Archive pour 9 juin, 2012

Kamonyi : Umuturage utambaye inkweto ntiyemerewe guhabwa serivisi

Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge, abahatuye basabwa kwambara inkweto mbere y’uko bajja gusaba serivisi kuri ibyo biro, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uwo Murenge avuga ko abaturage bamaze kubigira umuco.

Hari mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Kamena 2012 ubwo umugabo witwa Nyabyenda Lawuriyani w’imyaka 33 y’amavuko uri mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe (umutindi) yajyaga ku biro by’Umurenge wa Gacurabwenge gufata amabati yari yabwiwe n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Rugobagoba nawe yabibwiwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kigembe ngo ajye gufata amabati yagombaga gusakara inzu ye yari yarasakambutse.

Nyabyenda ageze mu biro by’uyu Murenge yavuze ikibazo cye maze abwirwa ko adashobora kugira serivisi n’imwe ahabwa kuri ibyo biro mu gihe atambaye inkweto. Mu guhendahenda avuga ko yazibwe yasubijwe ko nta serivisi ashobora guhabwa ko yagombye no gushaka aho atira inkweto akabona gusaba serivisi.

Nyabyenda aganira na IGIHE yavuze ko yibwe izi nkweto zo mu bwoko bwa boda boda ubwo yari yagiye guca incuro ku muturanyi we. Umunyamakuru yamubajije impamvu ataguze izindi nyuma y’aho yavuze ko mu gihe aba yabuze amafaranga 150 yo kugura ikiro cy’ifu y’imyumbati ngo ararire atabasha kubona amafaranga 800 yo kugura izo nkweto. Abajijwe niba amabuye atamwica mu gihe agenda yavuze ko amwica ariko akihangana kuko nta kundi yabigenza nawe atari we.

Kubwe ngo ntiyishimira iyo serivisi yahawe, kuko ngo abakene babaho badafite amikoro ngo nta kuntu rero yatumwa inkweto kandi yaburaye mu gihe n’izo yari afite yazibwe. Kubwe kandi ngo uwazibye niwe umuteje ibi bibazo byose.

Rushirabwoba Alfred ashinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Gacurabwenge ari nawe washubijeyo uyu Nyabyenda, yavuze ko bimaze kuba umuco ku baturage bo muri uwo Murenge ku bijyanye no kwambara inkweto aho baba bari hose uretse ku baba bari mu murima. Ibi bigaragarira no kuba abantu wasangaga basaba ku muhanda muri aka gace avuga ko batakihaba na bo wasangaga bambaye inkweto.

Abaturage bo muri uyu Murenge ngo iki kibazo cy’isuku bamaze kukigira icyabo ku buryo nta n’inzandiko zamanikwa ku biro bitandukanye zibibutsa ko bagomba kwambara inkweto, kuko babyumvise neza.

Kwambara inkweto ni uburyo bwashyizweho na Leta y’u Rwanda hagamijwe gushyigikira isuku harwanywa indwara z’umwanda cyane izashoboraga kwandurira mu birenge.

Source: Igihe.com

UMURWANASHYAKA WA PS IMBERAKURI YASABIWE GUFUNGWA IMYAKA 21

UMURWANASHYAKA WA PS IMBERAKURI YASABIWE GUFUNGWA IMYAKA 21 Some-Imberakuri-during-the-high-national-council-182x300

Eric Nshimyumuremyi

Kuri uyu wa kane taliki 7 Kamena 2012, umurwanashyaka wa PS Imberakuri ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR Bwana Eric Nshimyumuremyi unakuriye iryo shyaka mu Karere ka Kicukiro yasabiwe n’ubushinjacyaha igihano cy’igifungo cy’imyaka 21. Ibi bikaba byarabereye mu rubanza rwaburanishirijwe mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo.

Mu kirego ubushinjacyaha bwagejeje ku rukiko kivuga ko Eric Nshimyumuremyi yari atunze intwaro ku buryo butemewe n’amategeko aho ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 20, ndetse bukanavuga ko yarwanyije abarinzi b’amahoro bumusabira igifungo cy’umwaka 1 ariko Eric Nshimyumuremyi ahamwe n’umwunganira mu mategeko bakaba baravuze ko ubushinjacyaha bwamuhimbiye ibyaha kuko atigeze atunga intwaro ahubwo berekana uburyo ikinamico yo kuraswa kwe yagenze n’uburyo yari yapanzwe.

Umucamanza na we ntiyibujije kwerekana uruhande ahagazemo aho yabajije Eric Nshimyumuremyi impamvu avuga ko iraswa rye ryari ryapanzwe amubaza igituma abamurashe byanagaragaye ko bamurashe mu cyico batamwishe niba koko bari bafite umugambi wo kumuhitana. Aha Eric Nshimyumuremyi akaba yaravuze ko kuba Imana yarakinze akabako ntapfe bidakuraho ko uwamurashe atari yabiteguye ko ahubwo ku bw’amahirwe atabashije guhita amurangiza dore ko iryo raswa rikimara kuba, abasirikari bari ku irondo bahise bahagoboka bakabuza uriya mupolisi wamurashe yambaye imyenda ya gisivile kumurangiza ariko bakimara kumenya ko ari umupolisi bahise bigendera mu gihe abantu bari bamaze guhurura bikaba byaratumye atabasha kumurangiza n’ubwo uwo mugizi wa nabi w’umupolisi yabyifuzaga.

Andi makuru yerekeye ishyaka PS Imberakuri ni uko taliki 7 Kamena 2012 umuyobozi wungirije w’iri shyaka Bwana Alexis Bakunzibake yatumijwe n’ubuyobozi bw’Akagali ka Nyakabanda atuyemo bakamurega ibyaha byo kwigomeka kuri gahunda za leta no gusuzugura ubutegetsi. Iki kikaba ari icyaha ubu gisa n’icyasimbuye icy’ingengabitekerezo ya jenoside kimaze kugabanya ubukana kubera kwamaganwa n’imiryango mpuzamahanga kuba gikoreshwa nk’igikangisho cyo gucecekesha abaturage. Kuri ako Kagali, Bwana Bakunzibake yabwiwe ko ngo yasuzuguye abayobozi bagiye iwe mu ibarura ariko we avuga ko nta muyobozi yigeze asuzugura. Yanarezwe kuba atajya mu muganda ngo n’iyo awugiyemo yanga gusinya mu ikaye yamuteganyirijwe ngo bikaba bigaragara ko abandi baturage bashobora kumwigana bakigomeka ku butegetsi. Aha naho akaba yaravuze ko ibyo bamurega ntaho bishingiye kuko we ngo ntiyumva uko byaba ari ugushishikariza abaturage kwanga ubutegetsi.

Muri ibi byose yasabwe gusaba imbabazi ngo abayobozi yaba yarasuzuguye ko ngo naramuka atabikoze bazatumiza inama y’abaturage maze bagakora uko bashoboye ikamwirukana muri ako Kagali ka Nyakabanda atuyemo ariko we avuga ko nta muntu yigeze asuzugura ariko anavuga ko uwaba yumva ko abangamiwe n’ibitekerezo n’imyifatire ye bya kidemokrate yabimubabarira. Ibi bikaba bisa na bya bindi byahwihwishijwe n’ubutegetsi bwa FPR ko umuyobozi w’ishyaka rya FDU Inkingi ritavugarumwe nayo ariwe Ingabire Victoire ubu ufungiwe muri gereza ya Kigali ngo yasabye Kagame imbabazi. Iyi ndirimbo yo gusaba imbabazi muri FPR ikaba imenyerewe cyane umuntu akaba yakwibaza impamvu ikunzwe cyane bikamuyobera.

Nyuma y’uko Alexis Bakunzibake yisobanura, abari kumwe nawe babajije umuyobozi w’ako Kagali niba ibyo yavuze ko bazatumiza abaturage bakirukana umwe mu batuye ako Kagali bishoboka koko, maze uwo muyobozi avuga ko ari uburyo bakoresha kugirango bahangane n’abantu badashaka kubumvira. Bamubajije niba abaturage cyangwa umuyobozi baba bafite ububasha n’uburenganzira bwo kwirukana undi muturage avuga ko yabananiye bamwirukana. Ibi bikaba ari urukozasoni kuri leta ya FPR kuba yakwirukana umuturage wayo kuko nta na hamwe biba ku isi ko umuntu yirukanwa mu gihugu cye. Ntibinatangaje ariko kuko mu minsi yashize ubutegetsi bwa FPR bwambuye ubwenegihugu bamwe mu banyarwanda bikaba bitumvikana uburyo inzego zo hejuru zakwambura umunyagihugu ubwenegihugu hanyuma ngo inzego zo hasi zibe arizo zitinya gukora ayo makosa.
Banabujajije niba abona ko kuba hari gahunda zimwe za leta umuntu atakwemera byamuviramo kwirukanwa mu gihugu ariko akaba yarabony ko akomeje guhatwa ibibazo adashobora kwikuramo ahitamo kwirukana abo baturage ku Kagali.

Source: Nkunda L., RWANDA IN LIBERATION PROCESS

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste