite kamere y’ibyo Imana yifuza ku bantu bayo aho bigaragarira ku mbabazi atanga n’uburyo ahana abakora n’abakoze ibyaha nta marangamutima ashingiyeho, bigaragaza ko iki gihugu kiri mu mbaraga z’Imana.

Amasezerano y’Imana ku Rwanda

Abantu benshi bagiye barwanya Politike ya Leta y’ubumwe bamwe muri bo ubu bahungiye hanze y’u Rwanda, abari mu ruhande rwo kwigomeka ku butegetsi bakwiriye kumenya ko ibyo bifuza kugeraho bitazabashobokera kuko hari ibintu Imana igiye gukora muri iki gihugu nyuma y’uko ibanje kunyuza umwuka wayo w’imikorere mu buyobozi bitagombye kunyura mu madini arimo abasanzwe buzura umwuka wera (guhanura).

Kuko Satani yari yanyuze mu nzira y’amadini, byatumye abayarimo bahanura amakuba ku gihugu no kuri Perezida Kagame, bamwe kuri ubu bakaba baratangiye gutegereza ibyavuzwe n’ibimenyetso dore ko bamwe banemeza ko hari ibyamaze gusohora, ariko Mugabo John yemeza ko ari ubuswa kuko we atahanuye ibimenyetso ahubwo ngo yahanuwe ibigomba kuba bikurikiwe n’ibyo bimenyetso bitigeze bibaho mu gihe kirerekire gishize.

Mugabo ati : ”Satani azi neza cyane ejo ku buryo guha abantu ibimenyetso kuri we ari ibintu bimworoheye cyane. Niyo mpamvu ibibi byose byavuzwe ku Rwanda byari ibinyoma by’abahanuzi ba Sataini nta na kimwe kizaba. Ari kuri Perezida Kagame, ari ku gihugu, nta maraso ahari, nta n’azongera kumeneka babishaka batabishaka. ibyo rero tubyumve kandi tunabishimire Imana nk’abanyarwanda”.

Uko abona amadini :

Mu Rwanda nta matorero ahari ahubwo hari amadini kuko itorero ari iry’Imana, amadini nayo akaba ay’abantu bishyiriraho ubwabo n’ubwo ashobora kuyoborwa n’umwuka w’Imana.
Uzagerageza kurwanya umuyobozi Imana yiyimikiye, nta hantu bizamugeza ahubwo bizamuviramo kwirimbura ubwe kuko yazanywe n’Imana mu gihe gikwiye.

Ibyifuzo bya Mugabo John

Arasaba Polisi guhagurukira abahanuzi b’ibinyoma kuko bagamije kubiba umwuka w’ubwoba mu muryango w’abanyarwanda.
Bitewe n’uko umutekano ukenewe kuva mu mitima y’abantu kugera ku mbibi z’igihugu, arasaba kuburizamo abashaka guhagarika umutekano w’abantu mu mutima, abo ngabo babafate babafunge, babacire imanza kuko uko ariko gukiranuka kw’Imana. Ntibazakangwe n’uko umuntu afite Bibiliya mu ntoki mu rusengero arimo kwitigisa ahanura amakuba n’amaraso mu Banyarwanda. Polisi rero nikore akazi kayo kuko iryo ni ishyaka ry’icyiza.
Mugabo John asoza ubutumwa bwe avuga ko umugambi w’Imana muri iki gihugu ugomba gusohora byanze bikunze.

Nyuma yo kumva ubu buhanuzi butandukanye, nifuje ko abasomyi b’urubuga Rwiza News nabo basoma ndetse bakumva ubwo buhanuzi nabo bakagira icyo babivugaho.

Marc Matabaro
Rwiza News

 


6 commentaires

  1. Ndayisaba dit :

    Nonsense!!! Uyu mujeune yisebya Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi!

    Ese ubwo umwuka umurimo ni Uwa nde?

    Ese ninde wamubeshye ko Imana ikoresha amarangamutima?

    Ubwo se ibyo urumva bifitiye abanyarwanda akahe kamaro kweli? Nonsense man!

    Uyu mumaman simuzi namwumvise ejobundi, nakurikiranye ibyo avuga mbigereranya n’ibyo Bibiliya ivuga’ ubundi nkoresha na my own judgement,

    1) Nta marangamutima afite mubyo avuga,
    2) Arashaka ICYUBAHIRO CY’IMANA not icye
    ubwe!
    3) Ntatinya cyangwa ngo akangwe.
    n’icyubahiro cy’umuntu
    4) and so on…

    Uyu mujeune afite trauma ya hatari. ahubwo Imana imibabarire ko yaYibeshyeye!

    Nawe Maman Marie Murebwayire God bless and continue to use you!

  2. kaka dit :

    Yishakiraga passeport ye bamwatse abazimu biwabo bamupangira ibyo agomba kubeshya abantu kugirango yibonere passport yisubirire muri ethiopia uwo sumuhanuzi numweskoro

  3. RWAKA dit :

    Yewe ga ye! urakoze mugabo!ni nde se utabona ko urwanda rweguriwe bayali n abandi badayimoni bose ko ahubwo haakenewe amasengesho yakataraboneka.urwanda +abayobozi barwo bose sibigize ibisambo ku ngufu?ubona se ko Imana izabyihanganira kugeza ryari?wowe uri kubeshya abantu kuko ubuyobozi bwa FPR ni nde utabunenga ukurikije imibereho abaturaage bafite kugeza ubu?gusa hari n ibyiza bakoze ntitwabaveba ariko aho bigeze bari gusubira inyuma ku buryo 70% nabo babizi ko inda nini yabokamye.ngaho

  4. kinyogote dit :

    haaaa uyu mwana arasetsa imikara peee ese ko avuga KAGAME BIZIMUNGU WE NTIYATEGETSE ESE kagame abantu amaze kwica imana yonyine niyo ibizi koko nibeshi cyane ubwo rero ubu buhanuzi numwashitani koko ntamana yamwemera peee

  5. Abona dit :

    Banyarwanda.. Banyarwanda, niba ntacyo tugira dutinya, ni mureke dutinye uburakari bw’IMANA isumba byose. Bantu mutazi inkoni y’IMANA, nabasabira kw’itabajyeraho kuko iratema igahinguranya. Imana yo mw’IJURU ibabarire URwanda n’Abanyarwanda

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste