Urugamba rwa nyuma rw’Inzirabwoba (Part.3)
Zimwe mu ntwaro zakoreshejwe n’impande zarwanaga mu 1994

D-30 122mm Howitzer nazo zakoreshejwe n'impande zombi, iz'inzirabwoba zabuze amasasu zijya kubikwa i Gisenyi, FPR yari izifite yahawe na Uganda zo kurwana urugamba rwa nyuma zakoreshwaga n'abasirikare b'abagande

105mm-howitzer zakoreshejwe n'inzirabwoba. Ingabo za FPR zazitaga Dimbahasi zabuze amasasu zijya kubikwa rugikubita muri 1994

Bren ni imbunda yakorewe mu bwongereza yakoreshejwe mu ntambara ya 2 y'isi yose, ariko mu Rwanda yari igikoreshwa muri 1994. Igira urusaku rwinshi kandi ikarasa kure.

R4 ikorerwa mu gihugu cy'Afrika y'Epfo yakoreshejwe n'Inzirabwoba kuva mu 1991 kugeza mu 1994 ingabo za FPR zayitaga NATO

AK 47 Kalachinikov yakoreshejwe cyane n'ingabo za FPR ariko imitwe y'inzirabwoba imwe n'imwe yari iyifite nka Cie QG na CE Cdo Bigogwe. Hagati ya 1990 na 1994 Inzirabwoba nazo zarayikoresheje. Ni imbunda yoroshye gukoresha kandi idasaba kozwa kenshi.Zarimo amoko menshi ari iz'ingenzi n'izi

FN FAL yakorewe mu gihugu cy'U Bubiligi, iyi mbunda yakoreshejwe cyane n'Inzirabwoba guhera mu myaka ya za 1960, yakoreshejwe cyane intambara igitangira mu 1990 ariko mu 1994 yari itagikoreshwa cyane kuko yashyuhaga vuga, igakwama cyane, yasabaga kozwa kenshi ariko ikiza yagiraga yarasaga kure kandi igahamya ku buryo bworoshye. Yarimo ubwoko bubiri ishobora guhinwa n'indi itarahinwaga.


G3 ni imbunda yakoreshejwe n'imitwe imwe y'inzirabwoba mu ntambara hagati ya 1990 na 1994. Yarimo ubwoko bubiri ubuhinwa n'ubudahinwa Biracyaza.........................
urwanda rufite ibibazo kabisa
kubaka ibitaro se byari bimaze iki, ntugure amasasu ahagije kandi abo banyarwanda byagombaga kuvura, uhereye kuri Kinani ubwe zarabacucumye zikabamara!!!
Jyenda Rwanda waragowe! reba amafranga yakoreshejwe yo kugura ibyo bitwaro aho kubaka amashuri,ibitaro cyangwa imihanda. Kandi ikibabaje ni uko izo ntindi z’imbunda zakoreshejwe mu kwica abanyarwanda b’inzirakarengane. Nzaba mbarirwa!