Padiri Hildebrand KARANGWA yakeje abami babiri none ari mu mazi abira?

Padiri Hildebrand KARANGWA yakeje abami babiri none ari mu mazi abira? padiri-karangwa-ildebrand

Padiri KARANGWA Hildebrand nyuma yaho agaragariye mw’itangazamakuru ry’ imbere mu gihugu ndetse n’iryo hanze,
ku inkuru yagira iti :  »Padiri Karangwa Hildebrand yafotowe aryamanye n’umugore » . Twifuje kumenya imvo n’imvano y’icyo kibazo twibaza ibibazo byinshi bitandukanye ndetse ni ubuzima bwe muri rusange yari abayeho mbere y’uko iyo nkuru ijya ahabona .

Padiri Hildebrand KARANGWA ni muntu ki ?

Karangwa Hildebrand w’imyaka 47 y’ amavuko akomoka mu cyahoze ari komine Mushubati (Gitarama) ubu habaye akarere ka Muhanga, yamenyekanye cyane mu myaka ya za 1996 ubwo Diyosezi ya Kabgayi yayoborwaga na Mgr Anastase MUTABAZI.

Yakoze  imirimo myinshi itandukanye cyane ariko azwi nka :

-Directeur w’ishuli rya Tumenye Bibiliya ryatangijwe bwa mbere mu Rwanda riri muri Paroisse ya Byimana

-Padiri mukuru wa Paroisse ya Gitarama(bakunze kwita mu Ruhina)

-Yakoze ingendo nyinshi mu bihugu by’amahanga cyane urugendo rwibukwa n’urwo yagiriye muri Israël
( hagamijwe kureba imikorere y’urwibutso rw ‘abayahudi arirwo Mémorial de Yad Vashem)

-Azwi na none mu ishuli nderabarezi rya Kigali ( K.I.E) aho yatanganga amasomo muri (faculté des Scienses sociales)

-Mu iseminali nkuru ya Nyakibanda aho yatanganga amasomo ya litulujiya

-Ndetse akaba ni umufatanyabikorwa wa hafi kuri K.M.C (Kigali Memorial Centre)

-N’ibindi

Nyuma yo gusa nk’aho akomeye mu bintu byinshi bitandukanye yaje kuvanga amasaka n’amasakaramentu kuko byaje kugaragara ko atagikorera Kiliziya ahubwo byamuteye kwibera nk’umulayiki mwiza! Akorera Leta ya FPR yeruye.

Ariko mbere yuko yiyegurira Leta, abamuzi neza mu iseminari yabanaga neza na bagenzi be ndetse bakabona ko azavamo umupadiri w’icyitegererezo, ariko siko byaje kugenda kuko iriya Paruwasi ya Gitarama yamubereye agaterera nzamba kuko mu myaka ishize yagiranye ikibazo gikomeye kugeza ubwo afatanye mu mashati na Padiri AHISHAKIYE Déo ku mpamvu ahanini z’uko badasangiye ubwoko.

Tubibutse ko Padiri AHISHAKIYE Déo yayoboraga ishuli rya Mutagatifu Marie Reine ry’ i Kabgayi ariko nyuma y’akazi agataha muri paruwasi ya Gitarama aho Padiri Mukuru yari KARANGWA Hildebrand. Nyuma yo gutana mu mitwe nibwo itegeko rivuye ibukuru rya Mgr Smaragde MBONYINTEGE ryaje rishyiraho ikitaraganya icumbi rya Padiri Déo mu kigo yayoboraga, bityo abona yamuva mu nzara.

Si aho gusa yagaragaye kuko mu gihe Kiliziya Gatulika yo mu Rwanda yarimo kurira ayo kwarika bitewe n’umubare munini w’abapadiri bayo bazize Genocide yo 1994 n’abishwe na FPR nyuma yaho, yaje na none kwikora munda na bake yari isigaranye batangira gufungishanya hagati yabo.  Nibwo abapadiri batatu aribo:

-Padiri Aimé RUKANIKA

-Padiri Elias KIWANUKA

-Padiri Hildebrand KARANGWA

bavunzwe cyane mu rubanza rwa mugenzi wabo Padiri Joseph NDAGIJIMANA aho gacaca yo muri Secteur ya KAMUSENYI yamukatiraga burundu ku ya 01.09.2005.

Twabibutsa ko Padiri Joseph NDAGIJIMANA yari Padiri mukuru wa paruwasi ya Byimana mu gihe cya 1994 akaba yarabashije gukiza abatutsi benshi muri icyo gihe ndetse na nyuma y’intambara abatutsi benshi ntibiyumvishaga ukuntu umuntu nkawe bamuheza mu kagozi kandi bamufata nk’intwali mu gihe cya magorwa ya 1994.

Nyuma y’ibi byose byaduteye kwibaza burya koko ntawe ucyeza abami babili cyangwa ngo akorere Imana n’abantu niyo mpamvu Padiri KARANGWA ari mu mazi abira. Abahanga mu gusesengura baremeza ko n’ubwo ntako atagize ngo akorere Leta ya FPR, ngo Leta siko ibibona ahubwo yahisemo kumukinisha ikinamico aba ariwe ubihomberamo Leta yigaramiye.

Dore nawe :

-Padiri utari Umucunga mutungo wa Diyoseze miliyoni icumi yari azikuye he ?

-Ese ubundi n’inde wakwiha guhagarika Padiri Hildebrand mu gihugu nk’ u Rwanda, ni ingufu afite mu butegetsi?
(ukamwambura ubusa, ukamufotora akakwemerera ikindi kandi ni umusore nawe yakwirwanaho)

-Urebye ku mafoto bigutera kwibaza.  Nawe se Padiri yambaye uko yavutse naho umufatanyacyaha bakoranye ayo mabi yiyambariye ibikwembe, kandi byitwa ko babafatiye muri icyo gikorwa kidasanzwe ubwose ntimwumva ko harimo agahaze ?

Ibi bitwerereka ko umutoza w’umukino ari leta ya FPR, gusa umuntu yakwibaza impamvu yateye ako gakino kadasanzwe kuri Padiri wayo kuko nk’umuntu ukomeye muri Cyama nk’uriya mupadiri nta kuntu Igihe.com cyari kumwandikaho nta ruhushya ruvuye hejuru:

1.leta y’u Rwanda na Kiliziya Gatulika ni nk’injangwe ni mbeba bangana urunuka. Kuri leta biyifasha kuyica intege ndetse no kuyangisha abaturage dore ko abo mu idini Gatulika aribo benshi ndetse bakabashinja kugira imitwe ikomeye; byongeye kandi abapadiri muri rusange bakomeza kurwanya akarengane kagirirwa abaturage bivuze ko batemera na busa imikorere ya leta  ya FPR.

2.Rimwe na rimwe iyo Leta iri mu bibazo by’urusobe na za raporo nyinshi zitandukanye ziyivuga uko iri,  ishaka ukuntu yarangaza abaturage bagahugira mu bindi.

3.Leta ishobora guteza uwo mukino igira ngo Kiliziya Gatulika irangarire mu mafuti y’abapadiri bayo biryo ibe nk’ifunze amaso ku bikorwa bya Leta ya FPR  binengwa n’abaturange.

4. Iyi nkuru y’uyu mupadiri itangajwe mu bihe harimo kwibukwa abasenyeri ba Kiliziya Gaturika bishwe na FPR muri 1994, umuntu akaba atabura kwibaza niba hatari hagamijwe kwerekana ko abihayimana ba Kiliziya Gaturika ari abanyamafuti mu buryo bwo gupfobya urupfu rw’abasenyeri bishwe na FPR. Tubibutse ko tariki 05 Kamena 1994, abasirikare ba FPR bivuganye abihayimana ba Kiliziya Gaturika benshi barimo n’abasenyeri batatu aribo Mgr Vincent Nsengiyumva wa Kigali, Mgr Joseph Ruzindana wa Byumba na Mgr Thaddée Nsengiyumva wa Kabgayi.

Inama :

Burya abantu twese twigira mu byago, ndetse n’abihayimana mbona arumwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma bakisuzuma, bagasubira mu masezerano yabo bagiranye n’Imana,  bakareba icyo bamariye amatorero yabo,  bafasha intama bashinzwe kuyobora, bitabaye ibyo imitego iri hanze aha ni uruhuri. Ejo hazaboneka ba Karangwa benshi.

Natwe abalayiki ntitugomba gucika intenge dufatiye ku mafuti akorwa n’abihayimana kuko umukobwa aba umwe agatukisha bose, hari benshi bagikora umurimo wabo neza nabo ntitwabura kubashima.

 

Frank Mugisha

Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu

 


4 commentaires

  1. ildephonse dit :

    ni igihe cyo kwisuzuma mubyo dukora byose. tumenye gufata umwanzuro.

  2. mugisha dit :

    Aliko uzi ko alibyo! mu rwanda upfa gukoma akaruru ntumenya aho abantu baturutse. Niba padili yarahohotewe kuki atatabaje?
    Agize gusambana agire no kubeshya ngo bamufatiyeho icyuma?
    Ibyaha bibili? Agomba gusaba imbabazi ku mugaragaro!

  3. Kampire dit :

    Wa muntu we nubwo tutaziranye rwose uvuze ukuli! I Rwanda tugira umuco wo gutabarana. Yavugije akaruru abura umutabara? Ko niyo bwaba mw’ijoro abantu bahurura da!
    Aliko se mwe mushyize mu gaciro murareba mugasanga uliya mugabo ali mubarwana n’umubisha?
    Ahubwo ko atuje yamwaye yabuze uko yigira? Cyakora nubwo Odetta yateka umutwe ndamushimira cyane kuko biriya bizaba umuti w’ubusambanyi bwali bumaze gukabya mu Rwanda! Buli wese agiye kuzajya ajya gukora amahano yikange ko hali ugiye kumufotora. Odeta we urakoze kudukangalira wenda bamwe bazava kubintu bitagoranye mungo zisenyuka buli munsi kubera ub usambanyi! Kiriya ni igikorwa kweli kweli!!!!

  4. Kelvin Mugisha dit :

    Ariko uziko wagira ngo uyu mugabo yari yagiye Kwifotoza! Ni ukuri da, burya koko ngo « icyaha kigira umugabo imbwa! » uziko buriya n’umwana muto w’imyaka 4, udashobora kumufotora n’ifoto imwe kungufu atabyemeye! None ngo umusore w’imyaka 47 bamufatiye ho icyuma baramufotora uko bishakiye yambaye uko yavutse!
    Oya ntidukabye, aho guta irobo (1/4 kg)ry’ikizere mu bantu burya wata millioni y’amafaranga. Monsieur rero yagombaga kwirwanaho byaba na ngobwa akahasiga ubuzima ariko ntiyemere kwandagara kuriya azira ubusa…..nk’uko abitwemeza! Harya ubundi nk’umuntu uhohoterwa kandi warushijwe intege, kucyi atateye induru ngo abantu bari hafi aho tumutabare?

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste