Ibihwihwiswa hanze aha muri iki cyumweru

Ibihwihwiswa hanze aha muri iki cyumweru 1d6f8100-Icyumweru gishize kijya kurangira Leta y’u Rwanda yakoze agashya, nyuma y’aho Sarkozy atsindiwe amatora akagenda ariye Kagame amacash yari yamuhaye mu matora ngo undi azabangamire imirimo y’umucamanza Trévidic. Ku munsi wa nyuma wo kugira icyo impande zose zivuga ku cyegeranyo cyari cyasohowe na Trévidic muri Mutarama 2012, Leta y’u Rwanda yagerageje gusaza imigeri ishaka umunyamakuru w’umwongerezakazi iramuhereza imurangira aho ajya gukura impapuro yari isanzwe izi ko zidafite ireme maze nawe aho kuziha umucamanza azihera aba avocats b’abaregwa. Mbere yaho ariko babanje gushaka umunyamakuru w’ikinyamakuru cyitwa Libération, Maria Malagardis baramuhereza si ukuva hasi ati Inzirabwoba zari zifite Missiles Mistral 15 zahawe n’abafaransa, abandi nabo bati zaciye i Goma hari umusirikare w’umubirigi wazibonye gutyo gutyo.. Ariko ugasanga harimo nko gushaka kurangaza abacamanza no kubashyiraho igitutu mu gihe byagaragaye ko indege yahanuwe na Missile SA 16 yakorewe mu Burusiya.

-Madame Mushikiwabo ntabwo yishimiye ukuntu MONUSCO ihabwa budget ya Milliard y’amadorali ku mwaka aho kugira ngo bayahe u Rwanda ngo abe ari rwo rukemura ibibazo rwateje muri Congo bityo Rudasumbwa(mu bujura n’ubwicanyi) ashobore kugura izindi ndege.

-Ngo Général Bosco Ntaganda ajya kurwana muri Congo mu kiruhuko akaza akaruhukira muri Hotel iri mu Kinigi mu Rwanda.
-Perezida Kagame kubera gutinya imyigaragambyo asigaye ahisha n’intore zo mu ibihugu azasura ngo abenshi muri izo ntore n’abishakira za passports z’u Rwanda n’abashaka kujya bigira i Kigali muri Gwino urebe kuri cash z’imisoro y’abaturage gusa ahubwo abenshi bibereye muri opposition ku mayeri. Ngo yamenye ko bamubeshye nawe ababeshya ko atabimenye!

-Hari amakuru avuga ko mu isanduku ya Leta y’u Rwanda nta n’igiceri gisigayemo, ngo ubu Leta y’u Rwanda irimo gukoresha imyenda yaka hanze ndetse n’imisoro yaka abaturage ku mbaraga ubundi bagasohora imibare y’imihimbano ngo ubukungu bwarazamutse. Ariko wareba inzara iri mubaturage ukumirwa!

-Umupadiri Karangwa uherutse gufatirwa mu cyuho cyangwa agapangirwa ngo bamurye cash, ngo ni umuntu wa cyama cyane, ngo ubupadiri n’ubukada arabivanga. Ngo abapadiri bagenzi be cyane cyane ab’abahutu bamutinya kubi iyo bamubonye bava hasi ngo atabatambikana ngo n’interahamwe.

-Ku kibuga i Kanombe abamaneko basigaye bafotora na camera digital umuntu wese uhaciye yaba yinjira yaba asohoka.

 

Marc Matabaro

Rwiza News

 


4 commentaires

  1. jean paul dit :

    kwibeshya bya kagome nu kuva kera ubu hateye abantu bashaka uwavuga kayumba; karengeye ibikorwa byabo byiza gusa niba ari intwari arashakira iki aba bagabo mubaturage? ese ko mbona afite ubwoba dore nawe mukanya yatinye kujya Muruhengeri kwita izina ngo kayumba na karengeya bariyo ndumiwe ese niho Ageze? mukanya uzababona

  2. rwamo dit :

    hanyu ma se waba ushaka kwa ri nde u rwara ubushita,si bene wanyu se,iryo terambere ruawe warikoze se utegereje iki?

  3. Rwangabwoba dit :

    Igihuha cyinshimishije ni icya nyuma aho birirwa bamara battry ngo barafotora! Niba bari bazi ko inyoni umuntu ayituma igatumika kandi ikarangiza mission! Ubu ushobora kuyiha ka gafu gatera ubushiita by GPS ikakagurukana yagera i Kanombe ikakarekura ubundi ikigarukira. Nta rusaku nta nzika ubundi ukabareka bagafotora ye. Mwibeshye kera iterambere ritaraza!

  4. Rukundo dit :

    Mais pourquoi Karangwa? Ko mbona yakoreye ubutegetsi buriho atizigamye? Kugeza ubwo umwambaro w’Imana awutaye ku gahinga?

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste