UMURWANASHYAKA WA PS IMBERAKURI YASABIWE GUFUNGWA IMYAKA 21

UMURWANASHYAKA WA PS IMBERAKURI YASABIWE GUFUNGWA IMYAKA 21 Some-Imberakuri-during-the-high-national-council-182x300

Eric Nshimyumuremyi

Kuri uyu wa kane taliki 7 Kamena 2012, umurwanashyaka wa PS Imberakuri ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR Bwana Eric Nshimyumuremyi unakuriye iryo shyaka mu Karere ka Kicukiro yasabiwe n’ubushinjacyaha igihano cy’igifungo cy’imyaka 21. Ibi bikaba byarabereye mu rubanza rwaburanishirijwe mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo.

Mu kirego ubushinjacyaha bwagejeje ku rukiko kivuga ko Eric Nshimyumuremyi yari atunze intwaro ku buryo butemewe n’amategeko aho ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 20, ndetse bukanavuga ko yarwanyije abarinzi b’amahoro bumusabira igifungo cy’umwaka 1 ariko Eric Nshimyumuremyi ahamwe n’umwunganira mu mategeko bakaba baravuze ko ubushinjacyaha bwamuhimbiye ibyaha kuko atigeze atunga intwaro ahubwo berekana uburyo ikinamico yo kuraswa kwe yagenze n’uburyo yari yapanzwe.

Umucamanza na we ntiyibujije kwerekana uruhande ahagazemo aho yabajije Eric Nshimyumuremyi impamvu avuga ko iraswa rye ryari ryapanzwe amubaza igituma abamurashe byanagaragaye ko bamurashe mu cyico batamwishe niba koko bari bafite umugambi wo kumuhitana. Aha Eric Nshimyumuremyi akaba yaravuze ko kuba Imana yarakinze akabako ntapfe bidakuraho ko uwamurashe atari yabiteguye ko ahubwo ku bw’amahirwe atabashije guhita amurangiza dore ko iryo raswa rikimara kuba, abasirikari bari ku irondo bahise bahagoboka bakabuza uriya mupolisi wamurashe yambaye imyenda ya gisivile kumurangiza ariko bakimara kumenya ko ari umupolisi bahise bigendera mu gihe abantu bari bamaze guhurura bikaba byaratumye atabasha kumurangiza n’ubwo uwo mugizi wa nabi w’umupolisi yabyifuzaga.

Andi makuru yerekeye ishyaka PS Imberakuri ni uko taliki 7 Kamena 2012 umuyobozi wungirije w’iri shyaka Bwana Alexis Bakunzibake yatumijwe n’ubuyobozi bw’Akagali ka Nyakabanda atuyemo bakamurega ibyaha byo kwigomeka kuri gahunda za leta no gusuzugura ubutegetsi. Iki kikaba ari icyaha ubu gisa n’icyasimbuye icy’ingengabitekerezo ya jenoside kimaze kugabanya ubukana kubera kwamaganwa n’imiryango mpuzamahanga kuba gikoreshwa nk’igikangisho cyo gucecekesha abaturage. Kuri ako Kagali, Bwana Bakunzibake yabwiwe ko ngo yasuzuguye abayobozi bagiye iwe mu ibarura ariko we avuga ko nta muyobozi yigeze asuzugura. Yanarezwe kuba atajya mu muganda ngo n’iyo awugiyemo yanga gusinya mu ikaye yamuteganyirijwe ngo bikaba bigaragara ko abandi baturage bashobora kumwigana bakigomeka ku butegetsi. Aha naho akaba yaravuze ko ibyo bamurega ntaho bishingiye kuko we ngo ntiyumva uko byaba ari ugushishikariza abaturage kwanga ubutegetsi.

Muri ibi byose yasabwe gusaba imbabazi ngo abayobozi yaba yarasuzuguye ko ngo naramuka atabikoze bazatumiza inama y’abaturage maze bagakora uko bashoboye ikamwirukana muri ako Kagali ka Nyakabanda atuyemo ariko we avuga ko nta muntu yigeze asuzugura ariko anavuga ko uwaba yumva ko abangamiwe n’ibitekerezo n’imyifatire ye bya kidemokrate yabimubabarira. Ibi bikaba bisa na bya bindi byahwihwishijwe n’ubutegetsi bwa FPR ko umuyobozi w’ishyaka rya FDU Inkingi ritavugarumwe nayo ariwe Ingabire Victoire ubu ufungiwe muri gereza ya Kigali ngo yasabye Kagame imbabazi. Iyi ndirimbo yo gusaba imbabazi muri FPR ikaba imenyerewe cyane umuntu akaba yakwibaza impamvu ikunzwe cyane bikamuyobera.

Nyuma y’uko Alexis Bakunzibake yisobanura, abari kumwe nawe babajije umuyobozi w’ako Kagali niba ibyo yavuze ko bazatumiza abaturage bakirukana umwe mu batuye ako Kagali bishoboka koko, maze uwo muyobozi avuga ko ari uburyo bakoresha kugirango bahangane n’abantu badashaka kubumvira. Bamubajije niba abaturage cyangwa umuyobozi baba bafite ububasha n’uburenganzira bwo kwirukana undi muturage avuga ko yabananiye bamwirukana. Ibi bikaba ari urukozasoni kuri leta ya FPR kuba yakwirukana umuturage wayo kuko nta na hamwe biba ku isi ko umuntu yirukanwa mu gihugu cye. Ntibinatangaje ariko kuko mu minsi yashize ubutegetsi bwa FPR bwambuye ubwenegihugu bamwe mu banyarwanda bikaba bitumvikana uburyo inzego zo hejuru zakwambura umunyagihugu ubwenegihugu hanyuma ngo inzego zo hasi zibe arizo zitinya gukora ayo makosa.
Banabujajije niba abona ko kuba hari gahunda zimwe za leta umuntu atakwemera byamuviramo kwirukanwa mu gihugu ariko akaba yarabony ko akomeje guhatwa ibibazo adashobora kwikuramo ahitamo kwirukana abo baturage ku Kagali.

Source: Nkunda L., RWANDA IN LIBERATION PROCESS

 


3 commentaires

  1. Rubona dit :

    Yemwe ntakyo twakora kuko twibesye Ngo turahaguruka turwanya iyi ngoma yakagame nabambari be Baba baboneyeho kurangiza ikitwa umuhutu…rero nimureke twibereho uko tubayeho kuko ubusabzwe abaturage no tubanye neza, naho kuyirwanya sha ntawurwana numuhagarariye….keretse niba mushaka Ngo abahutu dushire.

  2. Rukundo dit :

    Sinari nzi ko mu Rwanda hakiba intwari intwari nka Eric!Aba sans echec i Burundi babuze uwo barasa barasara! N’abo mu Rwanda ndabona ariyo maherezo…..

  3. kasimu dit :

    uyu muyobozi atuye mu kagari ka Biryogo ibyo muvuga niko byagenze,abayobozi b’akagari bari bazi ko apfukama ariko bakorwa n’isoni atabikojejwe.
    Banyarwanda igikwiye ubu butegetsi ni ukubuhagurukira twese tukaburwanya kuko bwazatumaraho abaturage bajyana umwe umwe.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste