GENERALI KAYUMBA NYAMWASA ATI: UBUTEGETSI BW’ IGITUGU BUZAVAHO NTA NTAMBARA IBAYE!
Ibi yabitangarije i Benoni mu burasirazuba bw’ umujyi wa Johannesburg ubwo yasozaga amahugurwa yari yitabiriwe n’abayoboke b’ Ihuriro RNC yabaye kuva taliki ya 8- 10 Kamena 2012.
Nkuko byatangajwe na bwana Etienne Mutabazi (Vice Chairman RNC Africa Region) Ayo mahugurwa yari agamije kongerera ubumenyi abayoboke b’ Ihuriro RNC bageraga kuri 30, baje baturuse mu turere tune tugize Ihuriro RNC muri Africa y’ epfo aritwo Durban, Cape Town, Johannesburg na Pretoria.
Ayo mahugurwa yatanzwe n’umuryango AVP (Alternative to Violence Project) ukorera hirya no hino ku isi. Hakaba hari hagamijwe kwigisha uburyo bunyuranye bukoreshwa mu gukemura amakimbirane hadakoreshejwe ingufu.
Generali Kayumba Nyamwasa wari kumwe na Coloneli Patrick Karegeya, mu ijambo rye yasobanuye uburyo intambara ari uburyo bubi bwo gukemura amakimbirane aho yagaragaje ko abanyarwanda twakoresheje ingufu kenshi mugushaka umuti w’ibibazo by’igihugu cyacu aho kubyungukiramo bikaba byararushijeho kuduhombya. Urugero yatanze ni urwo abanyarwanda benshi baguye mu ntambara z’ urudaca zaranze amateka y’ igihugu cyacu. Akaba ariyo mpamvu amahugurwa nkaya agomba gufasha abayoboke b’Ihuriro RNC kuba umusemburo w’ amahoro n’ ubworoherane.
Generali Kayumba Nyamwasa akaba yarashimagiye ko ubutegetsi bw’ I kigali bushingiye ku kinyoma n’ iterabwoba butazatinda kuvaho kuko ntawe ubeshywa kabiri. Aha Gen Kayumba Nyamwasa yagize ati: Nigute waba utegura intambara maze ukitabira amahugurwa nkaya?
Coloneli Patrick Karegeya yuganiye Generali Kayumba Nyamwasa aho yagize ati: Abanyarwanda tugomba gushyira hamwe tugashirika ubwoba maze tukamagana twivuye inyuma ubutegetsi bwa Gen Paul Kagame wahinduye iguhugu akarima ke. Yashimagiye ko ntacyo apfa na Paul Kagame uretse imiyoborere y’ igihugu, iyubahirizwa ry’ amategeko n’ uburenganzira bwa muntu. Ati rero Paul Kagame nta kindi dupfa kihariye nkuko benshi bakunda kubihimba. Agira ati: niba Gen James Kabarebe yanga amazimwe azasobanurire abanyarwanda ibyo nabwiye Paul Kagame mu nama ya nyuma twagiranye, na Kabarebe ahibereye.
Etienne Mutabazi wavuze kuruhande rw’abari bitabiriye ayo mahugurwa yashimiye abayateguye anasaba ko ayo mahugurwa yagezwa kubayoboke bose b’ Ihuriro RNC aho bari hose. Abaraho bose banejejwe n’ubumenyi bushya bakuye muri ayo mahugurwa ko igisigaye ari ukugenda bakabushyira mu bikorwa.
Micheal Rwarinda .
Benoni- Johannesburg.
mureke kudushuka ngo nta ntambara mushaka mwabuze,ukina uwo mukino,mwe se mwaba mugishobora kujya mwishamba yo pole
IHUMURE RYATANZWE NA RNC
Nyuma y’amakuru yatangazwaga na bamwe bafite imigambi yo guca intege ibikorwa by’amashyaka ari muri opposition mu mahanga, amakuru amwe yavugaga ko Ihuriro RNC akaryo kashobotse ko ritagishobora guterana kubera ko bamwe mu barishinze barimo kurwana n’urupfu, aha havugwa cyane Colonel Patrick Karegeya, nongeye kubona ko RPF ntacyo idakora ngo iharabike bamwe mu bana bayo bafashe umurongo nyawo wo kuyigaragariza ububisha bwayo.
Nshingiye ku mahugurwa Ihuriro ryakorewe na AVP muri Afurika y’Epfo, icyizere cy’uko ubutegetsi bw’igitugu bwa RPF bwakurwaho nta maraso amenetse kiri kwishushanya kuko abayobozi ba RNC bemera neza ko amabi yagwiririye u Rwanda n’abanyarwanda yatewe n’intambara. Ibi bikaba byatuma rero abanyarwanda twakomeza kugirira icyizere RNC, RDI, CNR INTWARI, FDU INKINGI………….
Nk’uko Generali KAYUMBA yabivuze, ubu ntabwo ari igihe cy’amasasu, Colonel Karegeya we ati: Ntacyo apfa na Kagame usibye imiyoborere ye mibi. Umunyarwanda utemeranywa n’aba bagabo bombi ndetse na Madame Ingabire, Mushayidi, Me Ntaganda, Ntakirutinka, ndetse na Rukokoma yaba yirengagiza ububi bwa RPF. Hano nongere mpumurize abayoboke ba RPF ko niba hari intambara yo kurwanya igitugu kiboneka muri système ya RPF bitavugak RPF izasibwa ahubwo nayo isabwa kuzahindura umurongo, igashyira hammwe mu kurinda ibyiza revolisiyo izaba igezeho.
Pontien Gatwa
Yewe nanjye ndumiwe.mbonye ino photo iriho bano basaza bombi cyane Col.Karegeya.Uziko najye nasommye iyo nkuru ya Exposer ivuga ko Umusaza Karegeya ari kurwana n’urupfu.Uriya wayanditse ni umurenzamase wa RPF washakaga nawe kugaragara ko azi kwandika.Urabona se atari abasaza bakeye?Ahubwo iyi foto irongera ishorogotore abo barenzamase ba RPF bari kubeshya ngo nta mahugurwa bari mo ?Uriya muryango se ntuzwi?Viva RNC
Nonese, abo bashi bane muri kumwe nabo ni abashakira Urwanda Democratie.
Musige mushakira ubwinshi bwanyu mu banyamahanga? Mwakwemeye ka nawe ari umwanzuro wa kigabo mukava kw’izima. Ko ibyo bigambo mukomeza guhuragura aribyo bibamaramo akuka, mwaretse kwihuhura koko?
Ari disi uwapfuye yarihuse. Ubwose wamugani wacu « UDASHINGA ARABYINA? ».
Ndebera uko basigaye bangana niba atari n’agafoto ka kera bakibona akagati.
Erega shahu hanze habyina umuhanga, kandi amahanga arahanda. Nimudasaba imbabazi ngo mutahe mu rwababyaye, muzanogoka ngo ni Democratie mutegereje hanze. Kandi rwose sindoga ndaragura, ikizakurikira ubuzima mbabonana ni ukuzima bukenyutse. Ni mwihangane, naho amahoro na democratie byo ntabyo mbatezeho rwose, kuko ntawe utanga icyo adafite.
Abayobozi ba RNC bakunze gukoresha imvugo zidafite aho zihuriye n’ukuri kubera ko baba bashaka kumvisha abantu ko ngo RNC ariyo FPR ifitiye abanyarwanda akamaro kurusha ayandi mashyaka arwanya imiyoborere mibi murwanda.
Iteka bakunze kubeshya ko ngo bafite abayoboke benshi kugirango abantu bakunde babibonemo ariko baragorwa n’ubusa kuko ntanarimwe tuzigera twemera kugwa mumutego wabo. Ingwe ntiyarizi gufata kugakanu yarabwirijwe none natwe ibyo aba bayobozi ba FPR bakoze murwanda byatwigishije ubwenge kuburyo ntacyo batubeshya.
Nibave muri politike kuko igihe cyabo cyararangiye muri politike yurwanda. Ibyo bakoze twarabibonye kandi birahagije.
Abantu namwe mubari inyuma nakazikanyu kuko uwanze kumva ntiyanze kubona ubwo umunsi mwaguye muruzi murwita ikiziba nibwo muzaca akenge.
Murakoze
Bati inama yitabiriwe n’abantu benshi cyane bagera kuri 30, umuntu wese uza kuri uru rubuga aba yarize kubara!!! Abantu 21 uvunemo abo bakongomani 6, abasigaye ni imiryango yabo!!! Abo bari bari baje guhugura se bariye??? Iyo bavuga ko ari inama nyungurabitekerezo ahubwo!!! Naho intambara!!! udashinga se arabyina??? ubwo se muri abo bose ninde ubona wajya mu ishyamba akavayo????
nanjye ndahamya ko abo bagabo bo muri rnc bariho baraharanira inyungu zabo bwite ,ubu se kagame aba hamagaye ngo bagende mu mishikiranno akabemerera ko batagifunzwe abakuriyeho ibihano ,ubwo kweri aba bagabo basubira kutwibuka, jye ndabona tutabizera 100/100 kuko urebye ahanini usanga ba condanna cyane kagame ntabwo bavuga systeme ya fpl bivugako bashobora kuba bakiri abayoboke baryo,ahubwo gusa ni zina ryahindutse ,ibyo gusaba imbabazi bya nyamwasa byo nti mubyitege ni ko zabaye ntizishobora nu munsi umwe kwi soumetta mube maso twarinjiranywe
Mwabagabo mwe ibikorwa birutamagambo kdi urufunguzo murarufite,muhinduke mumenyeko burya atarubu;mureke kwikanyiza mumenye ko murabantu nkabandi ibindi ubundi…
Nshyigikiye byimazeyo umuntu wese ushaka ko urwanda rugira amahoro asesuye kubanyarwanda bose so ndashimira aba bayobozi ba RNC kuba bakomeje kugaragaza, ubutwari nubushake bwo kuzana ayo amahoro twifuza murwanda.
Gusa ikindi nasaba aba ba Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya ndetse nabandi bafatanyije mukwica abatwa,abahutu n’abatutsi ko bagomba no kwemera gusaba imbabazi z’ubuhemu burenze indengakamera bagiriye abo bagombaga kurinda no gutabara. Abatutsi babagize ibitambo naho abahutu nabatwa babarimbura bitwaje ngo barimo guhorera abatutsi! ibyo nibyo nita icuraburindi bazanye murwanda.
Bameye ko tuzi neza ko aribo bateguye genocide yabatutsi maze bakaba barayishyize mubikorwa bifashishije kugumura abahutu ubwo aba ba Kayumba na Kagame barasaga indege ya Habyarimana ari munzira ataha ava gusinyana nabo inzira yamahoro mugihugu kwa tanzania.
igihe cyose batazashyira ijwi hejuru ngo bemere ko bashyize abanyarwanda mwicuraburindi, ntanarimwe ibikorwa byabo tuzigera tubiha agaciro kuko agaciro kagomba gushingira mukubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Bagomba kumenya ko imiryango yacu barimbuye byatubabaje kuburyo ibyo bo bibwira ko ngo bashaka kutuzanira amahoro ntacyo bitubwiye kuko tudashobora kuzigera dushimishwa ninyungu zanyirarureshwa ngo ni demokarasi cga. amahoro.
Gewe aba bagabo bo muri RNC simbanga ariko nanga imvugo zabo zitagira ibikorwa bifatika ngo rubanda rumenye ko koko ibyo bavuga bifite ishingiro.
Iteka baravuga ariko ntibakore ibyo bigatuma abantu bamwe tudashobora kubagirira ikizere kuko tudashaka ko bazaduta mumutego nkuwo batayemo ba Pasteur Bizimunu , Faustin Twagiramungu, Col. Alexis Kanyarengwe, Seth Sendashonga ndetse nabandi benshi babafashije kwikiza ubutegetsi Bwa Habyarimana.
Kuba aba bayobozi ba RNC barafashe umwanzuro wo kurwanya no kwitandukanya na l’etat ya Kagame ntibivuze ko barwanya system FPR yazanye murwanda. ibyo bishatse kuvuga ko bashobora kuba barimo kurwanira inyungu zabo bwite aho guharanira inyungu rusange.
Ibyo rero bamenye ko tubizi kandi ko tudashobora kubashyigikira munyungu zabo bwite, kandi tuzi neza ko inyungu rusange arizo zigomba kwibandwaho.
Kuri RUBONA!
Ukwiye rwose gusimbura Rucagu ku butware bw’Intore!
Abantu bashize (shobuja yabamaze), nawe uti musabe imbabazi! Into ntero yanyu y’imbazi hari abo itera icyo ni iki! Muzabanze muzisabe abo mwahekuye mbere y’uko mutegeka abandi kuzisaba.
Gira amahoro!
Mpuga ya Kagame..niko sha mwambura mikoro mwe mwibaza iyo ataba kagame ubu abatutsi uko tubayeho twakabaye turiho? Shahu kayumba na karegeya murimumaki mwasabye imbabazi amaraso yanyu mugataha ki ntakyo mwenda kugeraho mwabantu mwe..ko twagiramungu nabashi benewabo nabo ko mubizi batabamereye neza….Ntamututsi wabagya inyuma MBA ndoga kagame wadukyuye…sha..ubu Kerri tube mubyo turimo tubakurikire? Ngo kuko mufite kutunva kwannyu sha ntanfizi ibyiri munama
Ariko abambari ba Kagame bazi kubeshya no guharabika koko ! Cya kinyamakuru cya DMI cyitwa The Exposer ejobundi kirandika kiti ibyo muri RNC ya Kayumba byose byarahagaze kuberako ubu uwitwa Patrick Karegeya ari kurwana nurupfu. Kiti amasoye yarabyimbaganye ntakibona, kirongera kiti umubiriwe warayoyotse ntakabaraga akigira ndetse no gushyira ikanya mumunwa ngo arye ntakibishobora nukumutamika gusa. Ariko inyenzi niharabika ryazo nyagasani ! Narinzi ko arabahutu gusa baziboneraho uburimiro, none no hagati yabo ndabona ari akaga gakabije ! Ubuse abasomye ibyo banditse kuri Patrick Karegeya, bakabona hano uko amezeze ko ari no kuyobora amanama yamahugurwa, kandi bari bamubitse ngo ari kurwana nurupfu ! Yewe uwaziroze ntiyakarabye nukuri!
MANA Y’U RWANDA ndakwinginze fasha aba Banyarwanda bifuza amahoro no kudukura mukaga turimo, kandi ubarinde icyabahungabanya cyose, ubarinde abanzi b’amahoro aho baturuka hose. AMEN